Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Padiri wahamijwe ibyaha bya Jenoside ashobora gukurira ibibazo Papa Francis

Nkuranga Egide Vice Perezida w’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu IBUKA arasaba ko Papa Francis kugira icyo akora nyuma y’aho hagaragaye ifoto ya Padiri Edouard Nkuriye wahamijwe ibyaha bya Jenoside asoma misa ari kumwe na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet.

Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku isi, Papa Francis, yohererejwe ubutumwa n’umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, bitewe n’ifoto y’umupadiri wagaragaye asomana misa na Musenyeri kandi yarakatiwe azira ibyaha bya Jenoside.

Ubu butumwa bwa IBUKA, bwatanzwe na Visi Perezida w’uyu muryango, Nkuranga Egide, mu muhango wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi i Nyarubuye, hari kuwa Gatandatu tariki 2 Nyakanga 2016.

JPEG - 41.6 kb
Ifito yateje ibibazo bigiye gutuma Papa ayitangaho ibisobanuro

Mu minsi ishize, nibwo mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hari hacicikanye ifoto ya Padiri Edouard Nturiye wakatiwe azira ibyaha bya Jenoside, ahagararanye na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet wa Diyosezi ya Nyundo, bambaye amakanzu y’abasaseridoti basoma misa, ibintu IBUKA itigeze yishimira.

Ni muri urwo rwego Nkuranga Egide, muri uyu muhango wabaye kuwa Gatandatu, yatumye Musenyeri Antoine Kambanda uyobora diyosezi ya Kibungo, ko yazamugereza ubutumwa kuri Papa Francis, akamubaza icyo bisobanuye kuba umuntu wahamwe n’ibyaha by’ubwicanyi ndengakamere bwa Jenoside yajya imbere y’abantu agahagararana na Musenyeri bagasoma Misa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

igisumizi bakareke - 6/07/2016 saa 17:59

ubwo se arabwiriza akumva ntamutima umucira urubanza?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X