Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Sobanukirwa n’impano yo kuvuga mu ndimi zivugwa n’abuzuye Umwuka Wera

Icya mbere tubona ku byerekeye iyo mpano y’Umwuka Wera, ni uko ibivugwa ari ururimi nyarwo. Mu gitabo cye ku munsi wa Pentekote, Luka atumenyesha uko abigishwa bujujwe Umwuka Wera batangira kuvuga izindi ndimi. Abayuda b’abaturage b’abanyamadini bati: “Twese turabumva bavuga ibitangaza by’Imana mu ndimi z’iwacu”. Iyo mpano uko yari iri kuri uwo munsi, ni ko iri uyu munsi wa none.

Ivugabutumwa mu rundi rurimi rw’Umwuka abantu ntibashobora kubisobanukirwa kuko atari ururimi rwabo ahubwo ari urw’abamalayika. Dusoma muri 1 Abakorinto 13: 1 dutyo: “Nubwo navuga indimi z’abantu n’izabamalayika…” Ntabwo ari ukuvuga ko bavuga neza cyane uko bamwe bakeka, ahubwo bavuga indimi z’abamalayika mu mbaraga z’Umwuka Wera. Bamwe bavuga ko ibyo bumva atari ururimi nyarwo. Ariko kandi niba atari urwo mu isi, ni urwo mu ijuru.

Abavuga indimi nyinshi bavuga inkuru zitari zimwe. Kenshi imitima yabo ivugana n’Imana nk’abatoni bayo uko bavuga. “Utavuga ururimi rutamenyekana si abantu abwira, keretse Imana; kuko ari nta wumva ahubwo mu Mwuka avuga amayobera” 1 Abakorinto 14: 2.

Ni ubwo bwoko bw’ururimi Pawulo yagaragaje igihe avuga ati: “Nzajya nsengesha umwuka wanjye kandi nzaririmbisha Umwuka wanjye” 1 Abakorinto 14: 15. “Iyo nsenga mu rurimi rutamenyekana, umwuka wanjye urasenga ariko ubwo bwenge bwanjye ntibugira icyo bwungura abandi.” (1 Abakorinto 14: 14).

Bene urwo rurimi ntibikwiriye kuruhindura kuko ari ubwiru hagati y’umukwe n’umugeni (Kristo Yesu n’umukiristu). Nta wundi ugomba kubumenya.

Hari n’igihe urwo rurimi ruvuga ibyerekeye Umwami n’ibitangaza bye: nk’ibyabaye ku munsi wa Pentekote, abantu batari bamwe bavuze ngo “turabumva bavuga ibitangaza mu ndimi z’iwacu” Ibyakozwe n’intumwa 2: 11.

Kandi no mu gihe cyacu abantu bavuga batyo. Kenshi ababyumva bamenya ibivugwa, ariko rimwe na rimwe ntibabimenya, icyo gihe ibivugwa bigomba gusobanurwa.

Mu gitabo cyerekana ububyutse bwa Pantekote handitswemo inkuru y’umugore mu gihe cy’iteraniro wavuze indimi nshya, abatuye mu Buyapani bari bicaye inyuma ye batangira kurira. Nyuma umukiristu arabegera atangira kubabaza uko bameze, maze nabo bati: “ Ongera utubwire mu rurimi rwacu uko kuntu yapfiriye abantu bo mu Buyapani.” Uwo mugore ababwira ubuhamya bw’agakiza ka Yesu nubwo yabivuze mu rurimi atazi kuko yari yaruhawe n’Umwuka Wera kuruvuga.

Impano yo kuvuga indimi nyinshi izana umugisha mwinshi. Iradufasha cyane mu masengesho. Mu rurimi Imana yonyine imenya, umwuka wacu ubwira Imana ibyifuzo byacu. Gusenga muri ubwo buryo kuzanira imitima yacu umugisha mwinshi. Hari ubwo gusenga mu rundi rurimi bitugirira akamaro kuruta gusenga mu bwenge bwacu, ndetse rimwe na rimwe iyo mpano ituma haba ububyutse mu banyabyaha.

Hariho umugabo ukomeye yari umuhakanamana ni ukuvuga umuntu utizera ko Imana ibaho. Umunsi umwe yumvise ko abakiristu bo mu mudugudu w’iwabo bari babatijwe mu Mwuka Wera, bakavuga indimi nyinshi, izi nkuru zamuteye kujya mu rusengero rwabo kubashinyagurira kubw’ibyo yise ubusazi. Inyigisho zamaze igihe kirekire ariko nta wavuze mu rundi rurimi maze umuyobozi ababwira ko inyigisho zirangiye, hakurikiraho amasengesho. Uwo mugabo utizera yasigayemo maze ahabwa kumva icyo yari ategereje cyane.

Muri ako kanya umukiristu umwe utarize cyangwa ngo agere no mu ishuri rihanitse atangira kuvuga mu cyongereza atazi ubwe icyo avuga icyo ari cyo ariko uwo muhakanamana yamenye buri jambo ryose. Ni nk’igihano cy’Imana kubw’impamvu ye yo kujya mu rusengero gushinyagurira abakiristu no kubw’ibyaha bye ahisha mu mutima we. Maze wa mukiristu uvuga indimi, akomeza avuga mu cyongereza amubwira urubanza ruzamucirwaho niba yanga guhindukirira Imana. Uwo mugabo w’umuhakanamana yumvise nk’inkota imusonga mu mutima, apfukamira Imana, ayisaba imbabazi yiha Imana kuba uwayo iteka ryose.

Ya mpamvu yamuteye gushinyagurira abakiristu niyo yamuteye guhindukirira Imana. Iyi mpamvu yakoze umurimo mu mutima we kurusha inyigisho nyinshi kuko yatanzwe n’umuntu utamenye ubwe ibyo avuga ibyo ari byo, ariko yari yabihawe mu mbaraga z’Umwuka Wera.

Umurimo wa mbere w’impano yo kuvuga indimi nyinshi ni uko uyifite yiyungura. “Uvuga ururimi rutamenyekana ariyungura, ariko uhanura yungura itorera.”1Abakorinto 14: 4.

Iryo jambo “kwiyungura” cyangwa “kunguka” mu kigereki ni ukuvuga gufasha gukurira mu Mwuka no gukomezwa mu bwenge, n’ubuntu, n’ukwera. Gukoresha neza iyo mpano gukwiriye umukiristo wese, kugira ngo urusheho guhabwa umugisha.

Buri mukiristu wese uziko afite iyo mpano yo kuvuga indimi nyinshi azi ko yiyungura, mu rusengero rwo mu mutima ashobora kugira inyigisho n’amasengesho umunsi wose. Kenshi ahabwa umugisha uvuye ku Mana igihe ari wenyine, arakomezwa mu kwizera no mu rukundo kuri Kristo. Amaze kurambirwa kurwanira ibyaha n’iby’iyi si byose, asenga mu ndimi nshya ibyo bimutera imbaraga nshya n’ibyiringiro bishya.

Handitswe muri 1 Abakorinto 14: 22 ko indimi zitamenyekana zibera abatizera ikimenyetso yuko Imana ibaho kandi ko ikorera mu bantu bayo, ni ko impano yo kuvuga indimi nshya ari ikimenyetso cy’abizera.

Ku byerekeye gukoresha neza impano yo kuvuga indimi nyinshi, Pawulo yanditse muri 1 Abakorinto 14: 26, 27 ati: “Iyo muteranye bimera bite? Umuntu wese afite indirimbo… cyangwa ururimi rutamenyekana cyangwa amagambo yo kurusobanura. Nuko rero byose bikorerwe kugira ngo abantu bunguke.” Impano yo kuvuga indimi nyinshi ntikwiye gukoreshwa kurenza urugero mu Itorero.

Hari inyigisho kuri byo. “Niba hariho abavuga ururimi rutamenyekana, havuge babiri cyangwa batatu badasaga, kandi bavuge bakurikirana umwe asobanure.” 1Abakorinto 14: 27 Umukiristu mbere yo kuvuga indimi nshya mu iteraniro, abanze amenye yuko umusobanuzi arimo. Ariko nihaba hatariho usobanura, uvuga ururimi acecekere mu iteraniro, yibwire kandi abwirire Imana mu mutima we.” 1 Abakorinto 14: 28. “Yibwire” ni ukuvuga kwibwira ubwe n’ijwi rito, bituma atabuza abandi kumva inyigisho.

Ururimi rutari ubutumwa bugenewe iteraniro, ntiruvugwe n’ijwi rirenga mu rusengero. Intumwa Pawulo atumenyesha ko yarushaga abandi bakiristo bose kuvuga indimi nshya zitamenyekana. 1 Abakorinto 14: 18. Ariko mu iteraniro, aho kuvuga amagambo igihumbi mu rurimi rutamenyekana, yahisemo kuvuga amagambo atanu ayavugishije ubwenge bwe. Ibi yabivugiye ko hatari hariho umusobanuzi.

Ayo magambo yatumye abanzi b’ububyutse bwa Pentekote bavuga ko iyo mpano ari ntoya hanyuma y’izindi mpano z’Umwuka. Kandi bavuga ko yanditswe hanyuma y’izindi mpano z’Umwuka, kubw’ibyo ari nto: Ariko si byo kuko igituma Pawulo yakundaga kuvugisha ubwenge bwe kurusha kuvuga mu rurimi, nuko ururimi rutamenyekana rutungura (kunguka) iteraniro. Ariko niba hariho usobanura byose birahinduka kuko ubusobanuro bwungura iteraniro ryose.

Impano yo kuvuga indimi nyinshi ntishobora gusimbura iyo kuvuga ijambo ry’ubwenge, n’ iyo kuvuga ijambo ry’ubwenge ntishobora gusimbura iyo kuvuga mu ndimi ahubwo buri mpano ifite umurimo wayo. Kubw’ibyo dukwiye kuzifuza zose. Bamwe bakeka ko bakwiye kuvuga indimi n’ijwi rirenga. Si byiza. Imbaraga z’umubiri si zo ziha ubutumwa agaciro, ahubwo ni imbaraga z’Umwuka Wera ziburimo.

Ubusanzwe uvuga indimi zitamenyekana ntakwiye kurogoya uwigisha ubutumwa bwiza. Hari abantu bakeka ko kuvuga indimi nshya kuruta kwigisha Ijambo ry’Imana, ariko si ko biri. Umubwiriza wabatijwe mu Mwuka Wera, akaguma muri izo mbaraga kandi wahawe ubutumwa bwe n’Imana, inyigisho ze ni iz’Umwuka nk’ubutumwa buvugwa mu ndimi n’ubusobanuro.

Umuntu wese wahawe impano yo kuvuga indimi nyinshi, akwiye kwitonda iteka ngo ayikoreshe mu gihe gikwiriye mu buryo bwo kwiyungura no kungura Itorero. Yirinde kuyikoresha mu buryo bwo kuyizanira umugayo abanzi b’Imana. Imana iduhe ubuntu n’imbaraga byo gukoresha neza impano twahawe na yo. Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Wifuza kugira icyo utubwira ku ijambo ry’Imana usomye twandikire kuri Email: rejoiceafricam@gmail.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 26/10/2016 saa 16:40

Mfite ikibazo! Ese mugihe umuntu ari kuvuga mundimi ari inaha mu Rwanda, byashoboka ko avuga rumwe mururimi rukoreshwa mukindi gihugu! Wenda twe tutarwumva? Murakoze
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 12/10/2016 saa 21:11

ESE INDIMI ZAHABWAGA ABAKRISTO BO MU GIHE CYA PAWULO, ZAKORESHWAGA IKI? ZARI ZITEYE ZITE? Comment-2- C.. ESE IBYO KUVUGA MU NDIMI BYAVUYEHO? BYACYUYE IGIHE? Hari amatorero amwe avuga ko ibyo kuvuga mu ndimi byarangiye. ( Nzi abiri). Ashingira iyo nyigisho mu 1Kor. 13:8-10 . Tuhasome : "urukundo ntabwo ruzashira. Guhanura kuzarangizwa, no kuvuga izindi ndimi KUZAGIRA IHEREZO, ubwenge nabwo buzakurwaho. Kuko tumenyaho igice kandi duhanuraho igice, ariko UBWO IGISHYITSE RWOSE KIZASOHORA, bya bindi bidashyitse BIZAKURWAHO. " Igihe IGISHYITSE RWOSE cyari gusohora, IBIDASHYITSE, aribyo Guhanura, Kuvuga izindi ndimi,... byagombaga GUKURWAHO. Ese icyo GISHYITSE ni igiki? Ese CYARASOHOYE, cga NTIKIRASOHORA? Aha hari ibisobanuro bibiri bitangwa : — 1—Bamwe bavuga ko igishyitse ari BIBILIYA: Bagasobanura ko Bibiliya imaze kuzura, ubwo igishyitse cyari kibonetse. Hanyuma,kuvuga indimi, guhanura,... ari byo byitwa ibidashyitse ,bikaba byaravuyeho kera cyane, mu mpera z'ikinyejana cya mbere. Abo bemeza rwose badashidikanya, ko indimi twumva ubu zivugwa na bamwe mu bakristo, ari Impimbano, cga se, ari iz'abadayimoni. — 2—Abandi bavuga ko igishyitse ari UBUZIMA BW'ITEKA DUTEGEREJE mu bwami bw'Imana. Abo bemeza ko igishyitse KITARI CYASOHORA, byabindi bidashyitse(ni ukuvuga guhanura, kuvuga mu ndimi...) UBU BIKIRIHO. Ese muri ibi bisobanuro byombi, ni IKIHE CY'UKURI? Kubera iki? Kubimenya biroroshye cyane. Ni ukureba ibisobanuro BITAVUGURUZA amagambo ya Pawulo. Ese Pawulo yavuze ko Igishyitse nigisohora BIZAGENDA GUTE? Dusome 1Kor. 13:12-13: "Icyakora NONE turebera mu ndorerwamo IBIRORORORI, ariko ICYO GIHE tuzareba DUHANGANYE MU MASO.None menyaho igice, ariko icyo gihe, NZAMENYA RWOSE nk'uko namenywe rwose. " Ese "ICYO GIHE" Pawulo yavugaga cyarasohoye? Ubu tukirimo? Ndavuga icyo gihe igishyitse cyagombaga kuza? >>Pawulo avuga ko icyo gihe :" Tuzareba duhanganye mu maso" : Ese niba tuvuga ko igishyitse ubu cyasohoye, ninde ubu wavuga ko areba amaso ku maso? mbese ubundi areba iki? Nakitubwire. >>Pawulo avuga kandi ko igishyitse nigisohora, icyo gihe ,"TUZAMENYA RWOSE, nkuko tuzwi rwose" Ese ninde wakwihandagaza akavuga ko UBU, AZI RWOSE nkuko azwi rwose? Niba ahari Natubwire Izina rye, naho atuye. Njye nahita ntega nkaza kureba uwo muntu " UZI RWOSE, NK'UKO AZWI RWOSE. " Ese ubundi uvuga ko "azi rwose, nkuko azi rwose", ubundi AZI IKI? Ntatubwire ko "azi Bibiliya, nkuko azwi rwose",yaba abeshye. Ese yaba azi ijambo ry'Imana kurusha Pawulo? Pawulo we se ko avuga ko yari azi " ho igice"? -1Kor.13:12 -(twibuke ko Pawulo nta muntu n'umwe wamwigishije, ahubwo ijambo ry'Imana, Yesu yarimuteretsemo. : Abagalatiya. 1:11-12) Icyo mpamya cyo ,n'uko uyu munsi nta muntu numwe watinyuka kuvuga ko "areba amaso ku maso", ko " azi rwose, nk'uko azwi rwose",ntawe. Kuko nyine igishyitse KITARI CYASOHORA. Ariko nigisohora, twese abazaba bakirimo, TUZAREBA AMASO KU MASO, TUZAMENYA RWOSE, NKUKO TWAMENYWE RWOSE. Amen.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 12/10/2016 saa 18:54

INDIMI ZAHABWAGA ABAKRISTO BO MU GIHE CYA PAWULO ZAKORESHWAGA IKI? ZARI ZITEYE ZITE? Comment-1- Ibyanditswe byera birasobanutse cyane kuri iyi ngingo: nta bwiru na buke njye mbonamo. Impamvu tutabibona, n'uko tudashaka gusa kubibona. Akenshi duhumishwa n'inyigisho badupakiyemo mu madini yacu. Ese Ibyanditswe bivuga iki kuri iyi ngingo? A. ESE INDIMI ZAKORESHWAGA IKI MU ITORERO? Izo ndimi zakoreshwaga IBINTU 3 (ntabwo ari kimwe gusa) : Kuvuga Ubutumwa . Kwigisha mu materaniro. Gusenga. 1..KUVUGA UBUTUMWA : Aha abakristo bahabwaga kuvuga indimi zumvwa n'abantu bari aho. Ni nako byagenze ku munsi wa Pantekoti. (Ibyakozwe 2:1-11) 2..KWIGISHA MU MATERANIRO Pawulo atanga amabwiriza ya"Gahunda ikwiriye kuba mu materaniro",nkuko tuyisoma mu 1Korinto14:26-40 ,yavuze mu buryo bwumvikana uko indimi zigomba gukoreshwa MU MATERANIRO kugirango "ZUNGURE " abitabiriye ayo materaniro. Dusome : 1Kor. 4:26 : "Nuko benedata iyo MUTERANYE bimera bite? umuntu wese afite indirimbo?... cyangwa URURIMI rutamenyekana, cyangw KURUSOBANURA? Nuko rero byose bikorerwe kugirango abantu BUNGUKE. " >>Aha ntabwo byari ukubwiriza abantu bo hanze, ahubwo byakorwaga mu materaniro " kugirango abantu bunguke. " 1Kor.14:27: " Niba hariho abavuga ururimi rutamenyekana, havuge babiri cyangwa batatu badasaga,...umwe ASOBANURE. " >>Ku munsi w'amateraniro hagombaga kuvuga mu ndimi abantu batarenga batatu. Tubyumve neza, aha ni mu materaniro, ntabwo ari ukubwiriza hanze. 3..GUSENGA Pawulo nanone yavuze mu magambo yumvikana neza ko uzivuga, nanone azikoresha mu gusenga, mu " kubwira Imana" Dusome: 1Kor. 14:2: "Uvuga ururimi rutamenyekana si abantu abwira keretse IMANA,... " 1Kor.14:4: "IYO NSENGA mu rurimi rutamenyekana, umwuka wanjye urasenga... " >>Ninde uhakana ko indimi uzivuga atazikoresha mu gusenga? B.. ESE INDIMI ZAVUGWAGA BURI GIHE ZABAGA ZUMVWA N'ABARI AHO? Nibyo ko ku munsi wa Pantekoti, abari aho bumvise abigishwa bavuga "Ibitangaza by'Imana" mu ndimi z'iwabo,bumva neza, nta ubasobanuriye. Ariko se, niko byari biri igihe cyose? Ibyanditswe bitwereka ko ikindi gihe nko mu materaniro bavugaga indimi"ZITAMENYEKANA" ,kuburyo byasabaga ABASOBANURA. Umunyarwanda ari kubwirwa Ikinyarwanda, ntabwo aba akeneye USOBANURA. Ariko ari kubwirwa igishinwa, hatabonetse usobanura, ibivugwa ntacyo byaba bimumariye. Dusome Ibyanditswe : 1Kor.14:13: "Nuko uvuga ururimi rutamenyekana asabe, kugirango ahabwe no KURUSOBANURA. " 1Kor.14:26-28: "Nuko Benedata iyo muteranye bimera bite? Umuntu wese afite indirimbo?... Cyangwa ururimi, cyangwa KURUSOBANURA?... bavuge bakurikirana umwe ASOBANURE, ariko niba hatariho USOBANURA, uvuga ururimi acecekere mu materaniro yibwire, kandi abwirire Imana mu mutima we. " >>Ese aha havugwaga indimi zumvwa nabahateraniye? Oya. Niyo mpamvu nyine byasabaga ko haboneka USOBANURA, yabura, uvuga ururimi agasabwa KUVUGIRA MU MUTIMA, kuko kuvuga ibyo abantu batumva ntacyo byaba bimaze.
Kanda hano umusubize

janvier david vumiriya - 12/10/2016 saa 10:40

no comment kumwuka wera rwose gusa abawuping birabareba.
Kanda hano umusubize

shyaka - 12/10/2016 saa 04:13

murakozecyane Amen Amen Amen Amen Amen Amen Amen Amen Amen Amen
Kanda hano umusubize

Steven - 11/10/2016 saa 13:06

Please mureke kuyobagurika ahubwo muvuge ukuri kwa Bibiliya mudaciye ku ruhande. [9/28, 15:09] n: Bibiliya Yera Ibyakozwe n'intumwa 2:1.Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima. [9/28, 15:09] n: Bibiliya Yera Ibyakozwe n'intumwa 2:2.Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk'uw'umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. [9/28, 15:09] n: Bibiliya Yera Ibyakozwe n'intumwa 2:3.Haboneka indimi zigabanije zisa n'umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. [9/28, 15:09] n: Bibiliya Yera Ibyakozwe n'intumwa 2:4.Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk'uko Umwuka yabahaye kuzivuga. [9/28, 15:09] n: Bibiliya Yera Ibyakozwe n'intumwa 2:5.Muri Yerusalemu habaga Abayuda b'abaturage b'abanyadini, bari baraturutse mu mahanga yose ari munsi y'ijuru. [9/28, 15:09] n: Bibiliya Yera Ibyakozwe n'intumwa 2:6.Uwo muriri ubaye abantu benshi baraterana, batangazwa n'uko umuntu wese yumvise ba bandi bavuga ururimi rw'iwabo. [9/28, 15:09] n: Bibiliya Yera Ibyakozwe n'intumwa 2:7.Barumirwa bose baratangara bati"Mbese aba bose bavuga si Abanyagalilaya? [9/28, 15:09] n: Kugira ngo usobanukirwe uvangure ukuri nibinyoma byateye, menya ko abantu bahawe kuvuga indimi zakoreshwaga mubaturage kuko baziherewe kubwiriza si izo kwemeza abantu ko bafite Mwuka Wera. Icyemeza mwuka Wera ni imbuto twera. [9/28, 15:09] n: Bibiliya Yera Abagalatiya 5:22.Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka, [9/28, 15:09] n: Bibiliya Yera Abagalatiya 5:23.no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. [9/28, 15:09] n: Reka dukomeze [9/28, 15:09] n: Bibiliya Yera Ibyakozwe n'intumwa 2:8.None se ni iki gitumye twese tubumva bavuga indimi z'iwacu za kavukire? [9/28, 15:09] n: Bibiliya Yera Ibyakozwe n'intumwa 2:9.Kandi turi Abapariti n'Abamedi n'Abanyelamu, n'abatuye i Mezopotamiya n'i Yudaya, n'i Kapadokiya n'i Ponto no muri Asiya, [9/28, 15:09] n: Bibiliya Yera Ibyakozwe n'intumwa 2:10.n'i Furugiya n'i Pamfiliya no muri Egiputa, no mu gihugu cy'i Libiya gihereranye n'i Kurene, n'Abaroma b'abashyitsi n'Abayuda n'abakomeza idini yabo, [9/28, 15:09] n: Bibiliya Yera Ibyakozwe n'intumwa 2:11.kandi n'Abakirete n'Abarabu, turabumva bavuga ibitangaza by'Imana mu ndimi z'iwacu." [9/28, 15:11] n: Nonese se, abo wumva bivugisha indimi ngo bahawe Mwuka Wera uzambwire igihugu byo ku isi zivugwamo [9/28, 15:11] n: Dore ahubwo Mwuka Wera icyo akorera abantu nicyo bo basabwa gukora mbere yo kumuhabwa [9/28, 15:11] n: Bibiliya Yera Yohana 14:15."Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye. [9/28, 15:11] n: Bibiliya Yera Yohana 14:16.Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose, [9/28, 15:11] n: Bibiliya Yera Yohana 14:17.ni we Mwuka w'ukuri. Ntibishoboka ko ab'isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe. [9/28, 15:13] n: Umva neza ko kumurongo wa 17 havuga ngo niwe Mwuka w'ukuri bisobanuye ko hariho abahabwa uwibinyoma.. Gusa muzige neza ubuhanuzi bwa Ezekiyeli 8 Ibyahishuwe 12 /17
Kanda hano umusubize

charles - 11/10/2016 saa 09:35

biragaragara ko ino ngingo(link) uwitwa jo yashyizeho isobanutse kurusha ibiri muri ino nkuru rwose.
Kanda hano umusubize

- 13/10/2016 saa 11:33

Nayifunguye biranga. Mutubwire muri make ibivugwamo. Murakoze.
Kanda hano umusubize

jo - 11/10/2016 saa 07:58

Ese kuvuga izindi ndimi bituruka ku mana?niba wifuza kumenya igisubizo jya kuri ino link: http://m.wol.jw.org/rw/wol/d/r127/lp-yw/2010735
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 11/10/2016 saa 06:53

AMEN, AMEN, kandi AMEN. Imana impere Umugisha uyu mwenedata, kubwo iki kigisho kinononsoye neza. Kandi ihe Umugisha abari bugisome. Reka twese twifuze impano z'umwuka, harimo n'iyi yo kuvuga mu ndimi, guhanura,... Ariko tuzikoreshe neza. Atari uko twe twibwira, ahubwo tuzikoreshe mu buryo Imana yategetse mu ijambo ryayo. AMEN. IMANA MWESE IBAMPERE UMUGISHA WAYO UTAGABANIJE.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X