Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Worship Team ADEPR Cyahafi igiye kuzajya ikora igiterane ngarukamwaka (Amwe mu mafoto)

Pasteur Mathias Nzabahimana umukuru w’umudugudu wa Cyahafi mu itorero ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge yaraye yemereye itsinda ryo kuramya no guhimbaza Cyahafi Worship Team igiterane ngarukamwaka buri kwezi kwa gatandatu.

Ibi Pasteur Mathias yabitangaje ubwo yasozaga ku mugaragaro igiterane cy’umunsi umwe cyaraye kibaye kuri iki cyumweru tariki ya 10 Nyakanga 2016.

Iki giterane cyitabiriwe n’abakirisitu basengera kuri uyu mudugudu ndetse n’inshuti zawo. Iki giterane cyakoze ku mitima ya benshi bitewe n’uburyo giteguye ndetse cyongera gusubiza imbaraga mu bugingo bwa benshi.

Pasteur Nzabahimana Mathias umuyobozi w’umudugudu wa Cyahafi wari wagitangije ku mu mugaragaro, mu muhango wo kugisoza yemereye iri tsinda ryo kuramya no guhimbaza kujya ritegura iki giterane buri mwaka.

JPEG - 92.7 kb
Uhereye ibumoso ni Pasteur Nzabahimana Mathias, Pasteur Ntambabazi Jean Baptiste na Pasteur Kadage Lazare

Iki giterane cyarimo umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Niyonsaba Albert ndetse na chorale Sauni yo ku mudugudu wa Cyahafi ndetse na Evode Misago ukuriye itsinda ry’Abaramyi ku rwego rw’igihugu. Umuvugabutumwa yari Rev Past Ntambabazi Jean Baptiste.

CYAHAFI WORSHIP TEAM ni itsinda ryavutse mu mwaka wa 2007 ushyira 2008. Biturutse ku gitekerezo cya Martin Uwabimfura uzwi ku izina Mutanzaniya nyuma y’inyota nyinshi yari afite yo kuramya no guhimbaza Imana.

Iri tsinda ryatangiranye n’ abaririmbyi umunani(8) bari bayobowe na Uwabimfura Martin(president)ndetse na Ntawukigiruwe Ernest(dirigeant).

Itsinda ryakomeje kwaguka kugeza ubu rigizwe n’abaririmbyi 52,ibyiciro byose.Harimo abubatse ingo ndetse n’urubyiruko tugizwe kandi n’abanyeshuri hamwe n’abakozi.

Amwe mu mafoto yaranze iki giterane



JPEG - 96.7 kb
Rev Pasteur Jean Baptiste yabwije ijambo ryakoze ku mitima ya benshi
JPEG - 132.2 kb
Umuhanzi wa Gospel Niyonsaba Albert nawe yari yitabiriye igiterane
JPEG - 115.9 kb
Chorale Sayuni nayo yari yaserukanye umucyo muri iki giterane
JPEG - 103.7 kb
Misago Evode umukuru w’itsinda ryo kuramya no guhimbaza ku rwego rw’igihugu

Munyankindi Alphonse

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

SIMIYONI - 16/07/2016 saa 16:47

Imana Ubahe Umugisha Imbaraga Amavata
Kanda hano umusubize

ni Pastor simpunga Eriazar - 21/07/2016 saa 23:34

Ndabashimiye cyane ukuntu mukomeje gukora Umurimo w' Imana ibahe umugisha kd ibongerere Imbaraga zayo amena. yari Pastor Simpunga Eriazari mwaririmbanaga muri korari sayunl
Kanda hano umusubize

m aurole - 13/07/2016 saa 12:10

ndabakunda cyahafi adeper ,koko ncyahafi bugufi bw'Imana ndabakunda sayuni,ndizerako nzongera nkababona tugataramana
Kanda hano umusubize

alexis - 15/07/2016 saa 11:57

natwe turakwishimiye kd rwose ni karibu murisanga mu cyhf.
Kanda hano umusubize

m aurole - 13/07/2016 saa 12:04

ndabakunda cyahafi adeper ,koko ncyahafi bugufi bw'Imana ndabakunda sayuni,ndizerako nzongera nkababona tugataramana
Kanda hano umusubize

claude - 12/07/2016 saa 13:58

imana ishimwe.ndabwira banobatamyi ngobabikore babikunzebazagor orerwa bagezemwijuru kandi nomwisimuzabona inyungu.paster nawe uwitek'aguhumugisha .ndabakunda.nanjyenjye nkundakuramyiman a noguhimbaza.hareruyaaaaaaaaa!@
Kanda hano umusubize

ubald - 11/07/2016 saa 19:29

abobantubaribahereyehe?
Kanda hano umusubize

alexis - 15/07/2016 saa 12:02

iyi ni worship team ya ADEPR Cyahafi Mugitaramo cyayo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyari gifite intego igira iti "imbaraga zituruka mukuramya no guhimbaza Imana". 2ngoma 20:22
Kanda hano umusubize

Alexis - 11/07/2016 saa 18:44

Aba bakozibimana, Imana ibahe umugisha mwinshi kubwo gutegura igikorwa cyiza nk'iki kigambiriye guhimbaza Imana no guhembura imitima ya benshi. izi kuzirikana ikomeze kubazirikana.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X