Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Narirahiye ko ntazaguhāna mu babisha bawe nunyumvira

“Ariko mwebweho, abifatanije n’Uwiteka Imana yanyu muracyariho mwese uyu munsi.” -Gutegeka kwa Kabiri 4:4. Ushobora guhita wibaza uti ese kwifatanya n’Imana bishatse kuvuga iki?

Kwifatanya n’Imana ni ukuba mu itsinda rimwe na yo, mukemeranwa uko muzagendana n’imirongo ngenderwaho, ahasigaye buri wese akarahirira kutazatatira igihango cyangwa kuzabyitwaramo neza.

Icyo nzi neza ntashidikanya ni uko Imana yacu yo ari inyangamugayo rwose itaguhemukira cyangwa ngo yice gahunda mwagiranye. Umuntu yakwinanirwa ku giti cye ariko kwifatanya n’Uwiteka ni ibintu bikomeye bifite akamaro katagereranywa.

Hari ibyiza byo kwifatanya n’Uwiteka Imana. Mu rugendo rw’Abisirayeri, abatarifatanije n’Imana ngo bari barifatanije n’ikigirwamana cyitwaga Bayali kandi na bo igihembo cyabo cyabaye icy’uko Imana yabarimbuye ikabakura mu bwoko bw’Abisirayeri.

Ariko ngo abifatanije n’Uwiteka Imana nubwo banyuze mu bikomeye ariko Imana yagiye ibanambaho, ibahagararaho! Imana ishimwe. Imana ngo nijoro yihinduraga inkingi y’umuriro, ku manywa ikaba iy’igicu, ubundi ngo yareba ababisha babo nabi, kubareba igitsure gusa bigatuma amagare yabo barwanishaga akururuka bibaruhije inziga zayo zikayavaho ako kanya, ibintu bikabakomerana kuko babaye abanzi b’Abisiraheli kandi ubu ari ubwoko bw’Uwiteka Imana bwahisemo kwifatanya nayo. Ni igitangaza!

Dusoma ngo “Mbese hari ishyanga rikomeye rifite Imana iriba hafi, nk’uko Uwiteka Imana yacu ituba hafi iyo tuyiyambaje?” -Gutegeka kwa Kabiri 4: 7

Umuntu wahisemo kubana no kugendana n’Imana iyo bari kumwe bifatanije, umuntu arabura hakajya haboneka Imana mu mwanya we. “Ariko nunyumvira by’ukuri, ugakora ibyo nzavuga byose, nanjye nzaba umwanzi w’abanzi bawe, n’umubisha w’ababisha bawe." -Kuva 23:22

Ni igitangaza! Tekereza Imana yabaye umwanzi w’abanzi bawe, ikaba umubisha w’ababisha bawe. Sinzi niba ugira abakwanga, abatakwifuriza ibyiza n’abandi bameze batyo. Ariko iyo wifatanije n’Imana, ubwo uwihaye kukwanga aba yikozeho kuko aba ashoje urugamba n’Imana. Ni ibintu bikomeye cyane.

Dusoma mu byanditswe byera ngo “Nzohereza igitinyiro cyanjye kikujye imbere, nirukane abantu uzageramo bose, ntume ababisha bawe bose baguha ibitugu.” -Kuva 23:27. Iyo utifatanije n’Imana, intambara yakakurwaniriye uzirwana wenyine, kandi amaherezo uraneshwa, ariko iyo mwifatanije ibibarwanya bibarwaniriza hamwe kandi kuko Uwiteka atajya atsindwa birumvikana ko nawe udashobora gutsindwa.

Ariko mwebweho, abifatanije n’Uwiteka Imana yanyu muracyariho mwese uyu munsi! Ndakwingingira kwifatanya n’Uwiteka Imana kugira ngo akurwanirire mu bihe bikomeye urimo kunyuramo. Ukurikije uko Bibiliya itubwira ko ngo Satani ahora azerera nk’intare ashaka uwo yaconcomera, ndaguhendahendera guhitamo kwifatanya n’Uwiteka Imana yawe kugira ngo akubere ubuhungiro nyabwo ndetse n’Umutabazi ku munsi w’amakuba n’ibyago.

Nta kindi usabwa uretse gusa kumwumvira kuko atagendana n’umuntu udashaka kumwumvira. Imana ibahe umugisha kandi ibashoboze.

Wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana, impuguro n’Ubuhamya bigufasha buri munsi, KANDA HANO

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 9/08/2016 saa 20:56

Comment -8-( Mbese Wubatse ku ruhe Rufatiro? Efes. 2:20 ) >Muri Mat. 16 : 17,18 : " Yesu aramusubiza ati Urahirwa Simoni,... uri Petero, kandi NZUBAKA ITORERO RYANJYE KURI URWO RUTARE... " >Muri Efes. 2:20 : " kuko MWUBATSWE KU RUFATIRO RW'INTUMWA n'abahanuzi... " Ese itorero ry'Imana ryubatse kuri Petero cga ryubatse ku Rufatiro n'intumwa n'abahanuzi? Ese hari Amatorero ABIRI? IRYUBATSE KURI PETERO,N'IRYUBATSE KU RUFATIRO RW'INTUMWA n'abahanuzi? Ese ubundi Petero si umwe mu Ntumwa? Ese Yesu abwira Petero ariya magambo, niwe wenyine yayabwiraga, Cga yayabwiraga intumwa ZOSE, akavuga Petero, kuko ari we wari Umukuru wazo? Ese kuba Itorero ryubatse kuri ba" Petero ", bivuze ko tugomba kubaka Urusengero rw'Amatafari hejuru Y'IMVA ya Petero? Ese Usengeye muri urwo rusengero rwubatse hejuru y'iyo mva, Ạriko NTIWIGISHE IBYO PETERO YIGISHAGA, Ubwo waba WUBATSE kuri Petero? Ese ubundi Imva n'Amagufa arimo Bimaze iki mu BY'UMWUKA? *Mat. 16:19 : " Nzaguha IMFUNGUZO z'Ubwami bwo mu ijuru... " Ese izi MFUNGUZO, ba Petero bahawe, ni IGIFUNGUZO KININI CY'ICYUMA, bajya bashushanya? Oya! Uru rufunguzo ni UBUTUMWA BWIZA bahawe. Nibwo bufungura ubwami bw'ijuru. Uwigisha Ubutumwa BUHABANYE n'Ubwa ba Petero, aba ari GUFUNGIRANA ABANTU ngo batinjira. Muri Luka 11:52 : Yesu yabwiye Abigisha bo mugihe cye,( kandi birareba n'Abo muri iyi minsi ) , ati : "Muzabona Ishyano Abigishamategeko, kuko mwatwaye URUFUNGUZO rw'Ubwenge, Ubwanyu Ntimwinjira, n'abashaka kwinjira ntimubakundira. " urufunguzo rero ni UBUMENYI BW'IBYANDITSWE. Nimucyo rero, abigisha, twigishe,ibihura N'Ibyo ba "Petero " bigishije, bitari ibyo, ari twe, ari n'Abo twigisha NTITUZINJIRA MU BWAMI BW'IJURU. IMANA ITUGENDERERE.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 5/08/2016 saa 13:48

Comment -7- ( Mbese Wubatse ku ruhe Rufatiro?) Efes. 2:20 Biroroshye cyane ko abantu benshi cga bose bavuga ko " BUBATSE KU RUFATIRO RW'INTUMWA N'ABAHANUZI ", nyamara, kubivuga ntibihagije kugirango umuntu abe koko ari ho yubatse. *Dore IKIZAMINI CYOROSHYE kizakwereka niba umuntu koko yubatse GUSA, ku rufatiro rw'intumwa n'abahanuzi : >> Baza ikibazo runaka cyerekeye IYOBOKAMANA, hanyuma umusabe Gusobanura : Umuntu Wubatse KU BWENGE BWE, azasubiza akoresheje Ubwenge bwe. Umuntu Wubatse ku bwenge bw'abanyabwenge bo mw'isi, azasubiza ari bo avuga. Umuntu Wubatse ku Myumvire ya Sosiyete arimo, azasubiza akubwira, uko muri Sosiyete ibintu babyumva. Umuntu Wubatse kuri Concile runaka, ntazatinda kukubwira ko Concile runaka yemeje ko... Umuntu Wubatse ku IDINI, azegura ibitabo by'idini ye, agusubize ariho ashingiye. umuntu Wubatse KU MAYIRA ABIRI, ( rimwe afata ibyanditswe, ubundi akubaka KU BINDI runaka), azatangira gusobanura akoresheje ibyanditswe, mu kanya abe arasimbutse, atangiye kwifashisha ibindi.>> Abenshi mu Bakristo n'aha bubatse. Hanyuma umuntu WUBATSE K'URUFATIRO RW'INTUMWA N'ABAHANUZI, GUSUBIZA AKORESHA IBYANDITSWE GUSA, YEGO, BYONYINE, kuko niko kubaka ku rufatiro rw'intumwa n'abahanuzi. *Reka dufate ingero kuri ibi bibazo: 1- Ese Yesu ni Imana? Umuntu Wubatse ku rufatiro rw'intumwa n'abahanuzi, azibaza ati: #Mbese hari Umuhanuzi wavuze ko Yesu ari Imana? Abone ko Yesaya yabivuze muri Yes. 9:5(6). #Mbese hari INTUMWA yavuze ko Yesu ari Imana? Abone ko intumwa Yohana yabivuze muri Yoh. 1:1, ko Intumwa Toma yabivuze muri Yoh. 20:28, ko intumwa Pawulo yabivuze muri Abaheb. 1:10-12 HANYUMA AGUSUBIZE N'IJWI RIRANGURUYE ati :YEGO, YESU NI IMANA. uwubatse ku IDINI, azahita avuga adatinze ati: OYA ,YESU NTABWO ARI IMANA, NONE SE HARI IMANA ZINGAHE? hano aba Asubiyemo Neza Neza ibyo IDINI yamwigishije ( nk'umunyeshuri mwiza uzi gufata mu mutwe) , biriya byose Yesaya, Yohana, Toma, Pawulo, BAVUZE, NTANA GITO BIMUBWIYE, Ahubwo atsimbaraye, ku nyigisho z'idini ye. 2- Mbese Imana ni UBUTATU BWERA? Umuntu Wubatse ku Idini azakubwira ati: yego, kuko amadini yacu arabyigisha kuva kera. Uwubatse kuri Concile, azakubwira ati, Yego, kuko byemejwe na Concile ya Nicee muri 325. -uwubatse ku rufatiro rw'intumwa n'abahanuzi, arabaza ati: Mbese hari Umuhanuzi wavuze iryo jambo" Ubutatu Bwera" ? Mbese hari Intumwa yavuze iryo jambo ngo " Ubutatu Bwera"? Kubera ko iryo jambo nta na hamwe riboneka mu byanditswe byera, azasubiza n'ijwi riranguye ati: OYA, IMANA NTABWO ARI UBUTATU BWERA. ( Birakomeza)
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 4/08/2016 saa 17:31

Comment -6- (Mbese Wubatse ku ruhe rufatiro?) Efes. 2:20 Kubyerekeye ama Conciles, reka nsoreze ku ya Karundura : 3 - CONCILE YA NICEE I (muri 325). Iyi Concile, ndetse niyaje kuyuzuza ya CONSTANTINOPLE I (muri 381), niyo yafashe ibyemezo, amatorero hafi ya yose ya Gikristo ashingiyeho: Ubutatu Bwera. Sinzinduwe no kujya impaka kuri Iyi nyigisho, ahubwo ndashaka kuvuga ku MATEKA y'iyi Concile. *Ese iyi Concile yatumijwe nande? Ese YAYOBOWE NANDE? Iyi Concile ya NICEE I yatumijwe, INAYOBORWA n'Umunyapolitiki Umwami w'Abami CONSTANTIN I > Ndi bwibaze ibibazo byinshi : *Ese ubundi UMUNYAPOLITIKI niwe ukwiriye gutumiza no KUYOBORA inama (Concile), isuzuma UKWIZERA KW'ITORERO RYA KRISTO? Ese ibị birahwitse? *Hari uwavuga ati "Nibyo yari Umunyapolitiki, ariko yari N'UMUKRISTO, bityo, nk'Umukristo yari afite uburenganzira bwo kuyiyobora. *Ese Constantin yari Umukristo? Oya rwose. Nyamara hari Abashaka kugoreka Amateka babeshya ko yari we, ariko IBIHAMYA SIMUSIGA by'Amateka byerekana rwose ko Constantin atigeze aba Umukristo kugeza apfuye muri 337. *Igihamya -1- : Ayobora iyi Concile NTIYARI YAKABATIJWE. yabatirijwe Ku buriri bw'urupfu rwe muri 337 (nyuma y'imyaka 12 ayoboye ya nama). >>Ese Umuntu Utari Wabatizwa yitwa Umukristo kuva ryari? *Igihamya - 2-: Nyuma y'umwaka umwe ayoboye iyi Concile ( muri 326), YISHE umugore we FAUSTA, n'Umwana we w'imfura CRISPUS. >>ese hari Umukristo wica Umugore we n'umwana we? *Igihamya -3-: Ku buriri bwo gupfa, ubwe yahisemo Musenyeri EUSEBIUS w'i NIKOMEDIYA ngo abe ari we Umubatiza. Uyu Musenyeri ni uwo mu Gice cya ARIUS (batemera ko Kristo ari Imana) Iki Gice cy'abahakanyi, nicyo Constantin yabatijwemo. Kandi iki gice cya Arius, Kiliziya yarakirwanyije ivuga ko CYAYOBYE, kuko kitemera ko Jambo ari Imana. >>None umuntu wabatijwe muri icyo Gice cy'abahakanyi wamwita Umukristo Gute? *Ibi bihamya birahagije kutwemeza ko Concile ya NICEE I yayobowe n'Umunyapolitiki W'UMUPAGANI constantin I. Bityo rero twakwibaza tuti: *Ese Concile yayobowe n'Umunyapolitiki W'UMUPAGANI ifite iyihe " MORAL AUTORITY" ku Mukristo? *Ese uyu si "UMWANDA", ubu si "UMUSAMBANYI ruharwa mu buryo bw'Umwuka ", kubona Inama isuzuma UKWIZERA KW'ITORERO RYA KRISTO iyoborwa N'UMUNYAPOLITIKI W'UMUPAGANI? ( Soma witonze Ibyahish.17:1-6) *ese Ba Bakristo birwa bitotomba ngo Abayobozi b'itorero ryabo "BIJANDITSE MURI POLITIKI", kuki bemera gushingira UKWIZERA kwabo ku byemezo byafatiwe mu nama yatumijwe IKANAYOBORWA N'UMUNYAPOLITIKI W'UMUPAGANI? *UMWANZURO : Nk'Umwigishwa wa Yesu Kristo, inama yatumijwe, ikanayoborwa n'Umunyapolitiki w'Umupagani, Ibyemezo byafatiwemo NTA GACIRO NA GATO MBIHA. (Birakomeza)
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 4/08/2016 saa 10:53

Comment -5 - (Mbese Wubatse ku ruhe Rufatiro?) Efes. 2:20 2- Concile ya LATRAN III (muri 1179) na LATRAN IV ( muri 1215): * Izi zombi nazishyize hamwe kubera ko zayobowe na Papa umwe : Innocent III, kandi zigafata IBYEMEZO bimwe : KURWANYA, KWICA, KURIMBURA, GUTSEMBA abo mu idini y'aba CATHARS ( iki cyari igice cy'Abakristo biyitaga "ABERA"-les pures- the pure ones -bari mu majyepfo y'Ubufaransa mugace ka LangueDoc). Igitero cyo gutsemba aba Cathars, cyatangiriye ku mujyi wa Bezier, mukwa 7/ 1209. lngabo zigeze kuri uwo mugi zasabye Abaturage KWITANDUKANYA: abagatolika ukwabo, n'aba Cathars ukwabo. Abo Baturage Barabyanze. Nuko ingabo zibaza uwari uhagarariye Papa muri icyo gitero, witwa ARNAUD AMAURY, uko ziri bubigenze, yavuze amagambo ateye ubwoba ati: "KILL THEM ALL, GOD WILL RECOGNISE HIS OWN. " ( Mubice Bose ,Imana niyo Izirobanurira Abayo.) Uwo mugi barawutsembye, kuva ku ruhinja, kugeza ku mukecuru. Ibitero byarakomeje. Ingabo zatangaje ko zirangije "akazi", muri 1229, zimaze kwica abantu bakabakaba Miliyoni Imwe. Muri ya Concile ya LATRAN IV, bashyizeho uburyo buhoraho bwo guhumbahumba AbaCathars bacitse ku icumu. Nibwo bifashishije icyitwa INQUISITION, cyaje kunozwa neza muri 1231. Iyo Inquisition yashinzwe gushakisha umuntu wese, ufite imyizerere, imyumvire, inyuranye n'iya Kiriziya ,AKICWA. *Kuvuga aya mateka, si ugushaka kuzura akaboze, kuko byanahagaze, bitagikorwa, ahubwo, NGAMIJE KUBAZA NTI : * ESE IZI CONCILES ZAFATIWEMO IBYEMEZO NK'IBI BY'UBWICANYI ZAYOBOWE N'UMWUKA WERA?? *Ese Imana yemera ko Twatsemba abantu ngo n'uko tudahuje ukwemera? *Ese izi CONCILES Muby'ukuri zifite iyihe "MORAL AUTHORITY" (ubunyangamugayo) ku buryo twashingira UKWIZERA KWACU kuri bimwe mu byemezo byazifatiwemo? *Ese ushingiye ku mateka yazo MABI CYANE, ntibihuje n'ubwenge, gutera ishoti ibyemezo byose byazifatiwe muri ayo ma conciles, Ahubwo tukubaka gusa KU RUFATIRO RW'INTUMWA n'abahanuzi? (Efes. 2:20) *Muri 2Tim. 3:16-17 : " Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana, kandi bigira umumaro wo Kwigisha umuntu,... no KUMUTUNGANYA, ...kugirango umuntu w'Imana ABE ASHYITSE, AFITE IBIMUKWIRIYE BYOSE, kugirango akore IMIRIMO MYIZA YOSE. " AMEN. Ibyanditswe n'intumwa n'abahanuzi BIRAHAGIJE RWOSE. *Ese ubundi abakristu bajya kubaka Ukwizera, ku byemezo by'izo Conciles ,BABUZE IKI MU IJAMBO RY'IMANA, ari byo Byanditswe byera? Ababizi rwose nimunsobanurire!
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 3/08/2016 saa 07:24

Comment-4- (Mbese Wubatse ku ruhe rufatiro - Efes. 2:20 ) *Abigisha b'iki gihe bubatse ku mfatiro nyinshi. reka turebe urundi rufatiro abenshi bubatseho : II - INAMA ( conciles _Councils) za Kiriziya. Nushyira ijambo " conciles " cga " Councils of the church" muri Google, uzabona Amateka n, amakuru yose wakenera. Uzabonamo amakuru avuga ko, amatorero ya Gikristo hafi ya yose, ashingiye Ukwizera kwayo kuri conciles 4 za mbere. *Ese izi conciles zifite akahe gaciro, mu buryo bw'Umwuka, ku buryo twaziragiza Ubugingo bwacu? Ese zifite iyihe " moral authority" ( ubunyangamugayo) ku buryo twazishingiraho Ukwizera kwacu? Ese izo Conciles zayobowe n'Umwuka Wera? *Abashaka kwibera mu madini nka " Adresse" ,hanyuma bakibera mu buzima bwo " kuryoshya" mu isi, aba bo, ibi bibazo rwose babifata nko "guta igihe" , no " kwibaza ibitari ngombwa". Ariko ku Bagenzi Bamaramaje, ku Ntwarane zijya mu bwami bw'ijuru, ibi bibazo ni ngombwa cyane, kuko niba Ukwizera kwacu gushingiye ku bintu bitari byo, twaba turi mu kaga. *Reka dufate ingero ku ma Conciles Atatu. ( 3). .1. Concile y'i Toulouse ( muri 1229) ,yayobowe na Papa Gregori IX : iyi Concile yabujije Abakristu basanzwe GUSOMA BIBILIYA, ibuza N'IHINDURWA RYA Bibiliya mu zindi NDIMI. Ibi Uwabirenzeho, igihano cyoroheje yahawe ni Ukunyagwa Ibye Byose, Abandi ibihumbi byinshi BARATWITSWE ( burned at the stake - Brules au buchet.) Yaratwitswe LUIGI GIOVAN PASCHALL , azira guhindura Bibiliya mu gifaransa, yarishwe WILLIAM TYNDALE, umurambo we uratwikwa, azira guhindura Bibiliya mu cyongereza. JOHN WYCLIFFE we, yaciriwe Urubanza yarapfuye : igihano : AMAGUFA ye yarataburuwe Aratwikwa, azira ( ayo magufa) ko nyirayo atarapfa yari yarahinduye Bibiliya mu cyongereza! .... Ubwo mu by'ukuri Concile ifata ibyemezo nk'ibi, YAYOBOWE N'UMWUKA WERA? Namwe mufite Ubwenge rwose nimumbwire. Kuki mwagira amaso ntimurebe? kuki mwagira Amatwi ntimwumve? Kuki mwagira Ubwonko ntimuteketeze? Ese izi Conciles zafatiwemo ibyemezo nk'ibi, birakwiye ko "twubaka Ukwizera kwacu" ku byemezo byazifatiwemo? Ese twubatse GUSA Ku rufatiro rw'intumwa n'abahanuzi RWONYINE, ntabwo bihagije ngo bidutunganye rwose, tuzagere mu bwami bw'ijuru? Soma witonze 2Tim. 3:16-17. ( Birakomeza )
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 1/08/2016 saa 12:20

Comment -3- ( Mbese Wubatse ku ruhe Rufatiro?) *Mbese ABIGISHA bo muri iyi minsi bubatse ku Rufatiro Rw'Intumwa n'abahanuzi ? Oya rwose, abenshi siho bubatse. Ahari wavuga ko Ntangiye Guca Imanza. Ntabwo Nca lmanza, Ahubwo NDAHUGURA, NDABURIRA abo nita Benedata. Numva rwose ari Inshingano zanjye. Muri kolos. 1:28 dusoma ngo : " Niwe twamamaza, TUBURIRA buri wese, tumwigisha Ubwenge bwose... " Nibyo, Ndaburira abantu, ndabigisha ubwenge bwose. Kandi nta bwenge buruta ubwo kubabaza nti: Mbese Wubatse ku ruhe Rufatiro? Kuko niba Wubatse ku rufatiro rutari rwo, mbibona, sinkuburire, ubwo se naba ndi MweneSo muri Kristo? *Ese Abigisha bo muri iyi minsi BUBATSE KUKI? ( tuzareba ibintu byinshi cyane bubatseho) . l. Ku marangamutima yabo, Ku Bwenge Bw'Isi bize mu mashuri, Ku Myumvire ya Sosiyete babamo, Ku Murongo w'Abanyapolitiki Bayobora Iyi Si. Ndatanga Ingero: *Mu cyigisho : ibyahishuwe 10, Mwenedata Munyankindi yatubwiye ko hari Abavugabutumwa bashegera Kwigisha mu rusengero Kandi " BATAZI BIBILIYA "!! ubwo se tuvuge ko abo koko, bubaka ku Rufatiro rw'intumwa n'abahanuzi, kandi BATAZI ibyo Intumwa, ibyo Abahanuzi BANDITSE? ababwirizabutumwa nkabo bazabibazwa. ( Yakobo. 3:1 ) * Mu minsi ishize twumvise Itorero ryemeye ko " Abashumba" baryo Batingana. Ubwo se iryo torero ryubatse ku ruhe Rufatiro? rw'intumwa se? Oya rwose. *Hari Umuyobozi w'idini rikomeye, ujya avuga ibintu bitunguranye, "Abafana" bakavuga ko " Twamwumvise nabi" ,kandi uwo Moyobozi, mu mashuri Menshi cyane Yize, no Kuvuga yarabyize, ku buryo rwose, atari Umuswa wo Guhora YIYUMVIKANISHA NABI. Aherutse kuvuga ngo Yesu nawe yakoze Icyaha. Mbere gato yari yavuze ati : " Niba Umutinganyi afite ubushake bwo gukora icyiza turi bande bo kumucira Urubanza?" Ese aya magambo uyu muyobozi avuga, atwereka ko We ubwe, YUBATSE KU RUHE RUFATIRO? Rw'intumwa se? Oya rwose. Nonese hari intumwa yigeze ivuga ko Yesu YAKOZE ICYAHA? ( Soma abaheb. 4:15) INTUMWA Petero se yigeze avuga ko Umutinganyi afite ubushake bwo gukora icyiza? *Ese uyu muyobozi yubatse kuki? Yubatse ku bwenge bwe, yubatse ku Myumvire ipfuye ya Sosiyete yakuriyemo, yubatse ku Murongo w'Abanyapolitiki Bayoboye Iyi Si,.... ( Biteye Ubwoba ,ariko uku niko kuri. ) Imana itugenderere.
Kanda hano umusubize

HATARI AUGUSTIN - 31/07/2016 saa 18:22

Ndabaza Rejoice Africa Ministries.Ese mwaba muzi KUMVIRA IMANA icyo aricyo?Niba twese twumvaga ibintu kimwe,ntabwo habaho amadini menshi.Twese twasengera hamwe na Rejoice Africa Ministries.Reka ntange ingero zishingiye kuli Bible,nyamara Rejoice Africa Ministries isenga mu buryo butandukanye n'ibyo Bible ivuga.Ndatanga ingero nibuze 3. 1.YESU yadusabye kubwiriza ku buntu (Matayo 10:8).Ndetse na PAWULO adusaba kubwiriza ku buntu (Ibyakozwe 20:33).Nyamara abiyita abakozi b'imana bamaze amafranga y'abantu biyita abalewi.2.Nta hantu na hamwe Bible ivuga ko imana ali UBUTATU.YESU n'abigishwa be bigishaga ko imana iruta YESU.Bisome muli Yohana 14:28;Abakolosayi 1:15;Ibyakozwe 3:13. 3.Abiyita abakozi b'imana bigisha ko upfuye aba yitabye imana.Nyamara BIBLE ikigisha ko upfuye aba atumva (Umubwiriza 9:10).Bible ivuga ko iyo dupfuye dusubira mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20),dutegereje KUZUKA niba tutariberaga gusa mu byisi tukiriho (Yohana 6:40). Ndasaba Rejoice Africa Ministries gusubiza niba mbeshya kandi igakoresha imirongo ya Bible nkuko nabigenje.MERCI
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 31/07/2016 saa 17:38

Comment -2- (Mbese Wubatse ku ruhe Rufatiro?) *Abefeso. 2:20 : " Kuko Mwubatswe ,K'URUFATIRO RW'INTUMWA n'abahanuzi, ariko Kristo Yesu niwe buye rikomeza imfuruka. " *Ese kubaka k'urufatiro rw'Intumwa n'abahanuzi bisobanuye iki ? Ese bivuga kubaka URUSENGERO hejuru Y'IMVA Y'Umwe mu Ntumwa? Ese bivuga gushaka AMAGUFA y'Intumwa cga y'Abahanuzi, tukayataba muri fondasiyo, hanyuma tukazamuriraho Urusengero? Ese ubundi IMVA N'AMAGUFA bimaze iki mu by'umwuka? *Muri Matayo. 6:63 Yesu yagize ati : " Umwuka niwo Utanga Ubugingo UMUBIRI NTACYO UMAZE, AMAGAMBO mbabwiye niyo mwuka kandi niyo bugingo." Amen. Nibyo koko, Umubiri ntacyo umaze, amagufa ntacyo amaze, IMVA ntacyo imaze. Ahubwo AMAGAMBO, amen, Amagambo Intumwa zanditse, Amagambo Abahanuzi banditse niyo tugomba KUBAKAHO : niyo DUSHINGIRAHO Ukwizera kwacu, Niyo twigisha, niyo azatuma tubona Ubugingo buhoraho. Ukeka ko yubatse k'urufatiro ruhamye, kubera ko URUSENGERO RWE RUKURU ( SIEGE), rwubatse hejuru Y'IMVA y'Imwe mu Ntumwa, ateye agahinda ,ndetse ni uwo kubabarirwa. Ahubwo twakagombye twese KUGENZURA NEZA, NIBA IBYO TWIZERA ,BIHUYE N'IBYO INTUMWA ZIGISHIJE, N'Ibyo Abahanuzi bigishije : Uko niko KUBAKA KU RUFATIRO Rw'Intumwa n'abahanuzi. Imana Ibagenderere. (Birakomeza)
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 31/07/2016 saa 16:49

Comment -1-(Mbese Wubatse ku Ruhe Rufatiro?) (Efeso. 2:20) Mbanje Gushimira cyane Imirasire, kuba baremeye guhitisha Comments zanjye, aho nasobanuraga " Umwana w'Imana UWO ARI WE " (Luka 10:21,22) , n'impamvu tumuramya, tumusenga, tumusingiza, kandi yarabwiye satani ati : " URAMYE Uwiteka Imana abe ariyo Ukorera YONYINE. " (ushaka kujya Impaka zubaka kuri izo comments, yajya hejuru ya paje, akinjira ku IBIRIMO >IYOBOKAMANA, hanyuma agashaka ibyigisho bibiri: 1-IYADUTABAYE CYA GIHE... 2-NTIMUKIGANYIRE NGO MUTEKEREZE IBY'EJO... agasoma Comments zose za " Umwigishwa wa Yesu Kristo " *Ubu Noneho ntangiye Izindi Comments zitwa " MBESE WUBATSE KU RUHE RUFATIRO? " *URUFATIRO ( fondation, Foundation), nirwo rutuma INZU Ikomera, cga Yoroha. Gukomeza inkuta, igisenge, ariko fondasiyo ijegajega ,ntacyo biba bimaze. *Noneho tuvuge ko fondasiyo yizewe rwose ko ikomeye: Iyo Umwubatsi agiye KUZAMANURA INKUTA, agomba kwitonda rwose, akazitereka neza kuri fondasiyo. Ntagomba kubaka ngo ARENZE fondasiyo (yubake inzu IRUTA fondasiyo) , cga ngo AGABANYE. ( yubake inzu nto kuri fondasiyo.) Cga ngo ANYUZE URUKUTA Aho YISHAKIYE :N'ahatari fondasiyo! Oya. Ibyo ntibibaho. Ese ibyo bisobanuye iki mu Buryo bw'Umwuka? ( Birakomeza)
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X