Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ni uwuhe mugisha mukuru wakurutira indi yose?

Henoki yamaze imyaka mirongo itandatu n’itanu avutse abyara Metusela. Amaze kubyara Metusela, Henoki agendana n’Imana imyaka magana atatu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa. Iminsi yose Henoki yaramye ni imyaka magana atatu na mirongo itandatu n’itanu. Kandi Henoki yagendanaga n’Imana, ntiyaboneka, kuko Imana yamwimuye. (Itangiriro 5: 21-24)

Iyo uvuze “kugendana” biba bivuga ko hari abafatanyije urugendo basezeranye. Turebere hamwe uko umuntu yagendana n’Imana mu rugendo rujya mu ijuru bikamufasha kururangiza neza.

Buri wese afite uko yahamagawe ava mu byaha arakizwa aza mu nzu y’Imana. Umuntu yibuka igihe yakirijwe, akaba yanezerwa; ariko ikiri ngombwa ni kimwe : Mbese muri iyi myaka turacyagenda uko twahamagawe? Tugume mu muhamagaro, turushaho gukora ibyo Imana ishaka dukizwe uko bwije n’uko bukeye, tubeho tunezeza Imana kuko yaduhaye imbaraga zo kuzarangiza uru rugendo neza, niyo izabiduhoboza.

Itangiriro ry’urugendo ni ryiza, ariko ikiruta ni iherezo ryarwo.

Enoki yagendanye n’Imana, arayinezeza kugeza ubwo ifashe umwanzuro wo kumwimura adapfuye. Ikizadufasha muri uru rugendo ni ukugenda twezwa mu ngeso zacu zose uko bwije n’uko bukeye (1Petero 1:15), ibi ntabwo bikwiye kudutera ubwoba kuko twahawe intwaro yo kudufasha ari yo Ijambo ry’Imana.

Dusabwa kuba abera aho twirirwa hose nk’uko Imana ari iyera. Kuko urugendo rukomeye, Imana ijya iduha impozamarira; urugero: waba utarashaka ugasenga ngo ikubakire urugo Imana ikakumvira ikabikora neza binejeje umutima wawe, Imana ikaguha uwo mufatanya urugendo kuko ababiri baruta umwe, mugakomezanya mukabasha kunesha n’ibindi.

Impamvu tugihari tukiriho ni kubw’umurimo w’Imana. Mu gukizwa kwacu tuzera imbuto bizane benshi kuri Yesu Kristo binubahishe Imana. Gukiranuka kwacu kube uguhoraho kuko nubwo tuzi itangira ry’urugendo ariko ntituzi iherezo ryarwo. Bizatuzanira umugisha ubwacu no ku bacu. Niyo mpamvu Nowa yarinzwe n’abe bakarindwa, mu gihe cy’abakoraga ibyaha bari bakataje nk’uko ubu bimeze mu gihe cyacu.

(Itangiriro 6: 5): Kandi Uwiteka abona yuko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kwose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose. Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima. Uwiteka aravuga ati “Nzarimbura abantu naremye, mbatsembe mu isi uhereye ku muntu n’inyamaswa n’amatungo n’ibikururuka n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, kuko nicujije yuko nabiremye.” Ariko Nowa agirira umugisha ku Uwiteka. Uru ni rwo rubyaro rwa Nowa. Nowa yari umukiranutsi, yatunganaga rwose mu gihe cye. Nowa yagendanaga n’Imana.

Nubwo hari imigisha tujya duhererwa mu gakiza ku bw’ubuntu, umugisha mukuru twahawe ni uwo kuzabona Imana. Tube abagenzi beza bajya mu gihugu cyo mu ijuru twe kuba icyapa kiyobora abandi nyamara cyo kikaguma aho gihagaze.

Uru rugendo ruzarangira yemwe abakunda Imana nimuhumure, dusabwa gusa kuzasangwa turi maso ubwo Umwami wacu Yesu azaza. Tuzabishobozwa no kugenda twigenzura buri gihe, aho wisanze watandukiriye wegere Imana uyisabe imbabazi, irazihorana kandi iteka ihora yiteguye kwakira umuntu wese uyigana afite umutima uciye bugufi.

Hatabayeho urupfu, impanda y’Imana izavuga kandi abazaba bejejwe bari maso nibo bazayumva gusa. Iyi si yo irashirana no kwifuza kwayo, ariko nkuko tubisoma ngo « ariko twebweho abizera ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu. » (Abaheburayo 10: 39). Imana ibahe umugisha.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Wifuza kugira icyo utubwira ku ijambo ry’Imana usomye twandikire kuri Email yacu: rejoiceafricam@gmail.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nkurunziza - 21/11/2016 saa 13:05

None AKuvuze Ko Kwizera Ibyaba Pasitor Bavuga Watubwira Abo Tuzaja Twizer'ibyabo?
Kanda hano umusubize

JO - 18/11/2016 saa 16:34

NGAHO DA!!!!! RWAGASANA ATI NKAVUGURUZA PASITER WANDITSE IKIGISHWA KANDI AKORESHEJE BIBILIYA IGITANGAJE ATI UNSHAKA AMBIPE KURIYI NUMBER NINDE WAKUBWIYE KO HARI UGUSHAKA ESE AGUSHAKAHO IKI? MWE MWIYITA ABAROKORE NIMWE MUZABANZA KURIMBUKA MBERE YANGE, KUKO IMANA YANGA ABAYIYITIRIRA KANDI BAGAMIJE INYUNGU
Kanda hano umusubize

RWAGASANA Cosma - 16/11/2016 saa 11:15

Maze gusoma iyi nkuru nitonze,mbona ahanditse ko "turi mu rugendo rujya mu ijuru".Ese koko abantu bose beza b'abakristu iwabo ni mu ijuru nkuko amadini menshi yigisha?Bible ivuga ahantu henshi ko "dutegereje isi nshya n'ijuru rishya" (2 Petero 3:13).Isi nshya,ni isi izaba ituwe n'abantu beza batazajya mu ijuru.Mu Imigani 2:21,22,havuga ko "Abakiranutsi bazaguma hano ku isi,ariko abantu babi bazacibwa mu isi".Ntabwo ari isi (Earth/Terre) ikora ibyaha.Niyo mpavu muli Zaburi 104:5,havuga ko iyi si izahoraho iteka ryose.Ikizatwikwa ku Munsi w'imperuka,ni abantu babi nkuko tubisoma muli 2 Thessalonians 1:7,8.Mwibuke ko ku gihe cya NOWA,ntabwo imana yahannye (to punish) isi y'ubutaka.Muli 2 PETERO 2:5,havuga ko imana "yahannye isi ya kera",bivuga abantu babi.Ntacyo imana yatwaye ubutaka.Icyo imana izakora ku Munsi w'imperuka,nuguhindura isi Paradizo.Bible ivuga ko hali abantu bazajya mu ijuru.Ntabwo bazaba bagiye guhora baririmba nkuko abiyita abarokore bavuga.Ahubwo nibagerayo,bazaba abami n'abatambyi bo kuyobora isi nshya izaba ituwe n'abandi bantu beza bazasigara ku isi.Byisomere muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Ikindi mugomba kumenya,nuko nta muntu wihitiramo kujya mu ijuru cyangwa kuzatura mu isi ya Paradizo.Nkuko imana yashyize Abamarayika mu ijuru,naho Adamu na Eva ikabashyira muli Paradizo ya Eden,ni nako abantu benshi beza bazaba iteka mu isi izahinduka Paradizo nkuko tubisoma muli Zaburi 37:29.Ntimugapfe kwemera ibyo Pastors bigisha.Bible idusaba kubanza kugenzura muli Bible niba ibyo bavuga bihuye na Bible (1 Yohana 4:1).Ntimukagire ubunebwe bwo KWIGA BIBLE.Unshaka yambipa kuli 0780351567.Ndabasaba kandi gusoma iyi mirongo yose natanze.MERCI!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X