Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Perezida Nkurunziza yongeye guhanurirwa urupfu rwihuse

Mu kwezi kwa kane mu 2015, umwana wa Perezida Pierre Nkurunziza yamuhanuriye ko agiye gukorerwa kudeta iza kuba ariko irapfuba nk’uko yabihanuye. Undi muhanuzi w’impunzi mu Rwanda yongeye guhanura ko Perezida Nkurunziza agiye gupfa urupfu ruzaba ari igihano cy’Imana.

Perezida Pierre Nkurunziza amaze igihe kitari gito ayobora iki gihugu kugera nubwo habaye ibibazo bikomeye muri iki gihugu bitewe nuko uyu mugabo atakoze ibyo abaturage be bashakaga.

Mbere yuko ibibazo bikomera muri iki gihugu Imana yabanje kohereza ubuhanuzi bunyuze mu nzozi z’umwana we muto,ariko arazihinyuza nyuma aza kubona ko ari ukuri.nyuma y’aho akorewe kudeta igapfuba.

Kuri iyi nshuro kandi undi murundi wahungiye yongeye guhanurira urupfu Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza. Iyi nshuro ikaba ije gukurikira ubundi buhanuzi bwahanuwe n’umupasiteri witwa Gakwaya Jean Damascene wavuze ko Perezida Nkurunziza azapfa yishwe na Lt Gen Adolph Nshimiyimana.

JPEG - 23.8 kb
Pierre Nkurunziza nanone yongeye guhanurirwa urupfu

Ubuhanuzi bwe ntibwahawe agaciro ahubwo yiswe umunyabinyoma kuko uyu yahanuriye ko azica Perezida Nkurunziza nawe yamaze gupfa umwaka ushize.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo umurundi umwe witwa Gakwaya Justin yahanuriye bagenzi be bari bari gusengana akababwira ko Imana igiye gukemura ibibazo biri mu gihugu cyabo ibinyujije mu kwica Perezida wabo kandi ngo igateza intambara idasanzwe kugira ngo ikemure byose,amahoro yongere atahe iwabo.

Ibi rero akaba yabihanuriye mu masengesho bari bamazemo amasaha asaga 12 kuko bari bayatangiye kumugoroba,aho bayasengeraga mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga.

Mu buhanuzi bwe Justin utanashatse ko ifoto ye igaragazwa yagiraga ati:”Bwoko bwanjye nimuhumure,ibibazo byanyu ndabizi kandi ndabibona.Iyatumye mukura mukagera aho mugeze aho,ntabwo yabura gukemura ibibazo biri mu gihugu cyanyu kandi ndababwira ukuri ko ntajya nita k’umubiri w’inyuma,njye nita ku bugingo.kuko nubundi uwo mubiri wavuye mu gitaka kandi uzasubira muri cyo.
Niba mutewe ubwoba n’igiti kinini kibari imbere,ndaje ngiteme kandi n’amashami yacyo yose.Bana banjye nzishyiriraho undi muyobozi kandi unyubaha akananyubahira ubwoko.yari Uwiteka Imana yanyu mwavuganaga.”

Justin akimara gusoza ubwo buhanuzi yahise asobanura ko iby’umwuka bisobanurwa n’umwuka,ariko asobanura ko aho yavuze igiti,mu busanzwe bisobanura Umuyobozi.

Nkuko uyu mugabo yabisobanuraga,ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ,yavuze ko Imana igira inzira zirenga igihumbi zo gukemuramo ibibazo,kandi ngo ntacyo Imana ijya ivuga ngo gihere.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

RUHARABU - 5/08/2016 saa 16:26

NGUKU UKO UWITEKA AVUZE: NGIYE KUVANAHO IGISHYITSI CYATUMAGA IBINDI BITI BIDASHIBUKA NGO BYERE IMBUTO UKO IGIHE KIGEZE. NGIYE KUVANAHO ABANYUBAHISHA AKANWA GUSA KANDI MU MITIMA YABO HUZUYE UBUGOME, UBWICANYI N'UBUGAMBANYI. ARIYIMBIRE UWIGERERANYA NANJYE KUKO NDI URIHO, UWAHOZEHO KANDI UZAHORAHO.
Kanda hano umusubize

- 10/08/2016 saa 23:54

Mwaramutse, usengera murihe shengero? Ikindi ndafise umutwaro wubugwayi nterereje amasengesho nitwa Antoinette mba USA murakoze.
Kanda hano umusubize

Diane UWAMUKUNDA - 4/08/2016 saa 16:37

Jewe NKURUNZIZA numugabo wanje mumu veko!
Kanda hano umusubize

MUMO - 26/07/2016 saa 21:34

NKURUNZIZA wacu nibareke kumutara urupfu kandi abamwipfuriza gupfa bose bamenyeko ingero ugereramwo abandi ariyo nawe uzogererwamwo,Nkurunziza nimumukureko induru simwe mwamuhaye yiherewe nuwiteka,this is his time.
Kanda hano umusubize

- 26/07/2016 saa 09:05

Ese,ayomagambo Kuberiki Uwiteka Abyereka mwebwe gusa.Damascène yavuzeko Adolphe Kwariwe Uzica Nkurunziza,none hapfuyende Ubwambere.Nkurunziza ntabyaha yakoze Kurusha Sawuli.
Kanda hano umusubize

- 26/07/2016 saa 20:56

Abishimira Iyerekwa Ntimwibagireko Na Satani Yigira Umumarayika W'umuco. Murahagabire Pe!
Kanda hano umusubize

- 25/07/2016 saa 16:07

Jyewe Simparira Ibyerekeye Ubuhanuzi. Kukw'Imana Ntacyiyobewe.
Kanda hano umusubize

kipling prudence - 25/07/2016 saa 12:12

hiyo shetani la maiti ishindwe kwa jina la yesu nkurunziza azomzra ikinjana nikindi bose babireba
Kanda hano umusubize

- 26/07/2016 saa 21:32

Iyo ni politique ishaje muhende abadasenga naho Nkurunziza nta nzigo ninzika afise azotegeka abiyahura biyahure kandi Imana ntiyihenze kumuha ubutegetsi naho mureke amajambo ateye isoni uwo muhanuzi ntatomoye ayo yariye azoyadahwa kuko nico gituma atashize sa photo sur les reseaux !!
Kanda hano umusubize

anet - 25/07/2016 saa 12:05

Imana Jehovah mwiza nurukundo. , ntigira inzika kd ntirobanura kubutoni ntawuzi niba arukuri cg atariko ahubwo ndabona abarimo. gupfa ubusa bandika amagambo yurwango nimusenge naho ubundi intambara ntabwo iri muburundi gusa ahubwo nikinazo kisi muri rusange
Kanda hano umusubize

Macumi Edouard - 25/07/2016 saa 09:51

Imana Ntigomba Ko Umunyavyaha Apfa Ahubwo Agomba Ko Yihana
Kanda hano umusubize

- 25/07/2016 saa 15:46

Imana Ntibabazwa Nabapfa Ariko Ibabzwa Nabapfira Muvyaha.
Kanda hano umusubize

Vianney - 26/07/2016 saa 15:56

Burya Ivyo Muvuga Nivyo?
Kanda hano umusubize

Bonane - 25/07/2016 saa 20:57

Nimbarumusazi Niwe Mutima Mweranda?Niyabashakako Ari Se Agitwara Isaha Ntiragera.Imana Izokimukurako SiyaremyijUru Nisi Ndakurahiy
Kanda hano umusubize

Jeff kiwa - 24/07/2016 saa 22:19

uwo ni umusazi bamujyane indera niba afite Mutuelle de sante
Kanda hano umusubize

- 25/07/2016 saa 15:49

Mwene Data Ndagusaba Ureke Gutukana Reka Tubirindire.Hama Turore.
Kanda hano umusubize

TURIMBERE - 2/08/2016 saa 14:09

IMANA IKUNDA ABAYO NTIYABYEMERA KO AMFA KURUNZIZA APFA
Kanda hano umusubize

Jeff kiwa - 24/07/2016 saa 22:12

Ahubwo wasanga ariwowe ujyiye gupfa..... Subira mumasengesho neza wayaciyemo hagati utayasoje uba utangiye guhurutura ibigambo.....nicyo nkundira Catholic Church ntiyemera bene abo banyamutwe.
Kanda hano umusubize

Mutsinzi - 24/07/2016 saa 18:46

Ahaaa!! Reka Tubitege Amaso.
Kanda hano umusubize

NKUNDURWANDA - 24/07/2016 saa 12:08

Erega muharira kubusa! uwo yigira umuhanuzi yarahunze ari mu Rwanda ntari mu Burundi! Mwashaka avuge iki? ayo majambo mu bwuzure bushasha ntashobokora kuva mu kanwa k'Imana! Ubuhungiro bwamurambiye natahe asabe ikigongwe NKURUNZIZA kuko baramuhenze ngo hagiye kuba ihonyabwoko bamutegurira ka blende mu Rwanda yibagira ko Uburundi ariyo ngovyi y'abarundi. Urwanda ntirwigeze rwerera abarundi kuva ku bami! murasoma amateka y'imibano hagati y'Uburund4 n'Urwanda muzoca mubona ko mwabuze iyo muhungira muzoca mutaha! Nta bwoko musangiye n'abanyarwanda, mubusangiye n'abarundi! Ntimurindire gutahana SIDA murazi ko abo bantu babikunda, nimutahe mukiri bazima kuko nta rindi honyabwoko babateguriye atari kubandu9a umugera wa SIDA no kubereka ko mutari abarundi! nayo nimba murindiriye ko NKURUNZIZA apfa nimube murigumiye mu RWANDA!
Kanda hano umusubize

- 25/07/2016 saa 15:53

Muvandimw Imana None Mwemubzi Yavuzegute Kuri Uwomurongozi Wanyu. Unyishure Murupfasoni.
Kanda hano umusubize

Mahoro - 24/07/2016 saa 09:02

Icyo mbakundira mwa banyamakuru mwe:Ubuhanuzi ku Burundi, mubwandika vuba cyane, ukagira ngo Nkurunziza niwe uhanurirwa wenyine. Ko mutarandika ibyo Leo Majyeshi ahanura ku Rwanda buri munsi?
Kanda hano umusubize

- 24/07/2016 saa 00:31

muransekeje ati nkurunziza yahanuriwe murangije muti igiti kibari imbere, ubwo se wamenya ari ikihe?! ubwose Imana yari yananiwe kuvuga perezida nkurunziza cg yari yibagiwe izina rye? mujye mucunga ibyo muvuga!
Kanda hano umusubize

- 25/07/2016 saa 15:56

Muvandimwe Ntabw'Imana Ivuga Nkumuntu.Ibyo Wahita Ubimenya Nezacyane.
Kanda hano umusubize

- 23/07/2016 saa 21:24

kuki mutavuga ibyo mu Rwanda?? Esa niba mutatubeshya cg mwatinyuka kwandika nkibyo hano iwacu mureke gusenya uburundi urucira mukaso rugatwara nyoko imvugo yi MANA iritonderwa!
Kanda hano umusubize

vugukuri - 23/07/2016 saa 20:43

Ariko mwasetsa abana mu gakiza.ubundi se abapfa bose Imana ibanza kubivuga?ubundi se mubona gupfa kwa Nkurunziza ari byo byazana amahoro mu Burundi?Ubu se abaperezida bagiye bicwa muri Afurika byazanaga amahoro:BURUNDI,CONGO,URWANDA,SOMALIYA,LIBIYA...mujye mwigira ku mateka.kuki abantu bumva ko kwica ari cyo gisubizo cy'ibibazo byabo?Yesu Aravuga Ati:"icyo wifuza ko bakugirira abe ari cyo ugirira abandi"iyo mpunzi yahunze kwicwa ariko ikifuza ko n'abandi bicwa.Iyo ntabwo ari IMANA ahubwo ni shitani yamuvugiyemo nk'uko yavugiye muri GAKWAYA Jean Damascène n'ibikabyo byinshi.Abakristu mwaratubonye koko ariko si twese tudasobanukiwe n'ijambo ry'IMANA.Ubu tuzi kugenzura ubuhanuzi(ndashimira ADEPR yashyize ishuri ry'abana b'abahanuzi)
Kanda hano umusubize

Appolo - 23/07/2016 saa 18:53

Reka Tubirindire Tuzobireba
Kanda hano umusubize

- 26/07/2016 saa 21:09

Muzobirindira Maze Mubibure. Nubwo Yoba Atubaha Iamana Neza Kizima Anategura Ibikorane Vyokuyishimira. Abatabikozwa Bo? Amahoro Ntaca Murupfu.
Kanda hano umusubize

victor - 23/07/2016 saa 16:51

Muraho nshuti! Njyewe ibyo uyu muhanuzi yabwiwe bivuzwe ndabyemeye nukuri kwuzuye kuko nabyumvanye undi mugabo wumukongomani abaihanura iwe yabivuzeko azaraswa akajyanwa kuvurirwa hanze mubindi bihugu yajyerayo akazapfirayo kandi icyo gihengo hazabahariho intambara ikomeye, ndumvazirako yabihanuyekandi arumurundi ariko Imana nimwegusa kandi umwuka wera ukoreshya abahanuzi b'Imana numwegusa, mubihakane ndetsemumutuke ariko ibyoyeretswe nibyo nukuri kandi Njyewe nabibwiwe numuntu utari umurundi cyangwase umun'y a Rwanda ahubwo byavuzwe numukongomani turimumasengesho turigusejyera igihugu cyabacongomani, murakoze
Kanda hano umusubize

Ukuri - 23/07/2016 saa 16:28

Abapastori Bubu Nama Candya Gusa Imana Yiwe Niyo Ifise Ijambo Ryanyuma Kubuzima Bwiwe Sipastori Ategeka Imana Ahubwo Imana Ikwiye Guhana Uwo Mupastori .Ayo N Amasengesho Yububeshi Ok.
Kanda hano umusubize

umusaza - 23/07/2016 saa 14:28

N'ubwo ntemera nkurunziza ariko iyi mpunzi yeretswe ibyayo byo ndabipinze. Babure kwisuganya ngo bamukureho ngo bategeteje ubuhanuzi 😆😆😆😆😆
Kanda hano umusubize

Butoyi - 23/07/2016 saa 12:16

Igitekerezo canje nuko hatobamwo guta amajambo. Nibuka ko kinani bamuvugishijweko bamwe bavuga ko aribinyoma ariko mwarabonye. Na Président Ndadaye na Ntaryamira vyabaye uko rero asanga ari Mana Jehovah yabivuze bizoba.
Kanda hano umusubize

Iradukunda - 23/07/2016 saa 12:10

Igiti kinini kibari imbere..... Ubu buhanuzi ntibusobanutse kubera ko icyo giti kinini niba koko Yanabibwiwe ntaho mbona ko kivuga Umuyobozi w'u Burundi. Icyo giti gishobora gusobanura n'ibyo na we ubwe ndavuga uwo muhanuzi atazi. Ngo hari umutnu wigeze guhanura ko abantu benshi bagiye kugwa kubumva kugwa icyo aricyo bucya ari we waguye. Mana Jya Uduha Ubwenge Nyakuri
Kanda hano umusubize

Nyamuja - 23/07/2016 saa 10:24

Ngo amaze igihe kitari gito ayobora igihugu..ese abashaka kumara imyaka 43 kuki mutabavuga?
Kanda hano umusubize

John - 23/07/2016 saa 10:22

Bagucira akobo igucira icyanzu.Nyakubahwa Nkurunziza tumurinyuma abamwanga bazimanike.
Kanda hano umusubize

Robert - 23/07/2016 saa 16:36

Turamushigikiye President Wacu Aragahora Kungoma Pierre Nkurunziza Abamwanka Nabo Sindabunva
Kanda hano umusubize

rafiki evarisye - 23/07/2016 saa 10:13

Niba bivuye mu Rwanda ni yaan y anga yabo kuko badakundabadal kundatuzareb ntabwo nabyemera a liko Imana si umuntu ibyifuzo byanyu bizabe i wanyu mu rwanda retour à. l,expéditeur au nom de Jesus
Kanda hano umusubize

obama - 23/07/2016 saa 09:33

Uwo numuhanuzi wa shetani ntabwo arumukristu ,kandi bavuga mukirundi bati urucira mukaso rugahitana nyoko harigihe ivyo yahanuye nako nivyipfuzo vyiwe ariwe vyohitana
Kanda hano umusubize

kanani - 23/07/2016 saa 08:09

uwonumuhanuzi wikigihe?mbese bibiliya ibavugaho ikikuri abo bahanuzi?bazigwiriza abahanuzi bahanura ibijyanye nirari ryabo.niba nkurumbi amaze abarundi nabo nibahaguruke bamurase batishinze ibyabahanuzi kuko. ubundi nadapfa azabamara.ariko abahanurabo nibyifuzo bafite bakabeshyera Imana NGO irababwiye ntanicyo ivuze.
Kanda hano umusubize

Ok - 23/07/2016 saa 09:53

Imana Ntishobora Guteza Amakuba Hari Ubundi Buryo
Kanda hano umusubize

- 23/07/2016 saa 19:46

Imana itang'imbabazi ibabarire abakoze ikibi Bose; itange amahoro kuri Bose ( amen)
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 24/07/2016 saa 16:35

Wowe Uvuga Utyo Soma Igitabo cyumuhanuzi Yesaya 1 , 4-6 .page 662; BIBILIYA YERA
Kanda hano umusubize

kanani - 23/07/2016 saa 08:02

uwonumuhanuzi wikigihe?mbese bibiliya ibavugaho ikikuri abo bahanuzi?bazigwiriza abahanuzi bahanura ibijyanye nirari ryabo.niba nkurumbi amaze abarundi nabo nibahaguruke bamurase batishinze ibyabahanuzi kuko. ubundi nadapfa azabamara.ariko abahanurabo nibyifuzo bafite bakabeshyera Imana NGO irababwiye ntanicyo ivuze.
Kanda hano umusubize

MUYINGA - 23/07/2016 saa 04:54

Wosanga yahanuriye u Rwanda!!!igiti kinini ko kitagira izina.
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 23/07/2016 saa 09:53

We wiyise Muyinga Urwanda rukure mukanwa!, twe ntituraguza,kuko tutari abapfu,aka wamugani ngo iby'abapfu biribwa n'abapfumu!, ubundi usibye ubujiji bwanyu ninde wababwiye ko ibibazo by'Igihugu icyo aricyo cyose bikemurwa n'uko umuntu umwe apfuye!,Ibibazo by'Abarundi bizakemura n'uko Politike nziza ishyira UMURUNDI imbere ititaye kubindi uretse ubushobozibwe gusa itsinda.
Kanda hano umusubize

juma - 23/07/2016 saa 00:59

Hahaha,abahanuzi?ngumutindi iyashonje arotarya.nubuhe buhanuzi yozana atarubwonyene?ubuhanuzi buza buvuga kazoza mugihe atakibazo kiraboneka.abatekamutwe nkabo turabamenyereye,
Kanda hano umusubize

nyiramatungo - 22/07/2016 saa 23:56

Cyakoze umwanditsi wiyi nkuru arasekeje pe. Ubona niyo wandika uvuga ko hari umutwe umurwanya umuhiga ?!! Naho ubuhanuzi bwiyi minsi ntakirimo pe bw'uzuye ibyifuzo byababihanura. Murumva umurundi wamuhunze yamuhanurira iki koko? Ubundise bwavugaga ko azicwa na adolphe ubu adolphe arihe?
Kanda hano umusubize

Jean masabo - 24/07/2016 saa 22:43

Uyu muhanuzi,ndabona ahari yaja kwivuza,ashobora kuba agendana ingwara zo mumutwe,cyangwa anarwaye malaria yigikatu,byiza yakwihutira kujya indera ibitanda bitaruzura.
Kanda hano umusubize

Jean masabo - 24/07/2016 saa 22:43

Uyu muhanuzi,ndabona ahari yaja kwivuza,ashobora kuba agendana ingwara zo mumutwe,cyangwa anarwaye malaria yigikatu,byiza yakwihutira kujya indera ibitanda bitaruzura.
Kanda hano umusubize

Ndeze Jossy - 22/07/2016 saa 23:11

Icyo kandi nasabira abakristo bagenzi banjye nuko twe tugomba kumenyako tutarabisi turabimukira, kuko benshi bagira impande babogamamo ukumva ngo icyampa umuyobozi runaka agapfa hakajaho umezatya kyangwase uwubwoko runaka, abandi bagashakisha ibihuha byibinyoma ngo umuyobozi wigihugu runaka yapfuye kabdariho. Nyabuna twebakristo ibyontituje tubyivangamo sibyacu . Twubukeko tugendeye kukwizera ubutegetsi bgiyisi bwose ukuye ruhande buzagera igihe bwose bugaganguka Kristo akimika ingoma ye yiteka ryose, ingoma yamahiro. Twese tusaranganye iyinkuru nziza kandi mugire umugoroba mwiza utangirisabato yera.
Kanda hano umusubize

Kamarampaka Enock - 23/07/2016 saa 21:47

Muvandi Uvuze Neza Kdi Igitekerezo Cyawe Kirasobanutse,nje Intambara Ngwana N Iyo Gutunganira Ihoraho Naho Iby Iyisi Ntamwamya Nabibonera.
Kanda hano umusubize

mob - 22/07/2016 saa 23:00

Abarundi mufite ibibazo bikomeye.bati abapolisi Bantu I Bangui bagiye kwirukanwa muri oya.,nkurumbi agiye kubogozwa muti oya....abapolisi babarundi I Bangui bamaze guhembwa barindiriye indege ibatahana iwabo abake bazaza mu Rwanda ubu bamaze guhembwa 22/7/2016
Kanda hano umusubize

mob - 22/07/2016 saa 23:00

Abarundi mufite ibibazo bikomeye.bati abapolisi Bantu I Bangui bagiye kwirukanwa muri oya.,nkurumbi agiye kubogozwa muti oya....abapolisi babarundi I Bangui bamaze guhembwa barindiriye indege ibatahana iwabo abake bazaza mu Rwanda ubu bamaze guhembwa 22/7/2016
Kanda hano umusubize

mob - 22/07/2016 saa 23:00

Abarundi mufite ibibazo bikomeye.bati abapolisi Bantu I Bangui bagiye kwirukanwa muri oya.,nkurumbi agiye kubogozwa muti oya....abapolisi babarundi I Bangui bamaze guhembwa barindiriye indege ibatahana iwabo abake bazaza mu Rwanda ubu bamaze guhembwa 22/7/2016
Kanda hano umusubize

Ndeze Jossy - 22/07/2016 saa 22:53

Imana niyo izi abahanuzi bukuri nabibinyoma kandi niyoyimika igahangura. Umuyobozi wese uzavaho n'Imana izaba ibishatse igihe cye kizaba kogeze. Naho ubuhanuzi batubwira sikobwose twabwizera
Kanda hano umusubize

Ndeze Jossy - 22/07/2016 saa 22:44

Yemwe bantu barasoma ikiciyumviro cyanjye mbaramukije mw' Izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo mukomere mwese. Numvise binshimishije kuganira namwe kubyerekeye ubuhanuzi. Yego koko muri Yoweli 2 havugwa abantu bazerekwa, abandi bakarota, abandi bakazahanura, ariko siko bose bazahabwa izompano. Ezekieli nawe yavuzeko harabahanura nyamara atar' Uwiteka wabatumye. Kandi mwibukeko byanditswengo ntabutegetsi butavuye kumana kuko kubayizera tuziko ariyo yimika kandi igahangura, biboneka mugitabo cya Daniel. None umutegetsi uwariwe wese uzava kubutegetsi yapfa cyangwa akavaho kuneza nimana izaba imukuyeho igihe kigeze. Niyompamvu abavugako arabahanuzi cyangwase ababonekerea cyangwa abarota bose siko arabukuri. Cokora njye mbivuze ntari politicien kandi ntashigikiye abicanyi mbivuze nshaka kugirango bavandimwe tuganire kubyacu bya gikristu ibiryo byaburi munsi. Yesu aduhire.
Kanda hano umusubize

- 22/07/2016 saa 22:09

UMUHANUZI NUMUKOZI W IMANA ARIKO IYO AKORA UMURIMO IMANA YAMUHAYE MUNYUNGU ZE CG MUNDAMUZE ABASIGAYE ARUMUKOZI WINDAMUZE IMANA NTISEBYA ABAYOBOZI KUKO NTABUYOBOZI BWAJYAHO IMANA ITABISHATSE GUSA MBIFATA NKINZOZI ZICYO YIFUZA KO CYABA AMAHORO AKABONEKA BITEWE NIGICE ASHYIGIKIYE. MANA FASHA ABAKOMEZA KUGAYISHA IZINA RYAWE.
Kanda hano umusubize

- 22/07/2016 saa 22:00

UMUHANUZI NUMUKOZI W IMANA ARIKO IYO AKORA UMURIMO IMANA YAMUHAYE MUNYUNGU ZE CG MUNDAMUZE ABASIGAYE ARUMUKOZI WINDAMUZE IMANA NTISEBYA ABAYOBOZI KUKO NTABUYOBOZI BWAJYAHO IMANA ITABISHATSE GUSA MBIFATA NKINZOZI ZICYO YIFUZA KO CYABA AMAHORO AKABONEKA BITEWE NIGICE ASHYIGIKIYE. MANA FASHA ABAKOMEZA KUGAYISHA IZINA RYAWE.
Kanda hano umusubize

Bimana - 22/07/2016 saa 20:27

None se nkurunziza napfa ntamuntu uzasubira gupfa?ivyo nivyo wipfuza.ariko wibuke ko uricira mukaso rugatwara nyoko!Uhoraho we urinde uburundi n'abarundi ntihongere guseseka amaraso mwizina ryawe ryera.Amene.
Kanda hano umusubize

Nana - 22/07/2016 saa 20:20

Ahubwo musenge ntazicwe azicwe nindwara.kuko aramutse arashwe byaba photo copy yaKINANI
Kanda hano umusubize

wakati,Elysee - 24/07/2016 saa 02:00

yewe jyewe ndunga duryawe nibasejye kuko bibaye byaba photo kp yahabyarimana kdi nti Nuwanga urukwavu ntiyabura kwemera ko ruzi kwiruka ndagukunda.telph 0723437294
Kanda hano umusubize

kagabo - 22/07/2016 saa 20:14

nkurunziza siwe uzicwa mwa bana mwe.iyo aba azicwa aba yaruriye ijuru kera.arinzwe nimana.ushobora kuba ahubwo hari ibyo witiranyije.
Kanda hano umusubize

Maniriho cyprien - 22/07/2016 saa 19:58

ububuhanuzi burimo ibinyoma.ubugendeyeho wavugako Imana ari umwicanyi kandi siko Imana yacu imeze .ikindikandi Imana muribibihe ntigihaniraho.ubihanuzi bwo mubiyaga bigari nukubwitondera.nonese Imana yatinye Nkurunziza kumwibwirirango nareke ibidatunganye arigukorera abarundi kuburyo.imutumaho abatarimuburundi batanabashyakugeza ubwobutumwa kurinyirabwo
Kanda hano umusubize

- 22/07/2016 saa 18:51

Murabihakana Mwahebuye Ivyo Mukina Aha Wosangarivyo Mugasubira Kwicuza
Kanda hano umusubize

hahaahah - 22/07/2016 saa 18:11

Amoko yanyu muzayapfana. Ngo ubuhanuzi hahahahahaha biranasekeje, uburundi buratekanye cyane. Uwahunze afite agakino yari yibereyemo.
Kanda hano umusubize

b - 22/07/2016 saa 17:32

ashobora kwambara ibigunira n'umwami wa Ninivi akababarirwa. Ntabwo Imana yishimira na mba urupfu rw'umucyaha ariko iyo anangiye umutima ntakundi yamugenza. nta jambo pinga ahubwo ndarisesengura ngakuramo ikizima nkwiye gukora. ushobora kubihakana aribyo ugasanga wifungiye amayira yo gutabarwa kubera agasusuguro.
Kanda hano umusubize

gasoni - 22/07/2016 saa 16:44

ni ba aribya ashishoze nkumugabo cyangwa kazamwibe
Kanda hano umusubize

Butiyi - 23/07/2016 saa 12:05

Shalom! Ni mureke gupfina ariko musenge ubugimbe bw'Imana bube atari emition yuyu canke uriya. Twebwe nkabakijijwe turemera ko Imana ivuga ariko tukarorera kuko ibishitse nivyo twemera.
Kanda hano umusubize

Igiti - 22/07/2016 saa 16:41

Ubivuze neza, Nyine ubuhanuzi bwumvwa muburyo bwumwuka, none kuki icyo giti gicibwa nticyashibuka? Njye numva ahubwo igiti gucika bisobanura, ko Nkurunziza navaho nabamushamikiyeho bose bazavaho kuko uzamusimbura azakuraho byose bitera amakimbirane, nkingabo za za cndd imbonerakure, mujye mwitondera ubuhanuzi buva kumana, Mwe mwumva ko ikibazo ali nkurunziza aliko wasanga arundi, mwumva ko mu kwezi kumwe Imana yakurahumuntu, ariko mumenye ko umunsumwe kubantu uhwanye nimyaka igihumbi ku Mana, nkuko byabaisegonda. Twe turya ukaristia nkifunguro ryabana bImana, twemera ko tuba Turiye Yezu muzima, aliko abatemera ibyo usanga abenshi nta mahoro bagira. Twe Tuzi uburyo iImana ikora muli Ukaristia kuko Umwami yahayurwanda Yezu. Abatemera impuhwe za Yezu nibo bumva ko Nkurunziza agomba kgupfa kugira Babonamahoro, niko ye Pierre Buyoya we nabamubanjirije bose bari imiseke igororotse? Mu Rwanda interahamwe zarimbuye abantu zimwe ntizisoma misa? Dieu est Pardon, Nta warushije Dawidi kwica abantu, niba Imana yaragutoranyije uguma uruwayo. Niba Nkurunziza yizerImana numutima we wose azabonijuru, niba yizerubutegetsi azaribwa nibimonyo kuko atazazukana nabeye Kristu nkumucunguzi. Yezu ati, nimubona intambarije muzayihunge. Abiyita aba kristu nka Nkurunziza, Amerika, Laurent nkunda bose barwana biyitirira Imana nabasazi kuko ibyo byarì mukiragano cya kera. Ubukristu butandukanye nubuyahudi. Nouveau testament= Pardon, ancien testament = Confrontation. nahanyu ho guhitamo isezerano rya kera cyangwa rishya....
Kanda hano umusubize

Emmanuel Nshimirimana - 22/07/2016 saa 16:12

No Comment!
Kanda hano umusubize

Emmanuel Nshimirimana - 22/07/2016 saa 16:10

Imana Iturinde Ubuja N'agasuzuguro.
Kanda hano umusubize

kaje augustin - 22/07/2016 saa 15:44

Muze murareka gukwiza ibihuha abo nabahanuzi bo mu misi yiherezo kuko ivyo bible irabivuga ko bazoba benshi ubwa damascene ntimwabwiboneye none
Kanda hano umusubize

bitwenge - 22/07/2016 saa 14:59

ABO BOSE NABAHANUZI BIBINYOMA. NONEHO. SE NURWO RUPFU RWA NKURUNDIZA RUZAPFUBA NKA COUP D'ÉTAT. YAPFUBYE ?????? Mujye mwemera ubuhanuzi bw'Imana(BIBLE) IBINDI NAMAHAMBA
Kanda hano umusubize

Fred - 22/07/2016 saa 14:36

Ariko mwagiye mureka amaranga mutima koko,Imana si umuntu ntitekererezwa ntirya ruswa nta munyangire igira.umunyabyaha uwo ariwe wese natihana azapfa rubi azize ibyaha bye naho niba mutegereje ko Nkurunziza apfa kugirango mutahe,murambabaje cyane.Twe Abanyarwanda twahuye nibyago Kinani apfuye nyamara bamwe birirwaga baririmba ngo napfa impundu zizavuga.Iyo apfa ntakurikirwe nimbaga irenga million twari kuvuza impundu ariko ubu incike abapfakazi nimfubyi,abafite ubumuga....ngo impundu.na Nkurunziza apfuye wenyine ntakibazo ariko napfa mugahura nibyo twahuye nabyo mu Rwanda murambabaje cyane.Imana iborohereze kandi ibarinde ivangura irya ariryo ryose
Kanda hano umusubize

MUHIRE jean bosco muri R D C - 22/07/2016 saa 18:05

urakozecanee... ntakinyomanakimweuvuze.
Kanda hano umusubize

ni - 23/07/2016 saa 00:33

IMANA Iguhe umugisha.
Kanda hano umusubize

- 23/07/2016 saa 07:13

Teta biragoy Imana niyo izi ukuntu izakemura ibibazo by'abarundi.
Kanda hano umusubize

Observer - 22/07/2016 saa 13:48

Ubuhanuzi bw'ibinyoma bwareze. Abantu bavuga ngo Imana yavuze itavuze bafite ibibazo biruta ibya Nkurunziza. None se nadapfa akarangiza manda agapfa nkuko abandi bapfa uyu wabihanuye bizagendebite? Imana ni Inyembabazi, iyo iba itatubabariye twese, twese tuba twaribagiranye kuko ibyaha byose birangana imbere y'Imana. So mureke, ababanga mubifurize umugisha kuko aribyo mwahamagariwe, kandi nibyo Imana ishaka. Uri Nka Nkurinziza wowe wakora iki?
Kanda hano umusubize

ARACK - 23/07/2016 saa 16:50

Usibye amarangamutima iriya mpunzi yifitiye, abaperezida bo muri afurika, uri inyuma ya nkurunziza mu byaha ninde? mbabajwe n'uriya usohoje ibya hanuwe yiyitirira Imana, nshimiye uyu munyamakuru wabitangaje avec vrai methodologie. Ati hari uwahanuye ko nkurunziza azicwa na Adolfe Nshimiyimana. kandi niba numvise neza ngo ni Pasteur nizere ko nawe atari umurundi w'impunzi nawe! ahubwo njye mbona Uwiteka ari kuri nkurunziza uhereye kuri coup d'Etat yamurinze, gufata mpiri intasi zose zamutumwe, gutsinda amayeri n'imitego byose bamushyiraho n'ibindi...
Kanda hano umusubize

- 22/07/2016 saa 13:44

NI UMUTINDI UROTA ARYA!
Kanda hano umusubize

GATASHYA Daniel - 22/07/2016 saa 13:08

Ibi babyita "wishful thinking".Bisobanura kuvuga ibintu wowe wifuza ko biba.Ntabwo ali imana yamutumye.Bible ivuga cyane abahanuzi b'ibinyoma biyita abahanuzi b'imana.Mujye mubima amatwi.Na Nkurunziza yiyita umurokore.Siwe wenyine wiyita umurokore.Abantu benshi,iyo batanywa inzoga kandi bakajya gusenga,biyita abarokore.Baba babeshya.Ntabwo ali byo byerekana umuntu w'imana.YESU yatubujije gukora politics (Yohana 17:16).Kuko politics ijyana n'ibintu byinshi bibi (kubeshya,ubwicanyi,gusahura igihugu,kurwana,gucura abandi ibyiza by'igihugu,etc...).Baliya bapfa i Burundi biterwa na Nkurunziza.Niwe ukuriye igisirikare,ba maneko,police n'interahamwe zaho zitwa imbonerakure.
Kanda hano umusubize

mugwanashaka - 22/07/2016 saa 13:04

hahahaha kwkwkw!!!mubisanzwe umuswi winkoko urara urota AGACA KAPFUYE.mbe ubwoko bw imana nubuhe??sha azobarwaza umutwe mpaka.
Kanda hano umusubize

mugwanashaka - 22/07/2016 saa 13:04

hahahaha kwkwkw!!!mubisanzwe umuswi winkoko urara urota AGACA KAPFUYE.mbe ubwoko bw imana nubuhe??sha azobarwaza umutwe mpaka.
Kanda hano umusubize

samantha lindsay - 22/07/2016 saa 12:34

Araje Abategeke we araje!!!! Araje noneho Abayoboze inkini yicyuma kandi abamuhunze bazakorwa nisoni kugeza ubwo bazicwa nagahinda bakiyahura niko Imama ivuze kandi ko abo bamuhanurira urupfu we azababona bimanitse mukagozi kubwisoni nikimwaro
Kanda hano umusubize

samantha lindsay - 22/07/2016 saa 12:23

Abaprezida noneho bose bahanuriwe ko bazicwa nukuri!!!! uwo numwuka wasekibi nkurunziza azayobara azavaho yesu agarutse kuko niwe wamuhaye ubushobozi bwo gukoza isoni abakwiye kuzigira Nkurunziza ni agati kahagaritswe ni Imana
Kanda hano umusubize

Iradukunda - 23/07/2016 saa 11:50

Imana Irenze kure Imitekerereze yacu. Ntitukagire ibitekerezo n'ibyifuzo ngo tubyitirire Imana. Uwo se afite gihamya ki cyangwa icyabona nk'uko abavandimwe bacu babivuga ko koko ari Imana yabimubwiye. Mana Jya Uduah Ubwenge Nyakuri.
Kanda hano umusubize

Butoyi - 23/07/2016 saa 12:26

Na Ndadaye bavuga gutyo ariko ico Vyakoze vyarabaye rero ari ivya bantu bizosuma birenga ariko arivy'Imana bizoba kuko sumuzamu wo kw'Isi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X