Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Nyuma yo kubategeka kurya ibyatsi ,Umupastor wo muri Africa yepfo yategetse abayoboke be kuryama hasi akabacishako imodoka ye

Nyuma yo kubategeka kurya ibyatsi hamwe no kurya imyenda ,Umupastor wo muri Africa yepfo yategetse abayoboke be kuryama hasi akabacishako imodoka.

Mu gihugu cya Africa yepfo gikunze kubonekamo ibintu bitangaje mw’ivuga butumwa kubera ubwinshi bw’amadini yagiye ariyongera muri iki kinyejana ,bamwe mu bavuga butumwa bakomeza gutegeka abayoboke babo gukora ibidakorwa mu gihe ababibategeka bababwira ko baba babitegetswe n’Imana.

Ku yindi nshuro ,umuvuga butumwa uherutse kugugwaho gutegeka abayoboke be kurya ibyatsi no kurya imyenda ubu ho yategetse abayoboke be kuryama hasi akabacishako imodoka ye.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Africa yepfo uyu wakoze ibi yamenyekane nka Prophet Penuel asanzwe, afite urusengero mu gice cya Kameelrivier umwe mu mijyi wo muri Africa yepfo.

Aya makuru akomeza avuga ko ibi Prophet Penuel yabikoze abwira abayoboke be ko yabitumwe n’Imana kandi ko abaryama hasi akabacishako imodoka bategerezwa gutaha bahawe umugisha mwiza.

Pierre Ruagano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

muzeyi - 11/06/2016 saa 10:28

Wowe wiyita ko batazi Bible uribeshya. Ubwo se umuntu arinda ahabwa ipeti rya Prophete atazi Bible? Ahubwo mujye mubaza Gatorila impamvu ki itagihuzagurika. Biriya byose yabiciyemo igeze aho ifata umurongo umwe. Muzabona n#ibindi byinshi bitari biriya
Kanda hano umusubize

MAKOMA Gabriel - 10/06/2016 saa 17:19

Buli gihe twandika dusaba abantu kubanza KWIGA BIBLE mbere yo guhitamo aho basengera.Ni bwo buryo bwonyine muzamenya UKURI.Muli Yohana 8:32,YESU yerekanye ko iyo utazi UKURI kwa BIBLE,uba uboshye.Pastors benshi,kubera inyungu zabo,bakwigisha ibyo bashatse.Ntabwo ali ugusebanya kuko namwe murabizi.Basambanya abayoboke babo,babarya amafranga,byose babeshya ko ali imana yabibatumye.Biyita abakozi b'imana,nyamara BIBLE ibita abakozi b'inda zabo (Romans 16:18).Dore ingero,mu mezi make ashize mu bihugu bitandukanye,Pastors benshi bateye inda abayoboke babo bababeshya ko ali imana yabibasabye.Mu kwezi kwa 3 k'uyu mwaka,Pastor umwe wo muli Cameroun,mu idini yitwa Eglise du Reveil,yateye inda abakobwa n'abagore 12.Hali Pastor wundi na none wo muli CAMEROUN warongoye abakobwa 3 umunsi umwe,avuga ko ali imana yabimusabye.N'ino mu Rwanda,Pastors benshi basambanya abagore n'abakobwa.Nuko banga kubavamo.Ngirango mulibuka abakobwa 7 bagiye kurega Pastor MURENZI Charles muli CDI ku Kacyiru ko yabasambanyije.Ni The New Times yabyanditse muli 2007,yerekana n'amafoto.Mulibuka na none umugore wa Generali, watanze imodoka ya Family ayiha Gitwaza.Ejobundi,wa PASTOR ukomeye cyane wo muli NIGERIA witwa Chris OYAKHILOME,ubeshya abantu ko akora ibitangaza,yatanye n'umugore we,Pastor ANITA,bapfuye ko asambanya abayoboke be.NIMUKANGUKE.YESU yavuze ko ali IBIRURA byigira INTAMA (wolves who bear sheep's skins).Ngo muzababwirwa n'imbuto mbi bera (Matayo 7:15,16).Nimwige BIBLE neza aho gukeka ko kuba umukristo ari kujya kumva indirimbo mu nsengero no gutanga ICYACUMI.Mumenye ko icyacumi cyali kigenewe ABALEWI gusa (KUBARA 18:21,22).Ntabwo PASTORS ali ABALEWI.YESU yadusabye KWIGA BIBLE neza,hanyuma tukajya mu nzira no mu ngo KUBWIRIZA ku buntu (Matayo 10:8;Ibyakozwe 20:33).Nimwanga kwiga BIBLE ngo muve mu madini y'ibinyoma,muzarimbukana nayo nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 18:4. Ibi tubandikira,buli gihe tubereka aho mubisoma muli BIBLE zanyu.Ntabwo ali uguca imanza.Ahubwo ni ukubakangura ngo mwige BIBLE.Hanyuma muze mudufashe KUBWIRIZA. Kugirango imana yacu izaduhe ubugingo bw'iteka bw'iteka muli PARADIZO. Abanga kumva,ntabwo bazazuka ku munsi wa nyuma (YOHANA 6:40).
Kanda hano umusubize

Bakunda - 11/06/2016 saa 11:52

Twahurirahe MAKOMA ko na ri nkeneye kuyiga?Ndi DRC!
Kanda hano umusubize

MAKOMA Gabriel - 11/06/2016 saa 15:47

Ndasubiza BAKUNDA.Ni byiza ko ushaka kwiga BIBLE.Shaka les Temoins de Jehovah.Uzababona aho ngaho iwanyu mwigane BIBLE. Umuntu wese ufite inyota yo kwiga Bible,tuyigana na we ku buntu.Twigana nawe isaha imwe mu cyumweru.Ntabwo ali byiza guhitamo aho usengera utabanje kwiga Bible neza.Bituma bagukoresha icyo bashatse wowe wibwira ko bakorera imana.Mwigane abantu bali batuye i BEROYA. Ubwo PAWULO na SILAS babigishaga,bagenzuye niba ibyo babigishaga bihuye na Bible (Ibyanditswe).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X