Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Papa yasomye misa abakirisitu ntibayitabira

Mu rugendo arimo muri Georgia rugamije kunga ubumwe hagati y’abakirisitu Gaturika na Orthodoxe, umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, yasomeye misa muri stade yambaye ubusa (irimo abantu bake). Ibi bibaye nyuma y’uko idini rya Orthodox muri icyo gihugu risabye abayoboke baryo kutitabira iryo sengesho.

Abayoboke b’idini rya Orthodox muri iki gihugu basabwe kutajya muri misa y’abanyagatolika, gusa ubuyobozi bwabo bwo bwatangaje ko uwo mwanzuro wafashwe mu bwumvikane.

Abantu 3000 nibo bitabiriye iyi misa yaberaga muri stade ya Meshki isanzwe yakira abantu ibihumbi 25.

JPEG - 58.7 kb
Stade Papa yasomeyemo misa yarimo ubusa

Kuva Papa Francis yatangira kugirira ingendo mu bihugu by’amahanga ndetse akanahasomera misa, ni bwo bwa mbere igitambo cya misa ayoboye cyitabiriwe n’abantu bake cyane kandi nibwo bwa mbere asomye misa igakurikiranwa n’abantu bake.

Abaturage bitabiriye iyi misa yabereye mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, Tbilisi, bavuze ko uruzinduko rwa Papa Francis rwabaye ingirakamaro ku gihugu cyabo ndetse no kubayoboke bose b’idini gatolika.

Umwe muri bo witwa Keti Khitarikhvili yagize ati "Iki ni igikorwa cy’ingenzi haba ku ruhande rw’igihugu cyacu ndetse no ku bakirisitu gatolika, ni umupapa w’ukuri, si uwo kwigisha iyobokamana gusa ahubwo ni n’umunyapolitiki kubera ko ndahamya ko ku bw’uru ruzinduko, igihugu cya Georgia kiramenyekana ku rwego rw’isi.”

BBC itangaza ko urugendo rwa Papa Francis muri iki gihugu rutari rushingiye ku bayoboke b’idini gatolika bari munsi ya 1% by’abaturage ba Georgia, ahubwo ngo intego yari ugushaka uburyo umwiryange ushingiye ku myemerere uri hagati y’abakirisitu gatolika n’aba Orthodox kuva mu kinyejana cya 11 warangira.

Si ubwa mbere Papa asura iki gihugu kuko mu 1999 Georgia yasuwe na Papa Yohani Pawulo II, aho mu kugerayo yafashwe nk’Umukuru wa Leta ya Vatican aho kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika.

JPEG - 45.5 kb
Papa akigera muri Georgia yakiriwe n’umukuru wa Orthodoxe

Padiri David Klividze, wo muri orthodox yagize ati "Uribaza uko byagenda umuyoboke wo muri Islam mu bwoko bw’aba Sunni aramutse agiye kuvuga ubutumwa mu ba Shia bo muri Iran agakoreshereza amasengesho muri stade cyangwa ahandi hantu? Ibyo ntibishobora kubaho.”

Icyakora ku wa Gatanu Umuyobozi w’aba Orthodox muri Georgia, Patriarch Ilia, yari yakiriye Papa Francis amuha ikaze muri iki gihugu, avuga ati “Imana ihe umugisha Kiliziya Gatolika y’i Roma.”

Umukuru w’Igihugu cya Georgia, Georgy Margvelashvili nawe yitabiriye iyi misa itabonye abayoboke benshi. Icyakora abandi banyapolitiki bo ntibayitabiriye bitewe n’uko bari bafite ubwoba bw’uko abanyamadini bazatora bagira uburakari ntibazitabire amatora ya kane y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe muri iki gihugu tariki 8 uku kwezi.

Umwe mu ba Padiri mu idini y’aba Orthodox yatangaje ko ibyo bakoze ari nko kwigaragambya bamagana abakirisitu gatolika bashakaga kubatwarira abayoboke.
Ku munsi w’ejo ku cyumweru Papa Francis yasuye Azerbaijan ituranye na Georgia, inatuwe n’abayoboke b’idini gatolika bari munsi ya 300, kuko umubare munini w’abatuye iki gihugu ari abasilamu.

Papa Francis amaze gusura ibihugu bitandukanye birimo n’ibyo ku mugabane wa Afurika, aho ubwo yari muri Repubulika ya Centrafrique yasuye umusigiti wo mu Murwa Mukuru Bangui ahatangira ubutumwa bw’uko abasilamu n’abakirisitu ari abavandimwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

buregeya - 3/10/2016 saa 22:06

nkindi Alfa rwose beshyuza inkuru yawe, ntabwo yasomye misa yambaye ubusa. ni stade yari yambaye ubusa. hatagira ugukuba na zero
Kanda hano umusubize

buregeya - 3/10/2016 saa 21:39

nasomye se nabi NGO Papa yasomye Misa yambaye ubusa!!!? cg ni ukwibeshya
Kanda hano umusubize

kabebe - 3/10/2016 saa 18:16

Paulo ndagushimye Imana iguhe umugisha uvuzukuri peee.
Kanda hano umusubize

NYEMAZI Paul - 3/10/2016 saa 14:56

Orthodox Church ifite abayoboke bagera kuli 220 millions ku isi hose.Naho Gatolika ikagira 1 300 000 000.Ku isi hose abitwa ABAKRISTU bagera kuli 2 000 000 000 000,nukuvuga hafi 1/4 y'abantu batuye isi.Amadini ari ku isi,arenga 4 000.Mwakwibaza muti,ese imana yemera ayo madini yose?Igisubizo ni OYA.Ntabwo imana yemera uko wasenga kose (Matayo 15:9)Urugero,YESU aza ku isi,hali amadini menshi cyane.Muli ISRAEL hari amadini akomeye 3 (Abafarisayo,abasadukayo n'abasamaritani).YESU ntabwo yemeraga aho wasengera hose,nkuko abantu b'iki gihe bavuga,ngo byose ni ugusenga.YESU yabwiye abantu bari mu yandi madini ko imana itabemera.Kugirango imana ibemere,nuko bajyaga mu idini rya YESU,icyo gihe ryitwaga,LA VOIE (INZIRA).Niyo mpamvu ba PAWULO,MATAYO,LUKA,etc...bavuye mu idini ry'Abafarisayo,bajya mu rya YESU.Nuyu munsi nuko.Amadini menshi aba yishakira amafranga n'ibyubahiro gusa (Romans 16:18).Niyo mpamvu YESU yavuze ko abakristu nyakuri ari bake cyane (Matayo 7:13,14). Mbere yo kujya mu idini,ugomba kubanza kwiga neza Bible,ukareba niba aho ugiye gusengera,hatayoborwa n'abantu bishakira gukira gusa,bitwaje Bible.Akenshi bigisha ibinyoma,ariko kubera ko abayoboke babo batazi Bible,bemera ibyo bababwiye.Nibatava muli ayo madini y'ikinyoma,bazarimbukana nabo ku munsi wa nyuma.Bible iravuga ngo nimuyasohokema (Ibyahishuwe 18:4).
Kanda hano umusubize

Ananias Karamuka - 20/10/2016 saa 17:03

(Ibyahishuwe 18:4). Havuga gusohoka muri Baburoni ikomeye. Mbese waba uzi iyo Baburoni ikomeye ivugwa hano ? si ayo madini menshi muvuga ahubwo ni idini iyobowe n'umwanzi wa Kristo (Antikristo) kandi igakora ibyangwa n'amaso y'uwiteka. Ukuri ni ukwa Bibiriya nibwo buhanuzi butavangiye rwose, si ukw'amadini kuko nk'uko PAUL abivuze mu gitekerezo cye, Itorero rya Kristo niryo ry'ukuri "LA VOIE" kandi riri mu ibanga. Petero yarabihamije ubwo yari kwa Koroneriyo ati" Ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni ,ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera." Ibyakozwe n'intumwa 10:34
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X