Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Wasobanura ute ko nyuma yo guta icyizere ku myaka irenga 50 nabasha kubyara umwana! - UBUHAMYA

Abasomyi bagenzi banjye b’uru rubuga rwa IMIRASIRE, nifuje kubasangiza ubu buhamya bwanjye, nizera yuko hari abo bugirira akamaro. Nitwa Bizagwira mfite imyaka 52 narashatse, nkaba nta mwana n’umwe ndabyara kuko twashatse twifuza urubyaro ariko tugaheba burundu. Umugore wanjye kuri ubu afite imyaka 48. Nyamara twarakijijwe twakiriye Yesu ndetse twamuhaye icyicaro gihoraho mu rugo rwacu.

Ubuzima bwacu mu rugo bwaranzwe n’ ibihe bigoye cyane (kandi ibi byose twese turabizi ndetse byabaye ibihe by’ubusharire bukabije). Twashakanye n’umufasha wanjye nyuma y’imyaka itatu gusa nakoze impanuka ikomeye cyane, ubwo nahanukaga hejuru ku gisenge cy’igaraje ry’aho nakoreraga maze nikubita hasi ndavunagurika bikabije. Ibi bikaba byarabaye ubwo nari mfite imyaka 33. Nyuma y’icyo gihe namaze ibyumweru byinshi ndi muri KOMA navuga ko icyo gihe nari hagati y’urupfu n’ubuzima.

Nyuma y’amezi menshi niryamiye ku gitanda cy’ibitaro ari ho hahindutse iwacu mu rugo, naje gusohokamo ngendera mu kagare k’abamugaye, aka bita :” Fauteuil Rulant” kuko nari narabaye "paralysé" mu ngingo zanjye zimwe na zimwe, kandi nahumekaga bingoye cyane (ndetse n’ubu niko bikimeze).

Mu mwaka wakurikiyeho Mama wanjye umbyara yaje kwitaba Imana. Nyuma y’amezi make cyane, se wa Madamu na we yahise yitaba Imana, hamaze gushira amezi 10, nyina wa Madamu na we aba ashizemo umwuka. Muri make twari dusigaye turi inshike…

Nyamara uretse izo ngorane zo kubura umuryango wose, njye n’umufasha twumvaga tubayeho neza kuko twahozanyaga muri iyo mibabaro twembi kuko twari tuyihuje. Nari umucuruzi ku dusoko no ku tuduka duto twabaga hafi aho, nyamara uhereye umunsi ngirira impanuka byaje kunkingurira umuryango w’ibibazo maze ibigeragezo bikajya bihora mu rugo iwanjye. Muri make twari tuzitiwe n’ibibazo impande n’impande zacu.

Umunsi umwe, ubwo Madamu wanjye yajyaga mu igaraje gukoresha “entretien” imodoka yacu, uwo mufasha wanjye yaje guhura n’umukristo maze aramuganiriza amubwira ko hariho inshuti idahāna yitwa Yesu, ushobora kudukunda ndetse akanadufasha mu ngorane zacu zose.

Akimara kumva ayo makuru meza, Madamu yahise yumva akozweho n’ayo magambo, ageze mu rugo arabimbwira. Muri uwo mugoroba tukimara kumenya iyo nkuru y’uwo mukunzi mwiza witwa Yesu, umubyeyi wari usigaye wa Madamu na we yitabye Imana (Umukecuru we).

Bene Data, kuri twe byahise biducanga, nyamara nta mahitamo twari dufite uretse mu bintu bibiri gusa : Twashoboraga gusa kwiyemeza kwivovotera Nyagasani, tukayishinja kuba Nyirabayazana w’ibyarimo kutubaho byose, cyangwa se tukiyemeza kuza imbere yayo, tukayipfukamira tukayisaba kudutabara muri izo ngorane zacu zose.

Imana ishimwe kuko muri uko guhitamo, twahisemo neza. Madamu wanjye witwa Florence nanjye, ako kanya twabonye uwo mubyeyi yitabye Imana, duhita twiyemeza gufungurira Yesu imitima yacu, akaza akibera mu rugo rwacu. Uwo mwanya rero duhita tubatizwa, tukaba tumaze imyaka 18 tubatijwe kandi tweguriye ibyacu byose uwo Mwami mwiza..

Nyuma yaho, Uwo Mwami twari duhaye icyicaro mu rugo rwacu yarahageze ahita yemerera Madamu guhita abona akazi (kuko kuva ubukwe bwaba yari yarahagaritse akazi kugira ngo ambe iruhande amfashe mu burwayi bwatewe na ya mpanuka), ntibyacira aho kandi kuko twakomeje kujya imbere umunsi ku munsi mu buryo bw’Umwuka tukava mu bwiza tujya mu bundi kubw’imbabazi za Nyagasani.

Twabyaye umwana wa mbere n’abaturanyi barumirwa!

Kimwe mu bitangaza bikomeye yadukoreye na n’ubu tureba tukuzura amashimwe ni uko, Uwiteka atitaye ku myaka twari dufite yaduhaye umwana wa mbere w’umuhungu n’abaturanyi baratangara cyane cyane kubera ko twari tugeze mu zabukuru!!! Tumwita Kwizera, kuko byatweretse ko ibyo yakoreye Aburahamu na Sara atari amateka gusa ahubwo byabayeho. Imana ishobora byose.

Nyuma y’umwaka umwe gusa tubyara undi mwana wa kabiri w’umukobwa, ubu dufite abana babiri bakuru, kandi mu bigaragara turashaje rwose. Hari n’ibindi byinshi bitangaje yakoze nubwo twari tugeze mu za bukuru. Imana nta ko itagize bene data.

Ubwo nyine yaraje aha icyerekezo ubugingo bwacu, twumva icyanga cyo kubaho kirongeye kiraje, ubuzima bwacu buhawe agaciro. Ibi Bene data si ibintu byoroshye kuryoherwa n’ubuzima buri munsi kandi uri mu bibazo by’urudaca, ariko kandi twashyiraga imbaraga zacu zose ku byanditswe byera, no mu isengesho, aho rero ni na ho imbaraga ziduhumuriza zikomoka, ariko hejuru y’ibyo kandi, inshuro nyinshi (iyo twabaga twabishoboye), twajyaga mu rusengero rw’abarokore aho umupasiteri yatwigishaga ijambo ry’Imana ritwubaka.

Icyizere cyacu ubu kiri ku Mwami Yesu, tukaba twizeye kuzabana nawe mu bugingo bw’Iteka. Twamusabye imbazi z’ibyaha byacu byose, kandi tuzi neza rwose nta gushidikanya ko yamaze kutubabarira kandi ko kuri ubu amazina yacu yanditse mu gitabo cy’Umugingo.

Iyi ni intambara turwana ya buri munsi, ariko kandi Umwuka Wera ni we uza akaturwanirira, akanatumurikira, kuko abana be twese adufiteho umugambi mwiza wo kudusukaho umunezero. Kuri twe, uwo ni we mubyeyi wacu twasigaranye, ni we nshuti yacu y’amagara, akaba n’inkoramutima yacu twibanira mu rugo iwacu njye na mukecuru wanjye.

Uwo Mwami Yesu ahora ateze amaboko ategereje ko tuza ngo aduhe ubuhungiro bw’imiruho n’imihati yacu, araduhoza kandi ibyo abikora ubudacogora, ntajya aturambirwa cyangwa se ngo yisubireho acike intege mu kutuba hafi.

Wowe Izere gusa, iyemeze ufate umwanzuro mwiza, wemere utwarwe n’ijambo ry’Imana, usome Bibiliya kuko ariko kabaruwa k’urukundo Imana ihora itwandikira ngo katumare umubabaro kandi katubwire amagambo ahumuriza umutima y’uwo mukunzi wacu udahana, ndetse utabura kuboneka mu byago no mu makuba.

Mwene Data usomye ubu buhamya, iyongeremo imbaraga, Umwami Yesu aragukunda, kandi buri munsi ahorana nawe, kandi yarirahiye ko atazadutererana uhereye none ukageza iteka. Umwami Imana abahe umugisha, kandi akomeze kubasesekazaho imigisha ye itagabanije.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Wifuza kujya usoma ijambo ry’Imana n’Ubuhamya buri munsi KANDA HANO

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Elie - 31/08/2016 saa 22:36

Icyo abasomyi twabwirwaga twe twaracyumvise ibyo gukomeza izo ndimi zanyu mubireke ahubwo umusanzu wubaka n'inyunganizi nibyo bikenewe bavandi,nawe reba message yawe urasanga irimo amakosa ari ikinyaRda nyaswe uruzungu koko gusa nabo banonosore neza inkuru zabo,ikosa na muntu ntibitana
Kanda hano umusubize

MUGISHA - 1/09/2016 saa 13:32

WABAYE UMUYISLAM UKAREKA KUBANGIKANYA IMANA UYITA YESU?
Kanda hano umusubize

- 14/10/2016 saa 18:51

Imana ishobora byose kuyizera itegeka inyanja ikayumvira, uwapfuye akazuka mubyukuri uyihakana ntabwo aba aramenya .ese muzi aho uyumwuka duhumeka uva, ujya? ubwabyo bwo si ibirenze ibyo (ubuhamya bwa mwene data) tekereza kabiri maze wibaze ububasha bwawe uba watanze iyo ubonye ukangutse mugitondo. nukuri mureke tureke intambara mumadini dusabe imana idukore kumaso tubashe kubona imirimo n'ibitangaza byayo ubundi tuyishime tubitangemo ubuhamya bikomeze n'abandi murakoze.
Kanda hano umusubize

JACQUES - 14/10/2016 saa 18:53

Imana ishobora byose kuyizera itegeka inyanja ikayumvira, uwapfuye akazuka mubyukuri uyihakana ntabwo aba aramenya .ese muzi aho uyumwuka duhumeka uva, ujya? ubwabyo bwo si ibirenze ibyo (ubuhamya bwa mwene data) tekereza kabiri maze wibaze ububasha bwawe uba watanze iyo ubonye ukangutse mugitondo. nukuri mureke tureke intambara mumadini dusabe imana idukore kumaso tubashe kubona imirimo n'ibitangaza byayo ubundi tuyishime tubitangemo ubuhamya bikomeze n'abandi murakoze.
Kanda hano umusubize

dolla - 31/08/2016 saa 18:58

basi se kugirango utangire unenga nubwo ino nkuru yaba ari impimbano nubwo yaba yanditse nabi ni ubwambere cg ubwanyuma umuntu yakwandika nabi?? oya rwose ntimugakabye ugasobanura mu cyongereza no mu gifransa icyo mpamya nuko icyo yashatse kuvuga cyumvikanye rwose ino nkuru yafasha benshi hadashingiwe kwita kumakosa yababa banditse murakoze.
Kanda hano umusubize

dolla - 31/08/2016 saa 18:58

basi se kugirango utangire unenga nubwo ino nkuru yaba ari impimbano nubwo yaba yanditse nabi ni ubwambere cg ubwanyuma umuntu yakwandika nabi?? oya rwose ntimugakabye ugasobanura mu cyongereza no mu gifransa icyo mpamya nuko icyo yashatse kuvuga cyumvikanye rwose ino nkuru yafasha benshi hadashingiwe kwita kumakosa yababa banditse murakoze.
Kanda hano umusubize

dolla - 31/08/2016 saa 18:57

basi se kugirango utangire unenga nubwo ino nkuru yaba ari impimbano nubwo yaba yanditse nabi ni ubwambere cg ubwanyuma umuntu yakwandika nabi?? oya rwose ntimugakabye ugasobanura mu cyongereza no mu gifransa icyo mpamya nuko icyo yashatse kuvuga cyumvikanye rwose ino nkuru yafasha benshi hadashingiwe kwita kumakosa yababa banditse murakoze.
Kanda hano umusubize

cyane - 31/08/2016 saa 07:10

Iri ni itekinika ryitwaje Imana pe! Mbega inkuru ipfundikanyije? Nyamara muragenda mugaragara. Ibipindi bitangiye kubananira, none intama zigiye kuvamo Mapyisi na Bakame! Ivugabutumwa ryo ku bwa sogokuru ntiryabera umwuzukuru. Si yo mpamvu hagiye kuza bibiliya abato bibonamo? Iyo utajyanye n'igihe urasigara cg ukazimira. (Nkumenyeshe ko KOMA ari "coma" mu cyongereza n'igifaransa.)
Kanda hano umusubize

Bosco - 30/08/2016 saa 08:54

Ku banditsi b'Imirasire Rwose nkunda inkuru zanyu. Ariko mbabajwe namakosa agaragara mu myandikire. Nyamara mujye mwibukako muri imirasire yabantu, mumurikira rubanda. Mbabajwe rero nubusobanuro bwijambo Koma, mwavuze ko ari Comment! Ibi biranyibutsa umunyamakuru wabijije Kabila ubwo yari ku Gusenyi ngo interahamwe zimaze vingt ans, avuga vinzan mumwanya wa vintan. Nukuri banyamakuru bacu, turabakunda. Ariko mwibukeko kumenya indimi ari indashyikirwa mukazi kanyu, kandi si akanyu gusa, kuko mumurikira rubanda.
Kanda hano umusubize

Patrick - 31/08/2016 saa 08:48

Coma ni ijambo risanzwe rizwi kandi ritanagoye ibisobanuro sinzi impamvu umuntu yabyibeshyaho bene kariya kageni! Comment na coma ntaho bihuriye haba mu Cyongereza cyangwa mu Gifaransa mukwiye kwirinda amakosa nkayo ashobora kubatesha ikizere cy'abasomyi. Mu Cyongereza: Coma is a state of unconsciousness in which a person cannot be awakened; fails to respond normally to painful stimuli, light, or sound; lacks a normal wake-sleep cycle; and does not initiate voluntary actions. Mu Gifaransa: Le coma est l'abolition de la conscience et de la vigilance en réponse aux stimulations. Plus précisément, il s'agit d'une abolition de la vie de relation (conscience, sensibilité) tandis que les fonctions végétatives sont plus ou moins bien conservées.
Kanda hano umusubize

Bosco - 30/08/2016 saa 08:53

Ku banditsi b'Imirasire Rwose nkunda inkuru zanyu. Ariko mbabajwe namakosa agaragara mu myandikire. Nyamara mujye mwibukako muri imirasire yabantu, mumurikira rubanda. Mbabajwe rero nubusobanuro bwijambo Koma, mwavuze ko ari Comment! Ibi biranyibutsa umunyamakuru wabijije Kabila ubwo yari ku Gusenyi ngo interahamwe zimaze vingt ans, avuga vinzan mumwanya wa vintan. Nukuri banyamakuru bacu, turabakunda. Ariko mwibukeko kumenya indimi ari indashyikirwa mukazi kanyu, kandi si akanyu gusa, kuko mumurikira rubanda.
Kanda hano umusubize

Patrick - 30/08/2016 saa 08:40

Nitwa Bizagwira mfite imyaka 52 narashatse, nkaba nta mwana n’umwe ndabyara kuko twashatse twifuza urubyaro ariko tugaheba burundu. Umugore wanjye kuri ubu afite imyaka 48. Nonese ko utangira udafite umwana ukagera hagati ufite 2 ubwo urumva inkuru yawe iteguye neza n'ubwo irimo ubutumwa bwiza? Kosora kugirango usoma ubuhamya bwawe abyumve ko Yesu agira neza, Imana iguhe umugisha.
Kanda hano umusubize

iranzi - 30/08/2016 saa 08:24

Wow!! Muraloze cyane kurububuhamya bwiza mutugejejeho, ibi bitwongerrera intege mu bugingo kandi bikadukomeza mu gakiza
Kanda hano umusubize

John - 30/08/2016 saa 06:06

Mbega ubuhamya bwiza uziko ukwizera ariko kwa mbere!nkurikije umubabaro wabano bantu bagize nyuma bakigarurira imana nayo ntitinde kubiyereka ntakabuza natwe twese tujye tugira ikizere.kubyo tuzajya tuyisaba.
Kanda hano umusubize

ikibasumba - 30/08/2016 saa 00:51

Uzarebe neza niba uwo mwana ari uwawe. Hari undi muntu ntavuze hano nawe uherutse gusanga umwana atari uwe akoresheje DNA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X