Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ni iki cyagufasha guhinduka umugabo nya mugabo?

Uyu mubiri twambaye ntabwo wawiringira kuko uhinduka vuba, ntabwo ubasha gukomeza icyo mwasezeranye, iyo bigeze mu by’Umwuka umubiri uramanuka ukajya hasi, bivuze ko umuntu-buntu na kamere ye adashobora kunezeza Imana, ushobora kubeshya abantu ariko Imana yo ntiwayibeshya.

Hari abantu bagerageje gushaka uko bakwitwara kugira ngo barebe uburyo banezeza Imana ariko ntabwo byabakundiye kuko umubiri ari umunyantegenke. “Umwuka Wera ni we utanga ubugingo, umubiri nta cyo umaze. Amagambo mbabwiye ni yo Mwuka, kandi ni yo bugingo.” (Yohana 6: 63)

Mu bisanzwe, Umuntu bita ikigwari ni umuntu utabasha gufata icyemezo ngo akigumeho, ahora ahinduka kubyo yiyemeje, bene uwo ntabwo abasha kunezeza Imana. Uwo bita umugabo ni umuntu ubasha guhagarara ku cyemezo yafashe ku buryo yanagipfira. Bibiliya ivuga ko umuntu wari warizeye akabivamo, ibyo yizeye bita agaciro bipfuye ubusa.

Umubiri rero nawo niko umeze, umuntu utagira Umwuka wera aho yaba ari hose ubu bugwari buramukurikirana. Hari abantu bajya bafata bakabigisha imico runaka, bakabarerera ahantu runaka ariko kubw’ imbaraga nke z’umubiri ntibimubuza gutsindwa. Nta buryo na bumwe umuntu ashobora gukoresha bwarinda abantu uretse ko bahabwa imbaraga z’Umwuka Wera. Umuntu ashobora kuba ikigwari kandi ahora gusenga aza mu rusengero.

Abigishwa ba Yesu bamaranye imyaka itatu nawe abigisha, ibitangaza byose yakoraga babaga bari kumwe, ariko amaze kugenda bose barabuze babivamo barigendera. Yesu mumarana imyaka itatu ariko iyo muburanye iminsi itatu uragenda. Kugira ngo abigishwa bongere kugaruka, bamaze iminsi 40 Yesu abategura arangije abaha imbaraga z’Umwuka wera, nibwo babashije kuba abagabo nyabagabo bo guhamya kugera ku mpera y’isi. (Ibyakozwe n’intumwa 1:8)

Ibyo Umwuka Wera abasha gukora muri twe:

1. Adukuraho ubugwari, agatuma umuntu aba umugabo nya mugabo. Iyo umubiri wanze usabwa gukubitwa, no kuzirikwa niko kwiyiriza ubusa kugira ngo utuze umuntu w’Umwuka abashe kugira imbaraga. Iyo uyu Mwuka ataraza usanga hariho abanyedini ariko bakora ibyaha nk’ibyo abandi. Bakiba, bagasambana ariko iyo Umwuka aje, abantu babasha kuba abagabo bo guhamya.

2. Atuganya imirimo agatuma tumenya umuhamagaro wacu, agenda anagabanya abantu imirimo (Ibyakozwe n’intumwa 13:2). Ntabwo bisaba ko hari umuntu ubigusobanurira ahubwo Umwuka we ubwe adusobanurira icyo dukwiriye gukora. Uyu wamenye umuhamagaro we ntabwo akora nk’ukorera abantu ahubwo akora nk’ukorera Imana yamuhamagaye kandi agahora azirikana ko hari n’ingororano kuko Imana ihemba iby’iteka. Iyo yawuguhaye iguha imbaraga n’umunezero muri wo. Pawulo yabashije gukora imirimo idasanzwe kuko yari azi neza ko yahamagawe.

3. Umwuka wera adufasha konka irindi bere. Umwana muto wese akunda ibere kugira ngo ariveho biragorana, uko niko Umwuka wera nawe atuma umuntu yivana ku ibere ry’icyaha (atuma umuntu acuka). Ikigaragaza umwana wakuze ntabwo yasubira konka, kandi si uko amashereka aba yashize ahubwo ni uko umwana yakuze. Hari irindi bere umuntu abasha konka ari ryo ry’Umwuka rigatuma azinukwa ibyaha. “Munywe amata y’Umwuka adafunguye” (1Petero2:2). Niyo mpamvu duhora twitwa abana.

Yesu yasanze ba Petero bakesheje ijoro ntacyo babonye, arababaza ati “bana banjye hari icyo mwabonye?”

Hari impamvu 4 zituma twitwa abana:

1. Ibere. Twonka ibere ry’Umwuka buri munsi kuko duhora turwana n’ibyaha umunsi ku wundi. Bidusaba rero guhora twonka amashereka y’Umwuka wera kugira ngo tuneshe. (1Petero2:2)

2. Abana barangwa no kumvira. Utumvira Imana nk’umwana muto ntabwo yabasha kunesha ibimuhiga mu nzira y’agakiza.

3. Umwana nta nzika agira. Iyo ababaye ararira ariko bikarangira akabyibagirwa. Nguko uko dukwiye kubaho nk’abakiristo bazi Imana.

4. Umwana yizera Papa we nubwo Papa we yaba yoroheje, cyangwa nta mbaraga afite. Imana ishaka ko tuyigirira icyizere ibihe byose kugera ku rwego ariyo yonyine twishingikirizaho gusa. Umubiri ntabwo ujya unesha, ariko mureke twemerere Umwuka atsinde umubiri tubashe kunezeza Imana nkuko bikwiriye.

Yesu yabwiye abagishwa be ati “iri joro muri butatane ariko Petero arahamya ati ni ukuri Mwami niteguye no gupfana nawe nubwo abandi bose bagenda, kandi yaragerageje kuko Yesu yarengaga Petero nawe ahinguka. Ariko kuko umubiri ugira intege nke Petero byaramunaniye aramwihakana. Emerera Umwuka Wera agushoboze gucuka ku cyaha cyakuzengereje mu izina rya Yesu, kandi wizere ko bishoboka rwose! Imana igushoboze.

Wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana n’Ubuhamya bigufasha buri munsi, KANDA HANO

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

GATASHYA Daniel - 16/08/2016 saa 17:14

Uyu munsi,ikintu cya mbere kigaragaza ko ufite umwuka wera,nuko wigisha ibintu bihuye na BIBLE.Wakwibaza rero niba koko na Rejoice Africa Ministries ifite umwuka wera.Iyo urebye ukuntu Rejoice Africa Ministries ivuga umwuka wera,bashaka kutubwira ko ali indi mana igize ubutatu.Niyo mpamvu bandika Mwuka Wera (n'inyuguti nkuru),aho kwandika umwuka wera.Bavuga umwuka wera,ntibavuga Mwuka Wera.Umwuka wera ni iki?Ntabwo ali iyindi mana nkuko amadini yigisha.Ahubwo ni imbaraga.Umwuka wera YESU yoherereje abigishwa be,ni imbaraga zidasanzwe zatumye bakora ibitangaza (kuzura abantu,gukiza abaremaye,etc...).Ntabwo ari indi mana yaboherereje.Abanyamadini iyo ubabajije uti ubutatu ni iki?Bakubwira ko ali amayobera.Nawe nyumvira abiyita "abakozi b'imana" nyamara bigisha amayobera (ibintu batumva nabo).Ngo ni imana data,imana mwana n'imana mwuka wera.Ngo ariko si imana 3 ahubwo ni imana imwe!!!Barangiza bakavuga ko buzuye umwuka wera.Birababaje cyane kandi bituma abantu batamenya imana y'ukuri,Yehova.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 15/08/2016 saa 23:55

Gukiranuka k'umuntu UTARABYAWE N'UMWUKA ni " Ugupfundapfundika". Uwo muntu agaragarira abantu ko akiranuka, ariko IMBERE MU MUTIMA YANDUYE. Ninka kwa Gukiranuka KW'ABAFARISAYO : ntibasambanaga, ntibibaga (Luka:18:11), birwaga BAZERERA mu nyanja, no mu misozi BABWIRIZA (mat. 23:15), ...byose babikoranaga ISHYAKA RIKOMEYE (ROM. 10:2). ariko Yesu yabagereranyije N'IBITURO (imva), bigaragara Inyuma bitatse, Ariko Imbere birimo imyanda iteye ishozi: Amagufa, Inyo... Uko niko Umuntu Ukiranuka ariko atarabyawe n'umwuka ameze. Niyo mpamvu umuntu wese tubonye afite Bibiliya, twagakwiye kumubaza iki kibazo, Pawulo yabajije abantu basengaga ,mu Ibyakozwe. 19:2 :" ESE MWAHAWE UMWUKA WERA mutangiye kwizera? " Ese wowe usoma iyi comment "WAHAWE UMWUKA WERA utangiye kwizera? " Niba utari wawuhabwa, ni Ikibazo Gikomeye cyane. Kubera iki? Soma mu Abaroma. 8:9 "ariko umuntu utagira UMWUKA wa Kristo NTABA ARI UWE. " uvuga ko ari " uwa Kristo" ,ariko akaba atarabyawe n'umwuka, aba yibeshya : UWO MUNTU NTABA ARI UWA KRISTO. * Ikindi kandi Umwuka Wera niwo WEZA IMITIMA YACU. Umutima utarimo umwuka Wera uba umeze nka cya GITURO, Yesu yavuze. 1Pet. 1:2 " ...mubiheshejwe no KWEZWA N'UMWUKA. " 2 Abates. 2: " ...agakiza gaheshwa no KWEZWA kuva ku MWUKA no kwizera ukuri. " N. B. Ibyanditswe bitubwira ko twezwa n'ibintu Bitatu: KWIZERA IJAMBO RY'UKURI. UMWUKA WERA. AMARASO ya Yesu. > Umwuka Wera tuwuhabwa kuko " Twizeye Ijambo ry'ukuri". >Iyo tumaze guhabwa Umwuka wera, tuba tubaye " Aba Kristo", AMARASO ye agahora atwezaho Ibyaha byose. Soma : -Abagal. 3:2 -Abefes. 1:13 -1yoh.1:7 IMANA IBAGENDERERE.
Kanda hano umusubize

AMUSANTE - 23/08/2016 saa 17:38

UTYOOOOO! NIWE UTUBASHISHA BYOSE AKADUHINDURA TUGAKORANISHAKA ATARI IRYO MUBWENGE AHUBWO ARI KUBWA MWUKA UTURIMO NTABWO TUBA TUGISHAKA KUNEZEZA ABANTU AHUBWO INTEGO IBA KUNEZEZA IMANA YACU
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 28/08/2016 saa 19:31

AMEN. IMANA IGUHE UMUGISHA
Kanda hano umusubize

- 15/08/2016 saa 20:19

imana nibyose kubayizera
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X