Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Mbese kujya impaka birakwiye ku muntu w’Imana? Bibiliya ibivugaho iki?

Mbere yuko tureba icyo Bibiliya Ijambo ry’Imana ribitubwiraho, ubusanzwe tuzi yuko akenshi impaka zose zihawe intebe zivamo intonganya n’amahane. Iteka ryose abantu babari bisanze bajya impaka iyo umwe adacishije make imbere y’undi, umuriro uraka bikabaviramo amahane.

Ibi kugira ngo turusheho kubyumva, mureke wenda twifashishe nk’urugero rumwe ruje hafi:

Abantu bakunda kureba umupira w’amaguru ariko badafana ikipe imwe, akenshi mu gihe aba baganira iyo bagize icyo batumvikanaho ku makipe bari gufana, batangira kujya impaka kuko buri umwe aba ashaka ko ukuri kwe kwumvikana kandi uku kuri kwe kukagenderwaho n’abasigaye bose.

Iyo izi mpaka zije ntizihoshwe vuba cyangwa ngo hagire bamwe bigarura baturize imbere ya bagenzi babo, za mpaka zivamo uburakari buturutse ku kutemera kuganzwa, rimwe na rimwe bukabyara intonganya n’imirwano.

Intumwa Pawulo yandikira Timoteyo, yamwingingiye kuguma muri Efeso kugira ngo ahugure abaho kuri bimwe na bimwe yabonaga ko bidakwiye mu bizera, ati: “Ujye ubibutsa ibyo, ubihanangirize imbere y’Imana ko bareka kurwanira amagambo kuko ari nta cyo bimaze, ahubwo bigusha abumva... kandi amagambo y’amanjwe atari ay’Imana uyazibukire kuko abayavuga bazarushaho gushayisha 1 Timoyeyo 2: 14.

Uko byagenda kose iyo winjiye mu mpaka aho waba uri hose n’ibyo waba urimo byose, izi mpaka iyo zidasojwe vuba ngo zihagarare, byanze bikunze zibyara intonganya n’amahane, kandi aya mahane iyo yamaze kugera muri mwe, wowe wese ubarimo uba watangiye gutakaza agaciro nk’umuntu w’Imana, hanyuma kwa kuba icyitegererezo mu bandi wari utegerejweho nk’umukiristu kikayoyoka.

Ibi nibyo Pawulo yakomeje ahugura na Tito aramwihanangiriza ati: “Wiyerekane muri byose nk’icyitegererezo cy’imirimo myiza, kandi mu iyigisha ryawe ugaragaze uko uboneye udapfa gutera waraza, n’ijambo ryawe ribe rizima ritariho umugayo, kugira ngo umuntu uri mu ruhande rw’ababisha bawe amware atabonye ikibi yakuvugaho Tito 2: 7-8.

Mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Timoteyo yamubwiye amuhugura cyane ati: “Nyamara ibibazo by’ubupfu n’ibyabaswa ntukabyemere, kuko nawe uzi yuko bibyara amahane” Timoteyo 2: 23.

Pawulo wari wuje impano y’amagambo y’ubwenge bw’Imana, arongera kandi abibwira na Tito amuhugura ati: “Ariko ibibazo by’ubupfu n’intonganya no kujya impaka, ujye ubizibukira kuko ari ntacyo bimaze kandi ari iby’ubusa (Tito 3: 9).

Mu mpuguro zitandukanye Yesu akiri ku isi yagiye atanga, n’iyi ngingo yayikomojeho asaba abantu b’Imana kwigengesera mu magambo yose asohoka mu kanwa kabo, kuko nta jambo ryavuzwe ritazajya mu rubanza ati: “Kandi ndababwira yuko ijambo ry’imfabusa ryose abantu bavuga bazaribazwa ku munsi w’amateka. Amagambo yawe niyo azagutsindishiriza kandi n’amagambo yawe niyo azagutsindisha (Matayo 12: 36-37).

Mu rwandiko rwa kabiri Pawulo yandikiye Timoteyo yakomeje amubwira uko umuntu w’Imana akwiriye kwitwara aho kujya mu magambo y’impaka. Pawulo ati: “Ariko umugaragu w’Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiriye kugira ineza kuri bose, agakunda kwigisha akihangana, agahanisha ubugwaneza abamugisha impaka ngo ahari nibishoboka Imana ibahe kwihana bamenye ukuri bave mu mutego wa Satani wabafatiye gukora ibyo ashaka, maze babone gukora ibyo Imana ishaka” (1 Timoteyo 2: 24-26).

Burya nugenzura neza uzasanga impaka zitava ku bintu binini cyangwa byo hirya kure, kenshi kuko Satani umwanzi wacu azi amayeri menshi akoresha atuma hagati y’abantu hahora kutumvikana n‘imivurungano bo batamenya, ntajya atangirira kure, ahera mu biganiro urimo na bagenzi bawe, n’amagambo y’urwenya muvuga. Iteka ryose iyo ibiganiro murimo ari ibiganiro byuzuye inzenya nyinshi zipfuye, nta kabuza Satani kubyuririraho abateza kutumvikana ni ibintu bimworohera cyane mu buryo mwe mutamenya.

Nshuti Bavandimwe, turi inzandiko zisomwa na bose, dukwiye kwitwararika kugira ngo tubere urugero rwiza buri wese utureba n’utwumva, abo tubana, n’abandi bose twirirwana. Iyi niyo nzira ya hafi yo kubabwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo, biturutse kuko batubonyeho byinshi tudahuriyeho nabo kandi byiza, bityo na bo bifuze kuba nkatwe. Imana ibahe umugisha kandi idushoboze kuba itara rimurikira abandi.

Wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana, impuguro n’Ubuhamya bigufasha buri munsi, KANDA HANO

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ntimugura Olivier - 29/07/2016 saa 20:40

Ahaaaaaa!Nangwa Nawe !Ubu bariguhindur,amadini Bagakurikira Akagoma,umukezo,ngobarerekwa? Esemwibuka ko sekibi Yaboshwe Imyaka 1000 Akarohwamu isi? Kd Akaba Akoresha nawe Ibitangaza ! Murabyibuka?
Kanda hano umusubize

- 27/07/2016 saa 11:02

Ndasubiza Webare Epa. Niba koko ukunda "Impaka zirimo umusaruro" wa mugani wa Mwenedata Umwe ntibuka izina, zamuka hejuru kuri iyi paje, winjire ku IBIRIMO, hanyuma winjire ku IYOBOKAMANA, ushake icyigisho cyitwa " IYADUTABAYE CYA GIHE... " usome Comments zose za " UMWIGISHWA WA YESU KRISTO " hanyuma ushake ikindi cyigisho cyitwa " NTIMUKIGANYIRE NGO MUTEKEREZE IBY'EJO... " nanone usome comments zose, witonze, Usoma n'imirongo y'ibyanditswe irimo, hanyuma tujye Impaka zubaka, atari "ugushega" gusa, wa mugani wa Pawulo. ( 1Tim. 1:4,7) Imana igufashe Mwenedata Webare.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 26/07/2016 saa 15:24

A M E N. namwe Imana ibahe Umugisha Benedata bo muri R. A. M. Iki kigisho kirubaka rwose. Nina byiza kurusha, kuba mwahaye umwanya IJAMBO RY'UMWAMI akaba ari ryo Ryivugiye, aho gukoresha Ibitekerezo byanyu. Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo Bubane namwe.
Kanda hano umusubize

WEBARE EPA - 26/07/2016 saa 14:45

Ntabwo IMPAKA zose zijyana mu kurwana nkuko Rejoice Africa Ministries ivuga.IMPAKA nyinshi zirubaka.None se ukeka ko ibiganiro byaberaga Arusha hagati ya FPR na Leta ya Kinani zitageze ku masezerano yiswe aya Arusha muli August 1993?Abantu benshi bumvikana aruko babanje kujya impaka.Reka ntange n'urugero rwerekeye ibintu by'imana.Kera nasengeraga muli Catholics,Anglican Church na ADEPR,nshakisha aho nabona ukuri.Naje guhura n'Abahamya ba Yehova,ngirana nabo IMPAKA zikomeye,ndetse turarakaranya,mbereka ko imana ali UBUTATU.Nyamara naje kwigana nabo BIBLE,nsanga imana atali Ubutatu nkuko amadini menshi yigisha (ngo hali imana data,imana mwana n'imana mwuka wera,ngo ariko si imana 3,ahubwo ni imana imwe).Narumiwe nsanze ko Bible itigisha ko imana ali UBUTATU.Kuko n'iryo jambo ntariba muli Bible.Ryahimbwe mu kinyejana cya 2 nyuma ya YESU,rihimbwa n'umugatolika witwaga TERTULLIEN. Nawe isomere:YESU ubwe yigishaga ko ntayindi mana ibaho,uretse se (Yohana 17:3),ko imana imuruta (Yohana 14:28),ko imana itajya ipfa (nyamara Yesu yarapfuye),ko nta muntu wigeze abona imana (Yohana 1:18),nyamara Yesu baramubonye;ko Yesu ali Umugaragu w'imana (Ibyakozwe 3:13);ko Yesu ali ikiremwa cya mbere cy'imana (Abakolosayi 1:15).Kujya impaka ni ngombwa cyane.Bible ivuga ko impaka za ngo turwane ugomba kuzihunga.Ubu ndi umuhamya wa Yehova.Nirirwa mu mihanda mbwiriza ku buntu abantu benshi banyuranye.Tujya impaka kandi bamwe bemera kwigana Bible na njye. Tutagiye impaka,ntabwo bamenya neza icyo Bible yigisha.
Kanda hano umusubize

- 26/07/2016 saa 14:11

Birakwiye bipfa kuba impaka ntacyo zabangamiraho indi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X