Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

UBUHAMYA : Nyuma yo kuzuka, Angelica Zambrano ngo yabonye Papa ikuzimu hamwe n’abahanzi batandukanye

Ubwo yari mu iyereke, Angelica Zambrano ukomoka mu gihugu cya Ecuador kiri muri America y’epfo yamaze amasaha 23 asa nk’uwapfuye nyuma yo kugaruka mu buzima busanzwe yavuze ibyo yaboneye mu ijuru n’ikuzimu.

Inkuru y’ikinyamakuru Testimonies of Heaven and Hell yemeza iyerekwa ry’umukobwa witwa Angelica Zambrano wo mu gihugu ca Ecuador, igihugu giherereye muri America y’amajyepfo .

Uyu mukobwa yemeza ko yakijijwe afite imyaka 12 gusa, ariko aza kuva mu gakiza. Imana yamugiriye ubuntu imukura mu buzima bubi yari yarasubiyemo bw’ubupagani. Igihe cyarageze hakorwa igikorwa cyo kwiyiriza ubusa iminsi 15 m’urusengero rwabo.

JPEG - 28.3 kb
Angelica Zambrano yabonye byinshi ubwo yari asinzirijwe

Angelica yiyemeje gufatikanya n’abandi , mbere yo kwinjira aho abandi bari bateraniye yasabye Imana kumwiyereka no gukorana nawe. Yemeza ko muri ayo masengesho Imana yavuganaga na buri muntu usibye we. Ibi byamuteye kugira agahinda muriwe aririra Imana cyane kugira ngo imwibuke.

Mu kwihumuriza kwe mu mutima , yasomye ijambo riri muri Yeremiya 33:3, havuga ngo: “Ntabaza ndagutaba nkwereke ibikomeye biruhije utabasha kumenya.”

Nyuma yo kurangiza uku kwiyiriza, Angelica yavuyemo adasubijwe. Yahuye n’ibigeragezo byinshi bitandukanye. Umunsi umwe umukozi w’Imana yaje iwabo mu rugo, aramubwira ati: “Imana iguhe umugisha.” Nawe arasubiza ati: “Amen.”

Arongera aramubgira ati: “Nakuzaniye ubutumwa buvuye ku Mana…ugomba kwitegura yuko Uwiteka azakwereka ibikomeye biruhije utabasha kumenya.

Azakwereka ibyo warumaze iminsi usaba biri mu gitabo ca Yeremiya 33:3, aribyo ijuru n’ukuzimu.” Angelica yatangajwe n’ukuntu uwo mukozi w’Imana yamubgiye ibye byose kandi nta muntu n’umwe yigeze abibgira.

Umunsi umwe basenga n’abandi, Angelica abwira abo bari kumwe ko abonye ijuru rikinguka kandi akabona abamarayika babiri bamanuka aho bari bari. Nyuma aza kubona n’umwuka wera.

Asubiye mu rugo nyuma y’amasengesho bari barimo, yumva ijwi rimubwira riti: “Itegure yuko urapfa uyu munsi.” Ubwo Angelica na mama we bari ahantu ho gutegurira ibyo kurya (mu gikoni), umukozi w’Imana yaraje agera aho, maze Angelica aramuramutsa ati: “Uwiteka aguhe umugisha.”

Umukozi w’Imana aramusubiza ati: “Imana ikumvire “. Uriteguye? Kuko uyu munsi Uwiteka aragutwara na saa kumi z’umugoroba.” Angelica yahagaze aho atangaye cyane, atinya gupfa akiri muto.

Mama wa Angelica yemeza ko umukobwa we amaze kumva iyi nkuru, umutima we (Angelica) wuzuye ibyishimo maze yigira inama yo kurya, avuga ko niba atagarutse ntakibazo gihari yuko azaba agiye yariye kandi ahaze.

Ikindi Angelica yakoze yatangiye kugaba ibintu bye. Bicara hamwe mu nzu bakomeza gusenga Imana. Uko basengaga niko bakomezaga kugenzura Angelica.

Saa cyenda n’igice zigeze (3:30 PM), Imana yabwiye umukozi wayo kweza Angelica mu kumusiga amavuta. Nyuma y’uku kwezwa n’umukozi w’Imana, mama wa Angelica n’undi muntu basenganaga nabo bamusize amavuta.

Muri uwo mwanya bamusigaga amavuta, Angelica yumvise ikintu kimupfuka ku buryo batabashaga kumukoraho ukundi. Mu gihe bageragezaga kumukoraho, saa kumi zigeze yahise yikubita hasi.

Mu mwanya muto yahise abona Yesu amanukana n’abamarayika benshi buzura mu nzu yabo. Angelica yagize ubwoba bwinshi amaze kubona umubiri we hasi. Yagerageje kuwusubiramo ariko ntibyamukundiye.

Mu mwanya muto yumvise ijwi rimuhumuriza rigira riti: “Ntugire ubwoba, mukobwa wanjye, ndi Jehovah, Imana yawe kandi naje kukwereka ibyo nagusezeranyije…” Yesu yamujyanye mu kuzimu amwereka ibintu bitangaje.

Yamweretse abantu bakomeye bapfuye. Muri abo bantu harimo umukuru w’idini rya Gaturika witabye Imana mu mwaka wa 2005, ariwe Yohana Pawulo wa kabiri (John Paull II). Yesu yamubwiye ko yagiye mu kuzimu azize kutihana.

Ngo yigishaga ibidahuye n’ukuri. Yasanzeyo kandi umuririmbyikazi witwa Selena. Ikintu gitangaje uyu Selena yabwiye Angelica nuko ngo iyo abantu bumva cyangwa se baririmba indirimbo ze mw’isi arushaho kubabazwa bikabije.

Amutuma kuburira abantu kutumva no kuririmba indirimbo ze, kuko ngo ubikoze wese aba ari mu nzira igana i kuzimu.

Undi muntu Angelica avuga ko yabonyeyo n’umuririmbyi w’umunyamerika witwaga Michael Jackson. Yesu yamuhamirije ko Jackson yari afite amasezerano na Satani akiba kw’isi, ari nayo mpamvu yari icyamamare mw’isi hose.

Abazi imbyino z’uyu muririmbyi harimo uburyo yabyinaga asubiza amaguru inyuma (iyi mbyino izwi kw’izina rya Moon Walk). Ibi biri mu byo Angelica yeretswe.

JPEG - 46.9 kb
Ikuzimu si heza umunyabyaha wese akwiye kwihana kugira ngo atazisangayo

Yabonye abadayimoni bagenda basubiza amaguru inyuma igihe bababazaga abantu bari i kuzimu. Angelica aburira abantu kudakunda uyu muririmbyi ngo kuko ubikoze wese aba yihamagarira Satani.

I kuzimu kandi Angelica yahasanze umwana muto w’imyaka 8 gusa. Maze atangazwa no kubona umwana muto ababazwa. Abwira Yesu ati: “Ijambo ryawe riravuga ngo mureke abana bato bansange kuko ubwami bwo mw’ijuru ari ubwabo.”

Yesu aramusubiza ati: “Mukobwa wanjye, ibyo uvuze ni ukuri ariko uriya mwana yagombaga kuza iwanjye kuko ubikoze wese ndamwakira.” Maze Angelica abona wa mwana ababazwa cyane n’abadayimoni basa n’ibikinisho by’abana bimwe bita “Animated cartoons.”

Yesu yamweretse ubuzima bw’uyu mwana kuko yirirwaga areba aya mafilime kuri television y’iwabo murugo. Yesu amubwira ko amashusho abana bareba mu ma television ar’ibikoresho bya Satani kugira ngo arimbure umwana w’umuntu.

Yesu yamutumye kandi kubwira ababyeyi b’abana kwigisha abana babo nkuko ijambo ry’Imana rivuga.

Nyuma yo kuva i kuzimu, Angelica yajanywe mw’ijuru kugira ngo yerekwe ibyiza byaho. Mbere yo kwinjra mu rurembo rw’ijuru, yahabonye ijambo ryanditse ngo: “Murakaza neza mu bwami bw’ijuru.”

Yeretswe kandi umunsi w’imperuka uko uzaba umeze. Bamujanye ahantu hari ekara (ecran/screen) nini cyane maze abona abantu benshi baburirwa irengero, aho umugore wari ufite inda, inda ye yavagamo ikaburirwa irengero, n’ibindi byinshi biteye ubwoba.

Mama wa Angelica yakomeje gutegereza ko umukobwa we agaruka, ararambirwa cyane. Nyuma y’amasaha menshi ategereje, yigiriye inama yo kubimenyesha ubuyobozi umukobwa we aramutse ataje mu ma saha 24. Kw’isaha ya 23, Angelica yaragarutse asubizwa mu mubiri we.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 19/06/2016 saa 14:59

Iyi dini byashoboka koyaba ilimubuyobe ngaho da! batangi imbabazi kubyaha, kandi nabo bakora ibyaha
Kanda hano umusubize

oscar - 19/06/2016 saa 07:06

Uzashaka guhirika kliziya azahirima ndetse agushe amazuru izo ni propahande z'abarokore ntago Imana (Uhoraho)y'igaragaza ityo ubwo ni ubuyobe .
Kanda hano umusubize

sinarinzi - 17/06/2016 saa 18:46

Uri Petero, ni ukuvuga urutare. Nzubakaho Kiliziya yanjye. Imbaraga z'ikuzimu zizahaguruka aliko ntizizayisenya...
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmanuel - 17/06/2016 saa 08:52

Imirarasire ndabashimiye cyane,ariko mumbabarire coment's yanjye itambuke,ijambo ry'Imana riravuga ngo:Inzira ijya mu ijuru ni nfo kandi irafunganye n'abayinyuramo ni bake,ariko inzira ijya mu kuzimu ni ngari kandi abayinyuramo ni benshi,muze twihane ibyaha twakoze byose,icya kabiri kubatizwa mu mazi menshi, nkuko Yesu Kristo umwami wacu yabatijwe utabikoze ntazajya mu ijuru,icya gatatu imirimo,Matayo 25,Kugaburira abashonji,gufasha imfubyi n'Abapfakazi gusaba no gutanga Imbabazi gukiranuka muli byose,muze dushake ubugingo bigishoboka,Murakoze.
Kanda hano umusubize

sinarinzi - 17/06/2016 saa 18:47

Aliko se uwo muzuka yajyanye camera ikuzimu?
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmanuel - 17/06/2016 saa 08:51

Imirarasire ndabashimiye cyane,ariko mumbabarire coment's yanjye itambuke,ijambo ry'Imana riravuga ngo:Inzira ijya mu ijuru ni nfo kandi irafunganye n'abayinyuramo ni bake,ariko inzira ijya mu kuzimu ni ngari kandi abayinyuramo ni benshi,muze twihane ibyaha twakoze byose,icya kabiri kubatizwa mu mazi menshi, nkuko Yesu Kristo umwami wacu yabatijwe utabikoze ntazajya mu ijuru,icya gatatu imirimo,Matayo 25,Kugaburira abashonji,gufasha imfubyi n'Abapfakazi gusaba no gutanga Imbabazi gukiranuka muli byose,muze dushake ubugingo bigishoboka,Murakoze.
Kanda hano umusubize

- 17/06/2016 saa 06:16

Ibi byose ntawabimenya bavandi uretse Imana,wakwibaza niba paapa n'abahanzi aribo bariyo? Ahaaa Imana idufashe
Kanda hano umusubize

herve - 16/06/2016 saa 19:35

inkuru nk izi zisebanya ntimukazitangaze. aratinyuka akavuga jean paul 2! uyu ni satan wamubonekeye si imana
Kanda hano umusubize

- 31/10/2016 saa 15:55

nshuti kumunsi wimperuka abantu bazatungurwa uwiyoberanyaga abantu bakamwita intungane ntuzatangazwe nuko ariwe urimbutse kubwibyaha byo murwiherero kandi niba umuntu adashobora kubwiza abakristu ukuri Ngo abigishe gusoma ibyanditswe ahubwo akabaheza murungabangabo Ngo bazasabirwa nibapfa nubwo baba haribyo batatunganije nukuba maso ntadini ndwanya gusa nanga ibintu
Kanda hano umusubize

- 31/10/2016 saa 15:56

karamage - 16/06/2016 saa 18:26

inkuru nk izi zo gusebanya ntimukazandike. aratinyuka akavuga jean paul 2! uwo ni shitani yamubonekeye si imana
Kanda hano umusubize

Kk - 16/06/2016 saa 18:08

IBI BIROROSHYE; BURI WESE 'UBYIFUZA' NI UGUCA BUGUFI AKEGERA UWITEKA, UBUNDI AKAKWIHISHURIRA UKAMENYA UKURI. NGAHO MUREKE DUSENGE RERO! Ibya M-Jackson byo binteye ubwoba kubera namukurikiranye kuva kuri OFF THE WALL kugeza U ROCK MY WORLD. TUGOMBA KWIHANA PE!
Kanda hano umusubize

freddy - 16/06/2016 saa 13:05

Mwebwe muhakana ubuhamya bwuwo mukobwa mushingiye kuki! Kubera ko bavuze papa jean Paul ll? Mumenyeko ari umuntu kandi nimba aribyo ataretse(ibyaha) ,Imana ntabwo yamushyira mu bayo(baba ahera).Nimba église catholique yamugize umutagatifu ntabwo bisubanura ko n'Imana yabimugize ntabwo ari abantu bazaca imanza kubyerekeye ugucumura kwisi ahumbwo n'Imana yonyine Jéhovah ,ibyo uriya mukobwa yanditse birashoboka kandi ushaka ibindi bisobanuro wandike,izina rye Angelica zambrano kuri Google uzasubanukirwa

Eddy - 17/06/2016 saa 10:35

uvuze ukuri pe, abantu nibihane bakire Yesu nk'umwami n'umukiza wabo, nibitaba ibyo karabaye abantu bararimbutse.
Kanda hano umusubize

freddy - 16/06/2016 saa 13:05

Mwebwe muhakana ubuhamya bwuwo mukobwa mushingiye kuki! Kubera ko bavuze papa jean Paul ll? Mumenyeko ari umuntu kandi nimba aribyo ataretse(ibyaha) ,Imana ntabwo yamushyira mu bayo(baba ahera).Nimba église catholique yamugize umutagatifu ntabwo bisubanura ko n'Imana yabimugize ntabwo ari abantu bazaca imanza kubyerekeye ugucumura kwisi ahumbwo n'Imana yonyine Jéhovah ,ibyo uriya mukobwa yanditse birashoboka kandi ushaka ibindi bisobanuro wandike,izina rye Angelica zambrano kuri Google uzasubanukirwa
Kanda hano umusubize

sinarinzi - 16/06/2016 saa 11:44

Iyi nkuru narayibonye mu rurumi rw'igifaransa, aho yanditse ntibinemera ko hari uhatanga igitekerezo. Narinzi ko muhora mwigisha ngo abapfuye basinziriye ahantu barindiriye... Mbega umukiranutsi upfa arwana ngo asubire mu mubiri we!!! Ni nka babandi bapfa batera imigeri n'ibipfunsi. Kuri urwo rubuga hari n'ubuhamya bw'umupasitori nubu ukiriho, wavuze uko yahuye na Yezu akamutoza guha icyubahiro Mariya nka nyina we. Urebye ibitutsi abarokore bamutuka wakumirwa. Film y'uyu mukobwa iyo uyirebye uraseka kuko ni Hollywood ivanze n'ubuswa. Uyu musemuzi kuba atavuze ko J. Paul II ngo aba ahetse inzoka ku rutugu ubanza yanze gutera abantu ubwoba. Yezu akuzwe!
Kanda hano umusubize

Moussa Busanza - 16/06/2016 saa 11:44

Iyo n'imitwe y'abarokore na Masamba yarabivuze mundirimbo yeyitwa nyeganyega kandi ibyo bintu byazanywe n'amadini y 'inzaduka, ariko mbabaze :kuki abaislam,abahamya, abanyagatorika, ababahai batajya bahanura, berekwa cg ngo bavuge indimi ?n'uko batizera Imana ?
Kanda hano umusubize

Eddy - 17/06/2016 saa 10:39

igisubizo ni yego
Kanda hano umusubize

Eddy - 17/06/2016 saa 10:43

Nshuti yanjye, icyiza ni uko washaka Yesu akakwihishurira, naho amadini y'imigenzo ntacyo azakugezaho.
Kanda hano umusubize

Moussa Busanza - 16/06/2016 saa 11:44

Iyo n'imitwe y'abarokore na Masamba yarabivuze mundirimbo yeyitwa nyeganyega kandi ibyo bintu byazanywe n'amadini y 'inzaduka, ariko mbabaze :kuki abaislam,abahamya, abanyagatorika, ababahai batajya bahanura, berekwa cg ngo bavuge indimi ?n'uko batizera Imana ?
Kanda hano umusubize

Moussa Busanza - 16/06/2016 saa 11:42

Iyo n'imitwe y'abarokore na Masamba yarabivuze mundirimbo yeyitwa nyeganyega kandi ibyo bintu byazanywe n'amadini y 'inzaduka, ariko mbabaze :kuki abaislam,abahamya, abanyagatorika, ababahai batajya bahanura, berekwa cg ngo bavuge indimi ?n'uko batizera Imana ?
Kanda hano umusubize

Ukuri - 16/06/2016 saa 09:23

Hhhhhh.... Iyo ni imitwe shaa.. uwo mukobwa ahubwo ni Daemon.. njye ndi umusilamu ariko ndahamya ko nta religion n imwe yemera ko abana Imana yabahana.. kuko ntago bandikirwa ibibi cg ibyiza kuko ntibaba bakagira umutima uhitamo ikibi n icyiza.. so, uwo mukobwa na Pastoro we n abatekamitwe ahubwo Imana ibayobore
Kanda hano umusubize

ishimwe - 16/06/2016 saa 09:00

imana ibahe umugisha, Niba koko ibyo byarabayeho tugomba kubikuramo isomo tukihana!
Kanda hano umusubize

hankana - 16/06/2016 saa 07:52

ariko ibi n inzozi cnk
Kanda hano umusubize

jinko - 16/06/2016 saa 11:22

Uyu mukobwa no dayimoni abakristu Bose bakomoka kuri kriziya ubwose arashaka kwerekana iki? Ahubwo iyo avuga ko yabonyeyo aba papa bose
Kanda hano umusubize

- 15/06/2016 saa 20:10

ibi Nukubeshya,ntabwo mbyemeye pe.nibenshi bavuze ibyo bashaka uyu nawe afite icyo ashaka.buri wese agume mu kwizera kwe!!!
Kanda hano umusubize

jimmy - 15/06/2016 saa 19:06

Mana data nyene ijuru n'isi, haaaaa jewe ndumva bitoroshe peeeee!!! Kuja mw'ijuru ndumvako bitoroshe kko ivyombona kw'iyisi kuyivamo ujamw"ijuru ndabona ari birebir gose.
Kanda hano umusubize

Umukristu - 15/06/2016 saa 17:33

Azasubirayo noneho ubuziraherezo kubera ko ibyo avuga ari ubutekamutwe ndetse no kwibasira Kiliziya Gatolika ku buryo bweruye. Kiliziya imaze imyaka irenga 2000. Ntacyo yatwarwa n'amanjwe nk'aya. N'ibitari ibi yarabirenze kandi irenga n'ibindi byinshi.
Kanda hano umusubize

Umukristu - 15/06/2016 saa 17:32

Azasubirayo noneho ubuziraherezo kubera ko ibyo avuga ari ubutekamutwe ndetse no kwibasira Kiliziya Gatolika ku buryo bweruye. Kiliziya imaze imyaka irenga 2000. Ntacyo yatwarwa n'amanjwe nk'aya. N'ibitari ibi yarabirenze kandi irenga n'ibindi byinshi.
Kanda hano umusubize

- 15/06/2016 saa 17:08

NIMUGASEBANYE
Kanda hano umusubize

KARASIRA JOHN - 15/06/2016 saa 17:02

These are mere lies.Ibi ni IBIGAMBO gusa.Mujye mushishoza.Ushatse wese avuga ibyo abonye. Nta muntu wapfuye ngo agaruke.Ibi binyuranye cyane n'ibyo BIBLE yigisha.Ni abantu baba bashaka ko babemera gusa.Mujye mubyima amatwi,ahubwo mushake imana mushyizeho umwete.UMUZUKO w'abantu bapfuye bakorera imana uzaba ku MUNSI WA NYUMA nkuko YESU yabyivugiye (Yohana 6:40).
Kanda hano umusubize

- 31/10/2016 saa 16:02

na tabita WO muri bible yarapfuye aragaruka njye numva twajya twibariza Imana mbere yo gupinga tukayibaza through isengesho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X