Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ubuzima bupfunyitsemo igitangaza gikomeye ni bwo bukubabaza kurushaho

“Amaze kubabazwa ababonekera ari muzima, atanga ibimenyetso byinshi, agumya kubabonekera mu minsi mirongo ine avuga iby’Ubwami bw’Imana.” (Ibyakozwe n’Intumwa1:3)

Nubwo twebwe abantu hari uko twifuza ko Yesu yatwiyereka, ariko we afite umuteguro mwiza w’uko yatwiyereka. Yiyeretse abigishwa be mu minsi 40, ariko na nyuma yakomeje kwiyereka abantu kuko natwe twaramubonye. Muri Kristo biba bigishoboka ko hari icyo yakora nubwo wabona bikomeye ariko we aracyatangaza ko agifite icyo yakora kuri wowe.

Yohana nawe yibazaga nk’uko nawe uri kwibaza, ari ku kirwa i Patimo mu mubabaro ukomeye n’amakuba menshi. Mu bigaragara rwose byari byarangiye, ariko ku munsi w’Umwami Imana abona Yesu aramwiyeretse. Kujya i Patimo kwa Yohana ntibyumvikana ko hari umumaro byari kutugirira ariko byagize umumaro mu ihishurirwa yahaboneye kuko natwe bikidufasha n’uyu munsi.

Yohana yabwiwe byinshi uwo munsi abwirwa no kubyandikira amatorero kugira ngo natwe abariho ubu bitugirire umumaro. Aravuga ati i Patimo kujyayo si ubushake bwanjye cyangwa imbabazi z’abantu ahubwo n’amakuba kandi nsangiye n’abandi bizera, si njye gusa.

Ati “nubwo nari mu kaga gakomeye gutyo ariko hari umunsi wabayeho, umunsi w’Umwami wacu nari mu Mwuka inyuma yanjye numva ijwi ry’impanda.” Uwo munsi ntiyongeye kumva wa mubabaro ahubwo yumva ijwi ryiza rya Yesu rimubwira riti: “witinya Yohana ni njye wa mbere n’uw’imperuka” bivuga ngo ibiri hagati nabyo byose biri mu bushobozi bw’Imana kandi irabishoboye rwose, ifite imbaraga n’ubwenge bwose ndetse n’ibyo abantu batunze ni ibyo iba yabavunguriyeho. Imana ishimwe! (Ibyahishuwe 1:9-18).

Uwiteka ni we uhindura ibitagaragara bikavamo ibiboneka

Abisiraeli nabo bageze ku nyanja itukura babura icyo bakora: imbere ari inyanja, impande ari imisozi, inyuma yabo ari amagare y’ingabo za Farawo, batangira gutuka Mose bamubwira ko birutwa nuko yari kubarekera muri Egiputa.

Nubwo rwose nta gisubizo bari bafite imbere yabo, Mose yinginze Uwiteka amutakira, Imana iriyerekana ibaza Mose impamvu ayitakira, iramubwira ati “ni iki ufite mu ntoki zawe?” Mose asubiza Uwiteka ko afite inkoni, Uwiteka aramubwira ati “ngaho yirambure hejuru y’inyanja urabona inzira.” Uko ni ko byahise bigenda.

Umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati “Nzahagarara ku munara wanjye aho ndindira ntegereze icyo Uwiteka ambwira kandi azansubiza kucyo namuganyiye.”Si igihe cy’Abisiraeli gusa n’uyu munsi Imana iracyiyerekana.

Nubwo nawe uyu munsi wumva andi majwi menshi aguca intege, ariko hari umunsi uzumva ijwi rya Yesu ritameze nk’ayo, rivuga neza rije kugutabara. Nubwo haba ibihe bikomeye Yesu ajya atwiyereka rwose, uko waba umeze kose n’aho waba ugeze hose.

Abantu babasha kurebera inyuma bakibwira ko wowe uri mu bihe byiza, uguwe neza ariko Imana yo imenya neza uko umuntu abayeho. Irabizi uko ugowe, ariko ikakubwira ko nuguma mu mwanya wawe neza izakugarukaho igakora ibitatekerezwaga n’abantu.

Nubwo i Patimo hari ibigoye ariko naho Yesu ariyo, dusabwa kuba mu Mwuka gusa kugira ngo amaso yacu ahweze tuhamubone.

Nk’uko mu isi hari ahantu hamwe na hamwe ugera bigasaba ko ukwiye kuba uzwi kugira ngo wakirwe, uko niko no ku Mana dukwiye kubanza kwisuzuma mbere yo gutabaza. Mbese ubundi turi bande bo kwakirwa nayo atari ugupfa kugenda gusa?

Dusabwa kubanza kwitunganya kugira ngo tube tuboneye rwose imbere y’Imana, atari ugushaka gutabarwa gusa nyamara tutaboneye nkuko ishaka. Umunsi w’Umwami Imana wo urahari ndetse n’i Patimo yahadusanga ariko nk’uko Yohana atigeze yivovota ariyo, ni ko nawe udakwiye kwivovotera aho uri kugeragerezwa.

Ibi byabaye ku batubanjirije kugira ngo bitwigishe

Tukiri mu makuba n’ibyago dukwiye kudacika intege tukaba abanyamumaro no ku bandi, tukiyubakamo ibyiringiro byuzuye kugira ngo twubake n’abandi. Yohana ari i Patimo, mu bigaragara ntiyakagombye kuba yaragize umumaro ukomeye gutya kuko ntiyari azi ko hari ihumure ryamugeraho, ariko akiri mu makuba Yesu yaramwiyeretse aba uw’umumaro kuko Imana yari izi impamvu yo kuhaba kwe.

I Patimo naho Yesu yahiyeretse Yohana kandi nyuma yamuhinduye uw’umumaro. Nawe akomeze akwiyereke mu muryāngo wawe, mu kazi, ku ishuri mu masomo yawe, aho ubona nta byiringiro, ahagaragara nko mu miraba, aho hose afite uko yahakwiyerekera akaguha umunezero udacagase n’ibyishimo bidacubangana.

Mu makuba tunyuramo Imana iba ifite umugambi wayo upfunyitsemo ibyiza kuri twe tutamenya n’icyo ishaka kudukoresha. Ku bigaragara inyuma bitewe n’ibihe urimo hari igihe ubona nta mumaro wagira ariko Yesu we si uko ameze kuko atareba nk’abantu, azi agaciro k’icyo azagukorera kandi gutabarwa kwawe agufite mu maboko ye, ntazabura kukwiyereka mu bihe byose ucamo. Wowe ntutezuke kumuhozaho ibyiringiro byawe kuko yiteguye kukwishimisha ibyishimo bingana n’iminsi wababarijwemo! Amen.

Wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana n’Ubuhamya bigufasha buri munsi, KANDA HANO

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

iganze - 30/08/2016 saa 09:51

Nta cyadutandukanya n'urukundo rw'Imana, ari urupfu, ari inkota,inzara ..igihe cy'ubu n'ikizaza, kuko ingororano zidutegereje zirenze kure ibyo twita byiza muri ubu buzima. Muvandimwe ntihagire ikiguca intege mu bigira iherezo, komeza inzira watangiye.
Kanda hano umusubize

Yego - 28/08/2016 saa 19:39

Uriya "Muhamya wa Yehova" umunsi yagize umwete akazirikana uburyo iryo "dini" (rero ngo amadini ni abandi da!) ryavutse ni uburyo uwarishinze yarangwaga n'uburiganya ahari nibwo azasobanukirwa. Iyo uvuze iby'uwo mugabo bahita bamwihakana ko atari nkomoko. Umunsi rero yemeye akavuga neza aho aherereye n'itorero rye ubwo n'imirongo ya Bible tuzayiganiraho. Amahoro
Kanda hano umusubize

docile - 28/08/2016 saa 14:37

Ariko kuki buri gihe utambutsa ubutumwa bwawe ucira abandi imanza?Kuki wumva abahamya ba yehova ari bo baboneye?Imana ntinegurizwa izuru icyo ubiba nucyo uzasarura.soma Matayo 7:1-6.
Kanda hano umusubize

iryamukuru - 28/08/2016 saa 13:14

arikose benedata. Yesu ni yesu kandi igihe cye sicyo cyubu. none wambwira aho yesu yandeye mu ndege,mu modoka, kuri moto,telefonese yakoreshaga! kuko nyine bitabagaho. ariko ubu biriho kadi nawe ubikoresha aruko wubatse cg se wishyuye. sibyo se? ninde wishyuza mu kumva ijambo ry'imana. arikoriko ngo abapasitoro! ko mutavuga abaroma nuko batarya se! badatuye neza se,insengero zabo zubatswe niki? muzambarize maze ubundi mwisubize.
Kanda hano umusubize

iryamukuru - 28/08/2016 saa 13:13

arikose benedata. Yesu ni yesu kandi igihe cye sicyo cyubu. none wambwira aho yesu yandeye mu ndege,mu modoka, kuri moto,telefonese yakoreshaga! kuko nyine bitabagaho. ariko ubu biriho kadi nawe ubikoresha aruko wubatse cg se wishyuye. sibyo se? ninde wishyuza mu kumva ijambo ry'imana. arikoriko ngo abapasitoro! ko mutavuga abaroma nuko batarya se! badatuye neza se,insengero zabo zubatswe niki? muzambarize maze ubundi mwisubize.
Kanda hano umusubize

KARASIRA JOHN - 28/08/2016 saa 10:29

Nubwo abantu benshi biyita ko bali mu muteguro wa YESU,abo yemera ni bake cyane nkuko tubisoma muli Matayo 7:13-20.Benshi biyita ABAROKORE,ABAKOZI B'IMANA,nyamara Bible ikabita abakozi b'inda zabo (Romans 16:18).Bible idusaba gushishoza mu gihe duhitamo aho tujya gusengera (amadini).Twige Bible neza kugirango abiyita abakozi b'imana be gukomeza kutubeshya bagamije inda zabo.Kujya imbere y'abantu ukigisha sibyo bikugira umukozi w'imana.Ubu usanga benshi baba Pastors n'abagore babo bakaba pastors kubera ko babonye byinjiza agafaranga gatubutse.Nyamara YESU n'abigishwa be babwirizaga ku buntu kandi natwe badusaba kubwiriza ku buntu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X