Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Narahiye ko ntazaguhāna mu babisha bawe nunyumvira

“Ariko mwebweho, abifatanije n’Uwiteka Imana yanyu muracyariho mwese uyu munsi.” -Gutegeka kwa Kabiri 4:4. Ushobora guhita wibaza uti ese kwifatanya n’Imana bishatse kuvuga iki?

Kwifatanya n’Imana ni ukuba mu itsinda rimwe na yo, mukemeranwa uko muzagendana n’imirongo ngenderwaho, ahasigaye buri wese akarahirira kutazatatira igihango cyangwa kuzabyitwaramo neza.

Icyo nzi neza ntashidikanya ni uko Imana yacu yo ari inyangamugayo rwose itaguhemukira cyangwa ngo yice gahunda mwagiranye. Umuntu yakwinanirwa ku giti cye ariko kwifatanya n’Uwiteka ni ibintu bikomeye bifite akamaro katagereranywa.

Hari ibyiza byo kwifatanya n’Uwiteka Imana. Mu rugendo rw’Abisirayeri, abatarifatanije n’Imana ngo bari barifatanije n’ikigirwamana cyitwaga Bayali kandi na bo igihembo cyabo cyabaye icy’uko Imana yabarimbuye ikabakura mu bwoko bw’Abisirayeri.

Ariko ngo abifatanije n’Uwiteka Imana nubwo banyuze mu bikomeye ariko Imana yagiye ibanambaho, ibahagararaho! Imana ishimwe. Imana ngo nijoro yihinduraga inkingi y’umuriro, ku manywa ikaba iy’igicu, ubundi ngo yareba ababisha babo nabi, kubareba igitsure gusa bigatuma amagare yabo barwanishaga akururuka bibaruhije inziga zayo zikayavaho ako kanya, ibintu bikabakomerana kuko babaye abanzi b’Abisiraheli kandi ubu ari ubwoko bw’Uwiteka Imana bwahisemo kwifatanya nayo. Ni igitangaza!

Dusoma ngo “Mbese hari ishyanga rikomeye rifite Imana iriba hafi, nk’uko Uwiteka Imana yacu ituba hafi iyo tuyiyambaje?” -Gutegeka kwa Kabiri 4: 7

Umuntu wahisemo kubana no kugendana n’Imana iyo bari kumwe bifatanije, umuntu arabura hakajya haboneka Imana mu mwanya we. “Ariko nunyumvira by’ukuri, ugakora ibyo nzavuga byose, nanjye nzaba umwanzi w’abanzi bawe, n’umubisha w’ababisha bawe." -Kuva 23:22

Ni igitangaza! Tekereza Imana yabaye umwanzi w’abanzi bawe, ikaba umubisha w’ababisha bawe. Sinzi niba ugira abakwanga, abatakwifuriza ibyiza n’abandi bameze batyo. Ariko iyo wifatanije n’Imana, ubwo uwihaye kukwanga aba yikozeho kuko aba ashoje urugamba n’Imana. Ni ibintu bikomeye cyane.

Dusoma mu byanditswe byera ngo “Nzohereza igitinyiro cyanjye kikujye imbere, nirukane abantu uzageramo bose, ntume ababisha bawe bose baguha ibitugu.” -Kuva 23:27. Iyo utifatanije n’Imana, intambara yakakurwaniriye uzirwana wenyine, kandi amaherezo uraneshwa, ariko iyo mwifatanije ibibarwanya bibarwaniriza hamwe kandi kuko Uwiteka atajya atsindwa birumvikana ko nawe udashobora gutsindwa.

Ariko mwebweho, abifatanije n’Uwiteka Imana yanyu muracyariho mwese uyu munsi! Ndakwingingira kwifatanya n’Uwiteka Imana kugira ngo akurwanirire mu bihe bikomeye urimo kunyuramo.

Ukurikije uko Bibiliya itubwira ko ngo Satani ahora azerera nk’intare ashaka uwo yaconcomera, ndaguhendahendera guhitamo kwifatanya n’Uwiteka Imana yawe kugira ngo akubere ubuhungiro nyabwo ndetse n’Umutabazi ku munsi w’amakuba n’ibyago. Nta kindi usabwa uretse gusa kumwumvira kuko atagendana n’umuntu udashaka kumwumvira. Imana ibahe umugisha.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana n’Ubuhamya buri munsi, kanda HANO

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jeanne - 4/07/2016 saa 07:10

Uwiteka ari mu ruhande rwacu umubisha Wacu yaba nde? Imana ibiteho
Kanda hano umusubize

Christian - 3/07/2016 saa 12:50

Amen amen ! Uwiteka Imana ibahe imigisha itagabanije .
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 3/07/2016 saa 07:39

Namwe Imana ibahe umugisha Benedata bo muri RAM. nibyo koko Imana ishaka kugendana n'umuntu ushaka kuyumvira, wemera kandi wiyumva, kandi witwara NK'UMUGARAGU w'Imana. Ntabwo Imana ishaka kugendana naba BOSS. nta boss imbere y'imana Ahubwo turi abagaragu. Natwe hari abafite abakozi bo mu rugo wajya kugereranya gato n'abagaragu ba kera. Ese Umukozi wo murugo mwiza arangwa n'iki? Kudakora ibyo yishakiye ahubwo ibyo boss we ashaka.Muri 1korinto 6:19 hati : " ...kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge. " Ni mucyo rero duharanire gukora ibyo Databuja ashaka, kuko 1Yoh. 2:17 hagira hati : "isi irashirana no kwifuza kwayo ariko UKORA IBYO IMANA ISHAKA azahoraho iteka. "
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 3/07/2016 saa 07:39

Namwe Imana ibahe umugisha Benedata bo muri RAM. nibyo koko Imana ishaka kugendana n'umuntu ushaka kuyumvira, wemera kandi wiyumva, kandi witwara NK'UMUGARAGU w'Imana. Ntabwo Imana ishaka kugendana naba BOSS. nta boss imbere y'imana Ahubwo turi abagaragu. Natwe hari abafite abakozi bo mu rugo wajya kugereranya gato n'abagaragu ba kera. Ese Umukozi wo murugo mwiza arangwa n'iki? Kudakora ibyo yishakiye ahubwo ibyo boss we ashaka.Muri 1korinto 6:19 hati : " ...kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge. " Ni mucyo rero duharanire gukora ibyo Databuja ashaka, kuko 1Yoh. 2:17 hagira hati : "isi irashirana no kwifuza kwayo ariko UKORA IBYO IMANA ISHAKA azahoraho iteka. "
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X