Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Yakoze ubwato bumeze nk’inkuge ya Nowa bugamije kwigisha ijambo ry’Imana

Ku itariki ya 8 Nyakanga 2016 mu gihugu cya Australiya hatashywe ku mugaragaro ubwato bumeze nk’inkuge ya Nowa bwatwaye miliyoni zisaga 100 z’amadorali.

Ubwo bwato bwakoze n’umunya Australiya ngo icyo bugamije ni ukwigisha ijambo ry’Imana hifashishijwe ibyarimo mbere ubwo Imana yategekaga Nowa guhungirizamo abantu n’inyamaswa ngo ziticwa n’umwuzure.

JPEG - 147.1 kb
Abantu bari benshi baje kwitegereza ubwo bwato bumeze nk’inkuge

Umunya- Ositirariya (Australia) Ken Ham, Perezida w’iryo tsinda ryubutse iyo nkuge, ahamya ko icyo ari gikorwa gihambaye cyakozwe mu rwego rwa gikirisitu muri iki kinyejana. Iyo nkuge yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki 8 Nyakanga 2016. Uyu muhango ukaba waritabiriwe n’abantu benshi baturutse hirya no hino ku isi.

JPEG - 82.8 kb
Ubu bwato bumeze neza nk’inkuge ya Nowa

Kuva uwo mushinga wo kubaka iyo nkuge watangiza muri 2010, hagiye haboneka abantu benshi bawurwanya, bakavuga ko utari ukwiriye kugabanyirizwa imisoro nk’uko byagenze.

Abo barwanya uwo mushinga, bavuga ko mu gihe tugezemo cya siyansi iteye imbere ibyo bitari bikwiriye gukorwa kuko bibangamiye uburere.

JPEG - 107.4 kb
Aba bahanga bakoze inyamaswa zisa neza n’izariho mu gihe cya Nowa

Abadashyigikiye icyo gikorwa, bari batangaje ko bazakora imyigaragambyo ku munsi w’ejo ubwo iyo nkuge yamurikwaga ku mugaragaro ariko ntanumwe wagiye mu muhanda ayamagana.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NIYOYITA JEAN DE DIEU - 23/07/2016 saa 17:57

AZASOME NEZA:.ELLEN G.WHITE SAID FROM GOD.
Kanda hano umusubize

Muhimpundu Lambert - 11/07/2016 saa 08:11

Ico nobivugako nuko abantu bakwizera batarinze kubona ibimenyetso canke ngo babe reke ibimenyetso. Ukwizera gufatiye kubimenyetso siko kuko na Yesu ubwiwe yabwiye Thomas ati hahigwa abizera batarinze kubona ibimenyetso. Kandi umuntu wese yizere ico bibiriya ivuga atarinze kubona ibimenyetso kuko vyinshi murivyose bibiriya itavyemera. Nkikimebyetso bitirira Yesu sivyo KUVAYO 20 :4-6. Yesu wacu nImana nrigereranywa ntibumbwa. Kirazira. Ukwizera kubimenyetso kuba kutahari. Kuvyubwo bwato. Je mbona bononye amahera yubusa. Ivyo bihera iyo babifashisha Impfuvyi, abana bo mwibarabara nabagowe. Nayo ivyo bakoze nikigo ndangakaranga bagomvye kubaka gusa
Kanda hano umusubize

UWIHOREYE JAMUEL - 11/07/2016 saa 14:58

IJAMBO RY'IMANA RITWIJYISHAKO UMUCYIRANUTSI AZABESHWAHO NOKWIZERA KAD KWIZERA NUKWEMERA IBYO UTAZI KAD UKOBIRIHO,
Kanda hano umusubize

MAKOMA Gabriel - 9/07/2016 saa 17:23

Ntabwo abantu bemera ibyerekeye UBWATO BWA NOWA.Nyamara na YESU yavuze ko ku gihe cya NOWA,imana yishe abantu bose bali batuye isi,hasigara gusa abantu 8 bakoreraga imana.Soma Matayo 24:37-39.Bible ivuga ko ku munsi wa nyuma wegereje,imana na none izica abantu bose bibera mu byisi gusa ntibashake imana.Hazasigara na none abantu bake bakorera imana.Baliya bantu birirwa mu mihanda babwiriza,baba bigana NOWA,YESU,n'abigishwa be.Mujye mwumva ibyo bigisha.Kwanga kubumva uba wiyemeje kuzarimbuka ku munsi wa nyuma.Kuko n'abanze kumva NOWA,bose imana yarabishe.Mujye mushaka ibyisi,ariko mushake n'imana.Mwige Bible,mumenye icyo imana idusaba.Mu byo idusaba,harimo kujya mu nzira natwe tukabwiriza (Yohana 14:12;Matayo 24:14).Wivuga ngo ntiwabishobora.Icyo ubura ni ubushake gusa.Wishukwa n'abanyamadini kuko burya baba bishakira ifaranga gusa nkuko Pastor Mpyisi abisobanura.
Kanda hano umusubize

Simon BUTOYI - 9/07/2016 saa 15:08

Ibibitwerekako Isi irikoiratera iherankomugihecanowa
Kanda hano umusubize

nduwumwami hoseya - 15/07/2016 saa 04:47

ngewe ndimondebako impamvu yayubatse hariho abatemera imana murikigihe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X