Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Papa Francis aribaza impamvu abantu bamwe bamena ibiryo abandi inzara ibageze ku buce

Umushumba wa Kiliziya gaturika ku isi ariba impamvu hari bamwe bamena ibyo kurya mu Nyanja nyamara hari umubare utari muto w’abashonji bakeneye ibyo kurya. Ibi yabitangaje mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo yasuraga ishami rya ONU rishinzwe ibiribwa ku isi PAM.

Ubwo yasuraga ibyo biro biiherereye i Roma hafi y’ibirometero bike uvuye ahari icyiciro cya Papa i Vatican, ku wa mbere tariki ya 13 Kamena 2016, yibajije ibibazo byinshi agaragaza n’umuti ukwiye ngo abantu be gukomeza kwicwa n’inzara.
Yibajije uburyo hari za miliyoni z’amatoni usanga ibihugu bijugunya mu Nyanja nk’umwanda.

Ati “ Ibyo biryo bipfushwa ubusa , mu buryo bumwe ni amafunguro aba yibwe, anagomwe abakene n’abashonji.”

Imibare itangazwa na planetoscope.com yerekana ko buri mwaka Abafaransa bapfusha ubusa toni miliyoni ziri hagati y’imwe n’igice n’esheshatu. Ni ukuvuga ko hari ibiro 38 bipfushwa ubusa buri segonda.

Muri rusange ngo abantu babaye nyamwigendaho ntibakita ku byago by’abandi, ahubwo ikibaye cyose n’ikibabaje bagifata nk’igisanzwe.

Yagaye kandi abagomwa ibiribwa abatuye Isi cyane bitewe n’amakimbirane atuma ibiribwa bitagezwa mu duce tuberamo intambara, yerekana ko ari ukwica amategeko mpuzamahanga.

Ati “Rimwe na rimwe, inzara ubwayo ikoreshwa nk’intwaro y’intambara.”
PAM yiyemeje ko inzara izaba yarashizeho ku isi (Faim Zéro ) kugera muri 2030. Uruzinduko rwa Papa rwagaragaje nk’urumuri rukenewe mu gutsiratsiza inzara ku Isi, yugarije umuntu umwe ku icyenda by’abatuye Isi.

Papa Francis yijeje ko Vatican izakomeza gufasha Isi kugera ku cyerekezo yihaye cy’uko inzara yazaba amateka(Faim Zéro).

Yagize ati “ Mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda yihutirwa kandi iri ku isonga, mbijeje ubufatanye bwacu no kubatera imbaraga.”

Papa Francis yavuze ko PAM ari urugero rwiza rukwiye gukurikizwa ku Isi hose mu kurwanya inzara , hanozwa gushyira abantu mu mirimo no guteganya ibikoresho byabo bizatuma bakora akazi neza, kandi abaturage bakongererwa ubushobozi.

Yasabye ibihugu bigize Loni kongera uburyo bikorana na PAM kuko itihagije ngo ihangane n’ibibazo byihutirwa by’abakeneye ibiribwa ahubwo ko ibyo bihugu bigomba gutegura imishinga ifatika igamije guteza imbere abaturage, isubiza ibibazo bya buri gihugu.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

oscar - 19/06/2016 saa 06:47

none se ubwo niyihe nama ugiriye papa ? ahubwo wihutiye gucira rubanda urubanza kdi Imana irabyanga none se wowe uratunganye? Abahamya bayehova mujye mwitonda mubyo muvuga kuko bihabanye n'Ivanjili.
Kanda hano umusubize

ARC - 16/06/2016 saa 20:30

ibi byose si abanyamerika se sha
Kanda hano umusubize

NYAKAYIRU PEITER - 16/06/2016 saa 17:29

Ndagira inama PAPA na PAM.Igisubizo cy'inzara gifitwe n'imana yacu Yehova gusa.Naho ibyo muvuga ngo muzakuraho inzara mu mwaka muli 2030,ni ukwibeshya kuko mutabishobora.Ntabwo mubona ko ahubwo inzara igenda yiyongera buli mwaka?Iterwa nuko abantu babuze URUKUNDO. Bibera mu byisi gusa,bagacuranwa,bakarwana,bagasambana,etc...Kandi bikorwa n'abiyita Abakristu.Abiyita Abakristu barenga Miliyari 2 (2 billions).BIBLE yerekana ko Abakristu nyabo ari bake cyane (Matayo 7:13,14).IGISUBIZO kizava he?Birababaje kubona amadini atajya yigisha ko UBWAMI BW'IMANA ariwo muti wonyine w'ibibazo byose dufite.Birababaje cyane.Nkuko tubisoma muli DANIEL 2:44,Ku Munsi w'imperuka,imana yacu Yehova izakuraho ubutegetsi bw'abantu ku isi yose.Hanyuma ibuhe YESU KRISTU (Revelation 11:15).Imana kandi izica abantu bose bibera mu byisi gusa ntibashake imana (Yeremiya 25:33).Abantu bake bazarokoka kuli uwo munsi,ntabwo bazongera gukena,habe no kurwara cyangwa gupfa (Revelation 21:4).Nguwo UMUTI w'inzara.PAPA na PAM ibyo bavuga,ntibishoboka.It is a human dream,not a godly thinking.
Kanda hano umusubize

- 16/06/2016 saa 16:57

arabyira,urwanda,
Kanda hano umusubize

Nk.Emmy - 25/09/2016 saa 09:14

ndemeranya na Pierre,kuko akoresheje bibiliya neza, ubwami bwi Imana niwomuti rukumbi, PAPA nabwo abizi kuko atize bibiliya, yize imigenzo na filozofia byidinigusa. 0722001200
Kanda hano umusubize

Nk.Emmy - 25/09/2016 saa 09:18

ndemeranya na Pierre,kuko akoresheje bibiliya neza, ubwami bwi Imana niwomuti rukumbi, PAPA nabwo abizi kuko atize bibiliya, yize imigenzo na filozofia byidinigusa. 0722001200
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X