Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ni mpamvu ki hari ubwo gusenga kwawe kutagira umusaruro wifuza?

Ni kenshi amasengesho yacu tuyasengana umubabaro n’agahinda, twibabaje cyane ariko ugasanga tumeze nk’abatera waraza. Mbese ibi biterwa n’iki?

Dusoma muri Bibiliya ngo: “Nuko bene Data, mwirinde hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, ukamutera kwimura Imana Ihoraho. Abaheburayo 3: 12 Pawulo nawe akomeza yandikira ab’i Galatiya arababwira ati: nk’uko Aburahamu yizeye Imana bikamuhwanirizwa no gukiranuka, mumenye y’uko ari nako abiringira kwizera aribo bana ba Aburahamu Abagalatiya 3.6-7.

Kwizera ni intwaro y’umukiristu imufasha gutsinda ibyo ahura nabyo mu rugendo rugana mu ijuru. Yesu abwira Marita mushiki wa Lazaro, yamuhamirije neza ko urupfu k’uwizera wese nta mbaraga rumufiteho ati: “Ninjye kuzuka n’ubugingo unyizera wese naho yaba yarapfuye azabaho”. Yohana 11: 25

Aha Kristo Yesu yari ashaka kubemeza neza yuko ariwe wenyine ufite ububasha n’ubushobozi ku kintu cyose cyavuyemo ubuzima cyangwa ku muntu wese wavuyemo umwuka yuko bishoboka rwose ko yakongera kuba muzima. Mbese ibi yabiterwaga n’iki? Nta kindi nuko Yesu yari afite kwizera gukomeye kandi guhamye kwatumaga akora ibitangaza bidasanzwe rubanda bareba.

Si ibyo gusa kuko Kristo ubwe yemeza yuko uwagira byibura kwizera kungana n’akabuto ka Sinapi byonyine yabasha gutegeka umusozi ugakurwa aho uri. Luka 17.6

Ku bw’ubwo bubasha bwo kwizera Imana Ihoraho nibwo bwonyine bwatumye Aburahamu na Sara nubwo bari bashaje bigaragara ko kubyara bitagishobotse, babyara Isaka. Ibi ariko nubwo byashobotse mu byukuri byaturutse kukuba Aburahamu mu mutima we yaragize kwizera kuri hejuru ko ibyo Malayika amubwiye yabitumwe n’Uwiteka, kubwo kwizera gusa ko Uwiteka abishobora, ukwo kwizera nikwo kwatumye icyo Imana imubwiye gikoreka Isaka aravuka arakura kugira ngo Imana yiheshereze icyubahiro muri bo.

Abarwayi Yesu yakijije akiri ku isi, yabikoraga rubanda bose bamuhanze amaso ariko akababazwa nuko mu mitima yabo nta kwizera na guke bafite yewe harimo na bamwe mu ntumwa ze kandi zihorana nawe.

Yakunze cyane gukoresha ijambo ngo: “GENDA KWIZERA KWAWE KURAGUKIJIJE” Matayo 9.22. Ibi biratwereka iki: biratwereka ko gukira kwawe udakizwa nuko bagusengeye gusa, ahubwo ukwizera ufite mu mutima wawe muri iryo sengesho uri gusengerwa nikwo gutuma ukira. Bivuze ngo nubwo wasengerwa n’umukozi w’Imana umaze kuzura uwari upfuye ako akanya ureba, nagusengera udafite kwizera yuko ibyo agusengera bikoreka, ntibishoboka.

Hari byinshi dusenga dusaba Imana, amasengesho menshi akarishye, ibyifuzo byinshi dusengera dusaba Imana ariko kuko dusenga menshi atagira kwizera bituma adupfira ubusa ntidusubizwe rwose cyangwa se ibisubizo by’ibyo dusengera bikaza bitinze kuko twasenganye kwiheba, kwiganyira no kutizera ko ibyo dusengera bishoboka, bityo tukibagirwa yuko uwo dusaba ariwe Data wa twese uri mu ijuru ashoboye n’ibirenze ibyo dusaba.

Umuntu wizeye ibyo asengera ko bikoreka mu izina rya Yesu, uwo ntibimusaba n’amasengesho menshi y’ikirenga, ashobora no gukora ikintu gito mu mwanya muto gusa, ariko kuko agikoranye kwizera kwuzuye, haba no mu nzira agenda atiriwe afata n’umwanya wo kwiyiriza, agahita asubizwa. Ibi nta kindi kibitera ni uko Imana ireba gusa kandi ikanezezwa nuko umutima wawe ibyo usaba ubisabana kwizera guhamye muri wowe. Kuko bidashoboka ko utizera yabasha kunezeza Imana Abaheburayo 11.6. Imana idufashe!

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Nawe niba wifuza ijambo ry’Imana n’Ubuhamya buri munsi kanda HANO

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

peter - 17/06/2016 saa 06:55

ntiwibwireko kuba uri umu yehova wagikemuye mbere yokwirata idini yawe manza umenye uwashinze idini yanyu aho ari n'icyo azira!
Kanda hano umusubize

Kantarama - 11/06/2016 saa 15:19

Kuki kuri phone ya page yanyu ya shaka umukunzi.itagaragara?
Kanda hano umusubize

Inzobere - 11/06/2016 saa 15:17

Bantu b'Imana ubu nanjye narumiwe nayobewe icyo Imana yampoye!!Nashatse umugabo w'umugome antesha umutwe turatandukana.Nsaba Imana basi ngo ubwo mbuze umugabo basi impe inzu yanjye yo kubamo mve mu bukode!Mana aho kugirango intabare yanteje ubukene mbese ndapfuye.Nakwibuka ukuntunnirinda ibyaga ngo ntayibabaza nareba nukuntu itanyibuka basi ngo inkure mu bukene rimwe na rimwe nkumva ntinabaho.Ndakora ariko sinjya ngira akazi keza nkabandi nahio nkoreye menshi baranyambura.Abasenga kumvarize icyo Imana impora
Kanda hano umusubize

HAGUMIMANA Herve - 11/06/2016 saa 17:31

Ndasubiza umudamu witwa INZOBERE.Nibyo koko Couples nyinshi ziratandukana.Nibe no mu Rwanda.Mu Burayi no muli Amerika,baratandukana cyane.Ababana bagasazana ni bake cyane.Ahandi nko muli China,Afghanistan,Russia,bica abagore babo cyane.Ihangane si wowe wenyine.Ikindi kandi,si wowe mukene wenyine udafite inzu.Ntabwo imana ikwanga.Wibuke ko ABAKOZI B'IMANA nka ba YESU,PAWULO,PETERO,etc...batagiraga amazu.Bali abakene.Kandi barasengaga cyane,bakirirwa babwiriza cyane ku buntu.Nta na limwe basengaga basaba imana AMAZU.Ahubwo basabaga ko ubutegetsi bwo mu isi bivaho,hakaza ubutegetsi bw'imana nkuko YESU yabidusabye muli Matayo 6:10.Aho nsengera,twese twirirwa tubwiriza mu mihanda ku buntu kandi kuva kera nkuko YESU abisaba ABAKRISTU nyabo bose. Turi abahamya ba Yehova.Ariko abafite amazu yabo ni bake.Abenshi ni abakene.Wowe iga Bible,ushake imana ushikamye.UMUTI w'ibibazo dufite twese,uzaza mu gihe kili imbere.Imana izazana Ubutegetsi bwayo,ikureho ubutegetsi bw'abantu ku munsi wa nyuma (Daniel 2:44).Abazaba muli Paradizo,imana izabaha amazu yabo (Yesaya 65:21).Ntibazongera gukena,gupfa,kurwara,gusaza,etc..(Ibyahishuwe 21:4).Shaka imana cyane kugirango uzarokoke ku munsi wa nyuma.Mu isi nshya dusoma muli 2 PETERO 3:13,uzabona undi mugabo.
Kanda hano umusubize

fanie - 11/06/2016 saa 14:25

Idini yukuri ntayo nawe wibwira kowagezeyo itonde utagwa,kuko idini yukuri Iba mumutima.kandi byongeye ijambory'Imana riravuga ntuzacire urubanza mugenzi Wade kuko nawe ntuzi uzarugucira.
Kanda hano umusubize

KAMANAYO ANSELME - 10/06/2016 saa 17:59

Hano ndashaka kwandika ku bintu 2.Icya mbere,ntabwo KWIZERA YESU,ali ukuvuga gusa ngo ndamwizera.BIBLE ivuga ko KWIZERA kutagira IBIKORWA ntacyo kumaze.Muli YOHANA 14:12,YESU yatubwiye ko kumwizera ali ugukora UMULIMO yakoraga wo KUBWIRIZA.Ujye wibaza uti :"Ese nize BIBLE ku buryo yahinduye ubuzima bwanjye?Ese njya mu nzira nkabwiriza nkuko YESU n'Abigishwa be babigenzaga kandi bakabikora ku buntu? Cyangwa njya mu nsengero bakanshurangira,ngaha Pastor icyacumi cyangwa nkarya Ukalisitiya nkitahira?" Icya kabiri,ntabwo imana yumva amasengesho yose nkuko tubisoma muli Matayo 15:9 na Yohana 9:31.Niba uli mu idini rikora kandi rikigisha ibyo imana yanga,ntabwo imana ikumva.Ndatanga ingero nke zihuye na BIBLE.YESU yavuze ko ari we wenyine NZIRA itujyana ku mana.Nyamara amadini menshi anyura ku bandi bantu,nka MUHAMADI,BOUDDHA,CONFUCIUS,etc...Na none,Imana itubuza gusenga dukoresha IBIBUMBANO cyangwa IBIBAZANYO nkuko tubisoma muli KUVA/EXODUS 20:4.Ndetse itubuza no kubishyira mu nzu (cyangwa mu modoka).Ikatubwira ko ababikora n'ababitunze bazarimbuka ku munsi w'imperuka (Deuteronomy 7:26).Nzi neza ko abantu benshi bakeka ko idini atari ngombwa.Menya ko aho usengera hazatuma urokoka cyangwa utarokoka ku munsi wa nyuma.Wibuke ko ABIGISHWA ba YESU,nabo basengeraga mu idini y'ABAFARISAYO.Abandi basengeraga mu madini y'i ROMA,urugero,umutware w'ingabo witwaga CORNEILLE.Abandi bagasengera mu idini y'ABASAMARITANI.Ariko bamaze kubona ko bali mu madini ajyana KURIMBUKA,bayasohotsemo nkuko imana ibidusaba muli Ibyahishuwe 18:4.Bajya mu idini ya KRISTU,icyo gihe yitwaga INZIRA (The WAY).Bisome muli Iga BIBLE,ushishoze,maze ubone guhitamo aho usengera.Kandi imana izagufasha kuhabona.Niko nanjye nabigenje.Mu gushaka UKURI,nanyuze muli Catholics,Anglicans,ADEPR,Adventists.Naje Kwiga BIBLE,nsaba imana ngo imfashe,hanyuma ndahabona.Ubu nirirwa nanjye mbwiriza mu mihanda kandi ku buntu,kimwe n'abo dusengana bose.Ni ITEGEKO umwami wacu YESU yadusigiye muli YOHANA 14:12 na MATAYO 24:14.Tubaho tunyurwa n'uduke tubona dukuye mu maboko yacu nkuko ABIGISHWA be babagaho nyamara balize amashuli menshi.Urugero PAWULO,LUKA,etc...
Kanda hano umusubize

niyitanga donacien - 11/06/2016 saa 05:51

nonese wasanze idini ryukuri ari irihe? umbwire ubu iryo usengeramo? murakoze.
Kanda hano umusubize

KAMANAYO ANSELME - 11/06/2016 saa 17:02

Ubu nsengera mu bahamya ba Yehova.
Kanda hano umusubize

peter - 17/06/2016 saa 06:39

wowe mu yehova ntiwibwire ko uri mukuri!Manza umenye uwashinze idini yanyu aho ari n,icyo azira uzambwira
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X