Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Nubwo hari imigisha duhererwa mu gakiza ku bw’ubuntu, umugisha mukuru twahawe ni uwo kuzabona Imana

Iyo uvuze “kugendana” biba bivuga ko hari abafatanyije urugendo basezeranye. Turebere hamwe uko umuntu yagendana n’Imana mu rugendo rujya mu ijuru bikamufasha kururangiza neza.

Henoki yamaze imyaka mirongo itandatu n’itanu avutse abyara Metusela. Amaze kubyara Metusela, Henoki agendana n’Imana imyaka magana atatu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa. Iminsi yose Henoki yaramye ni imyaka magana atatu na mirongo itandatu n’itanu. Kandi Henoki yagendanaga n’Imana, ntiyaboneka, kuko Imana yamwimuye. (Itangiriro 5: 21)

Buri wese afite uko yahamagawe ava mu byaha agakizwa akaza mu nzu y’Imana. Umuntu yibuka igihe yakirijwe, akaba yanezerwa; ariko ngombwa ni kimwe : Mbese muri iyi myaka turacyagenda uko twahamagawe? Tugume mu muhamagaro, dukizwe uko bwije n’uko bukeye, tubeho tunezeza Imana kuko yaduhaye imbaraga zo kuzarangiza uru rugendo neza.

Itangiriro ry’urugendo ni ryiza, ariko ikiruta ni ukuntu tuzasoza urwo rugendo. Enoki yagendanye n’Imana, arayinezeza, iramwimura. Ikizadufasha muri uru rugendo ni ukugenda twezwa mu ngeso zacu zose uko bwije n’uko bukeye (1Petero 1:15) twahawe intwaro yo kudufasha ari yo Ijambo ry’Imana.

Dusabwa kuba abera aho twirirwa hose nk’uko Imana ari iyera. Kuko urugendo rukomeye, Imana ijya iduha impozamarira; waba utarashaka ugasenga ngo ikubakire urugo ukumvirwa,… Imana iguha uwo mufatanya urugendo kuko ababiri baruta umwe, murakomezanya mukabasha kunesha.

Impamvu tugihari ni kubw’umurimo w’Imana. Mu gukizwa kwacu tuzera imbuto bizane benshi kuri Kristo binubahishe Imana. Gukiranuka kwacu kube uguhoraho kuko nubwo tuzi itangira ry’urugendo ariko ntituzi iherezo ryarwo. Bizatuzanira umugisha ubwacu no ku bacu. Niyo mpamvu Nowa yarinzwe n’abe bakarindwa, mu gihe cy’abakoraga ibyaha bari bakataje nk’uko ubu bimeze mu gihe cyacu.

(Itangiriro 6: 5): Kandi Uwiteka abona yuko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose. Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima. Uwiteka aravuga ati “Nzarimbura abantu naremye, mbatsembe mu isi uhereye ku muntu n’inyamaswa n’amatungo n’ibikururuka n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, kuko nicujije yuko nabiremye.” Ariko Nowa agirira umugisha ku Uwiteka. Uru ni rwo rubyaro rwa Nowa. Nowa yari umukiranutsi, yatunganaga rwose mu gihe cye. Nowa yagendanaga n’Imana.

Nubwo hari imigisha tujya duhererwa mu gakiza ku bw’ubuntu, umugisha mukuru twahawe ni uwo kuzabona Imana. Tube abagenzi beza bajya mu gihugu cyo mu ijuru twe kuba icyapa kiyobora abandi nyamara cyo kikaguma aho gihagaze. Uru rugendo ruzarangira, dusabwa kuzasangwa turi mu mahoro. Tuzabishobozwa no kugenda twiyeza buri gihe, dukiranuka.

Hatabayeho urupfu, impanda y’Imana izavuga kandi abazaba bejejwe bari maso nibo bazayumva gusa. Iyi si yo irashirana no kwifuza kwayo. Dusabe iherezo ryiza

Wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana n’Ubuhamya bigufasha buri munsi, KANDA HANO

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 27/08/2016 saa 14:04

Ndashimye ubutumwa bwiza muduhaye nivyo abenshi tuzibera mwisi nsha
Kanda hano umusubize

HABARUGIRA Emmanuel - 26/08/2016 saa 17:29

Ariko se Rejoice Africa Ministries,reka nkubaze.Uravuga ko turi mu rugendo rujya mu ijuru.Abo ni bande ubwira?Abanyamadini mwigisha ko "twaremewe kujya mu ijuru".Impamvu abantu bemera ibyo muvuga,nuko baba batazi Bible.Ikosa abantu biyita Abakristu bakora,ni "Kwanga kwiga Bible".Bumva ko ibyo muvuze byose biba ali ukuri.Kuko mubabwira ko muli Abakozi b'imana,ko mwasizwe amavuta n'imana.Reka mbwire abashaka kumva,uko Bible ivuga.Ntabwo abantu beza bose bazajya mu ijuru.Bible ivuga ko hazabaho "Ijuru rishya n'isi nshya" (2 PETERO 3:13).Ndetse na YESU yigishaga ko abantu beza bamwe bazaba mu isi nshya (Matayo 5:5).Nibyo koko,yigishije ko abantu bamwe bazajya mu ijuru.Nibyo rwose.Ariko si abantu beza bose.IMIGANI 2:21,22,havuga ko Abakiranutsi bazaguma ku isi ya Paradizo.Nukuvuga ko batazava ku isi.Byerekana ko Rejoice Africa Ministries itavuga ukuri.Iyo ivuga ko "turi mu rugendo rujya mu ijuru",sinzi abo ishaka kuvuga.DANIEL 7:27,havuga ko abazajya mu ijuru bitwa ABERA,bazayobora isi nshya.Nta muntu numwe uzi ko azarokoka ku munsi w'imperuka.Kimwe nuko nta wuzi aho imana izamushyira.Niba ali mu isi nshya cyangwa mu ijuru rishya.Abantu batumvira imana,izabica ku munsi wa nyuma (Yeremiya 25:33).
Kanda hano umusubize

BIRAKABIJE - 27/08/2016 saa 23:20

Wowe wiyise HABARUGIRA EMMANUEL nubwo wiyita amazina atandukanye ariko nasanze uri umuntu umwe wihinduranya amazina ugambiriye gusenya gusa gusa gusa. Mpora mbona comments zawe hano cyane ariko nakwitegereza neza nkabona uhora usenya inyandiko aba bitwa rejoice africa ministries batugezaho. Ese koko ni uko bigisha ibinyoma buri gihe cyangwa ni uko ahubwo bigisha ibyo wowe udashaka kumva? Niba se utemeranya nabo igisubizo cyabyo ni ibi bintu wandika ushaka impaka no kuburana gusa. Wazasabye nawe bakaguha umwanya kuri uru rubuga ukajya ucishaho inyigishob z'ibyo wowe wemera aho gusenya iby'abandi? Mbona urambiranye rwose ukwiye kwisubiraho niba utekereza neza uniyubaha. Ubwo se ugira ngo twese tubyemera byose? OYA ariko ntitwitwara nkuko witwara, icyo utemera kirekere abacyemera udasebanyije. Isubireho rwose niba uri inyangamugayo kandi wiyubaha ubireke kuko tukugaya turi benshi nawe niwigaya waba uri umugabo nyawe ugahagarika ibi bintu wandika usebanya. Umuntu wubaha Imana (Yehova) ntiyitwara gutyo, ntanubwo no mu muco wacu nyarwanda tubizimo rwose. Nakugiraga inama nzima
Kanda hano umusubize

Ngendahayo Innocent - 26/08/2016 saa 08:28

Murakoze kutugezaho ijambo ry'Imana munsengere njyewe naraguye.
Kanda hano umusubize

Ngendahayo Innocent - 26/08/2016 saa 08:16

Murakoze kutugezaho ijambo ry'Imana munsengere njyewe naraguye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X