Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Kuko itameze nk’abantu, yikoreze ibikugoye maze wirebere

Wiringire Uwiteka ukore ibyiza, guma mu gihugu ukurikize umurava. Kandi wishimire Uwiteka, nawe azaguha ibyo umutima wawe usaba. Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose abe ari we wiringira na we azabisohoza. (Zaburi 37:3-5)

Dawidi mu gihe yari ataraba umwami ariko yarasutsweho amavuta na Samweli, yabayeho mu ntambara nyinshi cyane kandi zikomeye, Sawuli ashaka kumwica inshuro nyinshi ariko ntiyabigeraho. Dawidi abonye uko Imana yamurwaniriye, aririmba iyi Zaburi dusomye.

Kenshi usanga abantu bashaka kwirwariza mu buzima bwabo ntibiringire Imana; ariko Imana ntikunda ko abantu birwariza, ahubwo ishaka ko tuyikoreza amaganya yacu yose kuko yita kuri twe kandi ihora itegeye amatwi gutaka no kwinginga kwacu.

Ijambo ry’Imana riravuga ngo “ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. (Abafiripi 4:6)

Fata izo ntambara zawe zose uzikoreze Uwiteka kandi umwiringire wenyine, azazikurwanirira wowe ntacyo ukoze maze ube mu buzima bw’uwagutsindiye gusa.

Hari ibintu bitubaho iyo twiringiye Uwiteka tukamwikoreza ibyacu:

1. Turatabarwa: Iyo twiringiye Imana yonyine, tukayikoreza ibituremereye byose, iradutabara; kuko itameze nk’abantu ahubwo itwitaho nk’imboni y’ijisho.

2. Tugira ihumure: Iyo wikoreje Uwiteka ibikuvunnye, ubaho ubuzima buhorana ihumure, udafite amaganya cyangwa guhangayika. Dawidi yaravuze ngo nzajya ndyama nsinzire niziguye kuko Uwiteka ari we umpa kuba amahoro.

3. Imana itugirira imbabazi: Iyo twiringiye Imana kandi byose tukabiyiharira, imbabazi zayo ziradutwikira; kuko twayikoreje ibituremereye.

4. Twakira ibitangaza by’Imana: Iyo twiringiye Imana, tubona imirimo ikomeye mu buzima bwacu umunsi ku wundi, ikajya ihora itubera inkomezi. “Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.” (1 Petero 5:7)

Mose yiringiraga Imana, imutumye arayisaba ngo bajyane, aravuga ati “nitutajyana ntudukure aha”, asaba n’ibimenyetso bihamya yuko Imana izabana nabo, irabimuha. Yari azi ko nibajyana n’Imana ntakizabahangara.

Umwami Asa yiringira Uwiteka, atewe n’Abanyetiyopiya yaramutakambiye; Uwiteka atsindira Abanyetiyopiya imbere ya Asa n’Abayuda. (2 Ngoma 14.10,11) kuko biringiye Imana babonye insinzi iva ku Mana. Iyo twiringiye Imana akaba ari yo gusa dushyira imbere, byanze bikunze turanesha. Debora yiringiye Uwiteka ntiyatinya urugamba nubwo yari umugore, ijuru rirabatabara banesha urugamba. (Abacamanza 4.4-15)

Abantu bamwe bagira byinshi biringira: umubiri, ubutunzi, imiryango ikomeye n’ibindi, nyamara ibyo byose birashira. Kenshi abantu bashaka Imana ari uko bamaze gushoberwa. Dukwiriye kwitoza kwiringira Imana mu bihe byose; haba mu bitunezeza cyangwa bitugoye, nibwo tuzakora iby’ubutwari. Ibanga ryo kunesha mu bitugoye ni ukwiringira Uwiteka; Dawidi nawe yabivuze neza muri Zaburi ati “si ko bizaba mu bagutegereza nta we uzakorwa n’isoni, abava mu isezerano ari nta mpamvu, ni bo bazakorwa n’isoni. (Zaburi 25.3)

Mu nzitizi zituma abantu batikoreza Uwiteka urugendo rwabo, harimo n’ibyaha batihannye neza, ubwibone bw’ibyo Imana yagukoreye cyangwa yagukoresheje bigatuma wumva ko wihagije. Imana ishaka ko tutiganyira ibyo dukennye bitugoye, kandi ntishaka ko twiyiringira ubwacu cyangwa ikindi cyose. Yikoreze urugendo rwawe rwose, nayo kukurengera yabyirahiye nk’inshingano zayo kuri twe kandi izabikora neza. Amena.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana n’Ubuhamya buri munsi, kanda HANO

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KABERA Thomas - 15/07/2016 saa 19:45

Ndasubiza uwitwa MANZI.Ibyo uvuga nibyo rwose.Ntabwo tugomba gusenga YESU kuko se amuruta (Yohana 14:28).YESU ubwe yadutegetse gusenga se wenyine (Matayo 4:10). Iyo dusenga tugomba kuvuga tuti :"Mana yacu Yehova,turagusaba,turagushimira,etc...,mu izina rya Yesu".Biriya basenga ngo "Mwami Yesu,turagusaba,etc...,tubisabye mu izina ryawe",sibyo.Iyo dusaba,tubwira se wa Yesu,noneho tukavuga tuti "tubigusabye mu izina ry'umwana wawe Yesu".Naho ubundi ntabwo isengesho ryawe ryagera ku mana yaremye Yesu nkuko tubisoma muli Abakolosayi 1:15.
Kanda hano umusubize

manzi - 14/07/2016 saa 20:19

ndabwira aba bayehova Twebwe Ntidusenga Yesu ahubwo ibyo dusaba Imana tubisaba mwizina rya Yesu nkuko yabidutegetse.Wowe wiha gukosora ibyo udasobanukiwe.Wacha maneno.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 14/07/2016 saa 18:01

Pawulo avuga kuri Yesu yaravuze mu Abaheb. 5:11 ati : " Tumufiteho byinshi byo kuvugwa kandi BIRUHIJE GUSOBANURWA... ". ibisobanuro birambuye, reba ku cyigisho "IYADUTABAYE CYA GIHE... " commentaires za " Umwigishwa wa Yesu Kristo". Imana iguhe umugisha.
Kanda hano umusubize

MAKOMA Gabriel - 14/07/2016 saa 13:52

Ndabaza uwitwa UMWIGISHWA WA YESU KRISTO .Ninde tugomba gusenga hagati ya YESU na se (his father)?YESU yavuze ko imana imuruta (Yohana 14:28).Bible yita YESU Umugaragu w'imana (Ibyakozwe 3:13).Ndetse ikavuga ko YESU ali ikiremwa cya mbere cy'imana (Abakolosayi 1:15).Ndakeka ko nawe uvuga ko YESU aliwe mana yacu.YESU ni umwana w'ikinege w'imana,ntabwo areshya na se.Ikindi kandi,nubwo abantu benshi biyita abakristu basenga YESU,ahubwo baramusuzugura kuko yadusabye gusenga se wenyine (Matayo 4:10). Aya masomo menshi mbahaye,yerekana ko YESU atagomba gusengwa.Imana ivuga ko ifuha,ko nta muntu numwe izaha icyubahiro cyayo.Wibuke ko imana idapfa.Nyamara YESU yarapfuye.Ese yarizuye?Oya ni se wamuzuye.Ntabwo bareshya.Ntimugashukwe n'amasomo make mwitwaza,nayo mutumva contexte,ngo mwigishe ko imana yacu ali YESU.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 14/07/2016 saa 10:30

Ku muhamya KABERA, n'abandi muvuga ko " Dusengera Ubusa " twebwe Abambaza Izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo. Nasabaga rwose Bene Data, kujya kuri hejuru y'iyi paje ,mukinjira ku " IBIRIMO", mukinjira ku " IYOBOKAMANA" ,mukinjira mu cyigisho cyitwa : " IYADUTABAYE CYA GIHE... "maze musome mwitonze comments zose, imwe ku yindi zandikwa na "Umwigishwa wa Yesu Kristo " Hanyuma mwerekane ko ibyo avuga atari byo. N. B. muzamuvuguruze buhoro, buhoro, INGINGO KU YINDI, kuko sibyiza namba kugira impaka za" cyo turwane" MU KAVUYO.
Kanda hano umusubize

itonde - 13/07/2016 saa 10:32

Thomas we Imana hari uwo yigeze igutumaho nawe uri umuntu nkabandi bose Imana yonyine niyo izi ibyayo .
Kanda hano umusubize

Intare - 13/07/2016 saa 09:25

Mr thomas urakoze cyane usobanukiwe nijambo ryimana rwose.
Kanda hano umusubize

KABERA Thomas - 12/07/2016 saa 20:41

Ndabwira Rejoice Africa Ministries.Kuki mutabwira abantu ko imana itumva amasengesho yose?Ili ni ikosa rikomeye.Mushaka kumvisha abantu bose ko imana ibumva iyo basenze.Dore uko Bible ivuga.Ntabwo imana yumva amasengesho y'abanyabyaha banga kwihana (Yohana 9:31).Ikindi kandi,ntabwo imana yumva abantu basenga mu buryo bunyuranye n'ibyo Bible ivuga.Ingero ni nyinshi.Kubera ko imana ali imwe gusa,ntabwo imana yumva abantu basenga ubutatu.Ntabwo imana yumva abantu basenga Yesu,kuko Yesu yadusabye gusenga se wenyine gusa (Matayo 4:10).Ntabwo imana yumva amasengesho y'abantu basenga bakoresha ibibumbano,amashapule,cyangwa imisaraba,kuko imana ibitubuza muli Kuva 20:4.Ntabwo imana yumva amasengesho y'abantu barwana.Muzi ko mu ntambara zose,abarwana basenga cyane.Kuko imana itubuza kurwana.Idusaba gukunda abanzi bacu (Matayo 5:44).Mbisubiremo,nkuko BIble ivuga,ntabwo imana yumva amasengesho y'abantu bakora ibyo imana yanga.Abantu bumvira imana ni bake cyane. Mbere yo gusenga,ujye wibaza uti,mbese nkora ibyo imana ishaka?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X