Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ubuhanuzi: abinyujije kuri Facebook, yahanuye urupfu rwa Trump, abatinganyi 50 na Hillary Clinton

Pablo Reyes mu mpera z’umwaka ushize wa 2015 akoresheje Facebook yahanuye Hillary Clinton azaba umugore wa mbere uzayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump kimwe n’abatinganyi bagapfa uyu mwaka. Mu buhanuzi bwe byibura 2/3 byabwo byamaze gusohora.

Umwe mu bantu bakomeje kuvugwa, ni umusore ukomoka mu gihugu cya Mexico. uyu musore ukoresha izina rya Pablo Reyes ku rukuta rwe rwa Facebook akaba amaze kwamamara bitewe nibyo yandika kurukuta rwe nyuma y’igihe runaka aba yatangaje bikaba.

Pablo Reyes mu magambo yashyize ahagaragara taliki ya 26 Ukuboza 2015, yagiraga ati:”niyita umusazi ariko mu mwaka wa 2016 Hillary Clinton niwe mugore wa mbere uzayobora Leta zunze ubumwe za Amerika, isi izashyuha umutwe kubera urupfu rw’ingagi, Prince azapfa, Muhammad Ali azapfa, Kimbo Slice azapfa, Donald Trump azapfa, Leta zunze ubumwe za Amerika zizahura n’irasaswa ry’abantu ritigeze ribaho mu mateka yayo.”

Yakomeje agira ati, “ibi ntago mbivuze kugirango mbatere ubwoba gusa nyuma yo kuba nibwo muzamenya izina ryanjye.”

Dore bimwe muri ibi bintu uyu musore yavuze byamaze kubaho kandi yarabivuze mbere y’igihe kingana n’amezi 6 yose.

Umuhanzi w’icyamamare muri muzika Prince wavuzweho kuzitaba Imana muri uyu mwaka wa 2016, yamaze gupfa tariki ya 21 Mata 2016.

JPEG - 36.7 kb
Nyakwigendera Prince nawe yari yaravuzweho azapfa muri uyu mwaka

Prince yashizemo umwuka nkuko byari byaravuzwe n’uyu muhanuzi abinyujije kurukuta rwe rwa Facebook mu mwaka wa 2015.

Kubijyanye na nyakwigendera Muhammad Ali, wamenyekanye mu guharanira uburenganzira bw’abirabura muri leta zunze ubumwe za Amerika no kwishyira ukizana ndetse n’umukino w’iteramakofi, nawe yavuzweho kuzava mu mubiri muri uyu mwaka wa 2016.

JPEG - 61.2 kb
Muhamedi Ali nawe ngo yahanuriwe gupfa uyu mwaka

Ibi nabyo niko byaje kugenda doreko uyu mugabo wababajwe n’abantu batari bake batuye isi nawe yitabye Imana ku italiki ya 3 Kamena uyu mwaka wa 2016.

Undi muntu wavuzwe ho kuzitaba Imana kandi bikaba uko, ni indwanyi yakataraboneka mu mikino njyarugamba ndetse akaba n’umukinnyi wa filimi, Nyakwigendera Kimbo Slice dore ko nawe yitabye Imana taliki ya 6 Kamena 2016 nkuko byavuzwe mu mwaka wa 2015 ko azitaba Imana

JPEG - 28.5 kb
Iki cyamamare Kimbo cyari cyarahanuriwe ko kizicwa uyu mwaka

Ibijyanye n’iraswa ry’abantu bagera kuri 50 ubwo bari baherereye muri kamwe mu tubyiniro two mu mujyi wa Orlando ho muri Amerika. aka kabyiniro kakaba kazwiho guhuriramo abantu baryamana bahuje ibitsina, nabyo akaba yari yarabivuze mubyo yanditse mu mwaka wa 2015.

JPEG - 86.7 kb
Urupfu rw’abatinganyi 50 rwari rwarahanuwe

Aha ntitwakwibagirwa kuvuga ibijyanye n’iraswa ry’ingagi ( gorilla Harambe)mu buryo butunguranye ubwo yari igiye kwivugana umwana w’imyaka itatu.

JPEG - 31.7 kb
Iyi ngagi yayihanuriye ko izicwa muri uyu mwaka

Ibi ntibyacitse uyu mugabo Pablo doreko nabyo yabivuze ndetse bikaba ari nabyo abantu benshi bemereye ko Pablo Reyes aragurisha umutwe by’Impamo bityo bakaba bizeye ntashiti ko n’ibindi yavuze muri icyo gihe bizaba.

Uyu mugabo Pablo Reyes bavuga ko ari umuhanuzi abinyujije kurukuta rwe rwa Facebook, kugez’ubu abarizwa mu mujyi wa Dallas, ho muri leta ya Texas.

Nyuma yo kwandika aya magambo ndetse 87% yibyo yanditse mu mwaka wa 2015 bikaba bimaze kuba, abantu batari bake babisararanganyije inshuro ibihumbi magana abiri (200,000 shares) kunkuta zabo ari nako bavuga amagambo atandukanye harimo kumujinja gukorana na sekibi naho abandi bakavuga ko afite imbaraga z’Imana.

Kuri ubu Pablo Reyes akaba ari gushakishwa n’abantu batari bake kugirango abahanurire ku bizaba mu mwaka wa 2017 aho abandi bategereje niba Donald Trump wiyamamariza kuzayobora leta zunze ubumwe za Amerika niba koko nawe azitaba Imana nkuko byavuzwe.

JPEG - 48.8 kb
Donald Trump ngo ashobora gupfa muri uyu mwaka

Abahanga mu bijyanye n’ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko uyu mugabo Reyes akoresha uburyo bwo guhindura amataliki y’igihe aba yandikiye ibintu kurukuta rwe (edit) ariko akabikorana ubwenjye kuburyo n’urukuta rwe rwa Facebook rutabasha kubigaragaza.

Aha bavuga ko yandika ibintu mu gihe ashakiye, ariko akabiha italiki za kera kuburyo byagora guhakana ko bitamaze igihe kirekire byanditswe.

Ese ubu buhanuzi bwabantu bamwe na bamwe bavuga ibintu bizaba mu myaka iri imbere, wemeranya nabwo?

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 20/06/2016 saa 13:43

mujye mwitondera abantu bakataje mu ibeshyanabubingwa.
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 19/06/2016 saa 09:09

yewe uyumwakawa 2016 urabura amezi macye reka dutegereze
Kanda hano umusubize

nkera - 18/06/2016 saa 23:15

Ariko mujye mwita ku gusemura bagabo: Call me crazy: Munyita umusazi si Niyita umusazi
Kanda hano umusubize

JO - 18/06/2016 saa 14:41

TRUMP MUMUSHAKAHO IKI UBUNDI ABATWAYE IKI MWAMENYE IBYANYU .
Kanda hano umusubize

keesh - 22/06/2016 saa 09:27

Uvuze neza, Donald Trump ntacyo atwaye kuko ni umupfu wegetse!
Kanda hano umusubize

Kk - 18/06/2016 saa 13:10

TRUMP? NTABWO MPANURA ARIKO UWO MFITIYE UBWOBA NI OBAMA....
Kanda hano umusubize

Rchq - 18/06/2016 saa 12:39

ahaaaa Ibyo nibyoroshe satani azazura nuwapfuye azamanura numuriro uve kwijuru ugwe hasi.Muzirinde mutayoba
Kanda hano umusubize

Ndabibona - 18/06/2016 saa 11:14

Icyo nemera nuko abatekamutwe bari ukwinshi,nzabyemera ari uko Trump aciyeho
Kanda hano umusubize

damas - 22/06/2016 saa 09:22

1 Tess. 5, 20 haravuga ngo: Ntimugahinyure ibyahanuwe!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X