Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwarabonetse ariko si ubwo gupfusha ubusa

Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none dutegereje ibyiringiro by’umugisha, ari byo kuzaboneka kw’ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n’Umukiza watwitangiriye kugira ngo aducungure mu bugome bwose, kandi yuhagirire abantu kugira ngo babe ubwoko bwe bwite, bugira ishyaka ry’imirimo myiza. Ujye uvuga ibyo kandi ubibahugure, ubahana nk’ufite ubutware rwose. Ntihakagire ugusuzugura. (Tito 2: 11-15)

Ubuntu ni ijambo rikoreshwa igihe umuntu ahawe ikintu runaka nta kiguzi atanze; tuvuga ko aherewe ubuntu. Akenshi usanga ikintu umuntu aboneye ubuntu atacyitaho, ntagihe agaciro nubwo yaba yari agikeneye kubera ko nta mbaraga aba yabishyizemo ngo akibone. Umuntu ugeze ku kintu yaruhiye, acyitaho ndetse aracyubaha kuko aba azi neza umwanya yataye, imbaraga yakoresheje n’imvune yagize kugira ngo akigereho.

Agakiza ni impano Imana yaduhereye ubuntu ku bw’urukundo rwayo rutangaje yatugiriye, nta kiguzi umuntu yari kubona ngo acungure ubugingo bwe; Imana yatanze umwana wayo ngo tutarimbuka.

Nyamara usanga aka gakiza abantu bagakerensa; utarakizwa abifata nk’ibidafite umumaro, uwakijijwe nawe akabifata nk’ibisanzwe ntabihe agaciro ngo bimutere kurinda ubugingo bwe.

Kristo azi agaciro k’itorero kuko yatanze amaraso ye bwite, aya maraso ameneka binyuze mu mibabaro ikomeye kugira ngo aducungure, niyo mpamvu iri torero rye arihozaho amaso rwose. (Zaburi 149.4-5): Ubuntu yatugiriye butwigisha kujya twirinda dukiranuka, twubaha Imana, mu gihe cya none, twiringira ukuzaboneka kwe.

Pawulo amaze gukizwa, yasobanukiwe ubuntu yagiriwe, yahamije ashima Imana kubwo kubabarirwa ibyaha, kwatumye Yesu yerekanirwa muri we, kandi ko ibyo yakoraga byose mbere yo gukizwa, yabikoze akiri injiji atarizera. Agitangira gukizwa yari akirwana nibyo yahozemo niho yavugaga ati “nshaka gukora ibyiza ibibi bikantanga imbere.”

Kandi ubuntu bw’Umwami wacu bwarushijeho kunsagirizwa, bufatanije no kwizera n’urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu. (1 Timoteyo1.14). Ubuntu bw’Imana bumaze kumwuzura bugasaga aravuga ngo “ndasiganwa ariko si nk’utazi iyo njya, ndashaka gusingira icyo Kristo yamfatiye”, yarangije avuga ko amaze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro.

Dukeneye imbaraga zidukomereza muri ubwo buntu, ntitubukerense. Uko dutindana n’Imana twuzura ubuntu bwayo, tukuzura kunesha kose kugeza ubwo tuzaba abantu bashyitse, bafite ibyiringiro byo kuzabona Imana yacu. Yesu abahe umugisha.

Wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana, impuguro n’Ubuhamya bigufasha buri munsi, KANDA HANO

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 13/08/2016 saa 22:34

Ibyanditswe bitubwira ko Uzongera ku ijambo ry'Imana ndetse N'UZAKURAHO, bazahanwa. ( Ibyah. 22:18) Reka mvuge KU BAKURAHO. ntabwo twemerewe KUJONJORA mubyanditswe ngo Twemeremo ibyo dushaka GUSA, ibindi tubijugunye, ndetse tubirwanye, tubuze nabandi kubyemera. Ukora ibyo Azahanwa Bikomeye. Ndatanga urugero ku kwizera Yesu. Mbese ibyanditswe bivuga ko Yesu ari nde? 1- Ni Umwana W'UMUNTU ( mat. 16:13 , Mat. 17:12) 2- Ni Umwana W'IMANA (mat. 16:16) 3- Ni IMANA (Yes. 9:5(6), Yoh. 20:28 ,Yoh. 1:1-3) Hari Abemera ko Yesu ari Umwana w'umuntu, n'Umwana w'Imana, Ariko BAGAHAKANA KO ARI IMANA kandi Bakabirwanya, Bagaharanira no ku byangisha abandi. Abo Bazahanwa Bikomeye. Ese Ibyanditswe byemera ko TURAMYA YESU? yego rwose, dusome Abaheb. 1:6 :" Ubwo izongera kuzana imfura yayo izavuga iti Abamarayika bose BAMURAMYE. " RSV ivuga iti ( heb. 1:6) : " ...let all God's Angels WORSHIP HIM" SBLSR igira iti ( Heb. 1:6) : " que tous les Anges de Dieu L'ADORENT" Abantu BATEMERA KURAMYA YESU, bakanabirwanya, bagaharanira no KUBUZA ABANDI KUMURAMYA, Bazahanwa bikomeye. Ese Ibyanditswe bivuga ko Yesu ari Imfura mu byaremwe? Yego rwose. ( Abakolos. 1:15)Ese bivuga ko ari Umugaragu w 'Imana? Yego. (Ibyak. 4:30) Ese bivuga ko Se Amuruta? Yego rwose. ( Yoh. 14:28) Ese aya magambo yose asa n'ahabanye kandi yose ari Ukuri twayahuza dute? Ushaka GUSOBANUKIRWA neza ubu "Bwiru bw'Ubwami bw'Imana " ( Mat. 13:11 ,Luka 10:22 ) ,nazamuke hejuru ys paje yinjire ku IBIRIMO >IYOBOKAMANA, hanyuma afungure Ikigisho cyitwa IYADUTABAYE CYA GIHE..., asome comments zose za Umwigishwa wa Y. K., narangiza, afungure ikindi kigisho cyitwa NTIMUKIGANYIRE NGO MUTEKEREZE IBYEJO, asome comments zose. Azasobanukirwa by'ukuri ibya YESU, KUKO ARI UBWIRU BUKOMEYE. (1 tim. 3:16) IMANA IBAGENDERERE.
Kanda hano umusubize

KABERA Thomas - 14/08/2016 saa 16:13

Ibyo ali byo byose,ntabwo BIBLE yivuguruza.Kandi ntabwo hali imana 2 zingana kandi zisengwa.Haliho imana imwe gusa.C'est une VERITE immuable (ihame ridakuka).Jye nemera ko iyo mana ali SE wa YESU nkuko YESU ubwe yabyivugiye muli Yohana 17:3.Nkemera nuko YESU ubwe yavuze ko tugomba gusenga SE wenyine,YEHOVA.Billions/Miliyari z'abantu basenga mu buryo butandukanye n'ibyo. Kandi ni UBURENGANZIRA bwabo.Gusa nkuko nabivuze,imyemerere imwe ijyana abantu KURIMBUKA indi ikajyana KU BUZIMA BW'ITEKA (Matayo 7:13,14).Nabyo ni VERITE immuable (ihame ridakuka).Ntabwo imana yemera imisengere yose (Matayo 15:9).TUGOMBA GUSHISHOZA mu gihe duhitamo aho dusengera. Tukabigenza nkuko abantu b'i BEROYA babingenje.Soma Ibyahishuwe 17:11.
Kanda hano umusubize

KABERA Thomas - 15/08/2016 saa 12:20

Sorry hali ikintu nali nibagiwe kukubwira.Nibyo koko YESU yitwa imana.Ariko mujye mumenya CONTEXT.Hali abandi bantu bitwa imana.Ubwo se nabo tujye tubasenga?Urugero,MUSA yitwa imana muli EXODUS 7:1.Na SATANI yitwa imana muli 2 Corinthians 4:3,4.Muli iyo context,bivuga ko YESU,MUSA,SATANI bafite imbaraga zidasanzwe.Ariko nta numwe mulibo ungana na YEHOVA.Wowe ubyica ubishaka.Kugirango wumve BIBLE neza,ugomba guhuza amasomo menshi.Kwitwaza gusa ko YESU yitwa imana,ntibivuguruza ko YESU yaremwe cyangwa ko yapfuye.Imana NTIPFA kandi NTIYAREMWE.Kuki udashaka GUHUZA ayo masomo?Ubu mvuze ngo "umwana wanjye ni umugabo,biba bishaka kuvuga ko ali "husband"?Ntabwo se urumva abantu bavuga ngo "uliya si umuntu ni imana"?Bishaka kuvuga ko yakoze ibintu bidasanzwe?Ni muli iyo sens YESU,SATANI,MUSA biswe imana.Ariko ntabwo bazi byose cyangwa bashobora byose.Bose imana irabaruta.Ni YESU ubwe wabyivugiye. Ntabwo YESU areshya n'imana yamuremye.Hali ahantu wasomye ko YEHOVA ali IKIREMWA?Ariko YESU ni IKIREMWA. Emera uko ushaka.Ni uburenganzira bwawe kabisa.IMANA ishobora byose ni imwe gusa,YEHOVA,wabishaka utabishaka.YESU asubiye mu ijuru,ntabwo yareshye nayo,ahubwo yicaye iburyo bw'imana.Ibyo urabizi neza.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 12/08/2016 saa 21:00

Ku Muhamya Kabera, Ubundi umuntu W'INYANGAMUGAYO ntahindura IBYO YUMVIKANYE N'UNDI. reka Nandukure ITEGEKO rya 1 twemeranyije ko tuzagenderaho mu mpaka zacu. Rigira riti : " NZABANZA MBAZE IKICIRO CY'IBIBAZO 5,UBISUBIZA GUSA, hanyuma nibirangira, NAWE UMBAZE IKICIRO CY'IBIBAZO 5,MBISUBIZE GUSA NTABAZA, gutyo, gutyo... " Aya amategeko twayumvikanyeho mbere yo gutangira ibiganiro. None ko Icyiciro cya2 kitari cyatangira ngo utangire kubaza, ukaba ubaza mu cyiciro cya 1,ubwo mucyiciro cya 2 uzakora iki ko aribwo WARI KUZABAZA? ESE KUBA INYANGAMUGAYO BITUNANIZA IKI, wa mugani wa Byumvuhore? Vuga niba wifuza ko dushyiraho ANDI MATEGEKO y'impaka zacu. Kandi noneho Uzayakurikize. Kujya Impaka MU KAVUYO, ntabwo byatuma UKURI KUGARAGARA. OYA. IKINYOMA CYONYINE NICYO GISHOBORA KUNGUKIRA MU KAVUYO. Niba wumva ufite Ukuri, Kuki udashaka ko dupanga neza ibintu maze ngo IKINYOMA TUCYANDAGAZE KU MUGARAGARO? ese wowe wumva UKURI KWAGARAGAZWA MU KAVUYO? CYANGWA IKINYOMA NICYO CYAKUNGUKIRA MURI AKO KAVUYO? Dushyire ibiganiro kuri gahunda. Ese wowe AKAVUYO URUMVA USHAKA AKICYI?
Kanda hano umusubize

KABERA Thomas - 13/08/2016 saa 11:35

Nanzuye nemera ibyo bambwiye:Ko YESU ibyo yavuze " kwali UKWICISHA BUGUFI".Nizere ko wemera ibyo wavuze quand meme.Kuba yaravuze ko imana imuruta (Yohana 14:28),kuba yaravuze ko imana ari SE wenyine (Yohana 17:3),kuba yaradusabye gusenga SE wenyine (Matayo 4:10),byose byali ukwicisha bugufi.Kuba INTUMWA ze zaligishaga ko YESU ali IKIREMWA cy'imana (Abakolosayi 1:15),ko YESU ali UMUGARAGU w'imana (Acts 3:13),etc...Kuri njye,ibyo birahagije ko Imana isumba byose ali YEHOVA gusa.Ni UBURENGANZIRA bwawe kwemera uko ushaka.Ariko menya ko hali IMYEMERERE ijyana KURIMBUKA n''IMYEMERERE ijyana ku BUZIMA BW'ITEKA (Matayo 7:13,14).Komeza inzira wahisemo.Imana yaguhaye BRAIN na LIBRE ARBITRE ngo wihitiremo.Duhagararire hano kuko numvise IMYEMERERE yawe,nawe wamenye iyanjye.BIRAHAGIJE.MERCI.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 12/08/2016 saa 10:27

Ku Muhamya Kabera. Nishimiye cyane ko ugarutse mu Biganiiro. Ariko uracyafite ikibazo gikomeye cyo GUTWERERA umuntu AMAGAMBO. Soma ibyo nanditse byose, nta nahamwe nigeze mvuga ko Yesu yavuze ko "Se Amuruta" ASHAKA KWICISHA BUGUFI : urambeshyera. Si byiza rwose kubeshyera umuntu izuba riva. Ikindi, ndakwibutsa ko Imana ikunda abantu bari "honnete" -Inyangamugayo. Ese buriya wigeze wubahiriza AMATEGEKO twumvikanye tujya gutangira izi mpaka? Soma comment yanjye ya mbere, usome ITEGEKO RYA 1,Maze umbwire niba WARARYUBAHIRIJE. Cyokora, niba ubishaka, njye niteguye gusubukura Impaka zacu. Ese wowe Urabyumva ute?
Kanda hano umusubize

KABERA Thomas - 12/08/2016 saa 17:01

Bonjour.Ndashaka ko tubanza kumvikana ku kintu kimwe.Ku byerekeye imana,ni BIBLE gusa igomba kwivugira.Dore ikibazo rero.Dukurikije BIBLE,hagati ya YESU na SE,YEHOVA,ni nde wujuje ibi bikurikira: Kuba atararemwe,kuba adashobora gupfa,kuba ashobora byose kandi azi byose.N.B.Ibisubizo by'ibi bibazo,byanditse muli BIBLE.Twe gutinda mu magambo,nsubiza udaciye hirya.Vuga uti ni YESU cyangwa ni YEHOVA. MERCI.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 11/08/2016 saa 19:58

Kubera ko Umuhamya KABERA, yafashe icyemezo cyo Guhunga, kandi Impaka twatangiye zitarangiye, reka ntange Umwanzuro wazo. *Ndabibutsa ko, mbere yo kuzitangira, twumvikanye KU MATEGEKO zizagenderaho.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 10/08/2016 saa 16:16

Mwenedata KABERA, Ndabona Utangiye KURAKARA. si byiza rwose kurakarira umuntu ngo n'uko akubajije ibibazo, kandi anerekana ibyanditswe ashingiraho ibyo bibazo. Kandi mwaranabyumvikanyeho ko AKUBAZA, NAWE NYUMA UKAZAMUBAZA. Ikindi kandi Si byiza gutwerera umuntu amagambo : nkaho uvuga ngo " mvuga ko Yesu Abeshya " kandi ntabyo navuze. Ubwo Yesu yaba Abeshya nkizera UMUBESHYI? Umbabarire nkuhane( umanza nkuruta ubukuru - ku mubiri) : si byiza gutwerera umuntu amagambo. Ariko, nanone ndakumva gato. Waketse ko ndi UMU BRANHAMU, kuko nibo bavuga ibinyoma nk'ibyo. Niba Usobanukiwe n'imyizerere kuri JAMBO : ibyo Bita CHRISTOLOGY, njye ntabwo ndi Umu MODALITSE( ababranhamu, aba oneness pentecostals...) , nta n'ubwo ndi umu TRINITAIRE ( GATULIKA n'abana bayo...) .Nta nubwo ndi umu ARIEN( Abahamya, Abamormons, Abachristadelphians...), oya. Njye mfite UKWIZERA K'UMWIMERERE W'ITORERO RYA KRISTO RYA MBERE YA CONCILE DE NICEE ,ibyo binyoma byose navuze haruguru bitaraduka. Izo nyigisho zanyu ZOSE, ni inzaduka, zaje MU KINYEJANA CYA GATATU. Uretse Modalism yaje mu kinyejana cya kabiri. (Nayo ari inzaduka). Ibyo rwose mwese mwirwa mujyamo impaka ,BABAPAKIYEMO, NTIMUZI IBYO ARI BYO, NUBWO MUBISHEGERA CYANE. Izo nyigisho zanyu zose zinzaduka, zirabajyana kurimbuka. (Mat. 7:13). NDABARARIKIRA MWESE Abanyumva ,Gukora Ubushakashatsi, Mukareba icyo Itorero rya MBERE YA NICEE ryemeraga cyane cyane Kuri JAMBO. ibyangombwa byose birahari, google irahari yabibafashamo. Nari nsigaje ikibazo kimwe,hanyuma nawe ukambaza. Niwowe urampa uburenganzira bwo Gukomeza. Kuko twe ABIGISHWA BA YESU KRISTO Imana yaduhamagariye Amahoro: Ntawe tubwira Ubutumwa Bwiza ku kiboko. Kandi dukuriza itegeko rya Kristo dusoma aha : Mat. 7:6 Imana Ikugenderere.
Kanda hano umusubize

KABERA Thomas - 11/08/2016 saa 18:37

Ariko se wa mugabo we,kuki uvuga ko twemera "inyigisho z'inzaduka"?Ngo ni ibintu badupakiyemo.Mbabarira unsubize.Hali ikintu nakubwiye kidahuye na BIBLE.NSUBIZA please.Abahamya aho dutandukaniye n'andi madini,nuko ibyo tuvuze tukubwira naho ubisoma muli BIBLE.Kuli wowe ibyo ni inyigisho z'inzaduka,ibintu wisomera black and white muli BIBLE?It is BIZARRE!!!!Biratangaje cyane.Nakubwiye ko YESU yigishaga ko nta yindi mana ibaho ishobora byose uretse his father (Yohana 17:3),ko YESU ali IKIREMWA cya mbere cy'imana (Abakolosayi 1:15),ko YESU ali UMUGARAGU w'imana (Ibyakozwe 3:13).Izo nyigisho ntabwo ari zo?Ni INZADUKA?? Ibyo YESU yivugiye,wowe uvuga ko kwali ukwicisha bugufi.Ni YESU wakubwiye ko yashakaga kwicisha bugufi,cyangwa ni wowe ubyihimbira?NSUBIZA please.Izo philosophies zanyu zivuguruza Bible,zibabaza imana cyane (Matayo 15:9).Ikibabaje nuko mwanga kuva ku izima.BIBLE yonyine niyo igomba kwivugira,naho izo "interpretations" zanyu ni ZERO kandi zibabaza imana cyane.Wabishaka utabishaka.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 10/08/2016 saa 09:58

IKIBAZO CYA 4 *GUSOBANURA IKIBAZO. Adamu amaze Gucumura yoretse abantu bose Mu Rupfu. Imana yateguye uburyo bwo GUCUNGURA Abantu. Isezerano ry'amategeko, (Isezerano rya kera), Imana yagiranye n'Abisiraheli ryari "igicucu " ( Abaheb. 10 :1-5) cy'isezerano rishya, ( isezerano ryo Gucungurwa.) Mu isezerano rya kera, batambaga IBITAMBO by'Amatungo, ariko ibyo bitambo byashushanyaga IGITAMBO NYAKURI cyari kuzatangwa mu isezerano rishya. *IBYANDITSWE IKIBAZO GISHINGIYEHO. Abaheb.8:8 : "Dore iminsi igiye kuza niko Uwiteka avuga, ubwo Nzasezerana isezerano rishya n'inzu ya Isiraheli. " Abaheb. 9:16-17 : " Iyo isezerano ryo kuraga ribonetse, hakwiriye kuboneka ibihamya ko UWARISEZERANIJE YAPFUYE. isezerano ryo kuraga Risohozwa N'URUPFU RWA NYIRARYO rwonyine, kuko, ritagira icyo rimara rwose UWARISEZERANIJE AKIRIHO. " *DORE NONEHO IKIBAZO : 4) a) Ese Ninde Wagiranye Isezerano rishya na Isiraheli? b) Ese dukurikije Abaheb. 9:16-17 ,NI URUPFU RWANDE rwagombaga RWONYINE ,gutangiza Isezerano rishya? c) Ese hari Umumarayika washoboraga GUPFIRA ABANTU? kubera iki? d) Ese Umwana w'Imana wapfiriye abantu ni IMANA cga ni UMUMARAYIKA? e) Ese wowe ibi byanditswe : Abaheb. 9:16-17 UBYUMVA UTE? (bisobanure mu magambo arambuye) N. B. Ntiwirwe wivuna umbwira ko Imana IFITE UKUDAPFA, cya ITABONEKA, ibyo nsanzwe mbizi kandi mbyemera (mbisoma muri 1tim. 6:16.)
Kanda hano umusubize

KABERA Thomas - 10/08/2016 saa 12:53

Ntabwo nshaka ko duhera muli ibi.Wemera ko YESU ali we MESSIYA imana yatwohereje ngo adupfire kandi ko imana ishobora byose ali Yehova gusa?Wemera ko imana ya YESU ali nayo mana yacu nkuko tubisoma muli Yohana 20:17.Niba utava ku izima ugakomeza kuvuga ko YESU yatubeshye kugirango yicishe bugufi kandi ko aliwe mana ishobora byose,ntaho twazahulira.Niba abiyita Abakristu bemeraga Bible kimwe,twaba idini rimwe.Wumva bitababaje cyane kubona ingirwa-bakristu basenga imana 3 (data,mwana,mwuka wera) barangiza bakavuga ngo bose ni "imana imwe"?.Menya ko abasenga ibinyuranye nibyo Bible ivuga,ntabwo imana ibemera nkuko tubisoma muli Matayo 15:9. Baba bata igihe.Ni SATAN itera izo CONFUSIONS zose,kugirango abantu batamenya imana nyakuli.Wowe urumva ibintu bili clear,ariko ntuva ku izima.Nta yindi mana ishobora byose ibaho.YESU ni umwana w'imana,ni umugaragu w'imana,ni ikiremwa cya mbere cy'imana,yarapfuye kandi imana ntipfa,etc...Ibintu byinshi cyane BIBLE yigisha,wowe wanga kwemera.
Kanda hano umusubize

- 10/08/2016 saa 09:57

IKIBAZO CYA 4 *GUSOBANURA IKIBAZO. Adamu amaze Gucumura yoretse abantu bose Mu Rupfu. Imana yateguye uburyo bwo GUCUNGURA Abantu. Isezerano ry'amategeko, (Isezerano rya kera), Imana yagiranye n'Abisiraheli ryari "igicucu " ( Abaheb. 10 :1-5) cy'isezerano rishya, ( isezerano ryo Gucungurwa.) Mu isezerano rya kera, batambaga IBITAMBO by'Amatungo, ariko ibyo bitambo byashushanyaga IGITAMBO NYAKURI cyari kuzatangwa mu isezerano rishya. *IBYANDITSWE IKIBAZO GISHINGIYEHO. Abaheb.8:8 : "Dore iminsi igiye kuza niko Uwiteka avuga, ubwo Nzasezerana isezerano rishya n'inzu ya Isiraheli. " Abaheb. 9:16-17 : " Iyo isezerano ryo kuraga ribonetse, hakwiriye kuboneka ibihamya ko UWARISEZERANIJE YAPFUYE. isezerano ryo kuraga Risohozwa N'URUPFU RWA NYIRARYO rwonyine, kuko, ritagira icyo rimara rwose UWARISEZERANIJE AKIRIHO. " *DORE NONEHO IKIBAZO : 4) a) Ese Ninde Wagiranye Isezerano rishya na Isiraheli? b) Ese dukurikije Abaheb. 9:16-17 ,NI URUPFU RWANDE rwagombaga RWONYINE ,gutangiza Isezerano rishya? c) Ese hari Umumarayika washoboraga GUPFIRA ABANTU? kubera iki? d) Ese Umwana w'Imana wapfiriye abantu ni IMANA cga ni UMUMARAYIKA? e) Ese wowe ibi byanditswe : Abaheb. 9:16-17 UBYUMVA UTE? (bisobanure mu magambo arambuye) N. B. Ntiwirwe wivuna umbwira ko Imana IFITE UKUDAPFA, cya ITABONEKA, ibyo nsanzwe mbizi kandi mbyemera (mbisoma muri 1tim. 6:16.)
Kanda hano umusubize

- 10/08/2016 saa 09:12

IKIBAZO CYA 4 *GUSOBANURA IKIBAZO. adamu amaze Gucumura yoretse abantu bose Mu Rupfu. Imana yateguye uburyo bwo GUCUNGURA Abantu. Isezerano ry'amategeko, (Isezerano rya kera), Imana yagiranye n'Abisiraheli ryari "igicucu " cy'isezerano rishya, ( isezerano ryo Gucungurwa.) Mu isezerano rya kera, batambaga IBITAMBO by'Amatungo, ariko ibyo bitambo byashushanyaga IGITAMBO NYAKURI cyari kuzatangwa mu isezerano rishya. *IBYANDITSWE IKIBAZO GISHINGIYEHO. Abaheb.8:8 : "
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 9/08/2016 saa 21:57

Mwenedata KABERA, impamvu ntari kugusubiza, n'uko mu MATEGEKO TWUMVIKANYE tujya Gutangira izi Mpaka Zubaka, ITEGEKO RYA 3, rivuga ko " nzabaza ibibazo 5, ukabisubiza, noneho byazarangira, NAWE UKABONA UBUMBAZA ibibazo 5, NANJYE NKAGUSUBIZA. gutyo, gutyo... Humura rwose Ushonje Uhishiwe, Ibisubizo Ndabifite rwose, kandi bidashingiye ku bwenge bw'abantu, Ahubwo bishingiye KU BYANDITSWE BYERA. ( ibintu byose iyo bitagize Amategeko abigenga biba AKAVUYO, kandi " Imana siyo Umuvurungano. "). Ibibazo byawe uzabipange neza, hanyuma, ubimbaze, nindangiza kukubaza, ubu nsigaje ibibazo 2, ntabwo ari byinshi. Ihangane rero. N. B. Mbaye nkushimiye cyane hariya hantu uvuze uti : " DUSHOBORA K U R A M Y A YESU na Yehova." Iyi ni intambwe Ishimishije niba wabivuze bitagutunguye. Kuko bihuye n'aya magambo ( ndakoresha Bibiliya y'Abahamya) yo mu Byahish. 22:8,9 " jyewe Yohana... nikubita hasi imbere y'ibirenge by'umumarayika... ngira ngo MURAMYE, ariko arambwira ati : SIGAHO, NTUGAKORE IBINTU NK'IBYO... I M A N A A B E A R I Y O U R A M Y A. " ubwo wemeye ko TWARAMYA YESU iyo ni intambwe nziza igana mu bwami bw'Imana. IMANA IGUHE UMUGISHA.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 9/08/2016 saa 13:32

#IKIBAZO CYA GATATU Ndagushima ko wihangana ugasoma ibibazo byanjye, ndetse ukagira n'icyo ubivugaho. Imana iguhe umugisha. Reka nkomeze n' ikibazo CYA 3: * Hari Amagambo aboneka mu byanditswe, Amadini yanyu( Inzira zagutse- Mat. 17:13) Atajya akoresha cga akayakoresha nabi, rimwe muri yo ni KWAMBAZA ( To Call Upon, Invoquer). N. B. : Kwambaza bitandukanye no Kwiyambaza. *Dore ibyanditswe ikibazo gishingiyeho: Itang. 4:26 : " Icyo gihe abantu batangira KWAMBAZA izina ry'Uwiteka ( Yehova) " Yes. 55:6 : " Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, NIMUMWAMBAZE AKIRI BUGUFI" zab. 145:18 : ( Bibiliya y'Abahamya) : " Yehova aba hafi Y'ABAMWAMBAZA bose, ABAMWAMBAZA mu Kuri Bose. " *Dore Noneho Ikibazo: 3) a) Ese KWAMBAZA Yehova no GUSENGA Yehova Biratandukanye cga Bisobanura Kimwe? b) Ese KWAMBAZA Bisobanura GUSENGA? yego cga Oya? c) Ese niba KWAMBAZA bitavuga GUSENGA ahubwo bikavuga " GUTUMA umuntu ngo AKUVUGIRE " ,ubwo iyo TWAMBAZA Yehova TUBA YUMUTUMA kuri NDE? d) - 1korinto 1:2 : "Turabandikiye mwebwe...n'abantu bose BAMBAZA IZINA RY'UMWAMI YESU KRISTO. " -ibyakozwe9:14 : " Kandi na hano ahafite ubutware bwo kuboha ABAMBAZA IZINA RYAWE. " i) Ese ibi byanditswe byerekana ko TWAMBAZA izina RYA YESU KRISTO? yego cga Oya? ii) Ese KWAMBAZA YESU bisobanura KUMUSENGA? Yego cga Oya? iii) Ese kuki KWAMBAZA Yehova, byasobanura KUMUSENGA, ariko KWAMBAZA YESU, NTIBISOBANURE KUMUSENGA? ( aha rwose mpakeneye ibisobanuro bwumvikana: Aha uhanyumvishije, rwose nahita uwo mwanya ndeka KWAMBAZA YESU, kuko rwose njye niwe NAMBAZA, nkuko Abisiraheli Bambazaga izina rya Yehova.) Ntegereje Igisubizo nihanganye.
Kanda hano umusubize

KABERA Thomas - 9/08/2016 saa 18:27

Ariko ntabwo wansubije.Wemera ko YESU atali imana yigize umuntu?Naguhaye ingero.Bible ivuga ko asubiye mu ijuru yicaye iburamyyo bw'imana.Aho asubiriye mu ijuru,Intumwa ze zanditse ko YESU ali UMUGARAGU w'imana,kandi ko ali IKIREMWA cya nbere cy'imana.Kuki utabyemera ariko ukavuga ko ibyo YESU yigishije yabeshyaga,ko kwali ukwicisha bugufi? KURAMYA,bitandukanye no GUSENGA.KURAMYA bivuga INVOQUER.Ushobora kuramya YESU na YEHOVA.Ariko tugomba gusenga YEHOVA gusa. KWAMBAZA bivuga "to call upon"," to invok".Dushobora KWAMBAZA izina rya YESU (1 Cor.1:2) cyangwa KWAMBAZA izina rya YEHOVA.Ariko nta na hamwe Bible idusaba Gusenga YESU.Niba uhazi havuge (ariko ugenzure niba n'izindi Bibles ariko zivuga).Mbwira kandi niba wemeye ko YESU nta na limwe yatubeshye kugirango yicishe bugufi.Imana na YESU,ntabwo babeshya.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 9/08/2016 saa 13:06

#IKIBAZO CYA GATATU Ndagushima ko wihangana ugasoma ibibazo byanjye, ndetse ukagira n'icyo ubivugaho. Reka nkomeze n'icya 3 : * Hari Amagambo aboneka mu byanditswe, Amadini yanyu( Inzira zagutse- Mat. 17:13) Atajya akoresha cga akayakoresha nabi, rimwe muri yo ni KWAMBAZA ( To Call Upon, Invoquer). N. B. : Kwambaza bitandukanye no Kwiyambaza. *Dore ibyanditswe ikibazo gishingiyeho: Itang. 4:26 : " Icyo gihe abantu batangira KWAMBAZA izina ry'Uwiteka ( Yehova) " Yes. 55:6 : " Nimushake Uwiteka bigishobo ko abonwa, NIMUMWAMBAZE AKIRI BUGUFI" zab. 145:18 : ( Bibiliya y'Abahamya) : " Yehova sba hafi Y'ABAMWAMBAZA bose, ABAMWAMBAZA mu Kuri Bose. " *Dore Noneho Ikibazo: 3) a) Ese KWAMBAZA yehova no GUSENGA yehova Biratandukanye cga Bisobanura Kimwe? b) Ese KWAMBAZA Bisobanura GUSENGA? yego cga Oya? c) Ese niba KWAMBAZA bitavuga GUSENGA ahubwo bivuga " GUTUMA umuntu ngo AKUVUGIRE " ,ubwo iyo TWAMBAZA yehova TUBA YUMUTUM
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 8/08/2016 saa 13:36

Urakoze, Umuhamya KABERA, nubwo nanone Ntanyuzwe n'igisubizo utanze, ariko reka nkomeze, nkuko twabyumvikanye tujya gutangira izi mpaka zubaka. # IKIBAZO CYA -2- *Ibyanditswe ikibazo gishingiyeho: Guteg. 10:20,21 (muri Bibiliya y'Abahamya) : " Ujye utinya Yehova... niwe Wenyine ugomba GUSINGIZA... " yesaya 42:8 : " Ndi Uwiteka... ICYUBAHIRO cyanjye sinzagiha Undi, N'ISHIMWE ryanjye, sinzariha ibishushanyo bibajwe. *Gusobanura Ikibazo : Ndatsindagira ijambo " WENYINE " : Imana yonyine niyo igomba GUSINGIZWA, bityo ntishaka guha undi uwo ariwe wese,ICYUBAHIRO ,ISHIMWE... byayo. Uku niko KURI. *DORE NONEHO IKIBAZO : 2) -ibyahish.5:11-12 : " numva ijwi ry'abamarayika bavuga n'ijwi rirenga bati : " Umwana w'Intama niwe Ukwiriye guhabwa ubutware,...no GUHIMBAZWA, N'ICYUBAHIRO, N'ISHIMWE. " -ibyahish. 5:13 : "numva Ibyaremwe Byose bivuga biti : ISHIMWE, no GUHIMBAZWA N'ICYUBAHIRO, bibe iby'Iyicaye ku ntebe N'Ibyo UMWANA W'INTAMA, ITEKA RYOSE. " a) Ese Ibi byanditswe byerekana ko Umwana w'Intama ASINGIZWA? yego cga Oya? b) Ese Ibi Utabyise Gusingizwa WABYITA IKI? c) Niba Umwana w'Intama atari Imana Ubwayo YIGARAGAJE mu bundi buryo BUCIRIRITSE, kubera impamvu ( Nkuko njye mbyemera), KUKI ASINGIZWA kandi Imana yaravuze ,mu buryo rwose bwumvikana neza ,ko ari yo YONYINE IGOMBA GUSINGIZWA? ( N. B. Ibyo, uko twahura, najye ndabyifuza cyane, tuzabipanga ibi bibazo nibirangira. Merci.)
Kanda hano umusubize

kabera - 8/08/2016 saa 19:12

Nishimiye ko wemera Bible y'Abahamya.Mbese uzi ko hali Bibles z'amoko menshi cyane (versions).Wikeka ko iyo ukoresha aliyo y'ukuri.Ugomba no gukoresha Bibles zindi.Iyo ugenzuye mu zindi,nushaka ndazikubwira,havuga gutya ngo:"...umugisha n'icyubahiro n'ikuzo bibe ....".Ntabwo bavuga GUHIMBAZWA.Menya ko hali Bibles za kera z'umwimerere.Uzishatse wazibona.Niho umuntu amenyera Bibles nzima n'izitari nzima (Bonnes traductions). Ndabona uvuga ko Umwana w'Intama ari Imana Ubwayo YIGARAGAJE mu bundi buryo BUCIRIRITSE, kubera impamvu. Niko n'aba BRAHNAM bavuga.Bavuga ko ibyo YESU yatubwiye byose (ko imana imuruta,ko tugomba gusenga se wenyine,etc...),ngo kwali ukwicisha bugufi!! Ubwo yaba yarahisemo kutubeshya.Niba nawe ariko wemera,byaba bibabaje cyane.Dore impamvu atari byo.Icya mbere,ntabwo YESU ashobora kubeshya abantu kugirango yicishe bugufi.Wowe se ushatse kwicisha bugufi,wahitamo kubeshya?Imana ntijya ibeshya na limwe (TITO 1:2).Ahubwo nimwe mubeshya kubera gutsimbarara ku myemerere yanyu igoramye.Ntimukabeshyere imana.Icya 2,niba YESU yaratubeshye,ese n'Intumwa ze zaratubeshye?PETERO yanditse ko YESU ali "UMUGARAGU" w'imana (Ibyakozwe 3:13),PAWULO yandika ko YESU ali "IKIREMWA cya mbere cy'imana" (Abakolosayi 1:15).Wibuke ko babyanditse YESU yarasubiye mu ijuru.Tekereza iyo bamera nkamwe bakandika ko YESU yatubeshye kugirango yicishe bugufi!!!Ahantu henshi havuga ko YESU asubiye mu ijuru,atabaye imana,ahubwo "yicaye iburyo bw'imana".Nabyo ntabwo ubyemera.Wabishaka utabishaka,YESU atandukanye n'imana,kandi ntabwo areshya n'imana.Niba udashaka kwemera ibyo YESU n'Abigishwa be bavuze,ufite ikibazo gikomeye.Niba wanga guhinduka,komeza nakubwira iki.Ariko umenye ko bizakugiraho ingaruka ku munsi w'imperuka.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 7/08/2016 saa 21:39

Umuhamya KABERA, ndagushimiye cyane ko unsubizanye Ubugwaneza. Imana iguhe umugisha. Ariko mbere yo kujya ku kibazo cya kabiri, ndakumenyesha ko ntanyuzwe namba n'igisubizo cyawe. Impamvu : 1- Uravuga ko Ibiremwa BYO MU IJURU BYIKUBISE IMBERE y'umwana w'Intama kuko WARI UMUCO WO MURI ISIRAHELI!!! >>Ese Abamarayika, Ibizima, n'Abakuru ko BARI MU IJURU, akaba ari naho BIKUBITIYE IMBERE Y'Umwana w'Intama, ibyo umuco w'Abisiraheli, bihuriyehe N'IBYABEREYE MU IJURU? >> Ese mu ijuru Bagendera kumuco wo muri Isiraheli? >> Ese waduha umurongo umwe w'ibyanditswe, werekana ko mu ijuru BAGENDERA KU MUCO WO MURI ISIRAHELI? 2-Ese niba mu ijuru bakurikiza koko umuco wo muri Isiraheli, bityo, dukurikije uwo muco ,KWIKUBITA IMBERE y'umuntu akaba Nta cyaha kirimo, KUKI MALAYIKA YABYANZE ,YESU WE AKABYEMERA, kandi Igikorwa cyakozwe ari KIMWE ( KWIKUBITWA IMBERE), ndetse cyarakorewe hamwe: Mu ijuru. ( N. B. *Ntukihutire gushinja umuntu ko yizera Ubutatu, kandi ntabyo yakubwiye. Ntukishyiremo ko Abemera ko Yesu ari Imana Bose baba ,Byanze bikunze bemera Ubutatu. *Manza usubize, igihe cyawe cyo kubaza nawe uzidagadura, Umbaze nakubwira iki!
Kanda hano umusubize

KABERA Thomas - 8/08/2016 saa 11:52

Urakoze cyane.Ariko shaka uko twabonana tuganire ku bintu by'imana.Ubu jye nahagaritse akazi kugirango mbone umwanya uhagije wo kubwiriza.Nkuko ba PAWULO,LUKA,PETERO,MATAYO,etc...babigenje.Ese wemera ko YESU asaba abakristu b'ukuri bose kujya mu nzira bakabwiriza?Bisome muli YOHANA 14:12.Ku byerekeye GUPFUKAMA,wali umuco wa ISRAEL kandi YEHOVA yarawemeraga kuko bitandukanye no gusenga.Wibuke ko YEHOVA ariwe wayoboraga ISRAEL,binyuze ku bami yashyiragaho.Wibuke kandi ko abazajya mu ijuru bitwa "ISRAEL Y'UMWUKA".Nakubwiye ko no mu bihugu byinshi byo ku isi,basuhuzanya bapfukamye.Hera muli UGANDA.Niba YESU yaravuze ko "tugomba gusenga se wenyine",ni ihame ntakuka.Urabyemera?Uramutse usenze undi utali Yehova,biba icyaha.Kuko YESU ntabwo angana na se (Yohana 14:28).Niba rero utemera UBUTATU,ni byiza.Jye naciye mu madini yose ya gikristu,nshakisha aho nabona UKURI.Yose ,uretse Abahamya ba Yehova,yigisha kandi agasenga imana y'ubutatu (data,mwana,mwuka wera).Sinzi rero wowe aho usengera niba utemera ubutatu.Nituganira,nzakwereka ibintu byinshi amadini akora nyamara Bible ibibuzanya.Bilimo kwivanga muli politics,kujya mu ntambara zibera mu isi,kwigisha ko upfuye aba yitabye imana,ko biliya bibumbano biba ali Maliya,n'ibindi binyoma byinshi.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 7/08/2016 saa 08:02

Ndasubiza Umuhamya KABERA. * niba koko UKUNDA IMANA, ukaba ukunda N'UKURI, emera tugire IMPAKA ndende, kandi zuzuye ,kuri iki kibazo, muhora mubaza Amanywa n'ijoro : ngo : " KUKI MUSENGA YESU? " *kugirango impaka zitaba iza cyo turwane, akavuyo, cga izo gushega gusa, ZIGOMBA KUGENDERA KU MATEGEKO runaka. *Reka nkusabe niyoroheje, ko wakwemera ko izi mpaka zacu zakurikiza aya MATEGEKO : Irya -1- : Nzabanza mbaze ikiciro cy'ibibazo 5, ubisubiza gusa, hanyuma nibirangira, nawe umbaze ikiciro cy'ibibazo 5, mbisubize gusa ,ntabaza, gutyo gutyo... Irya -2- : Gusubiza, ntagukwepa ikibazo, nka kwakundi abanyapolitiki babigenza. Irya -3-: kwerekana ibyanditswe byera ushingiyeho Igisubizo. Reka Noneho ntangire. ICYICIRO CYA I : IKIBAZO CYA 1 : >> Iki kibazo gishingiye kuri ibi byanditswe : - Ibyahish.22:8,9 : Aha Malayika yanze ko Yohana AMWIKUBITA IMBERE, aravuga ati: Reka IMANA abe ariyo URAMYA. - Kuva 20:5 : Aha Imana ivuga ko IFUHA. Ibyahish.5:8 : Aha, Ibyaremwe byose byo mu ijuru BYIKUBISE IMBERE Y'UMWANA W'INTAMA. >>Gusobanura ikibazo: Malayika yanze ko BAMWIKUBITA IMBERE kuko azi neza ko ICYO GIKORWA ,Imana IGIFUHIRA. Umwana w'intama we YEMEYE ko BAMWIKUBITA IMBERE. ( Kandi ntiyari ayobewe ko icyo Gikorwa Imana IGIFUHIRA) *IKIBAZO noneho ngicyi : 1- a) Mbese hari UMUGARAGU wakwemera KURYAMANA N'UMUGORE WA SHEBUJA? ibyo Wabihuza Ute n'Ibya wa Mumarayika wanze ko Yohana Amwikubita Imbere? b) Mbese hari UMWANA wakwemera KURYAMANA N'UMUGORE WA SE? ibyo Wabihuza Ute No kuba Umwana w'intama yaremeye ko Ibiremwa byose byo mu ijuru Bimwikubita Imbere? N. B. Niba koko Ukunda Imana, Ukaba Unakunda Ukuri, ndakwinginze SUBIZA IBI BIBAZO. Imana Iguhe Umugisha.
Kanda hano umusubize

KABERA Thomas - 7/08/2016 saa 17:02

Urakoze cyane wowe witwa UMWIGISHWA WA YESU KRISTO.Dushime na IMIRASIRE.COM yaduhuje.Ndabona wowe ugerageza gukoresha neza BIBLE.Kandi koko ndabona nta mpaka zo kurwana ushaka.Tuzashakana tuganire ibyerekeye imana.Mpa nomero ya telefone yawe tuzicare tuganire ku mana.Ariko reka mbe ngusubije.Menya ko Bible itajya yivuguruza nkuko bamwe babikeka.BIBLE yivuguruza ntabwo twayemera.Ariko hali CONTEXTES abantu batumva,bityo bagahimba ko imana ali UBUTATU.Iryo jambo ntaliba muli Bible.Ryahimbwe n'umugatolika witwaga TERTULLIEN.Kubyerekeye GUPFUKAMA,wali umuco w'Abayisirayeli.Ntabwo kwali ugusenga.Uzi ko no muli Uganda abagore bapfukamira abagabo babo.Malayika yanze ko Yohana amupfukamira ngo "amuramye".Naho ibinyabizima 24 bipfukamira Yesu mu ijuru,nta na hamwe Bible ivuga ko ibyo binyabizima byashakaga kumuramya.Gupfukamira umuntu byali UMUCO wo muli ISRAEL.Wibuke ko YESU yavuze ko "tugomba KURAMYA se wenyine" (Matayo 4:10).YESU,ndetse n'undi muntu wese,ushobora kubapfukamira,ariko birabujijwe kubaramya. Kugirango tuzaganire,nuko ubanza kwemera ko BIBLE itajya yivuguruza.YESU yavuze ahantu henshi ko imana imuruta.Soma mu bitabo byose no kuli INTERNET,urasanga ko UBUTATU bivuga imana 3 (data,mwana,mwuka wera),zingana,kandi zisengwa.Ntabwo rwose YESU yaba umwana w'imana kandi ngo abe areshya na SE.
Kanda hano umusubize

Charles - 6/08/2016 saa 16:07

Kabera we, abatagatifu bakomeye ushobira no kwiyambaza ukora noveni ukaronka ingabire zikomeye basebgaga my buryo wowe unenga. Ubwo wisunga google ushaka ukuri, reba noneho ubuzima bwa Cure d'Ars, Soeur Faustine,..Martun eveque de Tours(France)....maze wemere cg ukomeze ubuhakanyi. Ese uwo Yezu yabwiye intumwa ko azamwohereza ngo azikomeze we umushyira he mu buzima bwawe bwa roho ko biri muri iyo bibliya uvuga ?
Kanda hano umusubize

KABERA Thomas - 6/08/2016 saa 13:06

Abantu bajye bitondera inyigisho bahabwa.Urugero,muli iyi nyandiko,Rejoice Africa Ministries irashaka kubwira abantu ko YESU ariwe mana y'abantu.Bisome ahabanza.Mujye mwibaza muti: "Ni gute YESU yaba UMWANA W'IMANA kandi akaba n'imana?".Aha niho Padili na Pastors bahera bigisha ko imana ali UBUTATU.Nyamara n'iryo jambo nta riba muli Bible.Ryahimbwe n'umugatulika witwaga TERTULLIEN mu kinyekana cya 2.Jya muli Google wandike ijambo Origin of Trinity.Urumirwa.Urasanga ridashingiye kuli Bible.Dore uko Bible yigisha:YESU ubwe,yigishaga ko imana imuruta.Byisomere muli Yohana 14:28 na Mariko 10:18.Yigishaga ko imana ye aliyo mana yacu (Yohana 20:17).YESU yatubujije kumusenga,ahubwo adusaba gusenga SE wenyine (Matayo 4:10).INTUMWA ze,nta na limwe zigashaga ko YESU ariwe mana yacu.Zigishaga ko YESU ali IKIREMWA CYA MBERE cy'imana (Colossians 1:15),ko YESU ali UMUGARAGU w'imana.Ntimugapfe kujya gusengera aho mubonye.Bible idusaba kubanza gushishoza (1 Yohana 4:1).Kuko iyo usenga mu buryo bunyuranye na Bible,ntabwo imana yumva amasengesho yawe (Matayo 15:9).Bityo uba utazaba muli Paradizo.Imana idusaba kuva mu madini y'ibinyoma (Ibyahishuwe 18:4). Wikibwira ngo byose nugusenga.Banza wige Bible neza,ubone guhitamo.Hali ibintu byinshi imana yanga,abantu bakora batazi ko ali ibyaha bikomeye.Bilimo no gusenga mu buryo bunyuranye na Bible.Ngo hali imana data,mwana na mwuka wera,ngo aliko ni imana imwe gusa.Bibabaza imana cyane kuko ishaka ko ariyo dusenga yonyine. Na YESU arabitwigisha,ati "Mujye musenga data wenyine".Nyamara ingirwa-bakristu bisengera YESU na mwuka-wera.Ni akumiro.Umuntu akukubuza ikintu,wowe ukagikora kandi ukavuga ngo uramukunda?
Kanda hano umusubize

Gahinyuza Gad - 6/08/2016 saa 21:44

Ndashaka kugusubiza mwene data Thomas ngusubirisha icyo Bibiriya ivuga kubutatu butagatifu,ndetse nokubu Mana bwa Yesu niba wemera Bibiriya koko nkuko nkuko wabyivugiye ukaba wemerako ,nkuko bibiriya ibyivugira ntawukwiriye kugabanyaho cyagwa kongeraho kuko abongeraho cg bakagabanyaho bazacirwaho iteka dore amwe mumasomo avuga ubutatu bwera Matayo28:18-20 havugango nuko mugende mwigishe abantu ubutumwa bw 'iza mubabatiza mwizina rya Data umwana n'umwuka wera mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose kandi ndikumwe namwe iminsi yose kugeza kumpera yisi iri somo ryerekana ubutatu ndetse nubuMana bwa Yesu nubu Mana bwa mwuka Uwera.ijambo ndikumwe namwe iminsi yose kugeza kumperuka ryerekana ko Yesu yagombaga kubana n'abigishwa be muburyo bwamwuka, nkuko abivuga muri Yohana 16:4-15 muri iyo mirongo Yesu abwira abigishwa be ko namara gusubira mwijuru azaboherereza umufasha ariwe mwuka muziranenge iyo nImana ibana nabantu muburyo butagaragara.muri make. ubutatu bwera niki? muri yesu Imana yiyerekanye yambaye umubiri w'umuntu kugirango icungure umuntu waguye mucyaha kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu Abaroma5:18-19 iri somo ryerekana ko twacumuriye muri Adamu tugacungurirwa muri yesu. ikindi nuko Yesu mbere yuko avukira mw'isi yahozeho soma Yohana1:1-5 kandi yaje yoherejwe nase Yohana3:16-18. nkuko abariwe ninzoka zifite ubumara bwica mugihe cyabisiraeri barebaga kunzoka y'umuringa imanitswe bagakira ,ninako Yesu yagombaga kumanikwa kugirango umunyabyaha wizera urupfu rwe ahabwe ubungo Yohana1:14. muvandimwe wange nkunda Thomas, nagirango nkubwire ko kuba yesu Bibiriya imwita umwana w'umuntu ,ikongera ikamwita umugaragu w'Imana, ikongera ikamwita Imana icyo nicyo Bibiriya yita ubwiru bwahishwe ariko bwahishuriwe abanyabwenge basoma bibiriya bicishije bugufi. ibyutumva kd byakiubereye urujijo niwicisha bugufi umwuka wera azabigusobanurira kd nubisobanukirwa bizaguhindukira isoko idudubiza kugeza kubigingo buhoraraho. kuko yesu ariwe buye ryahinyuwe nabubatsi ariko ryahindutse irikomeza imfuruka ibyakozwe nintumwa 4:11 kandi ntawundi agakiza kabonerwamo kuko ari ntarindi zina munsi yijuru ryahawe abantu dukwiriye gukieizwamo. Imana ikurinde.
Kanda hano umusubize

Gahinyuza Gad - 6/08/2016 saa 21:48

Ndashaka kugusubiza mwene data Thomas ngusubirisha icyo Bibiriya ivuga kubutatu butagatifu,ndetse nokubu Mana bwa Yesu niba wemera Bibiriya koko nkuko nkuko wabyivugiye ukaba wemerako ,nkuko bibiriya ibyivugira ntawukwiriye kugabanyaho cyagwa kongeraho kuko abongeraho cg bakagabanyaho bazacirwaho iteka dore amwe mumasomo avuga ubutatu bwera Matayo28:18-20 havugango nuko mugende mwigishe abantu ubutumwa bw 'iza mubabatiza mwizina rya Data umwana n'umwuka wera mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose kandi ndikumwe namwe iminsi yose kugeza kumpera yisi iri somo ryerekana ubutatu ndetse nubuMana bwa Yesu nubu Mana bwa mwuka Uwera.ijambo ndikumwe namwe iminsi yose kugeza kumperuka ryerekana ko Yesu yagombaga kubana n'abigishwa be muburyo bwamwuka, nkuko abivuga muri Yohana 16:4-15 muri iyo mirongo Yesu abwira abigishwa be ko namara gusubira mwijuru azaboherereza umufasha ariwe mwuka muziranenge iyo nImana ibana nabantu muburyo butagaragara.muri make. ubutatu bwera niki? muri yesu Imana yiyerekanye yambaye umubiri w'umuntu kugirango icungure umuntu waguye mucyaha kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu Abaroma5:18-19 iri somo ryerekana ko twacumuriye muri Adamu tugacungurirwa muri yesu. ikindi nuko Yesu mbere yuko avukira mw'isi yahozeho soma Yohana1:1-5 kandi yaje yoherejwe nase Yohana3:16-18. nkuko abariwe ninzoka zifite ubumara bwica mugihe cyabisiraeri barebaga kunzoka y'umuringa imanitswe bagakira ,ninako Yesu yagombaga kumanikwa kugirango umunyabyaha wizera urupfu rwe ahabwe ubungo Yohana1:14. muvandimwe wange nkunda Thomas, nagirango nkubwire ko kuba yesu Bibiriya imwita umwana w'umuntu ,ikongera ikamwita umugaragu w'Imana, ikongera ikamwita Imana icyo nicyo Bibiriya yita ubwiru bwahishwe ariko bwahishuriwe abanyabwenge basoma bibiriya bicishije bugufi. ibyutumva kd byakiubereye urujijo niwicisha bugufi umwuka wera azabigusobanurira kd nubisobanukirwa bizaguhindukira isoko idudubiza kugeza kubigingo buhoraraho. kuko yesu ariwe buye ryahinyuwe nabubatsi ariko ryahindutse irikomeza imfuruka ibyakozwe nintumwa 4:11 kandi ntawundi agakiza kabonerwamo kuko ari ntarindi zina munsi yijuru ryahawe abantu dukwiriye gukieizwamo. Imana ikurinde.
Kanda hano umusubize

Gahinyuza Gad - 6/08/2016 saa 21:49

Ndashaka kugusubiza mwene data Thomas ngusubirisha icyo Bibiriya ivuga kubutatu butagatifu,ndetse nokubu Mana bwa Yesu niba wemera Bibiriya koko nkuko nkuko wabyivugiye ukaba wemerako ,nkuko bibiriya ibyivugira ntawukwiriye kugabanyaho cyagwa kongeraho kuko abongeraho cg bakagabanyaho bazacirwaho iteka dore amwe mumasomo avuga ubutatu bwera Matayo28:18-20 havugango nuko mugende mwigishe abantu ubutumwa bw 'iza mubabatiza mwizina rya Data umwana n'umwuka wera mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose kandi ndikumwe namwe iminsi yose kugeza kumpera yisi iri somo ryerekana ubutatu ndetse nubuMana bwa Yesu nubu Mana bwa mwuka Uwera.ijambo ndikumwe namwe iminsi yose kugeza kumperuka ryerekana ko Yesu yagombaga kubana n'abigishwa be muburyo bwamwuka, nkuko abivuga muri Yohana 16:4-15 muri iyo mirongo Yesu abwira abigishwa be ko namara gusubira mwijuru azaboherereza umufasha ariwe mwuka muziranenge iyo nImana ibana nabantu muburyo butagaragara.muri make. ubutatu bwera niki? muri yesu Imana yiyerekanye yambaye umubiri w'umuntu kugirango icungure umuntu waguye mucyaha kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu Abaroma5:18-19 iri somo ryerekana ko twacumuriye muri Adamu tugacungurirwa muri yesu. ikindi nuko Yesu mbere yuko avukira mw'isi yahozeho soma Yohana1:1-5 kandi yaje yoherejwe nase Yohana3:16-18. nkuko abariwe ninzoka zifite ubumara bwica mugihe cyabisiraeri barebaga kunzoka y'umuringa imanitswe bagakira ,ninako Yesu yagombaga kumanikwa kugirango umunyabyaha wizera urupfu rwe ahabwe ubungo Yohana1:14. muvandimwe wange nkunda Thomas, nagirango nkubwire ko kuba yesu Bibiriya imwita umwana w'umuntu ,ikongera ikamwita umugaragu w'Imana, ikongera ikamwita Imana icyo nicyo Bibiriya yita ubwiru bwahishwe ariko bwahishuriwe abanyabwenge basoma bibiriya bicishije bugufi. ibyutumva kd byakiubereye urujijo niwicisha bugufi umwuka wera azabigusobanurira kd nubisobanukirwa bizaguhindukira isoko idudubiza kugeza kubigingo buhoraraho. kuko yesu ariwe buye ryahinyuwe nabubatsi ariko ryahindutse irikomeza imfuruka ibyakozwe nintumwa 4:11 kandi ntawundi agakiza kabonerwamo kuko ari ntarindi zina munsi yijuru ryahawe abantu dukwiriye gukieizwamo. Imana ikurinde.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X