Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ongera wibuke ko umubiri wawe ari urusengero rw’Umwuka Wera

"Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana ? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge 20.kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana." 1 AbaKorinto 6 : 19-20 19

1 Petero 1 :17-19 17. Kandi ubwo uwo mwambaza mumwita So, ari ucira umuntu wese urubanza rukwiriye ibyo yakoze ntarobanure ku butoni, mumare iminsi y’ubusuhuke bwanyu mutinya. 18.Kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba sekuruza banyu, atari ibyangirika nk’ifeza cyangwa izahabu, 19. ahubwo mwacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara, ari yo ya Kristo.

Mu nzu y’Imana hari ibigomba kuhakorerwa, hari uko dukwiriye kwitwara mu nsengero n’ibigomba kuhavugirwa, niyo mpamvu Yesu yasanze abacururiza mu rusengero akabirukana. Pawulo yaravuze ngo imibiri yacu ni insengero z’Umwuka Wera. Ese tuyifate gute ? Tuyikoreshe gute niba ari ubuturo bw’Imana ?

Inzu dusengeramo tuba twifuza ko hahora hasa neza, turanabyitwarika, tukahakora amasuku n’impande zaho. Niba imibiri yacu ari insengero z’Umwuka Wera ; ifite agaciro, haba hagomba guhora hejejweho imyanda yose. Ijambo ry’Imana niyo ndorerwamo ituma tumenya uko imibiri yacu imeze ; Dawidi yaravuze ngo nabikiye ijambo ryawe mu mutima wange ngo ntagucumuraho.

Pawulo yaravuze ngo ntimuzi ko imibiri yanyu ari ingingo za Kristo ? Ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira. Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa, ahubwo mwitange mwihe Imana nk’abazuke, n’ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka. Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa n’amategeko, ahubwo mutwarwa n’ubuntu. (abaroma 6 : 12-14)

Dufite abahamya batuzengurutse birinze kwiyanduza nka Yozefu wirinze kuryamana na muka Potifari, agahitamo guta umwenda akiruka ; Daniyeli na bagenzi be bageze mu bunyage, bagambiriye kutiyandurisha ibyo kurya by’Ibwami. Yosuwa yabwiye abantu ati ’niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, mutoranye uwo muzakorera ariko njye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka’. Tugomba guhitamo ko imibiri yacu iba iyera cyangwa ikaba yanduye.

Petero aravuga ngo ’Uwo twambaza tumwita Data, niwe ucira urubanza abantu bose, ntarobanura ku butoni, tubeho dutinya, tuzirikane ko twacungujwe amaraso y’igiciro, kugirango tuve mu ngeso zacu zitagira umumaro twatojwe na ba sogokuruza.

Niba twarapfanye na Kristo, tukazukana nawe, uwo murunga utume turinda imibiri yacu nk’insengero (abaroma 6:5-11). Twibuke ko kera twari imbata z’ibyaha tukabyiyambura, tugahitamo kuba imbata za Kristo. (abaroma 6:16-18).

Ibanga ryo kumenya ibyo Imana ishaka, ni ugutanga imibiri yacu nk’ibitambo bizima, kandi tugahinduka rwose ; si ukumara imyaka myinshi mu itorero, (abaroma 12 : 1-3), kandi twibuke ko turi impumuro nziza hagati y’abakira n’abarimbuka.

Twisuzume niba twaratanze imibiri yacu nk’ibitambo bizima bishimwa n’Imana, niba twarahisemo kuba imbata za Kristo, niba turi impumuro nziza hagati y’abarimbuka, aho tutagenze neza cyangwa aho tukiri imbata za kamere, twihane, duhindukire ; niba hari aho tutaragera dusabe Imana imbaraga zo kunesha. Imana idufashe

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Nawe niba wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana n’Ubuhamya buri munsi, kanda HANO

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

shukuru - 13/06/2016 saa 19:17

Muvandimwe kabaka ndumva ubereyeho gusenya ibyabandi kandi sibyiza nabonye ntawe bahatiye kwemera ibyobanditse niba bitagufashije harabandi byafashije. Nkabarero ngusabye gutegura icyigisho cyawe maze abasomyi ukabigisha ibyawe tuzakuyoboka turibenshi. Nka bansabiye umugisha mwebwe mwese mutugezaho ubutumwa bwiza yesu kristo akomeze kubagura.
Kanda hano umusubize

shukuru - 13/06/2016 saa 19:16

KABAKA Darius - 13/06/2016 saa 11:50

Mubanze mwigishe abantu ICYAHA icyo ari cyo.Abantu bakeka ko ICYAHA ali ubusambanyi,ubujura,etc...gusa.Mwibuke ko ku gihe cya NOWA,imana yishe abantu bose ,isiga abantu 8 gusa.Ahanini yabahoye kutita ku byo NOWA yababwiraga.Bazize kwibera mu byisi gusa nkuko tubisoma muli Matayo 24:37-39.KWIBERA mu byisi gusa,nabyo ni icyaha kizatuma abantu babarirwa muli za Billions/Miliyari imana izabica ku Munsi WA NYUMA (Yakobo 4:4;Yeremiya 25:33).Na none,hari abantu basenga cyane,ariko kubera ko basenga mu buryo imana itemera,ntabwo yumva amasengesho yabo nkuko tubisoma muli Matayo 15:9.Mwibuke ko mu mwaka wa 70 nyuma ya YESU,imana yishe abantu benshi cyane basengeraga mu idini y'Abafarisayo kuko basengaga mu buryo imana itemera.Imana yohereje abasirikare b'Abaroma,bayobowe na General TITUS,basenya urusengero rwa Yerusalemu,bica n'Abafarisayo hafi bose.YESU yarababuriye banga kumva (Matayo 24:1,2). N'ubu nuko.Amadini hafi yose,asenga mu buryo imana itemera.Amenshi yihimbiye abahanuzi (Bouddhists,Hindous,Muslims,Mormons,Brahmanists,etc...).Andi nayo yitwa ko ali abakristu,yahimbye ibintu byinshi BIBLE itemera cyangwa ibuzanya.Bahimbye ko imana ali UBUTATU,basenga YESU kandi ubwe yaratubujije kumusenga (Matayo 4:10),bigisha ko Pastor agomba kubona umushahara wa buli kwezi nyamara YESU n'Abigishwa be barasize batubwiye ko tugomba kubwiriza ku buntu (Matayo 10:8;Ibyakozwe 20:33),bahimba ko upfuye aba yitabye imana,nyamara Bible ivuga ko usubira mu gitaka aho wavuye (Umubwiriza 3:19,20).Kugirango imana itwemera kandi izaduhe ubugingo bw'iteka muli PARADIZO,tugomba gusenga mu buryo buhuye na BIBLE.Mube nk'abantu bo mu mujyi witwaga BEROYA.Pawulo na Silas bagiye kubabwiriza,ntabwo bapfuye kwemera gusa ibyo bababwiye.Bagenzuye niba ibyo babigishaga bihuye na Bible (Ibyakozwe 17:10,11).Ntimukemere ibyo Pastor na Padiri bababwira mutabanje KUGENZURA neza niba bihuye na BIBLE.Dore ingero.Bigisha ko MARIYA atabyaye abandi bana,Nyamara BIBLE ivuga ko YEZU yali afite Barumuna be na Bashiki be (Matayo 13:54-56).Urundi rugero,nta hantu na hamwe muli BIBLE havuga ko imana ali UBUTATU.Jya muli GOOGLE,wandike ijambo Origin of TRINITY.Sites zose zerekana ko UBUTATU bwahimbwe muli 325 nyuma ya YESU,muli CONCILE de Nicee.Naho BIBLE yo ikigisha ko YESU ari UMUGARAGU w'imana (Ibyahishuwe 3:13) kandi akaba IKIREMWA cya mbere cy'imana (Abakolosayi 1:15).YESU ubwe yigishaga ko imana imuruta (Yohana 14:28).Niyo mpamvu yatubujije kumusenga (Yohana 20:17).
Kanda hano umusubize

Christian - 13/06/2016 saa 08:23

Amen amen ! Murakoze kutugezaho ijambo Uwiteka Imana yaduteguriye .Imana ibahe imigisha .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X