Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Rinda iby’igiciro wagabiwe ubikomeze kuko hari imbaraga zishaka kubikunyaga

“Jya uba maso ukomeze ibisigaye bigiye gupfa, kuko nabonye ko ari nta mirimo mwakoze itunganye rwose imbere y’Imana yanjye. Nuko ibuka ibyo wakiriye n’ibyo wumvise ubyitondere kandi wihane. Ariko rero nutaba maso nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira… Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe.” (Ibyahishuwe 3: 2-3, 11)

Hari ibyo Imana yahaye umuntu, ariko Satani n’abadayimoni bahora bashaka kubitunyaga, nyamara ijwi ry’Imana riratubwira ngo nidukomeze n’ibyo dufite kuko nabyo bigenzwa ngo tubinyagwe. Ikigambiriwe ni ukutubuza ikamba ryambikwa abanesheje. Yesu azaza nk’umujura, ntawe uzi igihe azazira nkuko nawe ubwe abyivugira.

“Bizaba nk’iby’umuntu wari ugiye kuzindukira mu kindi gihugu, ahamagara abagaragu be abasigira ibintu bye…. maze iminsi myinshi ishize, shebuja w’abo bagaragu araza, abarana na bo umubare w’ibyo yabasigiye.” (Matayo 25: 14, 19)

Imana isanga Yohana imutegeka kwandikira amatorero. Ageze ku itorero ry’i Filadelifiya, Imana irabibwira ko ari yo ikinga ntihagire ukingura, yakingura ntihagire ukinga kandi ari Uwera! Nyamara abantu bibagiwe izi mbaraga z’Imana, bamwe bari mu bitotsi bituma batakimenya imigambi y’Imana.

Iri torero, bashimwe kwitondera ijambo ry’Imana no kwihangana mu bigeragezo ntibihakane izina rya Yesu. Kubw’ibyo, Imana isezeranya ko ikinguye urugi imbere yabo kandi ntawe uzarukinga. Nyamara ubu hariho ababona byanze bakemera kwangirisha imibiri yabo ngo baronke iby’inyungu zo mu isi. Ikindi yabasezeranije ni uko abayuda bishushanya izabazana imbere yabo bapfukamye. Hari igihe Imana ijya yemeza abantu ko yagukunze!

Dukwiriye kurinda iby’igiciro kandi tukabikomeza kuko hari izindi mbaraga zibishaka ngo zibitunyage rwose. Abantu b’umumaro (VIP) bararindwa, ndetse n’amafaranga ararindwa kuko ari ay’igiciro. Hari ibyo twahawe tuzabona mu bugingo bw’iteka, ariko hari n’ibyo twakiriye mu buzima turimo bw’ino aha dusabwa kubera maso.

Ni ibiki Imana yaduhaye dukwiriye kurinda?

1. Igihe

Iyi ni impano Imana yaduhaye. Ninde wavuganye n’Imana mbere yo kuvuka ngo imubesheho, ahitemo aho azavukira n’icyo azaba cyo? Mu gitabo cyitwa (Umubwiriza 3: 1-2) haranditse ngo “buri kintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwana wacyo. Hariho igihe cyo kuvuka n’icyo gupfa...” Burya uwavutse afite n’igihe cyagenwe cyo kuzasezera akava muri uyu mubiri, ariko biranashoboka ko umuntu yakwibwa agapfa mbere y’igihe cyari kigenwe.

Uko niko Samusoni byamugendekeye amaze gutandukira akava mu mugambi w’Imana yamugambiriyeho ataravuka azize Delila, apfa nabi akiri muto. Iyo ukoze neza wongererwa iminsi yo kubaho. Urugero: Lazaro, Dorukasi na Tabita.

Birakwiye ko utunganya imirimo yakuremeye muri Kristo Yesu mu gihe cyawe. Ujye wibuka Umuremyi wawe utaragera aho gusubira iwanyu h’iteka. Dusoma muri (Yakobo 4: 13-17) hagereranije umuntu n’igihu kiza gato kikongera kikagenda, natwe tujye tuzirikana ko tubaho igihe gito tugahita. Zaburi 144: 4 nayo igereranya iminsi y’umuntu nk’igicucu gishira, ku bw’izo mpamvu dusabe Imana itwigishe kubara iminsi yacu tubone uko dutunga imitima y’ubwenge, ducunguza uburyo umwete.

2. Ubushobozi

Ubushobozi kandi twabwita italanto. Italanto cyari igipimo cy’uburemere, kiza kuba urugero rw’agaciro k’ubutunzi. Ariko italanto igasobanurwa kandi nk’ibintu karemano bitigwa mu ishuri cyangwa umuntu yashobora gukora. Hari ibyo Imana yaduhaye ngo tubiyikoreshereze nk’impano, nabyo ni italanto. Ubu bushobozi Imana yahaye umuntu, bwaba ari karemano, bwaba ari ubwo yakiriye kubw’Umwuka Wera izabimubaza uko yabikoresheje.

Ugukoresha Italanto twahawe nikwo kwera imbuto. Ubushobozi buri mu muntu bubasha kumubeshaho akabona ibihembo, ni byiza. Umuririmbyi cyangwa umushumba ukorera itorero ahembwa si bibi, ariko arabazwa ngo: ni ryari akora akorera itorero, ni ryari akora akorera Imana?

Ibyo Imana yaduhaye nk’italanto tujye tubikoresha dushaka ibihembo byo mu isi ariko dushake umwanya tubikoreshe no mu kwagura ubwami bw’Imana. Hazabaho igihe cyo kuzabarana na Yesu. Itorero ry’i Makedoniya, batangaga batarebye ubushobozi bwabo buke. (2 Abakorinto 8: 1-5)

3. Ubutunzi

Ubutunzi twabuhawe n’Imana kuko yabishatse. Tubukoreshe neza nk’abazabazwa n’Imana ibyabwo. Uwahawe byinshi azabazwa byinshi n’uwahawe bike azabazwa bike. Dukoresha ubutunzi mu kudutunga, kwishyura ibyo dukeneye n’ibindi, ariko twibuke ko hari n’igice kigomba kuba mu buturo bw’Imana.

Abanyamakedoniya batangaga birenze ubushobozi bwabo kuko babanje kwiha Umwami Yesu. Kwiha Yesu ni ukumukingurira umutima akaza muri wowe. Icya kabiri ni ukwemera kuyoborwa nawe ubutitsa.

Dukwiriye kwiha Umwami Yesu, tukajya tumwumvira, akatuyobora ngo tubashe gukoresha neza igihe, ubushobozi n’ubutunzi Imana yaduhaye. Ntitwabibasha ubwacu, keretse Kristo natugiraho ububasha tukamwemerera akatwerekera. Niba hari aho tutakoresheje neza igihe cyacu, impano karemano n’ubutunzi twahawe dusabe imbabazi kandi twinginge Imana idushoboze kurinda neza ibyo twahawe. Amen!

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Wifuza kugira icyo utubwira ku ijambo ry’Imana usomye twandikire kuri Email yacu: rejoiceafricam@gmail.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 3/11/2016 saa 08:15

Iki kigisho ni cyiza rwose. Imana ihe umugisha aba Benedata bigomwe igihe cyabo, uko Byumvikana, n'ubutunzi bwabo, kugirango bahabwe uyu mwanya muri iki kinyamakuru ,batugezeho ijambo ry'Imana. Maze natwe tudafite uburyo cga ubushobozi bwo kubona paje yihariye mu Binyamakuru, tukaba twifashisha ubusitani bwabo, ni ukuvuga uyu mwanya wa za Comments, kugirango duhitishe ijambo dufite mu mitima yacu, ryagezemo rivuye mu byanditswe byera, ku bw'impano y'Umwuka wera twahawe. Biroroshye cyane ko basaba iki kinyamakuru gufunga ubu busitani. Nticyabyanga. Cyangwa se bakajya bajonjora comments, bagasigamo gusa iza "ndiyo Bwana!", (Yes Sir! ) wa mugani wa mwenedata umwe ntibuka izina. Igihe kinini, duhitisha Ubutumwa buvuguruza ubwo batanze, kandi ntibabunyonge. Mbikuye ku mutima, ndabashimiye, kandi ndabasabira Umugisha ku Mana. Reka noneho ninjire mu ijambo. Hari Icyanditswe , abakristo basanzwe cga abigisha bakunze gufata nabi. Ibyahi.2:24,25: "...Ndababwira nti Ntawundi mutwaro mbikoreza keretse uyu, ko MUKOMEZA IBYO MUFITE mukageza aho nzazira. " Aya magambo benedata bayifashisha iyo umuntu aberetse Inyigisho z'abanikolayiti bigisha mu matsinda yabo. Ese Yesu avuga ngo: KOMEZA IBYO UFITE, yavugaga ko bakomeza N'IBIBI? Muri ibyo bibi harimo IMIRIMO MIBI, harimo N'INYIGISHO MBI, Yesu yita iz'abanikolayiti. Byumvikane neza, Yesu yababwiraga gukomeza IBYO BAFITE ariko BIZIMA. Dusome: Ibyahi. 3:2: "jya uba maso UKOMEZE IBISIGAYE BIGIYE GUPFA... " Amen. Aya magambo arasobanutse rwose: ni ugukomeza IBIZIMA musigaranye, kuko ni murangara nabyo Satani arabyangiza nabyo bipfe, nk'uko n'ibindi nabyo yabigenje. Dusome: Ibyahi.2:15 ,16: "Nawe niko umeze. Ufite abakomeza INYIGISHO Z'ABANIKOLAYITI nk'abo. Nuko wihane... " Aha Yesu Arababwira KWIHANA izo nyigisho z'abanikolayiti. Kandi kwihana ikintu kibi ni UKUKIREKA. Ntabwo ababwira ngo BAZIKOMEZE. Byumvikane ko abizera Kristo, n'ubwo baba barahenebereye mu buryo bw'umwuka,mbese bameze nka rya torero ry'i Sarudi Yesu yise "INTUMBI", mu byahishuwe.3:1, baba bafite BIKE BISIGAYE ariko nabyo BIGIYE GUPFA. ( Ibyahi.3:2), ibyo rero BIZIMA, basabwa KUBIRINDA. Ntabwo Yesu ababwira ngo Barinde N'IBYO BYAPFUYE, nkaho iyo mibore hari icyo imumariye. Ahubwo ibyo byapfuye mugize amahirwe yo kubibona, MUKABYIHANA, ni byo Yesu yakwishimira. Imana ibahe umugisha.
Kanda hano umusubize

KAMANAYO ANSELME - 2/11/2016 saa 08:49

Hari ijambo ryakoreshejwe muli iyi nyandiko ngirango mvugeho.Iryo jambo ni "KUVA MU MUBIRI".Amadini menshi akunze gukoresha iri jambo iyo umuntu yapfuye.Abandi bakavuga ngo umuntu yitabye imana.Ese izo mvugo zombi nizo?Dukurikije imirongo myinshi ya Bible,ntabwo izo mvugo ari zo.Kuva na kera,imana yashatse ko habaho Ijuru n'Isi.Niyo mpamvu imana yaremye ADAMU na EVA ikabashyira mu busitani bwa Eden Garden,naho mu ijuru ikahashyira Abamarayika.Imana yashakaga ko isi yose iba Paradizo.Ntabwo rwose imana yaretse uwo mugambi.Niyo mpamvu Bible ivuga ahantu henshi "Ijuru rishya n'isi nshya".Urugero,muli 2 Petero 3:13,havuga ko "dutegereje isi nshya n'ijuru rishya". Icyo abantu benshi bitwa Abakristu batazi,nuko Abantu bubaha imana bamwe bazajya mu ijuru rishya,abandi bagasigara hano ku isi izaba Paradizo nkuko tubisoma mu Imigani 2:21,22.Ndetse na YESU ubwe yigishaga ko abantu beza bazatura mu isi nshya (Matayo 5:5).Ikibabaje nuko amadini atajya abyigisha.Abazajya mu ijuru,bazaba Abami bayobore isi izaba yahindutse Paradizo.Soma Daniel 7:27.Ntabwo iyo umuntu apfuye aba avuye mu mubiri.Bible ivuga ko asubira mu gitaka,ategereje kuzuka ku munsi wa nyuma.Soma Itangiriro 3:19 na Yohana 6:40.Icyo amanyamadini bavuga ko kiva mu mubiri,ngo ni Roho.Ntabwo ari Bible ibivuga.Roho iba mu mubiri,yahimbwe n'abafilozofe bo mu Bugereki kandi ntabwo bari abakristu.Namwe nimwibaze.Niba hari ikintu gikomeza kubaho iyo dupfuye,ubwo UMUZUKO ntacyo waba uvuze niba iyo dupfuye dukomeza kubaho,ndetse tukitaba imana.Bible isobanura neza muli Umubwiriza 9:10 ko iyo dupfuye tutongera kubaho (not conscious).Mumenye kandi ko abantu bigisha ibinyoma bidahuye na Bible,bibabaza imana yacu Yehova,bigatuma itumva inyigisho n'amasengesho yabo nkuko tubisoma muli Matayo 15:9.Tujye dushishoza aho gupfa kwemera ibintu byose batubwiye.
Kanda hano umusubize

TORERO Yvan - 2/11/2016 saa 14:07

Urakoze cyane ANSELME.Nibyo koko inyigisho yuko iyo umuntu apfuye aba avuye mu mubiri yigishwa n'abiyita abakozi b'imana.Nta hantu na hamwe muli Bible havuga ikindi kintu kidapfa gikomeza gutekereza iyo dupfuye.Umubwiriza 9:10 havuga ko tutongera gutekereza iyo dupfuye.Ni Satani ibayobya,nabo bakayobya abayoboke babo kandi bakiyita ko ali abakozi b'imana.Bityo bakabaha amafranga (icyacumi) kuko babizeza ko abantu babo bapfuye bavuye mu mubiri bakitaba imana.Ibyo nta na hamwe Bible ibyigisha.Ni ibinyoma abakozi ba Satani bahimba,barangiza bakiyita abakozi b'imana.Muli Abaroma 16:18,Bible ibita abakozi b'inda zabo.Turashimira cyane Imirasire.com ituma abantu batanga ibitekerezo bakoresha imirongo ya Bible.Nubwo benshi bababara iyo tuvuze Bible.The Bible is the only inspired book from God.Others come from bogus prophets who taught lies.
Kanda hano umusubize

- 3/11/2016 saa 09:36

Mwene,data nibandebazatura,mwijuru rishya nabahe,bazaba mwisinshya?Tuzinezako,Yesu,yasubiye mwijuru hanaravugako ahazabanabo,arihobazaba yohana17:24-26 kdi nanone Yohana17:20 hatubwwirako asabiranazizezwanijambo,ryabo reronibawizera,ijambowumvanye,abo nicyicyigutera,gushidikanya kuzaba,ahwari.Ibyahishuwe6:9-11basabagaguhora abarimwisi hatubwiranezako arimyukayabishwebazira,ijambory'Imana noguhamya.Yesu atintimuhagarike,imitimayanyu,mwizere Imana nangemunyizere kadataharamazumenshi Yohana14:1-3 twebwe abize,Yesu,kristo,nkumwami numukiza wubugingobwacutwizeyetudashidikanyako tuzabamurayomazu arikonayabizeye,sayabatizera murakoze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X