Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Papa yashyizeho akanama ko kwiga niba abagore baba abadiyakoni

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisiko, yashyizeho akanama ko kwiga niba abagore bashobora kuba abadiyakoni muri Kiliziya Gatolika yinganjemo abavugabutumwa b’abagabo.

Abadiyakoni ni abavugabutumwa baba basigaje intera imwe gusa kugira ngo babe abapadiri.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Vaticani rivuga ko ako kanama gashya kagizwe n’abagabo barindwi n’abagore batandatu kaziga amateka y’abagore bakoze akazi gasa n’akakozwe n’abadiyakoni mu myaka ya mbere ya Kiliziya Gatolika.

Mu bihe tugezemo, igitekerezo cyo guha ubupadiri abagore cyakuruye impaka nyinshi mu bagatolika.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Papa yatangaje ko ateganyaga gushyiraho ako kanama.

pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

cyane - 4/08/2016 saa 12:07

Harya kuyobora misa cg paruwasi bigoye kuruta minisiteri, AU, Pepsi Cola cg Amerika? Umugore ananiwe iki koko? Ntimukabeshyere imana kandi ari ubujiji cg ubugugu!
Kanda hano umusubize

nkurikiyimaba faustin - 13/08/2016 saa 20:46

Ese najye reka nkubaze wari wasoma ijambo ry,Imana icyo ribivugaho dore ntawuvuzeko adashoboye ariko soma "1timoteyo3:1-14" urahita ubona igisubizo wibaza ni byiza kuyoborwa ni jambo ry,Imana. naho guca imanza byo sibyacu.
Kanda hano umusubize

nkurikiyimana faustin - 13/08/2016 saa 20:54

Ese najye reka nkubaze wari wasoma ijambo ry,Imana icyo ribivugaho dore ntawuvuzeko adashoboye ariko soma "1timoteyo3:1-14" urahita ubona igisubizo wibaza ni byiza kuyoborwa ni jambo ry,Imana. naho guca imanza byo sibyacu.
Kanda hano umusubize

nkurikiyimana faustin - 13/08/2016 saa 21:03

Ese najye reka nkubaze wari wasoma ijambo ry,Imana icyo ribivugaho dore ntawuvuzeko adashoboye ariko soma "1timoteyo3:1-14" urahita ubona igisubizo wibaza ni byiza kuyoborwa ni jambo ry,Imana. naho guca imanza byo sibyacu.
Kanda hano umusubize

nkurikiyimana faustin - 13/08/2016 saa 21:04

Ese najye reka nkubaze wari wasoma ijambo ry,Imana icyo ribivugaho dore ntawuvuzeko adashoboye ariko soma "1timoteyo3:1-14" urahita ubona igisubizo wibaza ni byiza kuyoborwa ni jambo ry,Imana. naho guca imanza byo sibyacu.
Kanda hano umusubize

- 13/09/2016 saa 06:58

Umve ntawucurisha agati inyundo ihari muvandi!!!
Kanda hano umusubize

cyane - 4/08/2016 saa 09:17

Wisigara inyuma kandi isi itera imbere. Erega iyo bibiliya uvuga Papa akurusha kuyimenya, dore ko azi n'uko bayitekinitse! Kandi wibuke ko Vatikani irimo intiti nyinshi zibanza kwiga buri cyemezo gifatwa. Igihe cyageze ngo Kiliziya igabanye amahame ntakuka (dogmas); naho ubundi yasigara inyuma ya benedata—bacanye ku maso bakaka ku munwa! Uyu mupapa areba kure kurusha ya mana y'i Rwanda rero itaramenye ko ba rutuku barugabanye.
Kanda hano umusubize

BIGEGA SAMUEL - 3/08/2016 saa 13:26

Ariko se aba banyamadini biyita abakozi b'imana,tubagire dute koko?BIBLE bayigize ubusa. Kuva kera,nta mugore wabaga pastor,padiri cyangwa umudiyakoni.None ahubwo basigaye ali ba Apostles na Bishops.Aka ni AKUMIRO.Ibi babiterwa n'ibintu 2.Icya mbere,nuko harimo amafranga atubutse.Icya 2 nuko baba bashaka Publicity kugirango babone abayoboke benshi b'igitsina gore.Igihe cya YESU n'Abigishwa be,nta mugore numwe wahabwaga kuyobora insengero.Dore icyo Bible ivuga kuli iyi ngingo.Muli 1 Abakorinto 11:3,havuga ko UMUGABO ali chef w'umugore.Muli Abefeso 5:22,havuga ko abagore bagomba kugandukira abagabo (submissive/soumise).Muli 1 Abakorinto 14:34,35,havuga ko ABAGORE bagomba GUCECEKA mu nsengero,ntibigishe.Ndetse imana ivuga ko "biteye isoni ko UMUGORE yigisha mu rusengero".Izi nyigisho PAPA na Pastors bazikuba na ZERO.Ugasanga GITWAZA,MASASU,etc...abagore babo nabo ali ba PASTORS. Bantu rero,imana idusaba GUSHISHOZA mbere yo guhitamo aho dusengera.Bisome muli 1 Yohana 4:1.Ngo nitwanga tugasengera ahabonetse hose,imana izaturimburana n'aba biyita abakozi b'imana,ku munsi w'imperuka wegereje (Ibyahishuwe 18:4).Jyewe ubandikira iyi nkuru,nazengurutse amadini hafi ya yose nshakisha abahuje nuko Bible ivuga.Cyane cyane nashatse abativanga mu byisi (politics),abadasenga UBUTATU (imana data,mwana,mwuka wera barangiza bakavuga ngo ni imana imwe),ababwiriza ku buntu kandi mu mihanda nkuko YESU n'abigishwa be babigenzaga,abatajya mu ntambara z'isi,etc...Ubu ndi umuhamya wa YEHOVA.Nanjye nirirwa mbwiriza mu mihanda ku buntu nkuko YESU abisaba uwitwa UMUKRISTU NYAKULI wese (Yohana 14:12;Matayo 24:14).Ntegereje Ubuzima bw'iteka muli Paradizo yegereje.Niyo napfa YESU yasezeranyije KUZURA abakorera imana ku buntu bose, ku munsi wa nyuma (Yohana 6:40).Unshaka ampe dress.
Kanda hano umusubize

BAMPORINEZA Pascal - 4/08/2016 saa 09:05

None se muvandi watangiye uvugako utemera ko umugore yigisha kandi koko nibyo, gusa icyinteye impungenge nuko birangiye uvugako wasobanukiwe ukaba ukora ubushake bw'Imana nkumuhamya wa Yehova. Ariko nyamara namwe abagore banyu barigisha, kuko nikenshi bampagarika munzira bansaba kumbwiriza. None se ko useka abandi nawe ukabikora. Komeza ushakishe ukuri niba urimubamenywe isi itarashyirwaho urufatiro izakumenyesha ukuri, kuko kurahari. None se ko wavuzeko utizera ubutatu, kandi inzira yanyu arimwe nababwizera, urumva mutandukaniye he? Ntiwariwamenya ko inyigisho yawe nayo itegurirwa i Roma? Waba ucyimucyigare cyibyo utazi kandi wibwira ko ubizi. Nturasobanukirwa icyo Imana igushakaho komeza uyisabe cyane kukwihishurira.
Kanda hano umusubize

cyane - 4/08/2016 saa 11:42

Nk'ubu bishobotse ko abantu bose birirwa mu muhanda babwiriza, igihugu cyabaho gite koko? Twarya iki? Akazi kakorwa na nde? Ufite uburenganzira bwo kwemera uko ushaka, ariko jya uterera amaso urebe kure. Twarenze inkanda, impuzu n'inkonzo; widusubiza mu myumvire yo mu myaka ibihumbi ishize. Ubu kweri tureke EDPRS n'itegekonshinga, dukurikire isezerano rya kera n'inzandiko cg hadithi?
Kanda hano umusubize

WELLARS - 4/08/2016 saa 19:21

nawe urimo urarwanira idini nonese ko nabonye abayehova mwubaka insengero mubikomora kuri nde ko Yesu n'intumwa ntazo bubatse' YESU YADUPFIRIYE TWESE ABAGABO N'ABAGORE NTAWE UKWIYE GUHEZWA MU MURIMO RUNAKA KANDI NTACYO UMUGABO YAKORA UMUGORE ATASHOBORA. BIBLE YUZUYEMO IMIRIMO Y'INDASHYIKIRWA ABAGORE BAKOZE.
Kanda hano umusubize

MUKAMA KUVA IBURUNDI - 21/08/2016 saa 16:36

WEWENAWE WARAZIMIYE RABA SATANI MUKUZAMURI EDENI YAZANYE IVYANDITSE MUKUGERAGEZA YESU AZANA IVYANDISTWE SATANINAWE,ARAZI BIBIRIYA ,RABA ,BIBIRIYA YABAYEHOVA,IRIMWO,INYONGERA,KANDI IVYAHISHURIWEYOHANA BIRAVUGA.ATI, NTIHAGIRE,UWONGERAKO,SOMA,URABE,22;18-19 ICAKABIRI,WARABATIJWE MWIZINADYA YESU,SOMA,IVYAKOZWENINTUMWA,2;37-39 CANKE,19;1-4 IKINDI URABIZI ,YESU NIMANA %RABA,YOHANA1;1-10-11 CANKE ABIFIRIPI 2;9-11HAMWE ,NABAKOROSAYI 3;17 HAMWE ,KUVAYO 17;6 HAMWE 1ABIKORINTO 10;4 IGITANDARA CAGENDANYE NABISIRAYERI ARICO YEHOVA CARIKRISTO ISEZERANO DYAKERA CARI IGITUTU,CARISHASHA BIBIRIYA YOSE IREMDZA KO YESU ARIWEMANA,ARIKO BIBIRIYA IRIMWO INYONGERA,SIYIMANA,NIYASATANI UBIMENYE,BIBIRIYA,NTAKWONGERAKO,NTAKUGABANYA MWO
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X