Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ntimukiganyire ngo mutekereze iby’ejo kuko So wo mu ijuru aziko mubikeneye

Ni kenshi dusenga amasengesho yacu nk’abantu, ariko kuko amaso yacu abona ibiri hafi gusa, wabona none uriye, unyoye, wambaye, uri amahoro ukumva ntunyuzwe kuko mu mutima uhita utangira kwibaza uti: « Nubwo ndiye, nyoye, mbonye icyo nambara meze neza… ariko se ejo n’ejo bundi bizamera bite? Mbese aho nabwo nzabona uko mbaho nk’uko mbibonye uyu munsi? Ni iki nakora? » N’ibindi bibazo nk’ibyo bijyanye no kwibaza cyane uko ejo hawe hazamera.

Mu magambo meza Yesu yavuze, yabwiye abantu be ko kwiganyira kutagira icyo kubungura mu byo bifuza. Nkuko Matayo yabyanditse, Yesu aravuga ati: «Ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti Tuzarya iki? Cyangwa muti tunywa iki? Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo Tuzambara iki? Mbese ubugingo ntiburuta ibyo kurya? Umubiri nturuta imyambaro? Nimurebe ibiguruka mu kirere ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega kandi So wo mu ijuru arabigaburira nabyo.

Mwebwe se ntimubiruta cyane? Ninde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe? None se ikibaganyisha imyambaro ni iki? Mutekereze uburabyo bwo mu gasozi uko bumera ntibugira umurimo, ntibuboha imyenda, kandi ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose atarimbaga nk’akarabyo kamwe ko muri ubu.
Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwa bafite kwizera guke mwe?

Nuko ntimukiganyire mugira ngo “Tuzarya iki? Tuzanywa iki? Tuzambara iki? Kuko ibyo byose abapagani babibasha, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose. Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo ni bwo ibyo byose muzabyongererwa. » Matayo 6: 25-33

Aya ni amagambo Yesu yabwiye abigishwa be mu gihe kinini yamaranye na bo yagiye abahugura muri byinshi binyuranye bijyanye no kubaho mu buzima bwo kubaha Imana ukiri no muri iyi si.

Ariko kwiganyira ku muntu wizera Imana ntibikwiriye kumera bityo kuko Imana ijya kurema umuntu wese yari izi uko azabaho n’ibyo azakenera byose mu mibereho ye ya buri munsi, ntibishoboka ko ibyo yakugeneye mu buzima bwawe yabiguhera rimwe byose kubera impamvu nyinshi: hari ubwo umuntu abona byinshi umurengwe ugatuma yibagirwa Iyabimugabiye bityo bigatuma Imana ihitamo kuguha ibigukwiriye by’uwo munsi urimo kuko n’ejo n’ejo bundi izaba igihari ngo iguhe na none ibikwiranye n’uwo wundi munsi ugezemo gutyo gutyo.

Yesu yigisha abigishwa be gusenga, mu isengesho yabigishije harimo amagambo meza yabasabye kujya basenga agira ati: « Uko bukeye ujye uduha ibyo kurya byacu by’uwo munsi.» Luka 11: 3

Ni mpamvu ki Yesu atababwiye ngo bajye basaba Imana ibyo kurya by’ukwezi kwose cyangwa by’umwaka wose? Nta yindi mpamvu nuko iyi Mana twizeye ntawe uzayisimbura mu myaka yose izabaho, nta nubwo ifite ubwoba bwo gupfa mu gihe runaka nkatwe abantu.

Ni Imana ubwayo yifitiye icyizere cyuzuye cyo kubaho iteka n’iteka nkuko yabwiye Mose izina ryayo ko yitwa « NDIHO » yitwa « UWITEKA » Kuva 3.13-15. Bivuga ngo niyo yahozeho, niyo iriho ni nayo izahoraho iteka ryose.

Uku kuba yiyizeye ko izahoraho bituma itwingingira kutiganyira ahubwo ikadusaba kuyizera rwose no kuyigirira icyizere cyuzuye nk’Imana yacu idahemuka nkuko isengesho ribivuga, ni Imana idahinduka, ni Imana idasaza, ejo n’ejo bundi izaba igihari ikiri uko yahoze, hanyuma na bwo iguhe iby’uwo munsi ugezemo gutyo gutyo kandi ukumva unyuzwe nukwo kugira neza kwayo.

Imana idufashe tunyurwe nuko turi n’ibyo dufite tutiganyira nkuko ubushake bwayo bubidukorera, ni Imana itari intekamutwe, ni Imana yuzuye ukuri n’ubunyangamugayo butagereranywa, ni Imana yuzuye kugira neza kwinshi ivubira imvura ababi n’abeza kubw’urukundo rwayo rwinshi kuri twe. Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana n’Ubuhamya buri munsi, kanda HANO

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 15/08/2016 saa 11:34

Ushaka gusoma izi Comments AHERA HASI AZAMUKA. ( niko Zitondetse.)
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 26/07/2016 saa 12:51

Iyi niyo Comment ya Nyuma, mu ruhererekane rwasubizaga ikibazo Abahamya bambajije kenshi ngo " KUKI MUSENGA YESU kandi Yesu yarasubije Satani ati: " URAMYE Uwiteka Imana yawe,abe ariyo ukorera YONYINE. " Nibutse ko KURAMYA = GUSENGA KURAMYA Uwiteka = Gusenga Uwiteka. Byari kuba byoroshye kubaha uyu murongo: Abaheb. 1:6 : "Kandi ubwo izazana Imfura yayo mu isi Izavuga iti : Abamarayika bose BAMURAMYE." cga Abamarayika bose BAMUSENGE: kuko Kuramya = TO WORSHIP = ADORER = GUSENGA Ạriko byari kubyara " Impaka Zidafite Umusaruro" wa mugani wa Mwenedata Nicayenzi. Niyo mpamvu nabanje gusobanura " UWO UMWANA ARI WE", kugirango Abamarayika, ibizima, abakuru " BAMWIKUBITE IMBERE ", BAMUSINGIZA bihambaye cyane, kandi Imana yaravuze iti :" ...Yehova Imana niwe WENYINE ugomba GUSINGIZA." ( guteg. 10:20,21 / muri Bibiliya y'Abahamya. ) Usoma wese Ibyahishuwe. 5:8-13 abona Ahubwo ko twebwe, tutabishyiramo imbaraga nyinshi nk'uko mu ijuru babikora. Twibutse ko mu ijuru, iyo "Bikubise imbere ya Marayika" adahirahira abyemera, kuko byamugwa nabi. Kuko azi neza ko Imana IFUHA, niyo mpamvu ahita abyamaganira kure ati " REKA! Imana abe ariyo uramya YONYINE" : Soma witonze _ibyahi.22:8,9 na ibyahi. 19:20 -Ni nkuko nta mugaragu wahirahira yemera KURYAMANA n'umugore wa Shebuja, kuko yamuhitana. ẠRIKO UMWANA W'INTAMA BOSE BAMWIKUBITA IMBERE BAKAMURAMYA!! ese ko we abyemera , ubwo ni Umwana w'Ikihebe cy'Igihararumbo wemera KURYAMANA N'UMUGORE WA SE?!! Ushaka ibisobanuro birambuye, ajye hejuru y'iyi paje, jinjire ku IBIRIMO, yinjire ku IYOBOKAMANA, ashake icyigisho cyitwa "IYADUTABAYE CYA GIHE...", Asome Comments zose za " Umwigishwa wa Yesu Kristo " agaruke kuri IKI kigisho, Asome comments zose, niba _Afite Amatwi Yumva_ Azasobanukirwa "UMWANA UWO ARI WE" , n'impamvu YEMERA KO MU IJURU BOSE BAMURAMYA, kandi Abamarayika bo Batanabirota no mu nzozi. Imana Ibafashe.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 25/07/2016 saa 17:22

Nyuma y'ibivugwa byinshi " biruhije gusobanurwa ", ( Abaheb. 5:11) muri comments nyinshi, ubu Noneho dushobora_ku bafite Amatwi Yumva_gusobanukirwa ibi byanditswe : *Yesaya.9:5(6) : " Nuko Umwana yatuvukiye ...Azitwa Igitangaza... Imana ikomeye DATA WA TWESE Uhoraho... " : Amen. >>Nta gushidikanya, uyu Mwana ni DATA WA TWESE Uhoraho, Wigaragaje mu Mitetere iciriritse cyane, kugirango asohoze, ibyanditswe mu Abaheb. 9:16-17 *Yoh. 14:7 : " Iyaba Mwaramenye, muba mwaramenye na data, Uhereye None muramuzi kandi MWAMUREBYE. " : >>Uyu Mugabo Tureba, wambaye Sandale, n'ikanzu, uri kutubwira ngo "KUMUREBA NI UKUREBA DATA WA TWESE " ,ntabwo ari Umwisikoro w'i Nazareti, Uri kutubeshya. Ibi rwose avuga ni Ukuri, uyu ni Data Wa Twese, wihinduye mu Mitetere isuzuguritse cyane kugirango asohoze Abaheb. 9:16_17 *Mat. 1:23 : " ...azabyara Umuhungu, Azitwa Emmanuweli risobanurwa ngo IMANA IRI KUMWE NATWE". Amen. >> Ibi byose ntabwo Imana yabivugiye KUTUYOBYA :uyu Mwana rwose ni Imana Data Wa Twese, uri mu Mitetere yo hasi cyane, Kubera impamvu. *Yoh. 20:28_29 : " Toma aramubwira ati :MWAMI Wanjye, kandi MANA Yanjye. Yesu aramubwira ati: Wijejwe n'uko Umbonye, Hahirwa Abizera batabonye. " >>Natwe duhora tubwira Yesu tuti: MWAMI WANJYE kandi MANA YANJYE. kandi Uko Atamaganye Toma, Natwe Ntatwamagana na gato, kuko nyine, Azi Neza UWO ARI WE. *ibyahishuwe. 5:8,9 : " ...Bikubita imbere Y'Umwana w'intama... baririmba... ". Amen. >>Ibi natwe nibyo Dukora Amanywa n'Ijoro: ,TWIKUBITA IMBERE Y'UMWANA W'INTAMA, tukamuramya, dukamupurizaho imibavu myinshi ihumura neza, ARIYO MASENGESHO YACU, maze tukamuririmbira n'ijwi rirenga tuti: " Ni Wowe Ukwiriye Guhabwa ISHIMWE, NO GUHIMBAZWA, N'ICYUBAHIRO iteka ryose. " Ibi iyo turi kubikora, hari Abaducira Urubanza ngo "TWARAYOBYE" ngo "TUZARIMBUKA Kuko DUSENGA, DUSINGIZA, TURAMYA Y E S U ". Nyamara dukora Ibyo Mu ijuru NABO BAKORA. ubwo niturimbuka, TUZARIMBUKANA n'abari mu ijuru BOSE, kuko dusoma mu IBYAHISHUWE 5:8_13 ko abo mu ijuru BOSE BAKORERA UMWANA W'INTAMA IBISA NEZA NEZA N'IBYO TUMUKORERA. >>Iyo duhuye mu nzira turasuhuzanya tuti " YESU ASHIMWE " : Amen. Nibyo koko AKWIRIYE G U S H I M W A UBU N'ITEKA RYOSE. A M E N.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 24/07/2016 saa 20:59

Twavuga iki Noneho ,ku nyigisho ivuga ko Umwana w'Imana, yari kumwe n'Imana KUVA ITEKA RYOSE? Iyo nyigisho y'ikigugu, yemerejwe mu Nama y'i Nise I ( Concile de NICEE I), muri 325. Ese Abigishwa ba Yesu Kristo, bagomba kumira bunguri iyo nyigisho, batabanje gusuzuma niba IHUJE N'IBYANDITSWE? Mu Abefes. 2:20 : " kuko MWUBATSWE ku rufatiro RW'INTUMWA n'abahanuzi... " Nibyo. Ntabwo twubatse KU NAMA (Conciles), izo ari zo zose, zabaye, cga zizaba. Ibyo Abahanuzi, ibyo intumwa ZANDITSE turabifite. Ibyo nibyo twubakaho BYONYINE. Ese Intumwa zavuze iki kuri iyi ngingo? 1Yoh. 2:13 :( muri Bibiliya Yera) : " Namwe ba Se ndabandikiye, kuko mwamenye UWAHEREYE MBERE NA MBERE." Uwahereye Mbere na Mbere uvugwa aha ni umwana w'Imana. Cyokora iki Kinyarwanda : "mbere na mbere " ntabwo cyumvikana neza. Reka dukoreshe Bibiliya mu zindi ndimi, ndetse na Bibiliya Ntagatifu: *La sainte Bible( Louis Second) : 1jean 2:13 :" ...vous avez connu celui qui est DES LE COMMENCEMENT. *Revised Standard Version: 1John 2:13 : "...you know him who is FROM THE BEGINNING" *Bibiliya Ntagatifu : 1Yoh. 2:13 : " mwamenye uriho KUVA INTANGIRIRO" Nibyo ,Jambo yabaye Umwana w'Imana KUVA INTANGIRIRO ( DES le commencement, FROM the beginning). Ntabwo yabaye Umwana w'Imana Kuva Iteka ryose. Oya. ( not From the Eternity, PAS DEPUIS L'ETERNITE).Nibyo ko Jambo yariho kuva iteka ryose ari Imana. Dutandukanye ibintu. Kuko Jambo yabaye ibintu bitatu mu bihe bitandukanye: .1.Yabaye Imana, Kuva iteka ryose. .2. Yabaye Umwana w'Imana, kuva intangiriro. ( Imana ifashe gahunda yo kurema) .3. Yabaye Umwana w'umuntu, ejo bundi abyarwa na Mariya. N. B. kuba Umwana w'Imana, kuba Umwana w'umuntu, ntabwo aribwo ubuzima bwe bwabaga butangiye. Oya. Ahubwo byari "ukwihindura", ugufata " imiterere yindi" , "ishusho yindi". Ababonye Jambo abyawe na Mariya, bagatekereza ko ariho agitangiye kubaho, baribeshye. Abasoma mu Abaheb. 1:5 Imana ibwira jambo iti: " uyu munsi ndakubyaye" , bakibwira ko aribwo yari akibaho, baribeshya. Umwanzuro: * Ese umuntu yaba Umwana ate ADAKOMOTSE kuri SE ? *GUKOMOKA bisobanura ko UWO UKOMOKAHO yabanje mbere y'uwo yabyaye. Imana ibafashe.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 24/07/2016 saa 16:20

Mu Gukemura ikibazo cyo kubona Umucunguzi, Imana yashatse uburyo yabona UMWANA W'IMANA. Uyu niwe witwa Jambo. Niwe dusoma muri Yoh. 1:3,4 : " Ibintu byose NIWE WABIREMYE ndetse mubyaremwe byose nta na kimwe kitaremwe nawe... Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe... " Nibyo, hanyuma aradupfira. Ese uyu mwana w'Imana ninde? Ni Imana ubwayo yihinduye, yivanyemo, yisohoyemo, yabyaye, ikiremwa cy'umwuka giciriritse, ari cyo yise Umwana wayo. ( Ariko yakomeje Imana_iba mu mucyo utegerwa_ nk'uko yahoze Kuva iteka ryose, nk'uko iyo umugore abyaye umwana, umwana amusohokamo, ariko nta gihinduka kuri uwo mugore.) Isi itararemwa Umwana w'Imana amaze" kubyarwa" nibwo Imana yamubwiye iti: " Uri Umwana wanjye uyu munsi ndakubyaye. " (Abaheb. 1:5) Ese IMITERERE, ikuzo... by'Umwana birangana nibya DATA? oya. Iyo biba bingana, ntabwo byari Gukemura ikibazo cyatumye uyu mwana abyarwa. Imiterere ye, iri hasi y'iya Data. Urugero, Data aba mu mucyo UTEGERWA. ( 1tim. 6:16) ,ariko Umwana we aregerwa. Ese iyo biba bityo yari Kubumba umuntu mugitaka ate? Niyo mpamvu Imana itaremye iri muri ya miterere yayo y'iteka, oya. Ahubwo yaremye imaze gufata imiterere iri hasi, imiterere y'ikiremwa. Niyo mpamvu ibyanditswe byera bitubwira ko umwana w'Imana ariwe waremye byose. Kandi Imana ikavuga ko ariyo ubwayo yabambye ijuru. ubwo se Imana yarakoresheje Umumarayika akarema ibintu mu mwanya wayo, ivuze aya magambo dusoma muri Yesaya. 44:24 ntiyaba ibeshye kandi tuzi ko itabeshya. Dusoma ngo: "Uwiteka ni jyewe waremye byose, mbamba ijuru JYENYINE, ndambura isi hari uwo twari Kumwe? ". Nibyo, niyo yonyine, nsubiremo,YONYINE ,yaturemye, lmaze kwihindura mu miterere iciriritse, aribwo yiswe Umwana w'Imana. UMWANZURO: Ntabwo Umwana w'Imana ari marayika Mikayeli, kuko TUTARI IBIREMWA BYA Marayika, Umwana w'Imana ni Imana ubwayo, niyo mpamvu kuba twararemwe Na Jambo, Umwana w'Imana, ni Imana ubwayo yaturemye. Ese Imana iyo itihindura mu miterere yo hasi ishobora Gupfa, yari gusohoza ite ibivugwa mu Abaheb. 9:16,17 ? (URUPFU rwayo rwonyine nirwo rwari GUCUNGURA abantu.) Ibi byose yabikoze kubwo Urukundo yakunze Abari mu Isi,kugirango tuve mu kurimbuka twashyizwemo n'Icyaha cy'Adamu, tujye mu bugingo buhoraho. Ese ubu buntu, imbabazi n'urukundo Imana yatugiriye , uzabitera ishoti, ubisiribange, kubera kwigira MUDAKURWA KW'IJAMBO? Imana ibafashe.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 23/07/2016 saa 00:24

Reka dukomereze kuri ya nyigisho "Iruhije Gusobanurwa " (Abaheb. 5:11) Ese Ninde wari" UKWIRIYE " kwitanga kugirango URUPFU rwe rucungure abantu? Dusobanure ko ari "ubikwiriye", atari " ubishaka" gusa. Kuko, urugero ,Marayika yari gushaka kudupfira. Ese ukurikije amahame y'Imana, Marayika "Arakwiriye" ngo Apfire abantu? Duhere ku isezerano ry'amategeko Imana yagiranye; n'Abisiraheli. Iryo sezerano kuko ryari igicucu cy' isezerano rishya, (Abaheb. 10:1), muri iryo sezerano rya kera batambaga Amatungo. Ariko se, mu isezerano rishya, (isezerano nyakuri, isezerano ryo gucungurwa kwacu) , HAGOMBAGA URUPFU RWANDE, kuba IGITAMBO? Igisubizo kiratangwa rwose mu byanditswe byera. Ese witeguye kwakira icyo gisubizo cyangwa uragitera ishoti? Soma Abaheb.9:16,17 : " Iyo isezerano ryo kuraga ribonetse hagomba kuboneka ibihamya ko UWARISEZERANIJE YAPFUYE. isezerano ryo kuraga risohozwa N'URUPFU RWA NYIRARYO rwonyine, kuko ritagira icyo rimara rwose uwarisezeranije akiriho. " URUPFU RWA NYIRARYO rwonyine, yego, rwonyine, nirwo rwari rukwiriye kuba igitambo cy'isezerano rishya. Ese isezerano rishya ninde warisezeranye n'abantu? Ese ni Umumarayika runaka wagiranye isezerano n'abantu? Soma Abaheb. 8:8: " Dore iminsi igiye kuza, niko UWITEKA avuga, NZASEZERANA isezerano rishya n'inzu ya Isiraheli..." : Uwasezeranye isezerano nta wundi uretse UWITEKA, ubwo rero urupfu rwe RWONYINE nirwo rwashoboraga gucungura abantu. Ntagushidikanya ko wakwibaza uti : " Ese Uwiteka ashobora gupfa? Ese muri 1Tim. 6:16 ntihavuga ngo : " Niyo yonyine ifite KUDAPFA..." ? nibyo rwose ko Uwiteka afite ukudapfa. Ariko kuko tubona byabaye ngombwa, dukurikije ibyanditswe, ko urupfu rwe rwonyine arirwo rwari gucungura umuntu, ESE BYARI KUNANIRA IMANA kubona Igisubizo kuri icyo kibazo kigoye cyane? Twibutse ko NTAKINANIRA IMANA kuri yo byose birashoboka. Gutekereza ko hari icyananira Imana ni Ukuyoba. Yesu yabwiye Abasadukayo ati:" Aho sicyo gituma MUYOBA kuko mutazi ibyanditswe cyangwa UBUSHOBOZI Bw'Imana. " (Mariko 12:24) Ese Imana yabigenje ite kugirango URUPFU RWAYO rwonyine rushoboke maze icungure umuntu? (Kandi mu miterere yayo y'iteka ifite ukudapfa.) (Birakomeza)
Kanda hano umusubize

- 22/07/2016 saa 23:46

Reka dukomereze kuri ya nyigisho "Iruhije Gusobanurwa " (Abaheb. 5:11) Ese Ninde wari" UKWIRIYE " kwitanga kugirango URUPFU rwe rucungure abantu? Dusobanure ko ari "ubikwiriye", atari " ubishaka" gusa. Kuko, urugero ,Marayika yari gushaka kudupfira. Ese ukurikije amahame y'Imana, Marayika arakwiriye ngo Apfire abantu? Duhere ku isezerano ry'amategeko Imana yagiranye; n'Abisiraheli. Iryo sezerano kuko ryari igicucu cy'isezerano Nyakuri ,isezerano rishya, (Abaheb. 10:1), muri iryo sezerano rya kera batambaga Amatungo, ariko se, mu isezerano rishya, isezerano nyakuri, isezerano ryo gucungurwa kwacu, HAGOMBAGA URUPFU RWANDE, kuba IGITAMBO? igisubizo kiratangwa rwose mu byanditswe byera. Ese witeguye kwakira icyo gisubizo cg uragitera ishoti? Soma Abaheb.9:16,17 : " Iyo isezerano ryo kuraga ribonetse hagomba kuboneka ibihamya ko UWARISEZERANIJE YAPFUYE. isezerano ryo kuraga risohozwa N'URUPFU RWA NYIRARYO rwonyine, kuko ritagira icyo rimara rwose uwarisezeranije akiriho. " URUPFU RWA NYIRARYO rwonyine, yego, rwonyine, nirwo rwari rukwiriye kuba igitambo cy'isezerano rishya. Ese isezerano rishya ninde warigize? Ese ni Umumarayika runaka wagiranye isezerano n'abantu? Soma Abaheb. 8:8: " Dore iminsi igiye kuza, niko UWITEKA avuga, NZASEZERANA isezerano rishya n'inzu ya Isiraheli..." : Uwasezeranye isezerano nta wundi uretse UWITEKA, ubwo rero urupfu rwe RWONYINE nirwo rwashoboraga gucungura abantu. Ntagushidikanya ko wakwibaza uti : " Ese Uwiteka ashobora gupfa? Ese muri 1Tim. 6:16 ntihavuga ngo : " Niyo yonyine ifite KUDAPFA..." ? nibyo rwose ko Uwiteka afite ukudapfa. Ariko kuko tubona byabaye ngombwa, dukj
Kanda hano umusubize

nicayenzi - 22/07/2016 saa 13:16

Imana ibahe umugisha, amagambo y'Imana mutugezaho aradufasha cyane.Hari abo mbona aho kwirekura ngo ijambo ry'Imana ribacengere,ribahindure, ribajijure,ribakize, bazamura impaka zitarimo umusaruro,ariko ni satani nyine uba ushaka kubibura imbuto yabibwe.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 21/07/2016 saa 20:07

Reka dutangirire kuri ya nyigisho yoroshye cyane gusobanurwa, ariko nk'uko tuzabyerekana ubutaha, ikaba inyuranye n'ukuri kw'ibyanditswe. Iyo nyigisho ivuga ko kugirango UMUCUNGUZI aboneke, Imana yaremye ikiremwa icyita Umwana w'Imana. Mu ijuru icyo kiremwa kikaba cyari cyizwi nka MALAYIKA MIKAYELI. ( ibyahi. 12:7) Ese koko twacunguwe n'umwe mu bamarayika? Abigisha iyo nyigisho bafite imirongo myinshi bifashisha. : Kolos. 1:15 : Yesu ni imfura mu byaremwe. Yoh. 14:28 : Yesu ati : Data aranduta. Yoh. 17:3 : Yesu ni intumwa y'Imana. Ibyako.3:13 : Yesu ni Umugaragu w'Imana. Mat. 24:36 : Yesu ntazi umunsi w'imperuka. Mat. 26:39 : Yesu yarasengaga. Iyo nyigisho yabo ihuye rwose n'ubwenge bw'umuntu, ku buryo yoroshye cyane gusobanurwa. Niyo mpamvu abayemera bazi rwose ko bubatse ku rufatiro ruhamye. ( Iyi niyo nyigisho y'Abahamya ba Yehova.) Ese koko twacunguwe n'umwe mu bamarayika witwa Mikayeli? (Birakomeza).
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 21/07/2016 saa 20:07

Reka dutangirire kuri ya nyigisho yoroshye cyane gusobanurwa, ariko nk'uko tuzabyerekana ubutaha, ikaba inyuranye n'ukuri kw'ibyanditswe. Iyo nyigisho ivuga ko kugirango UMUCUNGUZI aboneke, Imana yaremye ikiremwa icyita Umwana w'Imana. Mu ijuru icyo kiremwa kikaba cyari cyizwi nka MALAYIKA MIKAYELI. ( ibyahi. 12:7) Ese koko twacunguwe n'umwe mu bamarayika? Abigisha iyo nyigisho bafite imirongo myinshi bifashisha. : Kolos. 1:15 : Yesu ni imfura mu byaremwe. Yoh. 14:28 : Yesu ati : Data aranduta. Yoh. 17:3 : Yesu ni intumwa y'Imana. Ibyako.3:13 : Yesu ni Umugaragu w'Imana. Mat. 24:36 : Yesu ntazi umunsi w'imperuka. Mat. 26:39 : Yesu yarasengaga. Iyo nyigisho yabo ihuye rwose n'ubwenge bw'umuntu, ku buryo yoroshye cyane gusobanurwa. Niyo mpamvu abayemera bazi rwose ko bubatse ku rufatiro ruhamye. ( Iyi niyo nyigisho y'Abahamya ba Yehova.) Ese koko twacunguwe n'umwe mu bamarayika witwa Mikayeli? (Birakomeza).
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 20/07/2016 saa 18:40

Ubushize, muri comments ku cyigisho IYADUTABAYE CYA GIHE...twasobanuye Yesu nk'umwana w'umuntu, ubu tugiye kureba Yesu NK'UMWANA w'Imana, na Yesu NK'IMANA. : *Efeso.1:4,5 : "nk'uko yadutoranyije muri we, ISI ITARAREMWA,... kuko yagambiriye cyera... ko duhinduka abana bayo. " *1Pet. 1:19-20 : " Ahubwo mwacungujwe amaraso y'igiciro cyinshi nk'ayo umwana w'intama... wamenywe n'Imana KERA ISI ITARAREMWA... " soma n'Ibyahishuwe 13:8. *Yesaya 46:10 : " mpera mu itangiriro NKAVUGA IHEREZO, mpera mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa... " >>Ibi byanditswe bitwereka ko isi itararemwa Imana YATEGUYE UMUGAMBI w'igihe kirekire,imaze kubona ko umuntu yari kuzarema yari kuzacumura, isi itararemwa, yateguye uburyo bwo KUZAMUCUNGURA. Twibukiranye ko ibyo byabaye ISI ITARAREMWA. ESE UMUCUNGUZI yari kuzava he? Kumenya uwo mucunguzi UWO ARI WE niryo shingiro ry'ukwizera kwa gikristo. Kuri iyi ngingo hari inyigisho ebyiri zihabanye: *Iya mbere IROROSHYE cyane GUSOBANURWA, kuko ihuye n'ubwenge bw'umuntu, Nyamara IHABANYE n'ukuri kw'ibyanditswe. *Inyigisho ya kabiri IRAGOYE GUSOBANURWA, kuko idahuye neza n'ubwenge bw'umuntu, ARIKO IHUYE N'UKURI kw'ibyanditswe byera. >Iyo nyigisho iruhije gusobanurwa, niyo Pawulo yigishaga. Niyo mpamvu avuga kuri uwo mucunguzi Yesu Kristo yavuze mu Abah. 5:11 : "Tumufiteho byinshi byo kuvugwa KANDI BIRUHIJE GUSOBANURWA... " >Iyo nyigisho yerekeye UMWIRONDORO nyakuri w'umucunguzi ,Yesu ubwe yerekanye ko igoye kumvwa ubwo yavuze muri Luka.10:22 : "...ntawe uzi Umwana UWO ARI WE, keretse Se, kandi nta uzi se uwo ari we, keretse Umwana, n'uwo Umwana ashaka kumumenyesha. " Iri jambo ngo " UWO ARIWE " rivuga "UMWIRONDORO " _(identity). Umucunguzi Yesu rero nawe yerekanye ko Kumenya "identity " nyakuri ye, ari ibintu bigoye. Kubera iki? Kuko "BIRUHIJE GUSOBANURWA " _ Abaheb. 5:11. (Birakomeza)
Kanda hano umusubize

mugeni arine - 20/07/2016 saa 13:56

nukuri imana ibyogerere, umugisha mwinshi ku bw'ijambo ry'imana.ibyah :12:2,10.habatere kuzinukwa, iyisi , dukumbure ijuru.
Kanda hano umusubize

RWAGAJU Nicodeme - 20/07/2016 saa 13:15

Ese koko imana yitwa Uwiteka nkuko Rejoice Africa Ministries bavuga.Imana yandikisha Bible,yayandikishije Abaheburayo,ibabwira mu Giheburayo.Amazina hafi ya yose dusanga muli Bible,ni amazina y'igiheburayo.Urugero ni Yesu,Adam,Matayo,Yohana,Methusela,etc... Ntabwo imana yali kwiha izina ry'ikinyarwanda,Uwiteka,kandi ibwira Abaheburayo. Yababwiye ko yitwa Yehova,izina ry'igiheburayo.Nta nubwo Iryo zina risobanura Uwiteka.Ahubwo risobanura ngo "Imana ikora icyo ishatse cyose" (He makes it happen/Il fait devenir).Uwiteka ni titre,isobanura ko imana yabayeho iteka.Ntabwo ali izina bwite (proper name).Amazina Uwiteka na Nyagasani,yaje nyuma ya Bible y'umwimerere (original Bible).Bayasimbuje izina bwite,Yehova.Ibi bibabaza cyane imana,idusaba ko tudahindura ijambo ryayo,Bible.Mwikeka ngo ntacyo bitwaye.Tekereza wise Yesu ngo ni Karangwa.Yababara.Nawe bakwise izina ritali iryawe,wababara nankanswe imana.
Kanda hano umusubize

Charles - 20/07/2016 saa 19:34

Rwagaju nawe warabeshywe,ntabwo Imana yitwa Yehova, iryo zina nta nicyo rivuze muri icyo giheburayo uvuga. Imana yavuze ko ari Yahve ndetse bavuga ko nta na voyelle-inyajwi-iba mu izina ryayo. ni YHW. Abahanga ngo bagerageje gushyiramo izo nyajwi,babyita Yehovah ariko baza gusanga ntacyo iryi jambo ruvuze. Rero uretse guhatiriza by'idini no gushaka kwifatira no kuyobya abantu, ndabona warakurikiye umuyaga. Kuvuga ngo Uwiteka cg Nyagasani bituka Imana ngo ntabwo biba mugiheburayo, ushatse kuvuga ko ibyo usoma byose muri bible uretse ayo mazina byanditswe mu kinyarwanda kuva bigitangira nta traduction byigeze bikorerwa?
Kanda hano umusubize

RUDAKEMWA Peter - 20/07/2016 saa 08:53

Nibyo koko Imana yuzuye kugira neza kwinshi ivubira imvura ababi n’abeza.Ikibabaje nuko abantu batayumvira.Bakora ibyo yanga byinshi:Ubusambanyi,ubujura,intambara,etc... Niyo mpamvu ku munsi w'imperuka,imana izica abantu hafi ya bose,kuko abakora ibyo yanga nibo benshi (Yeremiya 25:33).Muli abo,shyiramo n'abanyamadini biyita abakozi b'imana,nyamara ari abakozi b'inda zabo nkuko Abaroma 16:18 havuga.Shyiramo na none billions/miliyari z'abantu batizera YESU (abahinde,abashinwa,etc...).Kugirango umuntu azarokoke ku munsi wa nyuma,agomba gukora ibyo imana ishaka,akiga Bible kugirango amenye neza ibyo imana ishaka.Abazarokoka bazahabwa ubuzima bw'iteka muli Paradizo,be kongera kurwara,gupfa cyangwa gusaza.Isi yose izayoborwa na YESU,ibe igihugu kimwe (Ibyahishuwe 11:15).Ntabwo twaremewe kujya mu ijuru nkuko amadini yigisha.Nibyo koko hali abantu bake bazajya mu ijuru,ariko abenshi bazasigara ku isi izahinduka Paradizo.Bisome muli Imigani 2:21,22.
Kanda hano umusubize

Chris - 20/07/2016 saa 05:44

Imana ishimwe
Kanda hano umusubize

Chris - 20/07/2016 saa 05:41

IMANA iguhe umugisha.
Kanda hano umusubize

Nzabahimana J Pierre - 19/07/2016 saa 21:36

Imana,ibah,umugishamwebwemudutegurira,zinonyigisho,Amen
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X