Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Nk’umukirisitu gukundana nabikora nte ngo bibe ibinezeza Imana?

Iki ni kimwe mu bibazo twakiriye cyibanzweho n’abantu benshi mu batwandikiye batubaza, bifuza ko tugira icyo tukivugaho bijyanye n’icyo Ijambo ry’Imana ribivugaho n’uburyo umukiristu ugeze muri icyo gihe yakwitwara kugira ngo bigume ari ibinezeza Imana n’imitima y’abakundana ikomeze kunezeza Iyabaremye.

Mu by’ukuri natwe ntitujya kure y’Ijambo ry’Imana, turagerageza kuryifashisha kurusha uko twareba uburyo wowe ubikora cyangwa uko isi ikubwira kubikora. Mu rubyiruko cyangwa se mu bakiri bato hari igikorwa kibaho cyo gukundana: kugira inshuti y’umukobwa cyangwa inshuti y’umuhungu yihariye (Copinage, Girlfriend, Boyfriend…) ariko mbere yuko ibi bigerwaho, habanza icyitwa gusaba urukundo cyangwa kurambagiza, icyo mu mvugo y’ubu bita “gutereta”.

Bibiliya Ijambo ry’Imana ritubwira ngo: “Niba kumenya neza Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza kwarabateye guhunga bakava mu by’isi byonona maze bakongera kubyizingitiranirizamo bikabanesha, ibyanyuma byabo biba birushije ibya mbere kuba bibi.” (2 Petero 2:20)

Aha Petero yabwiraga abantu yuko iyo usubiye mu bibi warekeshejwe no kwizera Yesu Kristo, ahawe h’icyo gihe hakubera habi cyane kurusha ahambere. Akomeza agaragaza ko kumenya no kwakira Yesu Kristo tukamwizera nk’Umwami n’umukiza wacu, tuba tutakiri imbata z’ibyo twaretse mbere tukiri mu byaha ahubwo dukwiye kugaragaza ko hari itandukaniro ry’abo twari bo mbere n’abo turi bo ubu, nyuma yo guhinduka.

Ibi biragufasha kumenya neza uko wakwitwara nk’umukiristu igihe cyose uri kumwe n’uwo mudahuje igitsina ari naho umuntu wese wamenye Imana kandi wihesha agaciro nk’umukozi wayo yari akwiriye guhora yibaza ibi bibazo cyangwa se n’ibindi yamenya birenze ibi:

::> Birashoboka ko nategereza Imana ikazampa umukunzi w’umuhungu cyangwa w’umukobwa w’ukuri yanteguriye tuzabana?
::> Ni ibiki byibanze nkwiriye kureba ku muhungu cyangwa umukobwa nshaka kuzabana na we?
::> Mbese inama ampa ni iza Gikiristu zimfasha gutera intambwe njya imbere mu byo kwizera?
::> Nk’umukiristu ni uruhe rugero ntagomba kurenza nezeranwa n’uwo dukundana?
::> Mbese birakwiye ko mbana n’uwo dukundana mbere y’igihe cyo kubana cyemewe? (gushyingiranwa)

Bibiliya iratubwira ngo: “Ubwenge nibwo bwubaka urugo kandi rukomezwa no kujijuka” Imigani 24: 3. Kurambagiza cyangwa gutereta (mu mvugo y’ubu) cyangwa andi mazina byitwa bitewe n’ahantu, bishobora kuba inzira ikomeye yakomeza ubusabane bwanyu mu gihe wabikoze wabanje kubitekerezaho bihagije. Icyo gihe uzabe witeguye kugera kure mu munezero wawe n’abawe.

Uku kurambagiza kandi gushobora kukubera inzira yo kubahukwa, umubabaro mwinshi udashira no guta agaciro kawe igihe cyose wabyinjiramo nta ntego nzima ufite ibikujyanyemo, ahubwo ukabyinjizwamo no kwishimisha no kuyoborwa n’ubushyuhe bw’umubiri gusa. Ibi bihe bibi bikubaho mu gihe cyose utabanje kubitekerezaho neza ngo umenye aho ugana ko ari ikindi kirere cy’ubuzima ugiye kwinjiramo gifite bimwe na bimwe byinshi binyuranye rwose naho wari usanzwe uri.

Aha niho iyo utabaye maso no kubyitondamo, wisanga amaranga-mutima yawe yonyine gusa ari yo akuyobora uko yishakiye; naho ubwenge, umutima-nama n’Umwuka Wera w’Imana usanzwe akuyobora ukabishyira ku ruhande.

Nta kabuza ibi bigira ingaruka mbi ku wiyoboye kuko uwemera kuyoborwa n’Umwuka Wera w’Imana nta ngaruka mbi na mba ahura nazo kuko umugisha Imana itanga ntiyongeraho umubabaro. Ibi bifitiwe ubuhamya n’abatari bake batanga uku kuri kwabyo, birashoboka ko nawe usoma ibi wasanga ubifiteho ubuhamya, waza kutubwira.

Izindi ngaruka mbi ziterwa no kwanga kuyoborwa n’Imana muri iki gikorwa, ni uko wisanga nta mahoro ugirana n’uwo mukundana (mwashakanye), ugasanga guca bugufi reka da!

Kwizerana no kubahana ntimubikozwa, urukundo mwahoranye mugiteretana aho kwiyongera ahubwo rugenda ruyoyoka mu buryo namwe mutazi, umwe arareba mugenzi we akicuza impamvu yamwemeye n’ibindi. Ibi bibaganisha ku gutandukana nabi hakaba nubwo rubanda bamenya n’ibyanyu batagakwiye kumenya. Nyamara Imana ihora itwifuriza ibyiza nubwo hari gihe tubihusha kubera kwiyobora.

Niba ushaka kuramba mu rukundo kandi ukazagira ubuzima bw’umunezero butavunanye mu rugo, wite cyane mu guhitamo kwawe kw’uwo muzabana witonze, utitaye ku gitutu cy’abagukikije baguhata gukora ibyo bo bashaka wenda wowe wumva bitakurimo neza, kandi wemere rwose Imana nayo yivange mu byawe ibigufashemo kuko ireba kure wowe utabasha kureba.

Ibi rero ni igihe umaze kumenya ko ari igihe cyo gutangira gukunda (kwinjira mu rukundo). Niba ukiri mu gushidikanya saba Imana kukuyobora (kandi rwose irabishobora) hanyuma nawe witegura kwizera no kuyubaha. “Nicyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.” (Itangiriro 2: 24)

Nk’umukirisitu ni ryari natangira gukundana?

Kumenya ko igihe cyawe cyo gukundana kigeze ni uko ugera mu gihe wumva muri wowe ushaka guhindura ubuzima nyuma yo gusobanukirwa aho ugiye kugana ahariho. Ni ukuvuga kuva mu busore ukaba umugabo mu rugo cyangwa kuva mu bukumi ukaba umugore mu rugo.

Nk’umukirisitu cyangwa undi wese wubaha Imana, umusore cyangwa inkumi, si byiza kwinjira mu gikorwa cyo “gukundana” udafite gahunda yo kubakana urugo n’uwo mukundana.

Iyo bitagenze bitya iyi ni imwe mu nzira ishobora cyane kukuganisha mu nzira mbi nyinshi harimo n’izo twavuze zijyanye no kugwa mu byaha bibabaza Imana nk’ubusambanyi bwa buri gihe mukorana mu gihe cyo gukundana kwanyu, kubana n’uwo mukundana mbere yo gushyingiranwa, ku bakobwa niho yisanga yatwaye inda atiteguye kuko mu by’ukuri nta ntego nzima ifatika y’ugukundana kwanyu yari ihari.

Bibiliya Ijambo ry’Imana ikatubwira iti: “Ntugakundire umutima wawe kwifuza iby’abanyabyaha, ahubwo uhore wubaha Uwiteka burinde bwira, kuko hariho ingororano koko, kandi ibyiringiro byawe ntibizakurwaho.” (Imigani 23: 17-18)

Icy’ingenzi umusore cyangwa inkumi bari bakwiriye kwitaho

Ibuka yuko uwo ushaka ko mukundana (muzabana) muzahura mwese mwararerewe ahatandukanye, bivuga ngo n’imico yanyu iranyuranye rwose bitewe n’uburere buri wese wo muri mwe yahawe ndetse n’aho yabuherewe.

Urumva ko rero uretse kwisunga imbaraga z’Umwuka Wera w’Imana zabashoboza kubana neza mu mico yanyu itandukanye mukabasha guhuza bityo mukazarinda musazana mu mahoro, nta kindi kintu kibaho cyabibashoboza. Kuko Imana yaremye buri wese niyo iba izi neza uko ateye muri we bya nyabyo.

Urukundo Imana idukunda, ntiyifuza ko twahora dutsindwa mu buzima bwacu. Ariko ibi ntibivuze ko izaduha nkuko dushaka gusa cyangwa igihe twe tubishakiye gusa, ahubwo niwemera kuyoborwa na yo izaguha nkuko yo ishaka kuko ni yo yonyine izi ingaruka mbi n’inziza z’ejo hawe hazaza.

Rimwe na rimwe hari ubwo izavuga iti “Oya”, cyangwa se ikubwire ngo “ba wihanganye igihe si iki.” Abemera ko Imana ivuga cyangwa abo yagiye ivugana nabo bemeza ko ibasha no gusohoza ibyo yavuze, abo nibo bumva neza ibi turimo kuganira hano.

Aha kuko Imana ari Imana izi ubwenge kandi ireba kure, ishobora kukubwira itya, kuko ibona ko utaragera ku rugero nyarwo rushyitse rwo kubaka urugo igendeye kuri byinshi biba mu rugo bizaba bikureba nk’umugabo cyangwa nk’umugore.

Ishobora kandi kukubuza gukundana na kanaka, kuko ari Imana ireba n’ahiherereye ikaba imuziho akageso runaka yaguhishe kandi izi ko wowe utagakunda na gato, noneho yabona ko wazakabona nyuma bikakubabaza, igahitamo kumukubuza mbere ikakurinda kuzicuza nyuma.

Birashoboka ko kandi yakubwira ngo ube uretse kuko hari ibyiza n’imigisha itagereranywa ikigutegurira mu buzima bwawe ishaka kuzaguhundagazaho wowe n’abawe. N’izindi mpamvu nyinshi tutavuze ariko byose bikaba ari ibyo gushaka kukugirira neza no kuzakunezeza nk’umwana wayo ikunda.

Imana nikubwira ibi, ubishyire mu bitekerezo byawe kuko uzaba wemeye ubuyobozi buvuye ku Mama mu gukunda kwawe, niyo mpamvu n’ubundi busabane uzashaka mu rukundo ni byiza kugisha inama Uwiteka ugategereza ikimuvaho kuko nta na kimwe kimuvaho kigira ingaruka mbi. Ibi bizagufasha kuzabaho mu buzima bwiza buticuza, buyinezeza kandi bwuzuye umunezero w’iteka wowe n’abawe. Imana irabishobora.

Aha niho Salomo yanditse mu migani ye ati: “Uhore wiringira Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose na we azajya akuyobora inzira unyuramo.” (Imigani 3: 5-6)

Aha ushobora kuba wibaza uko Imana yavugana nawe, wenda bitewe nuko utazi uburyo Imana ikoresha ivuga. Ku batabizi, tuzarebera hamwe ubutaha uburyo butandukanye Imana ikoresha ivugana n’abantu bayo. Imana ibahe umugisha kandi abitegura n’abifuza kuzubaka neza tubifurije ingo nziza z’umugisha.

Wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana, Ubuhamya n’impuguro zigufasha nk’izi buri munsi, KANDA HANO

Izi mpuguro ku bijyanye no gukundana mwaziteguriwe na Rejoice Africa Ministries

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 3/08/2016 saa 22:59

Ninde watinyuka kugutuka ? uvuga. ukur?i
Kanda hano umusubize

SABASAJYA COSMA - 25/07/2016 saa 17:59

Ndagusubiza nk'umukristu.Niba ushaka GUKUNDANA,ntuzabikore nkuko abisi babigenza.Ndakeka ko uli ingaragu (celibataire/single).Ndakeka kandi wibaza niba biliya bya Boyfriend/Girlfriend ali byo gukundana.Ntabwo biliya ali ugukundana,kuko ahanini biba bigamije gukora ibyo imana yanga (ubusambanyi).Umuntu agomba gukunda gusa Fiyanse we cyangwa umugore/umugabo we.Niwe wenyine ugenera caresses no gusomana.Ndetse ukamuha n'ibindi nkuko imana ibidutegeka iyo mumaze kubana binyuze mu mategeko (Imigani 5:15-19).Naho ibyo gushaka KWISHIMISHA ukoresheje sex ku muntu utali umugabo/umugore wawe,ntabwo ali ugukundana.Ni ICYAHA gikomeye kuli Yehova.Ngirango nawe uzi ingaruka hagati ya baliya bantu bavuga ngo barakundana.Bakuramo inda,bica abana babyaye,banywa imiti ibabuza kubyara,bakoresha kapote,babyara abana batateguye,ndetse hali abicana.Ikirenze ibyo,bababaza imana yacu yitwa Yehova.Niyo mpamvu Bible ivuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw'imana (1 Abakorinto 6:9,10).Wowe niba ushaka gukundana ku buryo bw'umukristu nyawe,shaka witonze Fiyanse utazabanza kugusaba ko muryamana.Ikindi ngusaba,nuko wakiga Bible neza kugirango umenye imana neza.Wikeka ko kuba umukristu ali ukujya kulilimba mu rusengero no guha pastor icyacumi,cyangwa kujya kurya Ukarisitiya.Ntabwo ariko Yesu n'abigishwa be bagenzaga.Birirwaga mu nzira babwiriza.Soma Yohana 14:12.Gerageza wige Bible,ukore ibyo Bible ivuga,nibwo uzaba umukristu nyakuri.
Kanda hano umusubize

BADEGE John - 25/07/2016 saa 11:10

Ijambo GUKUNDANA,abantu biyita abakristu cyangwa abaslamu,ntabwo bazi icyo bivuga.Bazi ko ali biliya bya Girlfriend na Boyfriend,kuba umuntu yaguha inka,kugusengerera inzoga,etc...Biliya byo gukundana ugamije ko umukobwa cyangwa umuhungu muzaryamana,si urukundo,ahubwo ni icyaha gikomeye.Ibyo guhana inka cyangwa inzoga,nabyo si ugukundana.Urugero,abicanye muli 1994 mu Rwanda,abenshi barasangiraga,bagahana inka.Gukundana YESU yavuze,ni ijambo AGAPE mu kigereki.Ni ukuvuga gukundana nta nyungu zawe ugamije,ahubwo ugamije inyungu z'uwo ukunda.YESU yadusabye gukunda abanzi bacu (Matayo 5:44),ntiturwane nabo cyangwa ngo tubice.Abajya mu ntambara bakicana,abangana kubera politics,ntabwo baba ali abakristu.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batajya mu ntambara z'isi cyangwa muli politics.YESU yavuze ko abakristu nyakuri atali abisi (Yohana 17:16).Baliya bahanganye muli South Sudan,mu Burundi,muli DRC,muli Uganda,bose biyita abakristu.Abarwanaga mu ntambara yo mu Rwanda hagati ya 1990-1994,bose biyitaga abakristu,ndetse Padili na pastors bakabaha umugisha.Ndibuka ko abarwanaga bose babaga bambaye amashapule n'imisaraba.Gukundana kunyuranye na Bible,ntabwo ali ugukundana.Ni ugukundana bishingiye ku isi.Iteka abisi bakeka ko ibyo bakora ali byiza,aliko mu maso y'imana biba ali bibi.Ikibabaje nuko bose baba biyita abakristu n'abaslamu.Bible ivuga ko nibadahindura imyumvire bose bazarimbuka ku munsi wa nyuma (Imigani 2:21,22).
Kanda hano umusubize

- 24/07/2016 saa 23:04

murakoze cyane izinama nanjye ziramfashije Imana ibahe umugisha.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X