Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Nta Jambo na rimwe ry’imfabusa Imana ivuga

Ntibishoboka ko ijambo ry’Imana rihita gusa ntacyo rikoze kuko na nyira ryo ni umukozi w’umuhanga. Dore mwana w’Imana, yasezeranye kuzaguha umugisha, kukuzamura, kugutsindishiriza, kuko ijambo ryayo ridahinduka. “Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.” Matayo 24: 35

Ijambo ry’Imana yavuze ntirizahera, kuko icyo ryavuze kigomba gusohora ku buzima bwawe, ikibazo ntabwo kiri ku Mana yawe yabivuze ahubwo kiri kuri wowe. Niba Imana yavuze ko izagukiza indwara urwaye ntishobora kuvuga ikinyoma, ijambo ryayo ntiryivuguruza uko riri ni uko kandi ni ukuri kudashidikanywaho.

Icyo usabwa gusa, ni ukumenya neza y’uko hari igihe kiba gihari kidashobora kurenga cyo kwakira icyo Imana yakuvuzeho. Imana si inyabinyoma, ahubwo birashoboka ko wowe wahindukirira izindi mana ugatekereza ko Imana yawe yatinze kuguha (kugukorera) icyo yagusezeranije, kuko hari abandi bantu benshi baretse gutegereza Imana kugeza ubwo bihaye ibyo yavuze babinyujije mu zindi nzira zabo bihitiyemo:

Bakiha akazi mu nzira z’uburiganya zitari izo Imana yababwiye, abandi barishyingira bakiha abo Imana itababwiye kandi bariyumviye n’ijwi ryayo ibyo izabakorera n’imigambi myinshi myiza yari ibafitiye ariko bararambirwa babivamo, bakibwira ko Imana yatinze cyane nk’uko Abisiraheli bavuze bati: “Mose yatinze….”

“Abantu babonye Mose atinze kumanuka wa musozi, bateranira kuri Aroni baramubwira bati: “Haguruka uturemere imana yo kutujya imbere, kuko wa wundi Mose umuntu wadukuye mu gihugu cya Egiputa tutazi icyo yabaye.” (Kuva 32: 1)

Hari ingorane nyinshi kuri icyo kintu runaka umuntu yihaye kubera kudategereza Imana, akacyiha mu zindi nzira zitari izo Imana yamwibwiriye ubwayo kandi yarabyiyumviye n’amatwi ye. Mu ngero zitari nyinshi: Niyo mpamvu ubona akenshi haba ibibazo n’ingorane mu mibanire y’ingo z’ubu (zimwe na zimwe) ni ukubera iki? Kubera ko umuntu yaciyemo isezerano rye acika intege, icyo yasezeranijwe n’Imana afata umwanzuro wo kucyishakira hanze y’ugushaka kw’Imana ahubwo ahitamo guca mu zindi nzira ze abona ko ari iza bugufi.

Si ibyo gusa no mu bucuruzi cyangwa ibindi nk’ibyo by’ubuzima bwacu na byo ni gutyo. Buri kintu cyose uziha kubera kumva ko Imana yatinze kukiguha, umenye neza ko kizagira ibibazo n’ingaruka zitari nziza, uzagihuriramo n’ingorane haba mu gihe cya vuba cyangwa igihe kirekire, cyane cyane ku muntu wabanye n’Imana atyo.

Imana ntijya itinda, ahubwo kuri yo, buri kintu kigira igihe cyacyo. Niba Bibiliya ijambo ryayo rivuga ngo nta jambo Imana ivuga ngo rihere, ibi si amakabya-nkuru. Wowe tegereza gusa. Reba uyu muntu muri Bibiliya nibwo uramenya neza ko igihe cyawe nikigera ijambo ry’Uwiteka rizakora icyo ryakuvuzeho ntawe uryitambitse. Hariho umuntu wari ufite indwara, ayimaranye imyaka 38 Yesu amubonye amenya yuko amaze igihe kirekire arwaye, aramuba ati: “mbese urashaka gukira?” (Yohana 5: 5-6)

Yari amaze imyaka ingahe? Mu by’ukuri si we wabwiye Yesu ko ashaka gukira ahubwo Yesu we ubwe akimubona yahise amenya imyaka amaze ababazwa n’uburwayi ndetse abona ko rwose akeneye gukira. Igihe cye cyarageze atavuye ku kidendezi nk’uko hari abagiye bamaze gukira, arakira ataha ashima Imana.

Wowe igihe cyawe Iyagusezeranije yagennye nikigera: niba ari ukugukiza, niba ari ubucuruzi yakubwiye niba ari ukubaka urugo, niba ari akazi keza, niba ari urubyaro,… bizaba mu nzira zitamenyerewe, zitanazwi n’uwari we wese, kuko biba bigomba kuba mu buryo bw’igitangaza gikomeye kugira ngo ishimwe n’ikuzo bibe iby’Imana yonyine. Imana izi neza igihe nyacyo ugoma kuzavira kuri uwo musozi uriho, kuko wowe nuwikuraho uzawuvaho nabi n’inkurikizi mbi zibiherekeje. Icyo usabwa gusa ni ukuyizera.

Dusoma muri Bibiliya undi mugore wamaze imyaka 12 arwaye avirirana yarabuze uwamukiza, ariko Yesu ageze mu mudugudu w’iwabo yizera gusa ko nakora ku mwenda wa Yesu arahita akira bituma abikora atazuyaje kubwo kwizera gusa ko igihe cye kigeze ngo yakire gukira.

Ikibazo, abantu benshi ntabwo bizera. Iyo wizeye nturambirwa, iyo wizeye utegereza Imana wihanganye kuko uba uzi neza ko Imana yagusezeranije itabeshya nk’abantu. Bibiliya ivuga ku batizera: “Kuko ntibishoboka ko utizera yabasha kunezeza Imana kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka,” (Abaheburayo 11: 6)

Nshuti muvandimwe, nta kibazo na kimwe wacamo ngo uvuge ko kidafite igisubizo, wowe reba ijambo ry’Imana; aho niho yashyize igisubizo cya buri kimwe cyose ducamo.

Buri ngorane z’umuntu wese zifite igisubizo cyuzuye mu ijambo ry’Imana kuko yavuze ko ari yo Mana igira icyo irema ikagikomeza. Ahubwo wowe genzura wibaze uti ese iyi Mana nyitegereje nte? Ibaze uti mbese aho ndacyategereje Iyansezeranije cyangwa nahindukiriye izindi mana?

Ndagusabira ngo Umwami Mana yongere akuzuze izindi mbaraga ubashe kugira ukwizera no gutegereza Iyo mwivuganiye maze igukorere icyo yakubwiye kuko ni Imana yuzuye ukuri no kugira neza gutangaje!

Wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana n’Ubuhamya bigufasha buri munsi, KANDA HANO

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Shyaka - 20/08/2016 saa 08:32

Mbega ijambo ryiza weee nukuri riramfashije rwose.Imana ni nziza irangaje kdi koko uwo isezeranyije ikintu irakimuha.nimureke tuyizera numutima wose urebe ngo urabona ibirenze ibyo warukeneye. Imana ibongerere amavuta nukuri Rejoice Africa Ministries
Kanda hano umusubize

BADEGE John - 19/08/2016 saa 13:40

Ndasubiza Rejoice Africa Ministries.Ndabona mwavuze cyane ijambo KWIZERA.Abantu bose bavuga ko bizera imana.Nyamara bakayihakana mu byo bakora.Kwizera imana bivuga ibintu byinshi.Halimo kuyikunda no gukora ibyo idusaba,ukanga ibyo yanga.Abantu baramutse bizeye YESU n'imana,isi yaba Paradizo.Intambara,ubusambanyi,ubujura,ubusumbane,etc...byavaho. Reba uko YESU yavuze: "Unyizera wese azakora imirimo nkora.Ndetse azakora kundusha kuko ngiye kwa Data".Yohana 14:12.YESU akazi yakoraga,ni ukwirirwa mu mihanda abwiriza hamwe n'abigishwa be.Abasakuza ngo bizera YESU,nta na limwe bajya mu mihanda ngo babwirize nkuko YESU yabigenzaga.Ahubwo bashinga insengero zo kwaka icyacumi no gucurangira abantu gusa.Zimeze nka Butike (shops).Abizera YESU baramwigana,bakabwiriza ku buntu mu mihanda nkuko yabidusabye muli Matayo 10:8,bategereje kuzahembwa ubuzima bw'iteka muli Paradizo.
Kanda hano umusubize

Isaac - 19/08/2016 saa 13:32

Vuga ivyanyu mwigire!
Kanda hano umusubize

cyane - 19/08/2016 saa 10:52

Icyakora muzi kwiyamamaza da! Ibyo byo nabyumva murishakira ibirayi!
Kanda hano umusubize

cyane - 19/08/2016 saa 10:50

Ibyo byadufasha iki mu mihigo dushingiye ku za nkingi enye za gahunda ya Guverinoma muvandi? Ibyo si ukutudindiza gusa ra? Mu bibazo byugarije u Rwanda, icy'uko "nta jambo na ... imfabusa" ni icya kangahe koko?
Kanda hano umusubize

danyasiimwe - 23/08/2016 saa 10:55

ndabona wigize umuvugizi ntaho amadini ahuriye niterambere ni mihigo ahubwo wabaza uti imihigo bahiganiyo ? iterambere ryigihugu riterwa n' abaturage kubera uruhare rwabo amadini yitwayenabi arangaza abaturage Leta niyo yambere yagiramo uruhare mukubahagarika igihe bitarabaho bafite uburenganzira bwo gusenga kuko ni mana ikunda abantu bayo ko badapfusha umwanya ubusa nibapfusha gusenga kudafite ibikorwa kubagupfuye niho satani abateza umwiryane kubera kudakora ntago imana izagufasha utabigizemo uruhare kuko ifite byose kdi turabyemerewe abapasiteri bareke kurangaza abakirisitu kuko ntago isi yubu ntago ari Edeni kuko Eva na Adam bari baragiriwe ubuntu muri Edeni byose bari babyemerewe ariko kuva icyogihe bitandukanyije n imana nibibazo turimo kubona kuri isi n' inkomoko kuri bo
Kanda hano umusubize

mbabazi agnes - 19/08/2016 saa 08:25

Rwose imana nabwo ijya ibeshya icyo isezeranyije umuntu irakimuha iyagumye mumyanya umwe akizera najarajare kuko aho imana igusezeranyirije ikintu niho izagisohoreza iyo isanze warahavuye biba birangiye.Icyo dusabwa nukuguma mu mwanya umwe kandi dufite kwizera.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X