Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ni nde wari umugore wa Kayini ? Aho ntiyaba yari mushiki we ?

Abantu benshi bakomeje kwibaza umugore Kayini yarongoye aho yamukuye kuko Bibiliya igaragaza neza ko abantu bariho ku isi icyo bari bane aribo Adamu ariwe Se wa Kayini na Eva wari nyina ndetse na murumuna we Abel. Ese ko Bibiliya ivuga ko Kayini yabyaye yaba yarakuye he abana yabyaye yaba yarababyaranye nande? Ese ntiyaba ari mushiki we babyaranye cyangwa undi ukomoka mu muryango we.

Bibiliya ntabwo isobanura neza umugore wa Kayini uwo yari we. Igisubizo kimwe gishoboka n’uko Umugore wa Kayini yari mushiki we cyangwa mwishywa we cyangwa umukobwa wa mwishywa we, n’ibindi. Bibiliya ntivuga imyaka Kayini yari afite ubwo yicaga Abeli (Itangiriro 4:8).

Kayini yari umuhinzi naho murumuna Abeli akaba umworozi nk’uko Bibiliya ibivuga. . Bashobora kuba bombi bari bamaze gukura, bashobora no kuba bari bafite imiryango yabo.

Adamu na Eva byanze bikunze, bashobora kuba bari barabyaye abandi bana benshi biyongera kuri Kayini na Abeli, igihe Abeli yicwaga.

Nyuma baje no kubyara abandi bana benshi (Itangiriro 5:4). Ikintu cyatumye Kayini agira ubwoba bw’ubuzima bwe nyuma yo kwica Abeli (Itangiriro 4:14), bigaragaza ko hari abandi bana benshi ndetse bishoboka ko hari n’abuzukuru ba Adamu na Eva, bariho icyo gihe.

Umugore wa Kayini (Itangiriro 4:17) yari umukobwa cyangwa umwuzukuru wa Adamu na Eva.

Kuva Adamu na Eva bari ibiremwamuntu bya mbere (kandi byonyine), Abana babo nta rindi hitamo bari bafite, uretse kurongorana hagati yabo. Imana ntiyigeze ibuza abantu bo mu muryango umwe kurongorana, kugeza igihe baje kugwira nyuma, akaba ari nabwo Imana yababujije kwongera gushyingirana hagati y’abafitanye isano ya bugufi (Abalewi 18:6-18).

Impamvu muri iki gihe kurongorana kw’abafitanye isano ya bugufi, kuko bigira ingaruka mbi zivamo ubusembwa mu bana babo, iyo abantu babiri bahuje amaraso (urugero: musaza na mushiki) bakabyarana abana, hari impungenge z’uko ibibaranga mu maraso bibi byaganza ibyiza, bakabyara ibimara.

Ariko, iyo abantu bakomoka mu miryango idafitanye isano ya bugufi babyaranye abana, ntabwo bikunze kugaragara ko abo babyeyi bombi bahuza ibibaranga byo mu maraso bishobora kugira ingaruka mbi ku bana babo.

Umubare w’ibanga wo mu maraso y’umuntu, wakomeje kugenda “wandura” mu binyejana byahise, ku buryo indwara zikomoka ku busembwa bwa karande mu maraso, zigenda zirushaho kwiyonera, guhindura isura, no guhererekanywa hagati y’ibisekuru.

Adamu na Eva ntabwo bagaragayeho ubwo busembwa bwo mu maraso, ni nacyo cyatumye bashobora bo n’ibisekuru bya mbere bicye cyane, by’ababakomokaho, bagize ubuzima bwiza cyane kurusha ibisekuru byo muri iki gihe.

Niba abana ba Adamu na Eva barigeze kugira ubusembwa mu maraso yabo, ni bucye cyane. Ni nayo mpamvu barongoranye ntihagire ingaruka zigaragara ku rubyaro rwabo.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 9/06/2016 saa 13:40

KURONGORAKA KAYINI BYATWUNGURIKI
Kanda hano umusubize

KUKI MUHANGAYIKISHIJWE NIBITAGIRA AKAMARO? KIRETSE UBUBEGITO MUBISHAKIRA, NTACAKAMARO KIRIMWO! ARIK MUDAHINDUTSE, MUZOHONA MWESE!!!
Kanda hano umusubize

leonard nahimana - 5/06/2016 saa 18:57

MUREKE KWIRIRWA MUSESA IBITAGIRA AKAMARO: HARICO BIKWIGISHA KUMENYA UMUGORE WA KAINI ,MWIBAZA KO IMANA KUBA ITABIVUZEKO YIHENZE? OYA . TWITWARARIKE ICO TWIGISHA ! KAINI YISHE MURUMUNAWE ABELI KUBWA KAMERE Y'ICYAHA NACO CARI INYADURUKO YA SE ADAMU NA EVA ABAVYEYI BIWE...BAMUVYAYE BAKOZE ICAHA( BUMVIYE INZOKA SATANI AHO KWUMVIRA IMANA YABAREMYE?) NIYO TWUMVIRA IMANA NTITUZOKORA ICAHA ! IMANA YABURIYE CAINI NGO ICAHA KIRI KURUGI MU MUTIMA WIWE?(ITANG4.7) MWIZERE KRITSO ABAHE KAMERE GASHA KANESHA ICAHA NAYO KURUHA MWIYUMVIRA IBITAGIRA UMUMARO? BLESSED
Kanda hano umusubize

Natal - 5/06/2016 saa 06:48

Kuko twese twakomotse kuri Adam na Eve n'ubundi abo turongora urebye neza wasanga dufitanye isano ya bugufi. Naho uriya rero ngo selon l'Islam, ngo Caïn na Abel bavukanye na faux jumelles babo that is out, ibyo ni imyumvire yanyu. Ukuri n'uko bariya basore barongoye bashiki babo ariko kuba baravukiye rimwe ntaho byavuzwe kabisa.
Kanda hano umusubize

Nigaba Sethi - 5/06/2016 saa 04:56

Ego Nanje Ndizerako Kayini Yatwaye Mushiki Wiwe
Kanda hano umusubize

mbarushimana - 4/06/2016 saa 17:29

ubundi biriya ni umugani wibuke ko kayini amaze kuvumwa yabajije Imana ati " none abantu tuzahura kobazanyica " none mwibwira ko ntabandi bantu bari bahari igisubizo ni uko niba atari umugani abantu bari bahari
Kanda hano umusubize

tharcisse - 4/06/2016 saa 10:38

Naho boba bompi bari bararongoye imbere yuko abel yicwa ,none abagore babo babakuyehe?ko muri bible ataho vyanditse!umwe wese abivugaho uko avyumva ariko ukuri ni kumwe nuko bose barongoye bashiki babo.
Kanda hano umusubize

Rukundo Ben Olivier - 3/06/2016 saa 23:04

Ubivuze neza Mr Ismail, ndongerahoo ko ubwo gahini yashakaaga kurongora uwo bavukanaga, kandi byari biteganyijwe ko azarongorwa na abeli, ise wabo bombi ariwe Adam, yabasabye ko batamba ibitambo ku Mana, maze uwo icye cyemerwa n' Imana agatwara uwo mukobwa, byarangiye rero igitambo cya Abel aricyo cyemewe, gahini amugirira ishyari, niko kumwica. Murakoze.
Kanda hano umusubize

kamanzi - 3/06/2016 saa 20:20

Kayini na abeli ntabwo barongoye bashiki babo canke uko uyo yasiguye yabivuze. Uko Imana yahaye Adamu umugore wiwe Eva niko nabo yabaremeye abagore mu magufa yomumbavu zabo. Murakoze
Kanda hano umusubize

valens - 4/06/2016 saa 11:11

Kamanzi rwose ibi uvuga ntabwo biri muri Bibiliya cg Coran
Kanda hano umusubize

- 9/06/2016 saa 06:36

Ntimugampfushe Igihe Ubusa,kumenya Umugore Wakaini,ntibyakuzanira Ubugingo, Njyenunva Twakagombgekwirinda Icyaha,kuko Abantu Biyitirira Izinaryimana, Ntibatinyakurya Ibyaha Nkabarya Ibiryo,so Abameze Amenyo Yokurya Ibyaha Bakirirwabavuga Imana,bazabo Ishyano
Kanda hano umusubize

nitwa past eric wa blessing churh - 9/06/2016 saa 06:49

Bantubimana Nimuhaguruke Turwanye Ubuyobe Sataniyinjije Mubantu,bahoza Imanakururimi Ariko Ntibakizwa,icyaha Birirwabagikisha,bashize Ubgoba,ntibatinyagehinom, Bibiliya Igira Iti;ubgobanzekubaha imana,nicyocyatumye imana ibahindurakuba akahebge ngobakore ibyo imitimayabo irarikiye,uretsekubikora ubgabo,bashimanababikora, abarom,2:1
Kanda hano umusubize

irutingabo jean paul - 5/06/2016 saa 14:42

nanje ndibaza ko yarongoye mushiki wiwe kuko imana ubwayo yaremye adam na eva gusa ntaho ndumva uwundi muntu yaremwe
Kanda hano umusubize

irutingabo jean paul - 5/06/2016 saa 14:44

nanje ndibaza ko yarongoye mushiki wiwe kuko imana ubwayo yaremye adam na eva gusa ntaho ndumva uwundi muntu yaremwe
Kanda hano umusubize

irutingabo jean paul - 5/06/2016 saa 14:46

nanje ndibaza ko yarongoye mushiki wiwe kuko imana ubwayo yaremye adam na eva gusa ntaho ndumva uwundi muntu yaremwe
Kanda hano umusubize

Ismail - 3/06/2016 saa 18:48

Reka nkubwire icyo Islam ibivugaho : Mwivuka rya Kaini yavutse impanga na mushiki ,nyuma havuka Abel nawe nimpanga ye yumukobwa. Abasore bageze igihe cyo gushaka Allah abategeka ko buri wese atagomba kurongora uwo bavukiye umunsi umwe. Kayini yagombaga kurongora uwavukiye rimwe na Abel,Abel nawe akarongora impanga ya Kayini. Kayini yitegereje uwo bavutse impanga abona ari mwiza yifuza kwibanira nawe akareka yampanga ya Abel,;nibwo yagiriye ishyari umuvandimwe we Abel ahitamo kumwica kugirango amutwarire umugore yahawe na Allah. Nuko scene yagenze selon l'islam. Munyurabwenge nibyo byukuri kandi.
Kanda hano umusubize

Ismail - 3/06/2016 saa 18:45

Reka nkubwire icyo Islam ibivugaho : Mwivuka rya Kaini yavutse impanga na mushiki ,nyuma havuka Abel nawe nimpanga ye yumukobwa. Abasore bageze igihe cyo gushaka Allah abategeka ko buri wese atagomba kurongora uwo bavukiye umunsi umwe. Kayini yagombaga kurongora uwavukiye rimwe na Abel,Abel nawe akarongora impanga ya Kayini. Kayini yitegereje uwo bavutse impanga abona ari mwiza yifuza kwibanira nawe akareka yampanga ya Abel,;nibwo yagiriye ishyari umuvandimwe we Abel ahitamo kumwica kugirango amutwarire umugore yahawe na Allah. Nuko scene yagenze selon l'islam. Munyurabwenge nibyo byukuri kandi.
Kanda hano umusubize

- 3/06/2016 saa 19:41

Ntibisobanuts ariko nubu turongora bashiki bacu Germanique mukayanza gatara
Kanda hano umusubize

Ngenzemake Vianney - 9/06/2016 saa 21:45

Isiramu na kolowani nicaduka ntakuri yaje nyuma ya bibre ari politiki ya barabu bashaka kuganza isi
Kanda hano umusubize

incuti yanyu - 3/06/2016 saa 15:27

wol.jw.org/rw/wol/d/r127/lp-yw/2010649
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X