Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Urujijo: Abapadiri babiri muri paruwasi imwe ngo bishwe n’amarozi

Padiri Augustin Musada na Padiri Felicien Hakizimana bose bo muri Paruwasi ya Byiza mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara bapfuye mu bihe bikurikiranye bikaba bikekwa ko baba barishwe n’amarozi. Ku ruhande rwa Kiliziya Gaturika bakomeje kwifata mu kugaragaza icyahitanye aba bapadiri.

Padiri Augustin Musada na Felicien Hakizimana bazize indwara zifite ibimenyetso bijya gusa. Padiri Augustin Musada wari Padiri mukuru, ari na mwarimu muri kaminuza zitandukanye, yapfuye ku wa 31 Werurwe 2016 afite imyaka 62, naho undi yapfuye ku wa 13 Kamena afite imyaka 41.

Imfu zabo zateye cyane abatuye muri ako gace kuzibazaho byinshi. Abaturage baho bavuga ko bazize uburozi “byanga byakunda” kandi bakongorerana abantu babiri bazi babishe nubwo batabavuga mu ruhame. Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda bwo burigengesera mu kwemeza ayo makuru.

JPEG - 16.7 kb
Nyakwigendera Padiri Felicien Hakizimana

Musenyeri wa Diyosezi ya Butare akaba n’Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Philippe Rukamba, yagize ati” Ibizamini byo kwa muganga byagaragaje ko impyiko n’umwijima bya padiri Musada byangiritse kubera ikintu gifite ubumara yariye. Dutegereje ibisubizo by’ibizamini bya nyuma twakoresheje.”

Yakomeje agira ati” Naho padiri Felicien Hakizimana ashobora kuba yarahitanwe n’indwara, yari ibihaha bye byari byarangiritse cyane, bishobora kuba byaragize ingaruka ku mutima.”

Abaturage bo muri paruwasi ya Byiza baganiriye n’umunyamakuru wa Imirasire.com bavuga ko bahora mu rwikekwe rukomeye rushingiye ku marozi.

Habineza, umuturage uturanye na paruwasi avuga ko hari benshi cyane bapfa barozwe, kandi ko uburozi butangirwa cyane mu birori.

Ati” Muri aka gace haba uburozi cyane, kandi butangirwa mu makwe no mu minsi mikuru. Bavuga ko padiri Musada yanyoye uburozi buvanze n’urwagwa ariko ntibavuga niba yararogewe mu kigo cya paruwasi cyangwa hanze.”

Undi nawe utashatse ko izina ritangazwa yagize ati” Padiri Musada twese tuzi ko yarozwe. Na mbere y’uko yoherezwa muri Afurika y’Epfo aho yaguye amakuru yo kurogwa kwe yaracicikanaga bamwe banatangaje ko arapfa nta kabuza. Ariko ntawabyitagaho, njye ntekereza ko byanga byakunda yarozwe.”

Abayobozi ba diyoseze ya Butare banze gutangaza amakuru y’uko aba bapadiri barozwe. Bahisemo kuvuga ko abo bapadiri bazize “urupfu rusanzwe” kuko ibyo abaganga batangaje bitemeza ko abo bapadiri bishwe n’umuntu uturutse hanze.

Abandi bapadiri bo bamaze kumva uburyo bagenzi babo bapfuye baguye mu kantu. Abakirisitu b’imena muri paruwasi ya Byiza bo birinze kubyinjiramo cyane batinya kuvuguruza amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bwa kiliziya n’inzego z’ibanze.

Umukuru wa santarari ya Musha, Onesphore Habineza ubwo yavuganaga n’itangazamakuru yagize ati” Njye nahisemo gutegereza amakuru azatangwa n’ubuyobozi bwa kiliziya na Leta. Ariko ikigaragara ni uko hari icyihishe inyuma y’ibi bintu.”

Umuyobozi wa Caritas ya Butare, Padiri Rebero we ntiyemeranya n’abavuga ko Padiri Musada yaba yararogewe mu rwagwa.

Ati” Nabanye na padiri Musada igihe kirekire i Nyanza n’i Butare. Ntawe bagiranaga ikibazo, aho yanyuraga hose abakirisitu baramwishimiraga. Yari umuntu wita ku buzima bwe cyane kandi yanywaga gake cyane gashoboka. Ibihuha by’uko yarozwe

kuri ubu sinabyemera cyangwa ngo mbihakane, si ubwa mbere tubura abapadiri.”
Musada akimara gufatwa, yabanje kuvurirwa mu bitaro bya Gikonko, amaze gukomerezwa yoherezwa muri Afurika y’Epfo ari naho yaguye.

Padiri Medard Cyebambe wasimbuye Musada muri paruwasi Byiza avuga ko kugeza ubu abakirisitu baho bashenguwe n’agahinda.

Ati” Birababaje sinarega abakirisitu cyangwa undi uwo ari we wese kuba yararoze bagenzi banjye. Urupfu rwa Musada na Felicien rwadusize mu gahinda gakomeye.

Kugeza n’ubu ntiturabyakira ntituzabibagirwa. Nta wabura kugira ibyo akeka nyuma yo kubona uko bapfuye, turagerageza guhoza abakirisitu tubasaba gusenga cyane. Imana ibahe iruhuko ridashira.”

Fabien Hakizimana, umuvandimwe wa padiri Cyebambe afite ubwoba ko uyu mupadiri nawe ashobora kwicwa, mu igihe cyose uwishe abamubanjirije akidegembya.

Ati “Mpangayikishijwe n’umuvandimwe wanjye wimuriwe muri paruwasi yica abapadiri bayo. Abantu bose bavuga ko bariya bapadiri barozwe. Ntawe uzi ngo ni inde, byagenze gute, bazize iki.”

Umuyobozi w’akarere ka Gissagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y;abaturage, Clemence Gasengayire avuga urupfu rw’abo bapadiri rwasize abaturage mu rujijo n’ubwoba budasanzwe, cyane cyane abagatolika.

Ati” Abakirisitu ba paruwasi Byiza baguye mu kantu kubera urupfu rw’abapadiri babo. Urebye uko bapfuye biteye urujijo. Hari byinshi byo gukemanga . Kuri ubu muri rusange ibintu byasubiye mu buryo.”

Ku wa 19 Kamena, Musenyeri wa Diyosezi wa Butare, Philippe Rukamba yasuye paruwasi ya Byiza ahumuriza abakirisitu, abasaba gutegereza ibizamini bya nyuma byo kwa muganga bikemeza niba koko abo bapadiri bararozwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Alice Mukunde - 30/06/2016 saa 18:04

Amarozi akomeje kwibasira abihaye Imana mu Majyepfo. Musenyeri Misago wa Diocese ya Gikongoro byavuzwe cyane ko yarozwe noneho we n'akarusho yarogewe mu biro bye. Nyuma gato igisonga cye nawe yararozwe kuko yari azi byinshi yari amaze kumenya Ku rupfu few Mgr Misago .
Kanda hano umusubize

Muco - 2/07/2016 saa 23:29

Mubyukuri Abarozi Barahari Pe!Uziko Badatinya Kujyana Amarozi No Munsengero!Gusa Nkuko Iminsi Y'umujura Ari 40 Nabarozi Bazafatwa,nuko Ntategeko Rinabahana Nkuko Hari Iryabajura Ngo Uzirebere Gusa.
Kanda hano umusubize

Aly Murindankwaya - 30/06/2016 saa 05:44

Umuntu wese waba ashaka kumenya uwo murozi azashake mugeze ku mutechnicie ubishoboye ,bitaribyo azabamara ,nanjye mbabajwe nabo bashumba
Kanda hano umusubize

Bebe - 30/06/2016 saa 02:51

Imana ibahe iruhuko ridashira kdi imiryango yabo ndetse nabakirisitu bakomeze kwihangana
Kanda hano umusubize

Naca - 29/06/2016 saa 23:00

Nanjye Ndabishyigikiye Nihatorwe Itegeko Rihana Abarozi Ubundi Se Kuki Umujura Akekwa Kandi Agafatwa
Kanda hano umusubize

MAHAME Jacobson - 29/06/2016 saa 17:10

Ibyo RUDAKEMWA avuga nibyo 100%.None se bakitaba imana batumva.KWITABA se ni iki?Hitaba uwumva.Bible ivuga ko upfuye aba atumva (UMUBWILIZA 9:5).Ntimukagendere ku binyoma babigishije.Mujye mugendera kuli BIBLE.RUDAKEMWA arabaha imirongo ya BIBLE isabanura ko upfuye aba agiye mu gitaka.Ariko aho kumwumva,mukizirika ku byo Padiri na Pastor bababwiye.Ngaho ni mutange imirongo yerekana ko upfuye aba yitabye imana. Igihe ADAMU na EVA bapfaga,imana yababwiye ko basubiye mu gitaka,aho bavuya (Genesis 3:19).Ntabwo yababwiye ko bayitabye.Mujye mwigisha ibyo BIBLE ivuga.Ibya ROHO idapfa,byahimwe na Greek Philosopher utari UMUKRISTU witwaga PLATON.Ni ikinyoma.Nta kintu gisigara iyo dupfuye.Gusa abantu basengera mu idini y'ukuri,nibapfa bazazuka ku munsi wa nyuma (Yohana 6:40).Urumva ko bitandukanye no kwitaba imana.Wazuka se kandi waritabye imana ???? This is Hypocrisy from amadini.
Kanda hano umusubize

uwayo - 29/06/2016 saa 10:15

rudakemwa uranyishe neza ngo ntibitabye Imana none bitabye wowe niwowe wabaremye se bible iravuga ngo niba dupfa dupfa kubwayo byongeye uretse kuba umuhezanguni gusa kuba umuntu yitabye Imana ntibivuga ko agiye mu ijuru ni ukuvuga ko ubuzima butangwa bukakwa n'Imana ubuse witabye Polisi bivuze ko iteka uba ugiye guhabwa ipeti hari ubwo iba igiye no kugufuunga gusa kuko bari bariyeguriye rurema sinzi irindi jambo ryakoreshwa nonese tuvuge ko bitabye uwabaroze(niba barozwe)
Kanda hano umusubize

kalinganire - 29/06/2016 saa 12:08

Urakoze cyane kunsubiriza uyu murwayi wiyise Rudakemwa. Abantu babajwe no kuba aba bapadiri bashobora kuba bararozwe, nawe yashishikaye cyane mu gushinja abantu ibyaha yifashishije Bible asobanura amacuri! Mwagiye musoma Imvaho Nshya ko ahari yo mwabasha kumva ibyanditsemo mukareka kuvuga ubusa muri comments?!
Kanda hano umusubize

- 29/06/2016 saa 10:15

rudakemwa uranyishe neza ngo ntibitabye Imana none bitabye wowe niwowe wabaremye se bible iravuga ngo niba dupfa dupfa kubwayo byongeye uretse kuba umuhezanguni gusa kuba umuntu yitabye Imana ntibivuga ko agiye mu ijuru ni ukuvuga ko ubuzima butangwa bukakwa n'Imana ubuse witabye Polisi bivuze ko iteka uba ugiye guhabwa ipeti hari ubwo iba igiye no kugufuunga gusa kuko bari bariyeguriye rurema sinzi irindi jambo ryakoreshwa nonese tuvuge ko bitabye uwabaroze(niba barozwe)
Kanda hano umusubize

elamu - 29/06/2016 saa 07:51

nishyano tugeze mubihe intumwa pahuro yavuze
Kanda hano umusubize

Rwabukwisi - 29/06/2016 saa 06:46

Imiryango yabo bapadiri yihangane. munsobanurire guhabwa iruhuko ridashira icyaricyo ndabinginze mumbwire
Kanda hano umusubize

RUDAKEMWA Peter - 28/06/2016 saa 18:23

Birababaje.Nkuko BIBLE ibivuga muli Umubwiriza 3:19,20,aba bapadiri basubiye mu gitaka.Ntabwo rero bitabye imana kuko upfuye aba atumva (Umubwiriza 9:5).Niba baritwaye neza mu maso y'imana (in God's view) ,bazazuka ku munsi wa nyuma (Yohana 6:40).Mumenye kandi ko mu maso y'imana ,ibyaha bilimo amoko menshi.Ntabwo ari ugusambana no kwiba gusa.Iyo usenga imana mu buryo budahuye nuko BIBLE ivuga,nabyo ni icyaha gikomeye (Matayo 15:9).Urugero,kwanga kwemera ko YESU yadupfiriye,ni icyaha (Yohana 3:16).Kunyura ku bandi bantu nka Muhamadi cyangwa Bouddha,ni icyaha kuko YESU niwe wenyine gusa uduhuza n'imana (1 Timote 2:5).Gusenga UBUTATU nabyo ni icyaha kuko ntaho bwanditse muli BIBLE.UBUTATU bwahimbwe muli 325 nyuma ya YESU. YESU yigishaga ko imana ali SE wenyine (YOHANA 17:3).Abigishwa be bakigisha ko YESU ali UMUGARAGU w'imana (Ibyakozwe 3:13),ndetse bakigisha ko YESU ali IKIREMWA cya mbere cy'imana (Abakolosayi 1:15).Nta na rimwe bigishaga ko haliho imana data,imana mwana,imana mwuka wera,ngo aliko "ni imana imwe".Ibyo ni UBURYARYA. Ikindi kandi,iyo ujya muli Politics nyamara YESU yarabitubujije,nabyo ni icyaha (Yohana 17:16).Ikindi cyaha,ni ukutajya mu nzira ngo ubwirize nkuko YESU yabisabye uwitwa Umukristu nyawe wese (Yohana 14:12).Ntabwo Kubwiriza ari IMPANO nkuko Pastors bigisha.Niyo mpamvu umuntu agomba kubanza kwiga neza Bible mbere yo guhitamo aho asengera.Murabona ko ibi tubwiriza tuba twarabanje Kwiga Bible neza.Niba hali icyo tubeshya,mwakoresha BIBLE mukatuvuguruza.Gusa mumenye ko BIBLE itajya yivuguruza. Niba YESU yaravuze ko imana imuruta (Yohana 14:28),nta hantu na hamwe muli BIBLE havuga ko YESU areshya n'imana.Uretse kuhumva nabi.Bivuga ko UBUTATU ari ikinyoma imana yanga cyane.
Kanda hano umusubize

mico - 29/06/2016 saa 13:00

Rudakemwa we ahubwo uracyafite inzira ndende mu kwiga bible. Nk' uko wabyivugiye Yesu yasabye intumwa kujya kwigisha hanyuma abezemera bakabatizwa mw'izina ry'Imana data, n'irya Mwana n'iryUmwuka wera. Ngaho aho ubutatu butagatifu bukomoka. Numara kumenya ubwo butatu butagatifu rero nibwo uzamenya n'ibyo wigisha!
Kanda hano umusubize

- 29/06/2016 saa 20:01

rudakema warayobye cyane kubloka Bible sibyo bizakigezayo. cyakora ndabona uzi gutokora agatotsi abandi wibagiwe umugogo ufite.
Kanda hano umusubize

umugenzi - 30/06/2016 saa 11:22

ariko dis uyu Rudakemwa aba ashaka kutwigisha ibyabayehova kandi no mungo zacu nta kalibu tubaha ntitunabemera bamwe azareke ubashaka abajyemo atarinze kunyura kurubuga ngo abyumvishe abantu kungufu rimwe na rimwe akanakomeretsa benshi
Kanda hano umusubize

Darren - 3/07/2016 saa 19:52

Umugenzi, ushatse wamera nk'ubutaka bwakakaye butegereje imvura maze ukemera gutega amatwi Abahamya ba Yehova, kuko kongera ubumenyi ku byerekeye Imana ntaho bihuriye no kukuvana mu idini cyangwa itorero ryawe. Byongeye, ntawajyaho ngo yirate ko we yamazeyo ubumenyi bwose ku byerekeye Imana; kwiga ni uguhozaho. Murakoze!
Kanda hano umusubize

Mozes - 28/06/2016 saa 18:22

erega abarozi bazatumara kuko mbona abenshi mubayobozi bayahakana ngontabaho ibintu mfata nkagashinyaguro KBS
Kanda hano umusubize

- 28/06/2016 saa 18:15

uwica uwihaye Imana gutyo azacirirwa urubanza rukaze kurenza undiwese
Kanda hano umusubize

- 28/06/2016 saa 14:51

Niba koko aba bihaye Imana barozwe byaba ari agahomamunwa! Imana ibahe iruhuko ridashira!
Kanda hano umusubize

- 28/06/2016 saa 17:04

BAROZWENANDE
Kanda hano umusubize

Mozes - 28/06/2016 saa 18:27

umuti nyawo nuko hakagombye gutorwa itijyego rihana abarozi nibitaba bazamara abantu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X