Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ubuhanuzi: Nanone byongeye gutangazwa ko mu mpera z’uku kwezi imperuka izaba

Itsinda ryitwa Conspiracy Theorists ryatangaje ko ku itariki ya 29 Nyakanga 2016 imperuka nta kabuza. Si ubwa mbere bitangajwe ko imperuka izaba ndetse hagatangazwa itariki ikarangira nta kibaye. Ese kuri iyi nshuro izaba cyangwa ni ibimenyerewe ?

Ikinyamakuru The mirror cyandikirwa mu Bwongereza cyatangaje ko Itsinda rya conspiracy theorists ryatangaje ko mu minsi 15 iri imbere, udusongero twisi, akepfo n’aka ruguru, bizajegajega maze byihundurize, maze Yesu kirisitu uzaba ufite uburakari bw’indengakamere, ahereko aza.

Bifashishije amagambo yanditse muri Bibiliya mu gitabo cy’ibyahishuwe 6:12-13, havuga ngo" Nuko mbona amena ikimenyetso cya gatandatu,habaho igishyitsi cyinshi, izuba ririrabura nk’ikigunira kiboheshejwe ubwoya, ukwezi kose guhinduka nk’amaraso. Inyenyeri zo mu ijuru zigwa hasi, nkuko iyo umutini unyeganyejwe n’umuyaga mwinshi, uragarika imbuto zawo zidahishije."

Bakomeza bavuga yuko ibyo byose nibiba, ikirere kirimo umwuka ukikije isi(Atmosphere), kizamanuka kijye hasi kubera umutingito mwinshi bikabije uzaba uri ku isi.

Ibi byose babitangarije mu kiganiro cyo kuri televiziyo cyitwa Armageddon News, aho bemeje neza ko ibi bizaba bitarenze italiki ya 29 Nyakanga muri uyu mwaka.
Si ubwa mbere bitangajwe ko hazaba imperuka kuko mu mpera za 2000 nabwo byatangajwe ko imperuka izaba ndetse abantu benshi batangira kugurisha utwabo ariko birangira itabaye.

Nanone kandi mu 2002 nabwo byongeye gutangazwa ko imperuka igiye kuba ndetse umupasiteri umwe wo mu Bugande akorezanyiriza abakirisitu mu rusengero arangije ararutwika.

Umwaka ushize umukuru w’itorero Zion Temple , Apotre Dr Paul Gitwaza nawe yatangaje ko imperuka izaba itariki yatangaje irangira itabaye.

Ese ibyatangajwe na Conspiracy Theorists bizaba impamo cyangwa ni ibinyoma nk’ibindi? Gusa Yesu Krisitu yasize avuze ko ntawe uzi umunsi cyangwa isaha azagarukira gutwara itorero ko ariyo mpamvu buri wese akwiye kuba maso.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 20/07/2016 saa 10:24

UYUNU MUHANURABINYOMAKUKO ADAHUZA NABIBIRIYA
Kanda hano umusubize

peter - 19/07/2016 saa 07:22

Reka mbahe nimero ya konti yanjye mushyireho frw yanyu mutegereze imperuka. Nzayabasangisha mwijuru imperuka irangiye cg se nipfuba muzayasange. 00000000000bk Ariko niba atari Bibiliya ifite ikibazo; ikibazo gigitwe nanigisha
Kanda hano umusubize

igisumizi bakareke - 19/07/2016 saa 00:27

Bibiliya ivuga ko ntawe Uzi umunsi nigihe izabera ahubwo icyo twakora twisuzume tumenye ese ibaye uyu mwanya byatugendekera bite ? kuri gitwaza ntago nemeranya nabamwita umukozi wImana kuko ntamukozi wImana wigwizaho imitungo kdi murusengero rwe (Zion temple) harimo nabakene kumubiri ikindi kuba yitwa apotre nukubera abayoboke benshi afite kuko ntago yatangije itorero ari apotre kuko yari pasteur nyuma aba bishop ubu ni apotre

Kwizera Dismas - 18/07/2016 saa 21:07

Umwa Mwabantu Yesu Wenyene Yavuze Kukuza Kwiw Atamuntu Numwe Abizi, Atari Data Wenyene. Iyaba Nyen Inzu Yamenya Igihe Igisuma Kizirako, Yoba Maso Ntiyokunze Kwinzu Yiw Yimbwa!!! Mwame Mwiteguy Kuko Ntawuzi Umus Cank Isaha.
Kanda hano umusubize

Friend - 18/07/2016 saa 17:08

Kuvuga umukozi w'Imana mumubeshyera ibyo ntakindi bisobanura uretse ko ari ishyari kubera ukuntu Imana imukoresha bigahesha benshi umugisha.Please mujye mwirinda kwishyiraho imivumo.
Kanda hano umusubize

Joe - 18/07/2016 saa 12:09

Abatekamutwe.com ababyemera n'ababivuga bose kimwe! Ntamperuka izaba rwose!
Kanda hano umusubize

Zuz - 18/07/2016 saa 21:20

iyo bahaze inyama z'ingurube barengejeho na kanyanga barabongoka maze bagahanura ibinyoma
Kanda hano umusubize

NSENGIYUMVA Patrick - 18/07/2016 saa 09:20

There's no one who knows time and day when it'll happen.Please decrease your false stories and follow the Jesus'signs.If you wanna know,go in the Mathew(24:1....).
Kanda hano umusubize

niyo - 18/07/2016 saa 09:04

iyaba nyirinzu yamenyaga igicuku umujura azira gucukura inzu ye yakabaye maso. ntamuntu numwe Uzi igihe azazira bizwi n'Imana yonyine ahubwo twisuzume buri wese amenye uko ahagaze tutazatungurwa. nibaturi mubazataha muriyi minsi tuzatahe twejejwe namaraso ya yesu.
Kanda hano umusubize

niyo - 18/07/2016 saa 09:03

ismael - 20/07/2016 saa 05:34

Urakoze muvandi ntamuntu uzi umunsi cyangwa igihe ahubwo twitegure nka bagenzi banjya ISIYONI!!!!
Kanda hano umusubize

emmanuel Munyankusi - 17/07/2016 saa 17:54

Mwese murababaje. Bible ntacyo itavuga gusa kuba muri abatabona bituma, bamwe muvuga ubusa. None musome Luka 21:29...35 ibintu bihanditse nimubimenya. Murahirwa.
Kanda hano umusubize

- 17/07/2016 saa 17:01

Urebyeibisigayebiberakuriyisi.wasanga.imperuka.yaratinzekuba
Kanda hano umusubize

J M Vianney NT 0788851644 - 17/07/2016 saa 16:53

MWITONDE ABA BARI KUJIJISHA ABANTU NGO BARANGARE,ARIKO BIBIRIYA IBYO IVUGA NI UKURI YESU YARAVUZE NGO NTA MUNTU UZI UMUNSI N'IGIHE,N'UBUTWARE BWA SE WENYINE BITAVUZE KO YESU ATAZI IGIHE AZAZIRA,YABIVUZE KURIYA ,KUGIRANGO ABIGISHWA BE BATAMUBAZA IGIHE AZAZIRA. ABA RERO NI INTUMWA ZA SATANI 100%
Kanda hano umusubize

joma - 17/07/2016 saa 14:53

Ariko ko gitwaza yabivuze ku manywa ndetse kuri YouTube biriho mu mvu n'imvano ikiganiro kirahari! Mumwumve mwebwe muhakana!
Kanda hano umusubize

Jackson - 17/07/2016 saa 12:49

apôtres=? apôtres si izina ry' icyubahiro nkuko bamwe babyibwira. duharaniro kuba Aba- kristo Matayo 23:10 Kandi ntimuzitwe abakuru, kuko umukuru wanyu ari umwe, ari Kristo.
Kanda hano umusubize

coco - 17/07/2016 saa 11:03

Mwibeshyera Pasiteri Gitwaza vraiment, mwimubeshyera. Muzajye mwandika into muzi neza. Ntagusebanya.
Kanda hano umusubize

P Maisha - 17/07/2016 saa 10:52

Bibiliya havugwa ko nta uzi munsi cg igihe
Kanda hano umusubize

edison - 17/07/2016 saa 10:40

ntikabe ibyonibinyoma .
Kanda hano umusubize

Ange - 17/07/2016 saa 10:27

Ntimugasebye umukozi w' Imana! nujya kumuvuga jya ubanza uzunguzeburutimi rwawe mu kanwa inshuro nyinshi! Gitwaza ntiyigeze avuga ko isi izarangira muramubeshyeye cyane! Nimube abanyamwuga plz. Imana ibashoboze
Kanda hano umusubize

Bamenya- Ntakavuro Imasisi Rdc - 17/07/2016 saa 14:00

Abo Bahanuzi Sabimana Bakomoka Kurise Satani . Kuko Ntauzi Umunsi Nigihe
Kanda hano umusubize

uwizeyimana rasher - 17/07/2016 saa 09:09

imugace urubanza yesuniwe Uzi ukuri nimutuze mutejyereze gusa turimumisiyanyuma
Kanda hano umusubize

- 17/07/2016 saa 09:02

imugace urubanza yesuniwe Uzi ukuri nimutuze mutejyereze gusa turimumisiyanyuma
Kanda hano umusubize

Ukuri - 17/07/2016 saa 08:11

Gitwaza na we ni umutekamitwe yarabivuze abayoboke be bamwe barabyizera none amaso yaheze mu kirere..
Kanda hano umusubize

umusomyi - 17/07/2016 saa 08:02

Nta mperuka ihari kuko dufite ibyo Imana yadusezeranije bitarasohora.
Kanda hano umusubize

maniraguha sylvestre - 17/07/2016 saa 13:57

Imperuka irahari uretse ko ntawe uzi umunsi yesu ati ndagiye ariko nzagaruka mbajyane aho ndi namwe muzabeyo kandi ibimenyetso bigaragaza ko agiye kuza biri kugera kwiherezo hasigaye ikimenyetso kimwe aricyo dimanshe kd nacyo cyarangije kujya kumugaragaro rero nijye nawe tumwitegure
Kanda hano umusubize

rukato - 18/07/2016 saa 20:49

Ibyo" umusomyi" avuga nibyo.Ntabwo :Kristo yatanze urutonde rw'ibintu bizabanziriza ukugaruka kwe. Mwese mubasha kubyisomera muri Bibiliya :
Kanda hano umusubize

!!!!!!!!! - 16/07/2016 saa 22:45

Gitwaza ni muntu ki watangaza ubyimperuka. Yesu yadusigiye ibimenyetso kdi yavuze ko ntawuzi umunsi ni saha. Umuhanuzi wese uzakubwira umunsi ni itariki uzamenyeko aruwibinyoma.
Kanda hano umusubize

AAA - 16/07/2016 saa 21:28

IVYO NIBINYOMA
Kanda hano umusubize

yesu nimuzima - 16/07/2016 saa 21:14

Ese bibarize ntakintu mwakora yiyobokamana mudashizemo gitwaza yabatwayiki koko imirasire tubemera nkanyamwuga ariko ntimugatumwe uwabatumwe gusebya apotre gitwaza muzamubwireko arushwa nubusa kuko harabadasebeka imana yakuzamuye ntamuntu wakumanura mwirinde mutazazira ibyomutazi kd we azakomeza akorere imana yamuhamagaye abatuma mubabwire ko mwananiwe koko ibyoyavuze byanditse muri Bible.murakoze mwisubireho kbs
Kanda hano umusubize

yesu nimuzima - 16/07/2016 saa 21:13

gahinyuza gadi - 16/07/2016 saa 18:36

abo nabahanuzi bibinyoma kd bibiriya ivuga ko muminsi yimperuka bazaduka icyukuri nuko kuzakwe kuri bugufi
Kanda hano umusubize

gahinyuza gadi - 16/07/2016 saa 18:34

abo nabahanuzi bibinyoma kd bibiriya ivuga ko muminsi yimperuka bazaduka icyukuri nuko kuzakwe kuri bugufi
Kanda hano umusubize

- 16/07/2016 saa 17:47

MUJYE MUBURA GUKORA NGO MWITEZE IMBERE MWIRIRWE MUBITABAREBA, NINDE WABABWIYE KO WE YAMENYA UMUNSI N'ISAHA?
Kanda hano umusubize

- 16/07/2016 saa 19:08

ariko mwagiye mwandika inkuru zimbitse koko Apotre Gitwaza yigeze avuga ko isi izarangira
Kanda hano umusubize

!!!!!!!!! - 16/07/2016 saa 22:21

GITWAZA NI MUNTU KI???? KUBURYO ARIWE WATANGAZA IBYIMPERUKA. YESU YAVUZEKO NTAWUZI UMUNSI NI SAHA YAMAZA YE. NONE WOWE NGO UTEGEREJE KO GITWAZA AZABITANGAZA?????.
Kanda hano umusubize

- 16/07/2016 saa 23:20

ntimukabeshere abantu yemwe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X