Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Sobanukirwa n’impano yo kuvuga mu ndimi z’Umwuka Wera

Mu gihe imbaraga z’amarangamutima zamaze kurenga ubushobozi bwo kuyagenzura, bikunze gukururira nyirabyo akaga cyane cyane mu byemezo n’imyanzuro afata, akaba ari yo mpamvu Bibiliya igira abantu inama zitandukanye kugira ngo hato badafata imyanzuro ihubukiwe bikabatera kwicuza.

Mu bintu biranga amarangamutima ya muntu, harimo kwishima, kurakara ndetse no kubabara bitewe n’impamvu zitandukanye; rimwe na rimwe bikaba byanatuma umuntu afata icyemezo gihubutse.

Umwami Dawidi uvugwa muri Bibiliya, yabaye intwari cyane, by’umwihariko mu gihe yari ataraba umwami. Ubwo yahigwaga na Sawuli, yagerageje kubyitwaramo neza, ndetse yirinda guhubukira kumwihoreraho nubwo yagiye abona uburyo butandukanye bwo kuba yamwica - 1 Samweli 24, 26.

Ubwo Dawidi n’ingabo ze bageraga mu butayu bwa Parana, babanye n’abashumba b’umugabo witwaga Nabali, ntibagirana ikibazo, babarindira umutekano n’amatungo yabo ntiyagira icyo aba.

Bidatinze ubwo Dawidi yitabazaga uyu Nabali wari usanzwe ari umunyamwaga, kugira ngo arebe icyo yamuramira n’ingabo ze, Nabali we yabūtse inabi cyane (kūka inabi = gusubizanya uburakari bukomeye), maze umujinya uzabiranya Dawidi, bituma yicuza ineza yamugiriye agira ati: “Ni ukuri narindiye ubusa ibyo icyo kigabo cyari gifite byose mu butayu, ntihagira ikintu cyose cyo mu bintu bye kizimira! Namugiriye ibyiza, anyitura ibibi.” - 1 Samweli 25:21-22

Ibi byose Dawidi yabivugishijwe n’uburakari, nyuma yo kugambirira gutya, yaje gucirwa bugufi na Abigayili, umugore wa Nabali wamugaruje ineza, Dawidi yicuza ibyo yari agiye gukora abwira Abigayili ati: “Ubwenge bwawe bushimwe nawe ushimwe, kuko uyu munsi undinze kugibwaho n’urubanza rw’amaraso, kuba ari njye wihorera ubwanjye.” - 1 Samweli 25: 33-35.

“Bene data nimurakara, ntimugakore icyaha, izuba ntirikarenge mukirakaye kandi ntimukabererekere Satani.” - Abefeso 4:26-27
Aya marangamutima nk’uko twabivuze, ntabwo yigaragariza gusa mu mujinya, ahubwo harimo n’ibyishimo, ari ho uzasanga umuntu yishima agatangira kugaba inka n’ibindi, rimwe na rimwe aba atanafite.

Hari n’abadatinya guhigira imihigo ikomeye imbere y’Imana bitewe n’ibinezaneza batewe n’ibitangaza Imana ibakoreye, bati tuzatanga ibi ku nyubako y’urusengero, tuzambika abakene, tuzagurira abaririmbyi imyambaro, tuzasura abarwayi mu bitaro, tuzakora ibi n’ibi…. nyamara amaherezo ukazasanga guhigura byabaye ihurizo rikomeye, hari n’abatangira gutekereza maze kwa kwatuza akanwa kwabo bikababera umutego ugasanga aricuza icyatumye abivuga.

Umwami Herode yagize ibyo byishimo ubwo bari mu birori, amaze kunezezwa n’imibyinire y’umukobwa wa Herodiya, akavuga ko uwo mukobwa yamusaba icyo ashaka cyose. Uwo mwana w’umukobwa yohejwe na nyina gusaba igihanga cya Yohana. Kubera indahiro Herode yari yamaze kurahira, byabaye ngombwa ko agitanga nubwo atifuzaga ko Yohana yicwa. - Mariko 6:22-28

Ntukihutire kubumbura akanwa kawe, kandi ntugakundire umutima wawe kugira ishyushyu ryo kugira icyo uvugira imbere y’Imana, kuko Imana iri mu ijuru nawe ukaba uri mu Isi. Nuko rero amagambo yawe ajye aba make. Nuhigira Imana umuhigo ntugatinde kuwuhigura, kuko itanezerewe abapfapfa. Ujye uhigura icyo wahize. Guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa no kutawuhiga - Umubwiriza 5: 1-4.

Nimureke tugire ubwenge mu byo dukora, mu gihe twishimye cyangwa twarakaye, tubanze dufate akanya tugenzure ibyo tugiye kuvuga, tubashe kugenzura amarangamutima yacu hato tutazarwana no kwikura mu byo twivugiye ubwacu kandi bitakidushobokeye.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Wifuza kugira icyo utubwira ku ijambo ry’Imana usomye twandikire kuri Email: rejoiceafricam@gmail.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Manirakiza.Erike - 1/11/2016 saa 18:43

YEZU.KRITSU.NYINA.W.YEZU.BIKIRA.MARIYA.KOBATAWMERA.NIKUKI
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 10/10/2016 saa 15:22

ESE ABAKORA IBIBI, ABIBERA MU BY'ISI GUSA, NTABWO BAZAZUKA? Comment-4- Ni gake cyane dusoma mu byanditswe byera ko Imana Data YARAHIYE. Ese uzi kimwe mu byo yarahiriye? Ni uko AMAVI YOSE AZAMUPFUKAMIRA. Ryari? Ku munsi w'urubanza. Niba wakekaga ko uzikorera ibyo wiboneye, hanyuma wazapfa, ukagenda buheriheri ntuzazuke, uribeshya mwenedata. Uzazuka wanze ukunze, UPFUKAMISHE AMAVI YOMBI imbere y'Imana, udagadwe, ubazwe ibyo wakoze, bibi cga byiza. Ushatse wapfukamira Imana uyu munsi. Ukiyunga nayo bigishoboka. Maze kuri uriya munsi w'urubanza, ukazaseruka imbere yayo, utadagadwa, ahubwo wemye, ukeye mu maso, umwenyura, wishimiye kubona Umwami wawe. Nibyo. Amavi yose azapfukamira Imana. N'amavi ya Farawo? Yego. N'amavi ya Herode? Yego. N'amavi ya Pirato? Yego rwose... Imana yashyizeho INDAHIRO. Dusome: Rom. 14:10-12 : "ariko n'iki gituma ucira mweneso Urubanza?... Twese tuzahagarara imbere y'intebe Y'IMANZA y'Imana. Kuko byanditswe ngo: NDIRAHIYE, AMAVI YOSE AZAMUPFUKAMIRA, kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry'Imana. Nuko rero, umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y'Imana." Dusoma kandi muri 2kor. 5:10 ngo : "kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y'intebe Y'IMANZA ya Kristo, kugirango umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze AKIRI MU MUBIRI, ari ibyiza cga ibi. " Urupfu rwa mbere twashyizwemo na Adamu, Yesu azarudukuramo TWESE. Hanyuma ducirwe urubanza rw'ibyo twakoze "turi mu mubiri". Abazatsindwa n'urubanza, bazabona URUPFU RWA KABIRI. Urwo RUPFU RWA MBERE twagiyemo kubera icyaha cya Adamu, rugereranywa na rwa RUFI RUNINI, rwamize YONA, nyuma rukaza kumuruka; Yesu Kristo we akaba yaramaze iminsi itatu munda y'icyo gifi, akaba yarasezeranije gukuramo abantu BOSE. URUPFU RWA KABIRI rwo abantu bazarujyamo, bitewe N'IBYAHA BYABO bwite, bakoze "bari muri uyu mubiri". Urwo rupfu rwa kabiri Ibyanditswe birugereranya N'INYANJA YAKA UMURIRO N'AMAZUKU. Abazajya muri iyo nyanja, nta wundi Kristo bazabona, wo kuza muri iyo nyanja ngo abakuremo. Ibyanditswe bitwereka ko ari NYUMA Y'URUBANZA, abantu bazajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro n'amazuku, ariyo ishushanya urupfu rwa kabiri. Dusome Ibyahishuwe. 20:13-15: "inyanja igarura abapfuye bo muriyo, urupfu n'ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa IMANZA zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze... Iyo nyanya yaka umuriro niyo RUPFU RWA KABIRI. Umuntu wese utabonetse ko yanditse muri cya gitabo cy'ubugingo ajugunywa muri iyo nyanja umuriro. " Yesu ati: "mbese byakumarira iki utunze iby'isi byose ariko UKAZATAKAZA UBUGINGO BWAWE? " IMANA IBAGENDERERE, BENEDATA NKUNDA.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 9/10/2016 saa 08:40

ESE ABAKORA IBIBI, ABIBERA MU BY'ISI GUSA, NTABWO BAZAZUKA? Comment -3- >>Yemwe bantu mwirwa mu matiku, mupangira mu ibanga kugirira abandi nabi. Ntimugaterwe Morali naya magambo dusoma kenshi hano ku Imirasire ngo :"IYO UPFUYE WIBERAGA MU BY'ISI GUSA, IBYEREKEYE IMANA NTACYO BIKUBWIYE, NTABWO UZAZUKA. UBA UPFUYE BURUNDU. " BARABASHUKAAA! Muzazuka mwanze mukunze, maze mukorwe n'isoni n'ikimwaro. Iyo MIGAMBI MIBI mwirwamo, izashyirwa KU KARUBANDA, maze abantu bose bari bazi ko muri inyangamugayo, babote, MUMWARE, mubure aho mukwirwa, hanyuma munahabwe IBIHANO bikwiriye ibyo mwakoze. Ese ibi mvuga ni Amagambo yanjye? Oya. Niko Ibyanditswe bivuga. Dusome: Abaheb. 9:27 : "...abantu bagenewe gupfa rimwe, hanyuma yaho hakaza URUBANZA. " Ibyakozwe. 17:31: "kuko yashyizeho umunsi wo gucira ho URUBANZA rw'ukuri rw'abari mu isi,..." 1Kor. 4:5: "Nicyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw'ikintu cyose igihe cyacyo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza agatangaza IBYARI BIHISHWE mu mwijima, kandi akagaragaza N'IMIGAMBI YO MU MUTIMA. Ubwo ni bwo umuntu wese azahabwa n'Imana ishimwe rimukwiriye." >>Ibyo dukora mu rwihisho, imigambi mibi tugira mu mitima,... tuzazuka TUBIBAZWE. Mat.10:26: "Nuko ntimubatinye, kuko ari NTA CYATWIKIRIWE kitazatwikururwa, cyangwa IGIHISHWE kitazamenyekana" Mariko. 4:22: "kuko ari NTACYAPFURITSWE kitazagaragara, cyangwa icyahishwe kitazamenyekana." Umubwiriza. 3:17: "...Imana izacira URUBANZA abakiranutsi, n'abanyabyaha, kuko aho ari ho HAZABA IGIHE cy'ikintu cyose n'umurimo wose. " Umubwiriza. 12:17: "kuko Imana izazana Umurimo wose MU MANZA, N'IGIHISHWE CYOSE, ari icyiza cyangwa ikibi" >>Yemwe abakora ibyaha mwihishe, mukajya kubikorera kure y'aho mutuye, mukitwikira ijoro,..., mumenyeko ku munsi w'urubanza, ibyo mwibwiraga ko MWAHISHE ,MWAPFURITSE, byose bizashyirwa ku karubanda, maze mukorwe N'ISONI, kandi muhanwe. >>Yemwe bantu mwese mwirwa mu BIGANIRO bibi, mwe mwita ngo ni "URWENYA", ugasanga bibashimishije cyane, ndetse no kuri za Whatsapp ugasanga mwarabyujujeho, ngo bibafasha kuruhuka da! Mumenye ko ayo magambo y'umwanda, ateye ishozi, MUZAYABAZWA KU munsi W'URUBANZA. Yesu ubwe niwe wabivuze. Dusome: Mat. 12:36-37: "kandi Ndababwira ko IJAMBO ry'impfabusa ryose abantu bavuga, BAZARIBAZWA ku munsi W'AMATEKA, amagambo yawe niyo azagutsindishiriza, kandi Amagambo yawe ni yo AZAGUTSINDISHA. "
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 8/10/2016 saa 23:19

ESE ABAKORA IBIBI, ABIBERA MU BYISI GUSA, NTABWO BAZAZUKA? Comment -2- Ese ubundi, ni IBYAHA BYABO BANA bitumye bari mu nda y'icyo gifi? Oya rwose. Niba rero atari byo, KUKI ARI BYO BYASHINGIRWAHO ngo bakurwe mu nda y'urufi cga bagumishwemo? Ese ntibakurwamo BOSE, nta nakimwe gishingiweho, hanyuma buri wese AKABAZWA IBYAHA YAKOZE KUGITI CYE? Ese ibi mvuga ni INGERO Z'ABANTU GUSA? Oya rwose. Nibyo IJAMBO RY'IMANA ryigisha. Dusome Ibyanditswe : 1Korinto. 15:21-22: "kuko ubwo URUPFU rwazanywe n'umuntu, niko no KUZUKA kw'abapfuye, kwazanywe n'umuntu. Nkuko BOSE bokojwe urupfu na Adamu, niko BOSE bazahindurwa bazima na Kristo. " Reba ririya jambo "BOSE", BOSE, ntabwo ari "bamwe". Ese BOSE, bokojwe urupfu na Adamu? YEGO rwose. Ese BOSE, bazazuka kubera Kristo? YEGO rwose. ( Usubiza Oya , nta kindi namubwira, kitari uko AGOREKA IBYANDITSWE , kandi azabihanirwa bikomeye) Abaroma. 5:18: "Nuko rero, ubwo igicumuro cy'umwe cyateye BOSE gucirwaho iteka, ni na ko icyo gukiranuka cyakozwe n'umwe cyahesheje abantu BOSE gutsindishirizwa bagahabwa UBUGINGO. " Guhabwa ubugingo bivugwa aha, ni UKUVA MU NDA YA CYA GIFI, ni ukuva mu rupfu. Ni ukuzuka. Bityo rero Yesu mu gusohora abantu abakura mu nda ya cya gifi, ari cyo rupfu, ntabwo azarobanura. AZASOHORAMO "BOSE". Iri niryo jambo ry'Imana. Noneho reka twikorere ibyaha uko twiboneye, kuko TWESE kuzazuka? Oya ,ntibikabe. Kuko n'ubwo tutazazira icyaha cya Adamu: nibyo rwose, ntabwo tuzakizira, niyo mpamvu TWESE tuzazuka. Nyamara IBYAHA BYACU BYO TUZABIZIRA. Uti gute? Ibyanditswe bitubwira ko TUZACIRWA URUBANZA rw'ibyo twakoze "turi mu mubiri". 2Kor. 5:10: "kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y'intebe Y'IMANZA ya Kristo, kugirango buri wese ahabwe IBIKWIRIYE IBYO YAKOZE AKIRI mu MUBIRI, ari ibyiza cyangwa ibibi. " Ese koko n'abakoze IBIBI, aribo bitwa ABAKIRANIRWA, babazuka? Yego rwose. Dusome Ibyanditswe : Yoh. 5:28-29 : "ntimutangazwe n'ibyo, kuko igihe kizaza, ubwo abari mu bituro BOSE bazumva ijwi rye bakavamo, abakoze ibyiza, bakazukira ubugingo, naho ABAKOZE IBIBI,BAKAZUKIRA gucirwaho iteka. " Nibyo, ABAKOZE IBIBI , bakiri muri uyu mubiri, BAZAZUKA BABIBAZWE, babiryozwe. >>Uvuga ko abakora ibibi batazazuka, aba avuguruje rwose ku mugaragaro ,Amagambo ya Yesu. Ibyakozwe. 24:15: "kandi niringiye Imana, Ntegereje icyo aba na bo bategereje, yuko hazabaho KUZUKA kw'abakiranutsi , N'ABAKIRANIRWA." ESE ABAKIRANIRWA BAZAZUKA? Yego rwose. Uvuga ko ABAKIRANIRWA batazazuka, aba avuguruje kumugaragaro Amagambo Pawulo yavuze. Ese ABAKIRANIRWA ni bantu Ki? Ni abantu bikorera ibyaha uko biboneye,, ni abantu bibera mu by'isi gusa ntibite ku by'Imana,... Abo rero Ibyanditswe byemeza, mu magambo asobanutse rwose ,ko BAZAZUKA. (Uvuga ibinyuranye n'ibi,akemeza ko "ABIBERA MU BYISI GUSA, BATAZAZUKA ", ese ntitubona neza ko agoreka Ibyanditswe? Tutabibona twaba turi Abafana barenze ukwemera.)
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 8/10/2016 saa 21:18

ESE ABAKORA IBIBI, ABIBERA MU BYISI GUSA... NTABWO BAZAZUKA? Comment -1- Yesu yaravuze muri Yoh. 17:17 , ati : "ubereshe UKURI, IJAMBO ryawe niryo KURI. " UKURI ntabwo ari inyigisho z'idini yanjye, nta nubwo ari inyigisho z'idini yawe. UKURI si inyigisho z'idini y'ikigugu, imaze imyaka amagana, si n'inyigisho z'idini y'inzaduka. UKURI NI IJAMBO RY'IMANA, riboneka mu byanditswe byera. Tugomba kandi kumenya neza ko NTA DINI na rimwe rifite"IJURU" cga "ISI NSHYA", rizashyiramo ABAYOBOKE BARYO, kuko batsimbaraye buhumyi ku nyigisho zaryo. Reka tugaruke kuri cya kibazo twibazaga: ESE ABAKOZE IBIBI NTABWO BAZAZUKA? Ijambo ry'Imana ribivugaho iki? Ese abazazuka , n'uko azaba ari ABAKIRANUTSI? Ese gukiranuka kwabo niko kuzabahesha kuzuka? Ari ibyo NTA N'UMWE WAZAZUKA, kuko m'Umubwiriza.7:20 dusoma ngo : "Ni ukuri NTA MUKIRANUTSI uri mu isi, ukora neza ntacumure." Mbere yo kuvuga igituma abantu bazazuka, niba ari ugukiranuka kwabo kuzashingirwaho, cga ikindi, reka tubanze turebe IMPAMVU ABANTU BAPFA. Mbese abantu bapfa kubera iki? Uruhinja rw'umunsi umwe rupfa kubera iki? urupfu rwazanywe n'iki? Rwazanywe nande? Dusome Abaroma 5:12: "...ibyaha byazanywe mu isi N'UMUNTU UMWE ,urupfu ruzanwa n'ibyaha, niko urupfu rugera ku bantu bose... " Nibyo, ICYAHA CY'UMUNTU UMWE ariwe Adamu, nicyo cyazanye urupfu, nuko urupfu rugera ku rubyaro rwe rwose. Dufate urugero k'umuntu WAMIZWE N'URUFI RUNINI. Agumamo, abyariramo abana, nabo bamuha abuzukuru, abuzukuruza,..., ABO BOSE BAVUKIRA MU NDA YA CYA GIFI. Ese kuba abo bana, n'abuzukuru,... bari mu nda y'urwo rufi, HARI URUHARE NA RUTO BABIGIZEMO? Ntarwo namba. Nyuma rero haje kuza umugabo w'igitangaza witwa Yesu, aje kugirango AVANE BA BANTU MUNDA YA RWA RUFI. Yarabanje nawe amirwa n'icyo gifi, kugirango ashobore gusohokanamo ba bantu bamizwe na cya gifi. Ese mu gusohokanamo abantu, YESU AZAKURIKIZA IKI? Ese azakurikiza gukiranuka kwabo bantu? ESE AZASOHOKANAMO BAMWE gusa, abandi abasigemo? (igisubizo ni muri comment -2- )
Kanda hano umusubize

RIBAKARE Joseph - 8/10/2016 saa 08:08

Abantu nyamwinshi barangwa no kudakurikiza ibyo biyemeje kubera ko badatinya imana.Ingero ni nyinshi.Niba abantu batinyaga imana,bakora ibyo Bible ivuga,bakanga gukora ikibi.Intambara zavaho,ubuhemu,ubusambanyi,etc...byavaho.Kubera ko abantu bananiye imana,nubwo bose baba biyita abakristu,imana iteganya kuzabarimbura ku munsi wa nyuma,igasigaza gusa abantu bayumvira (Imigani 2:21,22).Imana irema iyi si,ntabwo yateganyaga ko izayirimbura.Dutegereje isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,izabamo gukiranuka.Isi nshya ivugwa,ni abantu bazarokoka ku munsi wa nyuma,bagatura mu isi izahinduka Paradizo,imeze nk'ubusitani bwa EDENI.Abapfuye bubaha imana,izabazura ku munsi wa nyuma (Yohana 6:40).Biriya bajyana umuntu mu nsengero yapfuye,bakavuga ko yitabye imana,ni ikinyoma.Kumurata cyangwa amasengesho bavugira mu nsengero,biba ari guta igihe.Iyo upfuye wiberaga mu byisi gusa,ibyerekeye imana ntacyo bikubwiye,ntabwo uzazuka.Uba ugiye burundu.Kugirango mubyumve neza uko bigenda iyo dupfuye,ndatanga urugero.Igihe ADAMU yapfaga,imana yari yaramubwiye ko azongera akaba igitaka (Itangiriro 3:19).Ntabwo yamubwiye ngo uzanyitaba cyangwa ngo uzajya mu muriro utazima.Mujye mwiga BIBLE neza aho gupfa kwemera ibyo Pastor na Padiri bavuga.
Kanda hano umusubize

Hakizimana - 9/10/2016 saa 14:17

@Ribakare, wowe ibyo uvuga kimo ubikura muri Bible none ukaba uvuga ngo ntitukumve ibyo Pasteur cg Padiri bavuga, ubwo uri injiji Ku buryo wumva ko bo iyo bible batayigira ngo bayisome maze bayumve? Ubwo se in wowe wize theologie na no gusobanukirwa gusumba Padiri? Beshya abameze nkawe muzajyana. Gusabira abapfuye usome muri 2Abamakabe 12:43-45. Wowe uragira ngo bajye bashyingura umuntu nk'uko babigirira inyamaswa? Yezu akwiteho akugarure mu rwuri kuko bigaragara ko utamuhabwa,kandi yavuze ko utazamuhabwa atazabaho.
Kanda hano umusubize

Hakizimana - 9/10/2016 saa 14:17

@Ribakare, wowe ibyo uvuga kimo ubikura muri Bible none ukaba uvuga ngo ntitukumve ibyo Pasteur cg Padiri bavuga, ubwo uri injiji Ku buryo wumva ko bo iyo bible batayigira ngo bayisome maze bayumve? Ubwo se in wowe wize theologie na no gusobanukirwa gusumba Padiri? Beshya abameze nkawe muzajyana. Gusabira abapfuye usome muri 2Abamakabe 12:43-45. Wowe uragira ngo bajye bashyingura umuntu nk'uko babigirira inyamaswa? Yezu akwiteho akugarure mu rwuri kuko bigaragara ko utamuhabwa,kandi yavuze ko utazamuhabwa atazabaho.
Kanda hano umusubize

BIZIMANA Etienne - 8/10/2016 saa 08:01

Mwaramutse neza Murakoze gutegura iki cyigisho rejoice ministries
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X