Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ngo amadayimoni ari kwibasira abakoresha ikiyaga cya Kivu

Bamwe mu bakora imirimo itandukanye mu kiyaga cya Kivu baravuga ko muri iyi minsi bibasiwe n’imyuka mibi y’abadayimoni itwara bagenzi babo ntibongere kugaruka. Bamwe muri aba bakaba bavuga ko hari abarobyi n’abogaga muri iki kiyaga baburiwe irengero ntawumenye ikibatwaye.

Iki kiyaga giherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda cyagiye kivugwaho byinshi bishobora kuba byihishe inyuma y’imfu za hato na hato z’abagikoreramo no kuba hari ababurirwaga irengero ntawumenye ikibarigishije, ari naho hari abakekako haba hari imyuka mibi ijya itwara bagenzi babo.

Eric Manywa w’imyaka 20 ni umwe mubaza kogera muri iki kiyaga, yabwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters ko hari abavuga ko iyi myuka y’imbaraga zidasanzwe itwara abantu.

Yagize ati, “Hari inkuru zishingiye ku myemerere idasanzwe ko abogera muri iki kiyaga batwarwa n’amagini”. Eric yakomeje avuga ko we atabyemera. “Ibyo simbyemera, bishobora kuba biterwa na Gaze metani iba muri iki kiyaga”.

Kamana usanzwe akazi ko kuroba ku murongo wa telefoni yabwiye imirasire.com hari bagenzi be babiri batwawe n’ikintu batazi cyaje kikabakura mu bwato kibatoranyije mu bandi ntibongera kuboneka.

Ngo icyo gihe barasenze batakambira Imana kugira ngo yongere kubagarura cyangwa se ngo babone imibiri y aba nyakwigendera ariko ntibabashije kuyibona ukwezi kukaba kwihiritse.

Undi nawe utarashatse kwivuga amazina uri I Karongi yavuze ko yabonye umuntu wari koga mu mazi amaze kugenda nka metero nka 20 ahita amubura kandi atibiye mu mazi ashaka ikimutwaye arakibura kuko ari wenyine wari mu mazi.Ngo yasenze Imana ngo igire icyo ikora ariko ntacyo byatanze none amezi 3 arashize.

Jarmo Gummerus ukuriye umushinga wa Kivu Watt ugamije kubyaza amashanyarazi Gaz Metani yo mu kiyaga cya Kivu yabwiye itangazamakuru ko gaz iri mu iki kiyaga ivanze n’andi magaze afite uburozi ashobora kwica mu gihe gito ku buryo budatwaye umwanya munini.

Abahanga bavuga ko gaze ishobora gukwirakwira ikaba yateza imfu z’abagera ku kiyaga nkuko byagenze ku kiyaga cyo muri cameroun, hakaba hari n’abibaza ko byaba ariko bitangiye kumera ku bakoresha iki kiyaga mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Hari abandi bakekako yaba ari isata bitiranya n’imyuka mibi. Isata ikaba ari umuyaga uturuka mu bicu byo mu kirere ugahubirana n’uwo mu Nyanja bigakirana bigatumbagiza amazi.Ni nka Serwakira yo mu Kivu. Mu bihe by’amezi asanganira icyi nko muri Gicurasi na Kamena,imvura ijya nko gushira icyi cyegereje, nibwo amasata byitwa ngo aranywa amakumirano. Uyu muyaga uraza ugashingira mu mazi y’i Kivu ukaba utumbagira usenya amato ukarimbura n’urutoki.

Abenshi mu baturiye ikivu bavuga ko ari amadayimoni aba abateye bakayakiriza amasengesho. Ngo hari igihe abagarurira aba atwaye ako kanya cyangwa ntagire icyo akora kibi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 9/07/2016 saa 05:59

Mpyisi arashaje bks tumusabire atazanduranya cy agasenya n'ubyo yubatse!! Imana imufashe
Kanda hano umusubize

KARASIRA JOHN - 5/07/2016 saa 19:16

Wowe witwa NDOLI,nta bushobozi na buke ufite bwo kwirukana abadayimoni.Nubwo wibwira ko ukorera Yesu,ntabwo ariwe wagutumye.Abantu benshi biha kuvuga ko bakorera Yesu.Nyamara baba bishakira imibereho.Baraza bakakubwira ngo reka ngusengera kandi utabibasabye.Kandi nawe ufite ururimi rwo kwisengera.Mujye mubamagana.Ni andi mayeri abanyamadini bakoresha ngo barye amafranga y'abantu.Bakavuga ngo "ndirukana inyatsi mu izina rya Yesu".Ngo imana yanyeretse ko ugiye gukira,ko ugiye kubona akazi keza.Ni amayeri bakoresha,ntabwo ali imana bakorera.Abakorera imana nyakuri,uzababwirwa nuko nta mafranga basaba (icyacumi).
Kanda hano umusubize

Christian - 6/07/2016 saa 21:08

Ndasubiza Karasira,mu mvugo yawe harimo kwivugurza kwinshi,byerekana ko nawe ibyo uvuga utabihagararaho ,Ndoli ati iyo myuka mibi ndayirukanye mw'izina rya Jesus nawe uti ( Wowe witwa NDOLI,nta bushobozi na buke ufite bwo kwirukana abadayimoni.Nubwo wibwira ko ukorera Yesu,ntabwo ariwe wagutumye ) ukongera uti ( Kandi nawe ufite ururimi rwo kwisengera ) nkaha washatse kututangariza iki ? Ese kimwe cya cumi uzi ibyacyo ? Nta nubwo uhatirwa kugitanga uzabiguhatira uzamubwire ngo ndanze niba ujya no gusnga .Byo byo hari abantu benshi bihishe inyuma y'ijambo ry'Imana bagamije inda zabo gusa ,ujye usoma Bible kandi ntukandike Imana n'inyuguti nto ,nanjye nirukanye imbaraga z'umwijima mw'izina rya Jesus ,kubera ko niryo duherwamo ubushobozi bwose
Kanda hano umusubize

ndoli - 5/07/2016 saa 13:32

mwizina rya yesu kristo turirukana iyo myuka mibi itwara abanyarwanda nisubire ikuzimu mumuriro utazima niko nsenze nimwizina rya yesu kristo umwami wacu amen..
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X