Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Nari umwanzi ukomeye w’abakiristu, ariko igitangaje ni uko ubu nanjye nakiriye Yesu Kristu! -UBUHAMYA

Ndabasuhuje bavandimwe, nitwa Alex, ndi umusangwabutaka wavukiye muri Canada. Ntuye mu gace gato kagenewe abasangwabutaka muri Québec, hagati mu ishyamba ryo mu majyaruguru.

Natangiye kunywa ibiyobyabwenge nkiri muto, mfite nk’imyaka 11. Natangiye nywa marijuwana, hashize imyaka 2 cyangwa 3 ntangira kunywa cocaïne. Nasengaga imana ya gakondo yitwa Manitou. Nemera ko nari umunyamoko, ntuka Imana mbese numvaga ntakiri umuntu mu bantu bazima.

Mu myaka 13 ninjiye mu idini Gatolika, nigishwa ko ntagomba kwanga Abakiristo ariko nkomeza kuba umunyamoko no kunywa ibiyobyabwenge ku rwego ruhanitse.

Nabonye inshuti y’umukiristo, akajya anganiriza ubudasiba ambwira ku buzima bwe bwa gikiristo ndetse akanganiriza n’ijambo ry’Imana ampa n’ubuhamya bw’ukuntu nawe yari akahebwe mu byaha bibi kundusha ariko akaza kumurikirwa n’umucyo.

Rimwe narabyutse mu gitondo (kandi nari nkinywa ibiyobyabwenge), numva umutima wanjye uranduye cyane. Nabuze amahoro, mbura icyo nakorera ubuzima bwanjye ndetse ntekereza no kwiyahura. Inshuti yanjye y’umukristo yakomezaga kumbwira ubudasiba uburyo ibayeho mu munezero mu buzima bwa gikiristo, ingira inama yo kwakira Kristo maze mbitekerezaho umwanya muto.

Ubwo natekerezaga kuri ubwo buhamya bwose yampaye, numvise ko nanjye ndamutse nizeye Yesu nshobora kugira amahoro. Ubwo ni bwo nabaye umukristo. Buri gihe numvaga ko kunywa imiti cyangwa kumva indirimbo z’isi byamfasha, ariko mu by’ukuri byari ukwishuka. Yagerageje kumpindura maze ngize imyaka 17 nibwo umutima wanjye watsinzwe bya nyabyo koko maze nakira Yesu.

Ubu sinkinywa ibiyobyabwenge, kandi mfite amahoro n’umunezero. Ikindi ni uko ntakiri umunyamoko byose mbikesha Yesu. Ndashima Imana yohereje uriya mukiristo ngo ambere inshuti, amfashe no kwakira Umwami Yesu kuko naramuruhije cyane ntiyacogora aranyihanganira, nizera ko imirimo yakoze kugira ngo andokore Imana izayimuhembera.

Nshuti bakundwa, namwe mbibabwiye ngo mufashe gushima Imana cyane, niba hari n’undi umeze nkanjye usomye ubu buhamya, bimubere urugero ko nta habi Imana itakura umuntu kandi amaraso ya Yesu ashobora gukiza rwose. Imana ishimwe

Ubuhamya bwakusanijwe na Rejoice Africa Ministries

Niba nawe wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana, Impuguro n’Ubuhamya buri munsi, kanda HANO

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jh - 9/06/2016 saa 07:02

Imana ishimwe ko yarokoye uyu kuva mu buretwa bwa satani
Kanda hano umusubize

- 8/06/2016 saa 12:10

imanan ishimwe disi nange nikonarimeze none yesu yaranduhuye amen
Kanda hano umusubize

Jimmy - 8/06/2016 saa 00:14

Ego nukur. Basha Muze muhezagirw bikwiy vrm.
Kanda hano umusubize

MUKAMARAKIZA,BURUNDI - 10/06/2016 saa 19:42

NCUTI,BAMUTAHURA,UWIMANA,IGIRIYENEZA,IMUHISHURIRA,IZINADYAYO,NYAMBA,ARIVYIMANA,BIMENYE,NEZA,RABA,ABANABIMANA,BAFISE,UKWIZERAKUMWE,NUMUBATIZO,UMWE,NUMWAMI,UMWE,RABARERO,WARABATIJWE,MWIZINADYAYESU,NYAMBAWABATIJWE,MUBUTATU,SIVYO,DATA,MWANA,MPWEMUYERA,SIVYO,PETERO,RABA,INGENEYABATIJE,IVYAKOZWENINTUMWA2;37CANKE19;1ABAGORENTIBIGISHA,RABA,1ABI KORINTO14;33-35HAMWE,1TIMOTEYO2;10-16
Kanda hano umusubize

MUKAMARAKIZA,BURUNDI - 10/06/2016 saa 19:43

NCUTI,BAMUTAHURA,UWIMANA,IGIRIYENEZA,IMUHISHURIRA,IZINADYAYO,NYAMBA,ARIVYIMANA,BIMENYE,NEZA,RABA,ABANABIMANA,BAFISE,UKWIZERAKUMWE,NUMUBATIZO,UMWE,NUMWAMI,UMWE,RABARERO,WARABATIJWE,MWIZINADYAYESU,NYAMBAWABATIJWE,MUBUTATU,SIVYO,DATA,MWANA,MPWEMUYERA,SIVYO,PETERO,RABA,INGENEYABATIJE,IVYAKOZWENINTUMWA2;37CANKE19;1ABAGORENTIBIGISHA,RABA,1ABI KORINTO14;33-35HAMWE,1TIMOTEYO2;10-16
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X