Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Mwemerere agufate ukuboko arakwambutsa ibyo bikugoye bimeze nk’inyanja

Petero aramusubiza ati “Mwami niba ari wowe, untegeke nze aho uri ngendesha amaguru hejuru y’amazi, aramusubiza ati “Ngwino.” Petero ava mu bwato, agendesha amaguru hejuru y’amazi ngo asange Yesu. Ariko abonye umuyaga ko ari mwinshi aratinya, atangiye kurengerwa arataka ati “Databuja nkiza.”Uwo mwanya Yesu arambura ukuboko kwe aramufata, aramubwira ati “Yewe ufite kwizera guke we, ni iki gitumye ushidikanya?” Baratambuka bajya mu bwato, umuyaga uratuza. Abari mu bwato baramupfukamira, baramubwira bati “Ni ukuri uri Umwana w’Imana (Matayo 14:28:33, Mar 6.45-56; Yoh 6.15-21).

Benshi mu basobanura ibya bibiriya, berekana inyanja nka kimwe mu bigereranyo bisobanura ibibazo, intambara cyangwa ibigeragezo bitandukanye duhura nabyo mubuzima, niho kandi uzasanga bavuga ngo wa nyanja we tuza twiyambukire, abandi ngo n’ubwo inyanja yaba ndende tuzayambuka mu kwizera n’ibindi n’ibindi.

Aha rero Bibiliya itubwiye inkuru z’abigishwa ba Yesu ubwo yabasigaga mu nyanja akajya ku musozi wenyine akarara asenga, ngo bageze imuhengeri bateraganwa n’umuraba mwinshi bari bonyine, baragerageza barwana nawo ngo batarohama birabagora, kuribo byari bibakomereye, kuko nta wundi wo kubarengera bari basigaranye, dore ko bari barabonye ko Yesu we abasha kuwuhagarika (Matayo 8: 23-27).

Ariko iki gihe ntawe babonaga, maze murucyerera niko kumubona agendera hejuru y’inyanja, maze noneho ubwoba burabataha, bibagirwa ubushobozi bumurimo ndetse batangira kumva ko n’ubwo bari barokotse abazi noneho batewe n’ umuzimu.

Nta warushaga abigishwa ba Yesu kumenya imbaraga yagaragazaga muri kiriya gihe, ariko kuko bari abantu bambaye umubiri, bibiliya irabatwereka mu buzima busa nk’ubwo tunyuramo, bacikaga intege nkatse, barihebaga, ndetse bakagira kwizera gucye nka benshi muri twe, aha rero mu bwoba bwinshi batewe n’umuhengeri, umuraba cyangwa umuyaga wo mu nyanja ntibabashije kwiyumvisha ko Yesu batabonye mu ijoro ryose ngo abakize, ariwe wigaragaje agendera hejuru y’inyanja, kuko we yabonekaga nk’uwasuzuguye ibyo inyanja yikora byose, yerekana ko ari ntacyabaye!

Igitangaje amaze no kubabwira ngo be gutinya, babonye ko ari Yesu, Petero nk’umwe mu bigishwa b’intwari agerageje kumusaba nawe ngo agendere hejuru y’amazi y’inyanja, ariko kuko umuyaga wari mwinshi, agitambuka, aho kureba Yesu umuhamagaye, kwizera kurabura, ahanga amaso n’ibitekerezo bye ku muyaga, yumva biramurangiranye, maze atangira kurengerwa, ariko yiyumvamo izindi mbaraga atabaza Yesu, maze kuko ari umunyambaraga amufata akaboko aramukiza.

Bavandimwe, ubuzima tunyuramo bubereye benshi nk’inyanja, burimo intambara nyinshi zitunyuza hirya no hino, ndetse benshi barananiwe, baribaza ngo ese Yesu twabonaga cyera Yarahindutse, ese yagiyehe?

Twe yaratwirengagije asigaye yumvira abandi? N’ibindi, ariko ndakwinginga ngo wowe wari ucitse intege wongere ugirire icyizere Yesu, Birashoboka kandi birumvikana, kuko umaze igihe kinini ubabaye, Gusa ndakubwira inkuru nziza ko Yesu ahari, uko yari ari kera n’ubu niko ari kandi yiteguye kugutabara (Heb 13:8).

Yitaye ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero, adasuzuguye gusenga kwabo( zab 102:18) . Wihanga amaso ku bigeragezo urimo, kuko satani arashaka ko urengerwa nabyo, ahubwo hanga amaso mu ijuru, kandi uyu munsi urabona ubwiza bw’Imana.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Nawe niba wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana n’Ubuhamya buri munsi, kanda HANO

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kubwimana Athanase - 28/06/2016 saa 21:32

Nubwo iy 'isi yuzuye ibibazo byinshi ariko ntibigahume amaso yacu ngo bitubuze kureba urukundo rw'Imana kdi yo yita cyane kuby'ubugingo kuruta iby'umubiri mwibuke Yobu uko satani yamugerageje arko bikarangira atunganye kdi ashumbushijwe ,bavandi mureke dukomerere mu kwizera kdi vuba bidatinze tugiye gutabarwa halleruya.
Kanda hano umusubize

Ndihano pelagie - 24/06/2016 saa 07:29

Nyagasani yezu,ntawakwizeye ngo akorwe nisoni.twongerere ukwizera guke dufite.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X