Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Umwambaro wa kiyisilamu uhisha mu maso h’abagore waciwe mu Rwanda

Umukuru w’abayisilamu mu Rwanda Mufti Hitimana Salim yategetse abagore b’abayisilamu kutongera kwambara umwambaro uhisha uburanga hagamijwe kwirinda ibikorwa by’iterabwoba.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Nyakanga 2016 mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wo kurangiza igisibo cya Kisilamu kizwi nka Eid al Fitr.

Mufti w’u Rwanda, Hitimana Salim, yasobanuye ko kubuza abagore guhisha uburanga bwabo, bikozwe hatirengagijwe ko inyigisho za korowani.

JPEG - 69.1 kb
Uyu mwambaro uzwi ku izina rya Niqab kuva uyu munsi ntiwemewe mu Rwanda

Yavuze ko uwo mwenda ubwawo udateye ikibazo, ahubwo ko ikibazo ari abashobora kuwukoresha mu bikorwa by’iterabwoba.

Ati” Mu Rwanda iterabwoba ryo ryaragaragaye rirahari kuko hari urubyiruko rwashatse kwiyunga n’imitwe y’iterabwoba, nubwo byanditswe muri korowani ko umugore agomba kwambara akikwiza agasiga uburanga ariko uriya mwambaro ubwawo si ikibazo ahubwo abashobora kuwukoresha nabi abagabo cyangwa bakawukoresha ibikorwa by’iterabwoba nibo kibazo nyamukuru.”.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

isumaire - 7/07/2016 saa 21:49

ntibyumvikana
Kanda hano umusubize

isumaire - 7/07/2016 saa 21:47

ntibyumvikana
Kanda hano umusubize

man power - 7/07/2016 saa 20:29

Jyewe simba nshaka kubareba bintera isesemi ntushobora kumenya niba areba imbere cyagwa inyuma rimwe yanyuze ku mugabowe nyiyamumenya abakora ibyaha bakunda kubyambara aho anyuze ntawamumenya bahishamo nibindi ntavuzemurakoze
Kanda hano umusubize

Alpha - 7/07/2016 saa 10:30

aho nintibizarangira nimisigiti bayikuyeho!!! cg nukugira duteze imbere made in Rwanda nabo bagore bajye bambara made in Rwanda kuko iyo myambararo ihenda igihugu kiyitumiza kdi iteza umutekano muke peee
Kanda hano umusubize

ndahiro hassan - 6/07/2016 saa 20:31

nanarimwe abakafiri bazadukunda muhakanye hay za Allah muribesha tu
Kanda hano umusubize

ale - 6/07/2016 saa 20:28

Njye mbona ari ukubabangamirakuburenganzira bwa muntu bizagira ningaruka kubanyarwanda. Ahubwo turakabonye intagondwa muvuga ntanazo ubu mukojeje agati muntozi mwikururiye abanzi ndabarahiye intagorwa ziratumara abayisiramu barimo babi bafite amatwara shariya ntibazihanganira kiriyakemezo na amerika yarananiwe gufata ibyemezo muhubutse birabakoraho intahondwa zabayesiramu zitandukanye na FDR nindi mitwe yagisirikare
Kanda hano umusubize

man power - 6/07/2016 saa 18:57

Biriya mufti uvuze nibyo bishike numuco mubi nuwa barabu mwabonyeko bwatangiye ari ninja bibyara al qaida ibyara al shabab ibyara bokohalamu ibyara iss yabyaye ahezanguni iyo ni myambaro mibi bashyireho namande ufashwe awambaye bace miliyoni 1000000hatazabyara andi madaimoni
Kanda hano umusubize

KABAKA Darius - 6/07/2016 saa 16:51

Ndasubiza uwitwa UKURI.Ntimukavuge ngo ni imana yanyu ALLAH ibategeka kwambara biliya.Buli gihe mwitwaza ALLAH.Baliya bantu bicana muli IRAKA,SYRIA,YEMEN,etc...iyo barasana baba bavuga ALLAH.Imana ziba nyinshi.Ntimukabeshyere imana.Imana ikunda abantu batarwana.Ahubwo ikunda abantu banga abanzi babo nkuko tubisoma muli Matayo 5:44.Kuki mukunda kurwana?
Kanda hano umusubize

tifa - 6/07/2016 saa 15:21

ewana jye iyi myambaro nayiketse mumyaka nkitanu ishize kuko nabonaga bayibikamo ibisasu
Kanda hano umusubize

hassan - 6/07/2016 saa 14:44

iyo myambaro nibayice kuko ikurura ubukozi bw'ibibi
Kanda hano umusubize

Mubarak - 6/07/2016 saa 13:36

Kubwanjye icyemezo cya Mufti ndakigaye! Kuberako ntabwo ikibazo ari Abagore bambara iyomyambaro ahubwo ikibazo nukigishakira umuti aho ugomba gushakirwa batitwaje iyomyambaro! Njyew mbifashe nkokubuza uburenganzira abandi! Ntabwo iterabwoba cg aba jihadist tuzabarwanya dukuraho imyambaro ahubwo ntekereza ko hakorwa icengezamatwara cg ubukangurambaga kubanyarwanda bose mukwirinda ababashuka bakoresheje amafaranga kugira bakore ibyobikorwa byiterabwoba!
Kanda hano umusubize

Ukuri - 6/07/2016 saa 13:22

@ Thomas.. ndakeka utari umusilamu.. ariko utabawe wakabaye wasomye inkuru.. ntago ari ikibazo cyo gufuha kuko Imana niyo ibibategeka ntago ari abagabo gusa.. njye umugore wanjye sinamuhatira kubyambara kdi anabyambaye sinamubuza.. gusa ubu dutegekwa n Imana kumvira umuyobozi.. abadamu bayumvire kdi ntangingimira... Allah aturinde icyatwambika isura mbi cyose.. kdi ndagirango ngaye na bariya batwambitse icyasha bakaba banatumye bamwe babura buburenganzira bari bifitiye kdi byari nabyiza.. ndashimira ubuyobozi bw'igihugu budahora bamwe icyaha cy'abandi nkuko henshi ku isi bigenda. Imana ihe umugisha Leta y'u Rwanda.
Kanda hano umusubize

Dusabimana. madeleine - 6/07/2016 saa 12:32

Nibyo nicike tujye tubabona mumaso
Kanda hano umusubize

Dusabimana. madeleine - 6/07/2016 saa 12:29

Nibyo guca iyomyenda bituma tutabatandukanya
Kanda hano umusubize

RWABUKWISI Thomas - 6/07/2016 saa 12:01

Niba mwali muzi origin y'iyi myambarire.Byatewe no gufuha.Bangaga ko ureba umugore wabo mu maso ukamwifuza.Cyokora koko bigabanya ubusambanyi ku bagore.Ikibazo nuko abagabo bo bakomeza kubikora!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X