Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Pasiteri Ezra Mpyisi yanenze abahanuzi anashimangira ko yigeze kuba umwesikoro yitwaje ubuhanuzi

Ezra Mpyisi, Pasiteri mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, avuga ko amadini ashingwa muri iki gihe nta kindi agamije uretse ubucuruzi no kubeshya bitwaje ubuhanuzi. Uyu mukambwe w’imyaka 94 akaba avuga ko nawe yigeze kubeshya abantu ko ari umuhanuzi agamije kubarya amafaranga.

Mu madini yose asengera mu Rwanda, nta na rimwe Ezra Mpyisi abona rikorera Imana, ahubwo asanga ari aya Satani nk’uko yabivuze mu kiganiro Amahumbezi kuri Radio Rwanda.

Yagize ati :"Aya madini yose ndayazi, nta rya Yesu na rimwe ririmo, yose ntarihuje na Bibiliya.

Ariko Satani ni umukenya, ayo madini akagira ibyo avuga bya Yesu, ariko akavuga n’ibya satani. Nta rikorero Yesu wenyine rihari, nta n’irikorera satani wenyine rihari. Uba uw’Imana cyangwa ukaba uwa Satani ariko Satani we ntashaka ibyo, ashaka ko uba uw’Imana ukaba n’uwe."

Pasiteri Ezra Mpyise avuga ko impamvu amadini agenda arushaho kwiyongera mu Rwanda, ariko uko abayashinga baba bakurikiye inyungu zabo, kandi koko akaba abakiza. Aha ninaho yahereye ahakana abiyita abahanuzi, avuga ko nawe yigeze kujya abeshya abantu agahanura bakamuha amafaranga.

Ati : "Ni inyungu zabo, iyo wagize idini uba wakize, ni nka business. Vuga uti kuki abantu bahora bubaka amaduka muri Kigali, bubaka amashuri hirya no hino mu Rwanda ? Ni urufaranga ! Ni inyungu zabo kandi barashaka gukira, kandi uko arishinze niko abantu binjira, iyo binjiye n’urufaranga rukaba rwinjiye. Amadini azahora avuka ! Kandi bafite Bibiliya imwe, bafite Yesu umwe. Imana ni imwe, idini igomba kuba imwe kuko n’Imana ari imwe... Biriya by’abahanuzi, ni ubuhanuzi bw’ibinyoma, sinemera ibinyoma.

JPEG - 24.1 kb
Pasteur Ezra Mpyisi ngo nawe yabeshye abantu ko ari umuhanuzi abarya amafaranga

Ubuhanuzi bwa Bibiliya ntibabuvuga, bavuga ubwabo buri mu nyungu zabo. Barahanurira umugore bati wari inguma ugiye kubyara, ingumba zose se ntizizajyayo ? Imana yagirira umugore imbabazi akabyara, bati ntureba ? Baravura indwara, barakora ibitangaza babeshya, Yesu ntiyaje gukiza imibiri yaje gukiza ibitekerezo... Njye ntawe nemera ko ahanura, nemera Bibiliya.

Nanjye nta buhanuzi bwanjye, mvuga Bibiliya. Ntabwo ngira, ntabwo nigeze, ariko igihe nari ntarabimenya, narahanuraga bigacika. Nabivuyemo, ariko nari igitangaza.
Ukaza ngo ngwino ngusabire, ngwino nguhe imigisha kandi ntayo mfite, nkayiguha nawe ukamba urufaranga, nanjye narababeshye, nararikoze. Ariko n’ubu ndicuza, ubu sindi Mpyisi wawundi."

Ezra Mpyisi kandi avuga ko itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi abwirizamo ubutumwa, ataryemera ariko aribamo byo kugirango agire aho abarizwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Tensia Manasseh - 26/07/2016 saa 16:53

Mumbabalire ubutumwa nahawe n'ubutumwa bukarishye kandi Imana yantegetse kubugeza ku moko yose yo kw'isi ntakundi nabigenza keretse kumvira Imana. Neretswe abantu benshi bazambwitabira kandi bakabugeza kubandi benshi. N'ubutumwa buheruka. Nzagerageza kuba very pleine mubyo nandika kandi namwe ntibibujije ku musobanuza neza icyo mutumvise. Icyitonderwa ufite ikibazo ntakakibaze ku rubuga rwa parole de Dieu ahubwo ashobora kubaza ikibazo cye ku mirongo personnel wanjye wa WhatsApp. Impamvu nukugira ngo bitaba nko guterena amagambo kandi turi mw'isengesho. Kandi nzajya musubiza yishime natanyurwa dushobora no kuvugana.Dore ibyo tugiye guhishura 1. Ese Amategeko y'Imana Koko yavuyeho? 2. Ese kubwiriza isezerano rishya Paul avuga 2cor 3 bivuga iki? 3. Ese Gutanga 1/10 n'amaturo mumatorero byavuyeho? 4. Idini y ukuri b'iyihe ?5. Ese gukora kw'isabato n'icyaha? 6. Gusenga mu mwuka no mukuri bishaka kuvuga iki? 7. Kuvuga indimi nshya Yesu avuga muri Mar 16:16 n'iki? 8. Ese abahanuzi baracyabaho. Itandukaniro riri hagati y'impano yo guhanura n'umuhanuzi Ibibanza. Mbere y'uko dutangira inyigisho zacu hari ibyibanze dukeneye kumenya. 1. Ijambo ry’Imana ryahumetswe n’Imana kandi ryose uko ryanditswe mu biragano byombi ni ryera, ntirihinduka kandi ntirivuguruzanya. N'ibiryo bitunga umutima w'uwemera wese 2Tim 3 :16-17. 2.Ijambo ry’Imana ntabwo ari inyuguti cyangwa igitabo, Ijambo ry’Imana s'inzandiko ni Yesu Kristo, niryo kuri, ni Mwuka Wera, rifite ubuzima, niryo mbuto itabora, niryo bugingo buhoraho. Yoh 1 :1-2, Rom 1 :16 ; Prov 4 :20 ; Mat 5 :18. 3.Bibiliya yera ntabwo ari inyandiko z’abanditsi b’ibitabo biyigize sinamahame ngenderwaho mu madini ahubwo cyane cyane n'igitabo twigiramo imibereho z’abandikaga n'ingero dusomamo ubuzima nyakuri bw'abana b'Imana. 4.Ntabwo ari umuntu wese wigisha Bibiliya Yera, keretse uwahawe impano yo kwigisha, guhishura, uwo muhamagaro n’ubwenge buturuka kwa Mwuka wera w’Imana, kuko uko yanditswe n’uko isobanurwa bituruka gusa kubwenge bwo mw’Ijuru. 5.Bibiliya ntiyivuguruza na hato, kuko Imana s’umuntu ngo yibeshye si n’umwana w’umuntu ngo yicuze, kandi Uwiteka nta hinduka, bityo niba ubona ko Bibiliya yivuguruza, siyo ahubwo niwowe ufite ikibazo, biba bikenewe ko uhabwa umucyo n'Umwuka wera ngo uhishurirwe neza. «Imana si umuntu kugira ngo ibeshye, si n'ikiremwamuntu kugira ngo yisubireho. Nta cyo ivuga ngo ibure kugikora, icyo isezeranye iragisohoza.»Nombres 23:19 6.Imana ihoraho, n’umuremyi wa bose na byose kandi yitwa Rukundo, iryo n'izina bwite ryayo. Nkuko umugabo adashobora gutwita ngo abe yabyara umwana niko n’Imana idashobora kwangana. 1Yoh 4 :8-10, Zab 103 :8-10, 2 tim 2 :13 7.Kwigisha ubutumwa bwiza no Kwizera Yesu ntabwo ari ibibwirizwa gusa ahubwo n'imibereho ya buri mwanya Yesu ati: muzabamenyera ku mbuto zabo. «Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije, mbatuma kujya kwera imbuto kandi ngo izo mbuto zanyu zigumeho, kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibahe.»Yh 15:16 8.Kwigisha Ubuntu butangaje s'ukwemerera abantu kwikorera ibyo bishakiye nk'ibyaha. Ahubwo n’ukwigisha abantu neza uburyo bwiza bwo kubaha Imana no kuyitunganira biturutse ku kwizera Kristo Yesu no gukunda Imana Data wa twese byukuri umaramaje. Kuko n’ubundi, reka mbabwire ibyo byaha bitari byigishwa abantu baba basanzwe babikora kandi ntibazacogora kubikora bakiri mumubiri soma Mat 5:21-47; 2cor 5 :15 ; Tit 2 :11-12 ; 1Yoh 1:9-10. 9.Yesu yapfiriye abantu bose, abariho n’abapfuye kera, kandi ntarobanura abantu kubutoni, yaba umuntu w’idini cyangwa umuntu utaba mw'idini, bose ari ntatantukaniro, n’abanyabyaha kubera Adam wakera. Ariko nibizera uwabapfiriye kandi wabazukiye ubwo bahinduka abakiranutsi kubera Adam w’ubu ariwe Kristo Yesu. Rom 5 :12-15 ; 2 cor 5 :15-21; Yoh 3 :16 ; Ibyak 3 :21-22. 10. Urusengero rw’Imana ntabwo ari Inzu yubatswe n’amatafari cyangwa inzu igizwe n’inkuta enye nkuko dusanzwe tubimenyereye, kuko Yesu nta rusengero yigeze yubaka kandi n’intumwa ze nazo n’uko zasengeraga mu ngo zabo cyangwa kugasozi. Yesu yabwiye intumwa ze avuga ibyo urusengero rw’i Yerusalemu rwubatswe na Salamon, ati : « narusenya nkarwubaka mu minsi itatu » ubwo yariho ababwira ko ari we rusengero kuko yarapfuye nyuma y’iminsi itatu arazuka. Yoh 2 :17 Paul nawe ashaka kuvuga ibyo urusengero yabwiye abakorinto ko imibiri yabo ar’insengero z’Umwuka wera, ubwo nawe yashakaga kuvuga ko imibiri yacu nayo ari insengero z’Imana, 1 cor 3 :9. Kristo akaba ariwe ibuye ababatsi bahinyuye kandi ariryo rikomeza infuruka. Ibyak 4 :11. Yohana nawe mu Byaheshuwe yavuze ko mu ijuru yabonyeyo umurwa ariko ntarusengero yabonyeyo kuko Kuko Yesu Kristo niwe wari Urusengero. Ibyah 21 :22 . Tuzakomeza ubutaha. Hallelua amen
Kanda hano umusubize

Tensia Manasseh - 26/07/2016 saa 16:50

Ntabwo ndi kurushanwa n'uriya mukabwe ariko nanjye nabaye umubwiriza butumwa muri SDA church kandi nemeranya 100% Na Pastor Ezra Mpysi. Dore ibyo mba saba gutanga za. Mumbabalire ubutumwa nahawe n'ubutumwa bukarishye kandi Imana yantegetse kubugeza ku moko yose yo kw'isi ntakundi nabigenza keretse kumvira Imana. Neretswe abantu benshi bazambwitabira kandi bakabugeza kubandi benshi. N'ubutumwa buheruka. Nzagerageza kuba very pleine mubyo nandika kandi namwe ntibibujije ku musobanuza neza icyo mutumvise. Icyitonderwa ufite ikibazo ntakakibaze ku rubuga rwa parole de Dieu ahubwo ashobora kubaza ikibazo cye ku mirongo personnel wanjye wa WhatsApp. Impamvu nukugira ngo bitaba nko guterena amagambo kandi turi mw'isengesho. Kandi nzajya musubiza yishime natanyurwa dushobora no kuvugana.Dore ibyo tugiye guhishura 1. Ese Amategeko y'Imana Koko yavuyeho? 2. Ese kubwiriza isezerano rishya Paul avuga 2cor 3 bivuga iki? 3. Ese Gutanga 1/10 n'amaturo mumatorero byavuyeho? 4. Idini y ukuri b'iyihe ?5. Ese gukora kw'isabato n'icyaha? 6. Gusenga mu mwuka no mukuri bishaka kuvuga iki? 7. Kuvuga indimi nshya Yesu avuga muri Mar 16:16 n'iki? 8. Ese abahanuzi baracyabaho. Itandukaniro riri hagati y'impano yo guhanura n'umuhanuzi Ibibanza. Mbere y'uko dutangira inyigisho zacu hari ibyibanze dukeneye kumenya. 1. Ijambo ry’Imana ryahumetswe n’Imana kandi ryose uko ryanditswe mu biragano byombi ni ryera, ntirihinduka kandi ntirivuguruzanya. N'ibiryo bitunga umutima w'uwemera wese 2Tim 3 :16-17. 2.Ijambo ry’Imana ntabwo ari inyuguti cyangwa igitabo, Ijambo ry’Imana s'inzandiko ni Yesu Kristo, niryo kuri, ni Mwuka Wera, rifite ubuzima, niryo mbuto itabora, niryo bugingo buhoraho. Yoh 1 :1-2, Rom 1 :16 ; Prov 4 :20 ; Mat 5 :18. 3.Bibiliya yera ntabwo ari inyandiko z’abanditsi b’ibitabo biyigize sinamahame ngenderwaho mu madini ahubwo cyane cyane n'igitabo twigiramo imibereho z’abandikaga n'ingero dusomamo ubuzima nyakuri bw'abana b'Imana. 4.Ntabwo ari umuntu wese wigisha Bibiliya Yera, keretse uwahawe impano yo kwigisha, guhishura, uwo muhamagaro n’ubwenge buturuka kwa Mwuka wera w’Imana, kuko uko yanditswe n’uko isobanurwa bituruka gusa kubwenge bwo mw’Ijuru. 5.Bibiliya ntiyivuguruza na hato, kuko Imana s’umuntu ngo yibeshye si n’umwana w’umuntu ngo yicuze, kandi Uwiteka nta hinduka, bityo niba ubona ko Bibiliya yivuguruza, siyo ahubwo niwowe ufite ikibazo, biba bikenewe ko uhabwa umucyo n'Umwuka wera ngo uhishurirwe neza. «Imana si umuntu kugira ngo ibeshye, si n'ikiremwamuntu kugira ngo yisubireho. Nta cyo ivuga ngo ibure kugikora, icyo isezeranye iragisohoza.»Nombres 23:19 6.Imana ihoraho, n’umuremyi wa bose na byose kandi yitwa Rukundo, iryo n'izina bwite ryayo. Nkuko umugabo adashobora gutwita ngo abe yabyara umwana niko n’Imana idashobora kwangana. 1Yoh 4 :8-10, Zab 103 :8-10, 2 tim 2 :13 7.Kwigisha ubutumwa bwiza no Kwizera Yesu ntabwo ari ibibwirizwa gusa ahubwo n'imibereho ya buri mwanya Yesu ati: muzabamenyera ku mbuto zabo. «Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije, mbatuma kujya kwera imbuto kandi ngo izo mbuto zanyu zigumeho, kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibahe.»Yh 15:16 8.Kwigisha Ubuntu butangaje s'ukwemerera abantu kwikorera ibyo bishakiye nk'ibyaha. Ahubwo n’ukwigisha abantu neza uburyo bwiza bwo kubaha Imana no kuyitunganira biturutse ku kwizera Kristo Yesu no gukunda Imana Data wa twese byukuri umaramaje. Kuko n’ubundi, reka mbabwire ibyo byaha bitari byigishwa abantu baba basanzwe babikora kandi ntibazacogora kubikora bakiri mumubiri soma Mat 5:21-47; 2cor 5 :15 ; Tit 2 :11-12 ; 1Yoh 1:9-10. 9.Yesu yapfiriye abantu bose, abariho n’abapfuye kera, kandi ntarobanura abantu kubutoni, yaba umuntu w’idini cyangwa umuntu utaba mw'idini, bose ari ntatantukaniro, n’abanyabyaha kubera Adam wakera. Ariko nibizera uwabapfiriye kandi wabazukiye ubwo bahinduka abakiranutsi kubera Adam w’ubu ariwe Kristo Yesu. Rom 5 :12-15 ; 2 cor 5 :15-21; Yoh 3 :16 ; Ibyak 3 :21-22. 10. Urusengero rw’Imana ntabwo ari Inzu yubatswe n’amatafari cyangwa inzu igizwe n’inkuta enye nkuko dusanzwe tubimenyereye, kuko Yesu nta rusengero yigeze yubaka kandi n’intumwa ze nazo n’uko zasengeraga mu ngo zabo cyangwa kugasozi. Yesu yabwiye intumwa ze avuga ibyo urusengero rw’i Yerusalemu rwubatswe na Salamon, ati : « narusenya nkarwubaka mu minsi itatu » ubwo yariho ababwira ko ari we rusengero kuko yarapfuye nyuma y’iminsi itatu arazuka. Yoh 2 :17 Paul nawe ashaka kuvuga ibyo urusengero yabwiye abakorinto ko imibiri yabo ar’insengero z’Umwuka wera, ubwo nawe yashakaga kuvuga ko imibiri yacu nayo ari insengero z’Imana, 1 cor 3 :9. Kristo akaba ariwe ibuye ababatsi bahinyuye kandi ariryo rikomeza infuruka. Ibyak 4 :11. Yohana nawe mu Byaheshuwe yavuze ko mu ijuru yabonyeyo umurwa ariko ntarusengero yabonyeyo kuko Kuko Yesu Kristo niwe wari Urusengero. Ibyah 21 :22 . Tuzakomeza ubutaha.
Kanda hano umusubize

Principe - 26/07/2016 saa 09:35

Ikibazo cy'amadini Kirakomeye cyane.Icyo mbona ni uko Niba wemera ko umukrist agomba guterana,wakwiga bibiliya ubundi ugahitamo aho ubona hatabangamiye ibyo wize bya bibiriya umutima utagucira urubanza,aho kujya mu idini NGO gushakamo ukuri nta cyo ushingiyeho .Naho abo bashumba ni urubanza rwabo n'imana kuko imana itakuziza ko wateraniye kwa pastor ugatura ituro akarirya,ahubwo yakuziza ko warituranye umutima udakunze ngo ushimishe abo bayobozi kuko ntibayadukura mu mifuka!.Twibuke ibya Naniya na Safira.Ntekereza ko Mpyisi yabwiraga abo bayobozi,Atari abayoboke.
Kanda hano umusubize

Nina - 24/07/2016 saa 00:43

Muzehe rwose ntawamurenganya arananiwe.ndumva ibihe bimusohoyeho!ngo mu minsi y'imperuka harabazavangirwa pe!arikose kuki wibutseko amadini asaba cash ushaje kandi nawe yakugeragaho?ese iyo hataba kwitanga kw'abakristu wari kujyuhembwa ayavuye he?gutanga biri muri bibiliya kndi bibiliya si pasiteri yayanditse.
Kanda hano umusubize

Kayumba David - 23/07/2016 saa 23:53

Mzee Mpyisi avuze ukuri. Benshi barabyumva ariko ntibumva, bagakomeza kumiragura ibinyoma. Nimukomeze basha mukize abajura bigize abahanuzi. Ubiba mu muyaga azasarura serwakira.
Kanda hano umusubize

fmugisha - 22/07/2016 saa 21:33

Arikose Nina muzehe Ababwirako Imana arimwe kuki amadini yabameshi kuki abizera Imana batari munzirimwe ibaganisha muguseng Imanimwe gusa jyerero mbona amadini ari nkamashyaka ya politke kuko niyo bagiye kuyandikisha ibyo babazwa nibimwe nibyamashyaka abazwa Idini rero nirimwe rikaba mukwemera kumutima wawe wowe ubwawe ntawe rero idini rizajyana mwijuru uzajyanwayo nokwizera kumutima wawe nibikorwa byawe byiza imbere yImana naho Abo ba yehova bishyirimbere batanemerako Yesu kristu Arimana nkuko na yesu bwe yabyemeje muri bible namwibyanyu ntibisobanutse.
Kanda hano umusubize

jeans - 14/07/2016 saa 14:56

Abaka, amafaranga. BosibyoBosibyohauguhanuriramurusengero, atakuzintanikiguzi, kdiibyavugabyakubayeho.
Kanda hano umusubize

Irakiza - 23/07/2016 saa 08:27

gusa amatorero yubu ntago abakri stu bacyizwa ngo bagere kumusaraba ahubwo bagenda bakurikiye inyungu zabo bwite .Imana niyo izaducira imanza
Kanda hano umusubize

Irakiza - 23/07/2016 saa 08:30

gusa amatorero yubu ntago abakri stu bacyizwa ngo bagere kumusaraba ahubwo bagenda bakurikiye inyungu zabo bwite .Imana niyo izaducira imanza
Kanda hano umusubize

uwizeyimänä valens - 11/07/2016 saa 20:01

hhhhhhhhh! Buri wese akurura yishyira pe, ubwo se abahamya nabo ra? Njye icyo nemera ni Imana,naho a madini yo ni danger.but aba pastor bose siko barya frw by the way ntamwiza wabuze inenge. Ikiza nukwisuzuma kugirango tutagibwaho nurubanza.
Kanda hano umusubize

bebe - 11/07/2016 saa 18:40

James,kuba uri umuyehova ntacyo bivuze imbere y'Imana,wowe isuzume urebeko uri umwana w,Imana biraba bihagije.
Kanda hano umusubize

BYAKWELI JAMES - 11/07/2016 saa 13:50

Ndasubiza uwitwa PETER.Ntabwo Muzehe MPYISI ajijisha kuba ali mu idini ya Adventist kandi akayivuga nabi.Nanjye nabaye umudive,ubu ndi umuhamya wa Yehova.Aho dutandukaniye,ni icyo bita "Approach" (uburyo umuntu akora ibintu).Muzehe MPYISI avuga ko yabuze ahandi heza yasengera.Apfa kuguma mu badive.Bible idusaba kuva mu idini dusengeramo,iyo dusanze inyuranya nuko yigisha.Ngo nitwanga kuyavamo,imana izaturimburana n'ayo madini yitwa Babuloni (Ibyahishuwe 18:4).Ibyo MPYISI agaya aba Pastors,nuko barya amafranga y'abantu.Nyamara YESU na Pawulo badusaba kubwiriza ku buntu,tudasaba amafranga.Bisome muli Matayo 10:8 na Ibyakozwe 20:33.Ikigaragara nuko MPYISI atazi ko Abahamya batarya amafranga y'abantu bitwaje Bible.Ngirango aramutse abimenye,yabajyamo.Ariko akamenya ko batajya muli politike nk'andi madini.Yesu yarabitubujije (Yohana 17:16).
Kanda hano umusubize

mugisha - 24/07/2016 saa 01:46

Nawe uriyemeye kandi nyamara iyo umenya ukuri ko ari Yesu wenyine agakiza kabonerwamo ! Menya ibya Yesu n'urukunfo yakunze umuntu ureke idini kuko iry'ukuri nirya Yesu wenyine.
Kanda hano umusubize

peter - 11/07/2016 saa 10:51

icyo mbona nuko uyu musaza ari umunyabwenge,uti kuberiki:aragira ati Abadive si mbemera,kandi nibo abwirizamo.kuba avuga gutyo nukutujijisha kgo tutavugako abogamiye kwidini rye.Naho iyaba ataryemera yashinga irye ry'ukuri kuko abifitiye ubushobozi.
Kanda hano umusubize

Masango - 17/07/2016 saa 22:45

Urugero natanga kugirango umenye ukwabantu bameze.Uzafate ibihumbi byawe 50.Ugulize buri wese ibihumbi 10, gatolika,yehova,umudive, abaporoso, n'abandi uzarebe uzagerageza kukwishyura.Bamwe uzasanga no kwemera ko wabagulije ari ikibazo gikomeye.
Kanda hano umusubize

Edouard - 10/07/2016 saa 18:32

Uyu musaza aratubeshya,nonese ko yabeshye abantu akabambura ibyabo yaba (aho amariye kwihana) yarabibasubije? Nonese kuba mu idini rya shitani(utemera)uri umukiranutsi byo IMANA irabyemera?
Kanda hano umusubize

EMV - 10/07/2016 saa 09:52

Good. Uyu musaza twumwumve neza cyane. Na Sawuli yakoze ibibi byinshi ataramenya neza ibyo arimo, ariko amaze kugerwaho n'umucyo w'Imana asanga ibyo yari arimo ari nk'amase. Imana ikunda imbabazi kuruta ibitambo.
Kanda hano umusubize

Ezechias mbonimpa - 10/07/2016 saa 06:59

Aho rero uko nukuli so muzehe kalibu mu église universelle de Jésus christ.KAMA HA UKUKULE NA NGOMBE UKO KONDOO. We shall know the truth and the truth shall make us free.
Kanda hano umusubize

Karamage Pascal - 9/07/2016 saa 20:52

Turi muminsi ya lawodokiya koko! ubwose niba utemera idini urimo ugakomeza kuribamo ntukibeshya nanubu? niba wemera bibiriya kuki utagera ikirenge mucya eliya arambiwe abahanuzi ba bayali ! Yesu yakizaga abarwayi akabakiza nibyaha ubwose banyuranya na bibiriya? nonese niba dusenga Imana itavuga kandi yarigeze kuvuga niyo ifite ikibazo cyangwa ni abo yakavugishije? icyo nemera ni abashumba bataba munshingano aho kubasengera bakabasahura . ariko umenyeko kugirango ukore umurimo wakoze hari abatanze amafaranga yabo kugirango uwo murimo ugende neza,ibyo na paul yarabikoze ! sinakurenganya imyaka 94 ni myinshi!
Kanda hano umusubize

Right - 9/07/2016 saa 19:59

Uyu mu vieux ni hatali! Ibyo avuga ni ukuru! Ubu amadini yabanye business yoroshye gukora kuko yinjiza amafaranga kuburyo bwoshye ( uyazana ayazana kubushake, ntankurikizi, ntamusoro, etc)! Hose iyo ugezeyo, service usabye yose urabanza ugatanga ibyo byacumi, imifuka y' amasima ngo yo kubaka insengero ... Abantu tube maso! Twemere Imana ariko tutabaye imbata/abacakara b' amadini!
Kanda hano umusubize

- 9/07/2016 saa 19:29

none Bose ntawukorera Imana mukuri hariho ?ewe ndunva namwe ugwanda gwanya gwarononekaye.ntzmuhnuzi numwe wukuri uhari,? canke nugusebsnya kuwo musaza?
Kanda hano umusubize

- 9/07/2016 saa 17:25

ibi muzehe avuga ni ukuri ugasana amadinivl arikuvuga ngo yesu araje kd ugasanga kukwaka ifr. ni abanbere .mukugura imodoka nziza ni abanbere mukubaka amagorofa ni abanbere ubutumwa bavuga butandukanye nibyo bakora yewe muzehewe ureba kure koko!
Kanda hano umusubize

- 9/07/2016 saa 17:25

ibi muzehe avuga ni ukuri ugasana amadinivl arikuvuga ngo yesu araje kd ugasanga kukwaka ifr. ni abanbere .mukugura imodoka nziza ni abanbere mukubaka amagorofa ni abanbere ubutumwa bavuga butandukanye nibyo bakora yewe muzehewe ureba kure koko!
Kanda hano umusubize

hakidida - 9/07/2016 saa 19:10

Nimube maso hatazagira ubashuka
Kanda hano umusubize

BITARIHO James - 9/07/2016 saa 16:56

Mbega umusaza uvugisha UKURI.Ndamukunze cyane.Congratulations Mzee.Nanjye nabaye mu madini menshi (gatulika,anglican,ADEPR,adventist,etc...).Aho ntandukaniye nawe,nuko jye ntariye amafranga y'abayoboke kuko ntabwo nali Pastor.Jye nashakishaga aho nabona UKURI.Ntabwo Muzehe ababeshya.Pastors bose baba bishakira ifaranga,bitwaza ICYACUMI cyali kigenewe Abalewi gusa kubera impamvu dusoma muli Kubara 18:21,24.Pastors banga kwerekana amasomo menshi atubuza kubwiriza dusaba icyacumi (Matayo 10:8;ibyakozwe 20:33,etc...).Bakabeshya ko nabo ali abalewi.Nyamara uretse ku cyumweru cyangwa ku wa 6 baza mu nsengero gutwara amafranga,indi minsi baba bali muli Shuguri nk'abandi bose.Bible ibita abakozi b'inda zabo (Romans 16:18).Ndetse ibita Abashumba/abungeri b'ibisambo (Yesaya 56:11).Mujye mwibaza muti,Pastors mutabahe amafranga,mwakongera kubabona mu nsengero?Igisubizo ni OYA.Ndakosora Pastor MPYISI.Ntabwo azi ko Abahamya ba Yehova batajya basaba amafranga.Burya mubabona mu mihanda babwiriza,babikora ku buntu nkuko YESU abisaba abakristu nyakuri(soma amasomo natanze haruguru).Igihembo tuzahabwa,ni ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Ariko abarya amafranga y'abayoboke babo,bazarimbuka mbere y'abandi.Nubwo bo biyita abakozi b'imana.
Kanda hano umusubize

rastan kings - 9/07/2016 saa 16:09

uyumusaza,ndamwemera,numunyakuri,nakomerezaho,atange,ukuri,imana,irikumwe,nawe Thx muzee mpyisi,as ante sana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X