Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ubuhamya: Umukirisitu yatewe ubwoba n’ibizira abantu bakorana umurimo w’Imana

Yesu ashimwe bavandimwe muri Kristo Yesu, ngiye kubaha ubuhamya bw’ukuntu Imana yansuye, ikanganiriza impereyeho, ikanyereka ukuntu abantu bakorana umurimo w’Imana ibizira, bagashimishwa no kurimbisha umuntu w’inyuma, bakirengagiza uw’imbere kandi ari we uzabana n’Imana.

Reka tubanze dusome ijambo ry’Imana: Abefeso 2:10 “Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.”

Nakijijwe miri 1999 mu kwezi kwa Kamena(June )itariki sinyibuka ariko nibuka ko hari kuwa gatanu. Naje kugenda nkura mu Mwuka, ngenda menya no gukorera Imana. Mu mwaka wa 2011 birumvikana ko nari maze gusobanukirwa byinshi mu nzira y’agakiza.

Mu mirimo itandukanye nakoraga mu rusengero harimo kuba mw’itsinda ry’abaramyi, kuyobora gahunda kenshi mumateraniro mato n’amanini, kuba mw’itsinda ry’abinginzi mw’itorero, kuba umusemuzi w’indimi zitandukanye z’amahanga, kuba umuyobozi w’abadamu, kuba mu matsinda atandukanye ategura ibiterane binini ndetse n’indi mirimo yabonekaga mu bihe bitandukanye.

Birumvikana rero ko nta muntu mu rusengero waba muri iyi mirimo mvuze haruguru ataratojwe ngo agezwe k’urugero rwo gushobora gukorera Imana.

Rimwe ndi buyobore gahunda y’amateraniro, nari ndi mu rugo nitegura kujya kurusengero nk’uko bisanzwe, maze kwambara njya kwereba mu ndorerwamo (Mirror) kuko nyikunda cyanee….hahaha.

Nari nambaye ikanzu ifite agakoti ,ndiho nireba kandi mbona narimbye nsa neza… numva ijwi rimbwira ngo ninkureho agakoti hanyuma nkambare gahindurije, ndabikora kuko nari maze kumenya ijwi ry’Umwuka Wera.

Rya jwi rirambaza riti ‘’nonese wagenda wambaye gutyo?’’ Ndavuga nti ‘’hoya.’’ Rirongera riti ‘’kubera iki utagenda wambaye gutyo?’’ Ndasubiza nti ‘’birasa nabi’’, hariho indoro nyinshi , ibara ntabwo rikeye kandi abantu banseka, bakibaza icyo nabaye!! None iryo jwi rambwira riti ‘’ngaho ambara uko byaba ari byiza abantu batakwibazaho.’’

Ndabikora , maze nambara neza bitari impindurize.
Ijwi rya Mwuka Wera rirambaza riti ‘’nonese ko warimbye ugiye kuyobora amateraniro y’ubwoko bwanjye, ubu uwaguhinduriza umuntu wawe w’imbere akawushira inyuma, wakomeza ugashishikazwa no kuyobora gahunda? Ese ye nkubaze , uko usa neza inyuma niko usa neza n’imbere?

Nkomeze nkubaze ko abakubona bakwita umukozi wanjye (w’Imana) ukijijwe, aharaho babonye impindurize yawe bakomeza kukwita umukozi wanjye (w’Imana)?

Ako kanya narihindurije koko ndireba, nshuti z’umusaraba nababajwe cyane no kubona uko nsa imbere!!!! Nigiriye agahinda kenshi, nahise mbona uko ndi mubi peeee , nahise nkonja cyane.

Kuko nagombaga kujya kuyobora ntari bubireke, narakomeje njya ku rusengero, ariko mu nzira ndi mu modoka kuko nari nitwaye mu modoka yanjye, nakomeje kugirana ikiganiro na rya jwi, ngeze ku rusengero nasabye ko undi muntu yayobora gahunda, nabo bambonye uko nasaga kubera amarira menshi barabyemeye. Ariko ntibyambujije kujya mu baramyi kugira ngo mpimbazanye Imana nabo.

Bavandimwe nagize amateraniro mabi cyane mu buzima bwanjye kuva nabaho! Imana yantije amaso nshobora kubona impindurize z’abantu benshi bari mu murimo w’Imana nka njye, mbona ibiteye agahinda, ibyo byose byanteye kurira cyane mborogera Uwiteka ngo adutabare atubabarire.

Nabona Yesu agiye kuza agasanga twanduye nk’uko nibonaga ndetse n’abandi nabonaga bikantera agahinda kenshi. Ndashima Imana ko Yesu atagarutse icyo gihe…

Nabwiwe ibi bikurikira:

Kurushaho kurimbisha umuntu w’imbere kuko niwe Imana ishaka, akandi niwe uzabana n’Imana. Kwita cyane uko Imana ikubona kurusha uko abantu bakubona.
Guharanira gushimwa n’Imana kurusha gushimwa n’abantu.

Kumenya ko dukorera Imana izi byose, ibona byose , ituzi neza , si umwana w’umuntu tubeshya.

Kumenya ko imirimo yacu izacishwa mu muriro, twitonde itazaba amashara igashya igakongoka kandi twaravunitse cyane…
Kumenya ko iherezo rya byose riri bugufi, kandi buri muntu wese azahembwa ibihwanye nibyo yakoze.

Imana idufashe cyane, buri wese yihindurize (yisuzume) .
Imana ibampere imigisha myishi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Blessed - 22/06/2016 saa 22:54

Thank u for the testimony,iri jambo ririkunfasha muri iyi minsi!bless u
Kanda hano umusubize

NDAKIZE - 22/06/2016 saa 16:28

Mugomba KWITONDERA abantu bavuga ko bavugana n'imana.Kuko baba bashaka kugaragara ko ngo "bakijijwe".Muli MATAYO 24:13,havuga ko umuntu azamenya ko akijijwe ku munsi w'imperuka.Kuli uwo munsi,imana izica abantu bose bibera mu byisi gusa,isige abantu bake bayikorera by'ukuri (Yeremiya 25:33 na Imigani 2:21,22).Wowe nurokoka kuli uwo munsi,nibwo uzavuga uti "Ndakijijwe cyangwa ndarokotse".Ushatse wese yiyita UMUROKORE.Ntimugakinishe imana.Ni gute wakiyita Umurokore kandi ukavuga ko werekwa n'imana,warangiza ukavuga ngo umwuka wera ni imana?Hari na hamwe mwali mwasoma muli BIBLE ko umwuka wera ari imana?Nta yindi mana ibaho,uretse iyitwa Yehova gusa.Ni YESU ubwe wabyivugiye muli Yohana 17:3.Umwuka wera,ni "imbaraga" imana iha abantu bayikorera,ntabwo ali indi mana.Niyo mpamvu YESU yavuze ati "muzahabwa imbaraga,umwuka wera nubamanukira" (Ibyakozwe 1:8).
Kanda hano umusubize

- 23/06/2016 saa 05:56

isomo ryiza Ryankoze ahantu ,nifuza kuku menya byabaye byiza uduhaye adresse yawe merci
Kanda hano umusubize

NDAKIZE - 23/06/2016 saa 19:30

Bite?Niba ushaka adresse yanjye,mpa telefone yawe nguhamagare.Merci
Kanda hano umusubize

Nestor - 23/06/2016 saa 13:57

Nagomba Nkosore Uwo Mu Temoin Ashingira Intahe Uwo Atazi.Ica Mbere Banza Umenyeko Imana Ari Mpwemu.Soma:yohana4:24,2abakorinto3:17,...Ukaba Utaziko Yesu Ariwe: Uhora, Yehova, Imana Ishobora Vyose; Uba Uriko Uravugishwa N'impwemu Mbi.Soma(1korint 12:3,ivyah 4:8-11,yesay9:6,...).Ivyo Bivuga Ko N'abizera Ubutatu Bose Bazimiye.
Kanda hano umusubize

Mitendesaratiere - 23/06/2016 saa 23:30

abiraubutatu ntibazimiye
Kanda hano umusubize

nkurikiyimanahitimana pour - 24/06/2016 saa 05:46

imanaishimwe cyane igitecyerezocyanjye nkuricyije nkukobibiri yaivugamuri matayo 24kugeza51nkukobiriyai bwiyukoihecyohazabaabatubwirayukoyesu arikirinituzajyouwonaweimanayomwijuruniyoibizi asome zabbur 1 KU4 murakoz
Kanda hano umusubize

Israel - 28/06/2016 saa 11:54

Uratinya kwihinduriza kuko uziko binuka nabi naho ibyo kuvugana n'Imana si ikibazo kuko n'uwo yavugishije wumviseko ariwe wivuzeho ntawundi yavuze ariko ibyo abantu bahishe imbere muri bo bizajya ahagaragara kandi buri wese azahabwa umunani na Se! Imana cyangwa Satani naho ibindi muracyafite umwanya wo guta muri comments zitarimo gufata imyanzuro ngo mwihane ibyaha byanyu!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X