Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Yesu atweza atarakaye atanaducyurira kuko azi ko dufite ibitwanduza tutabizi

“Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’Umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza. Ibahamagara ni iyo kwizerwa no kubikora izabikora.” (1Abatesalonike 5:23-24)

Hari amagambo abiri y’ingenzi tugarukaho: Urukingo no Kubika ikintu mu buryo kitabora, ntikigage (Conserver). Ubugingo bwacu nicyo kintu cy’ingenzi cyonyine Kristo Yesu afite. Ntiyakundira ubugingo bwanjye kubura, kuko yabucunguje igiciro gikomeye. Nubwo agakiza twagaherewe ubuntu ariko Uwaducunguye we yarahenzwe kuko byamusabye gutanga ubuzima bwe.

Ibyo twacungujwe birahenze cyane. Mu isi duha agaciro ifeza n’izahabu (amafaranga, ubuntunzi,…), kandi urebye nabyo ntabyo dufite! Nyamara ibyo byose Bibiliya yo ivuga ko ari ibyangirika ubigereranyije n’amaraso y’igiciro ya Yesu. Ku bw’ ibyo rero tumare iminsi y’ubusuhuke bwacu dutinya! (1Petero 1:17-21)

Kubera ko ubugingo bubitse muri twe ari ikintu cyahenze Yesu wabuduhaye, nawe agomba kuzabumurika: Yesu azamurikira ubugingo bwacu Imana, Yo yaje gucungurira. Na none kandi Yesu azamurikira ubugingo bwacu Inteko y’ijuru, ari bo bamalayika batewe amatsiko n’ibyavuye mu byamubayeho ari mu isi. Kubera ko abamubonye mu ijuru bibajije icyo yabaye n’ahantu avuye. Aya matsiko rero yatewe n’uko Yesu yazamukanye inkovu kandi ntazo yari afite amanuka mu isi.

Kuki Imana yamurekeye inkovu?

A) Kugira ngo aho yaturutse (mu ijuru) bamenye ko aho avuye (mu isi) yasize ahakoze umurimo ukomeye kandi w’igiciro kinini.

B) Ikindi ni ukugira ngo izo nkovu zizacire urubanza abanze kumwumvira no kumwizera bose. Nicyo kizabamenyesha ko ari we Kristo Yesu nyawe w’ukuri.

C) Kandi izo nkovu za Kristo zizamutandukanya n’undi wese ushaka kwigira Kristo Yesu, ari we uri gukora mu mayoberane (2Abatesalonike 2:3-12). Izi nkovu kandi zizatuma abantu bamenya uwapfuye nyakuri uwo ari we. Yesu Kristo rero akora ibishoboka byose ngo ubwo bugingo bwacu twaboneye muri we bimuhenze gutyo atabubura.

Umuntu agizwe n’ibice 3: Umwuka, Umubiri n’Ubugingo. Ibi bice rero byose bigomba KWEZWA kandi BIKARINDWA, kugira ngo BITAZABAHO UMUGAYO. Kubyeza byo byarakozwe kandi birakomeje. Mwibuke Petero yanga kozwa ibirenge na Yesu. Yesu amubaza niba atazi gutandukanya kuhagirwa no kwezwa (ari kwo kozwa ibirenge). Abemeye Yesu bose bamaze kuhagirwa. Igisigaye ni ukujya mwoga gusa nkuko tubisoma muri Yohana 13:10.

Umurimo wo kwezwa Yesu yawukoze atwuhagira ibyaha, ubu akomeje kuwukora atweza kandi iyo atweza, atweza aho tureba, tuzi n’aho tutazi. Ikindi ni uko Yesu atweza atarakaye, ataducyurira. Na we arabizi ko dufite ibitwanduza tutabizi. Yesu ibyo adusaba kureka ni ibintu bitwanduza tubizi; mbese ugatangira kwandura ubyumva, unabireba. Ariko ibikwanduza utabizi reka ubiharire Uweza (Yesu Kristo). Kuko Uweza n’abezwa bose bakomotse ku Mana imwe, ni cyo gituma adakorwa n’isoni zo kubita bene Se. (Abaheburayo 2:11). Yesu ntakorwa n’ isoni zo kutwita bene Se, nubwo haba hari ibyatwanduje tutazi, atweza nk’uweza mwese Se.

Kwezwa mu Mwuka

Hari ibitwanduza mu buryo bw’Umwuka. Iyo igihe kigoranye kije (Abafilipi 2:15) kizana umwuka wanduye nawo ukādukana n’ibyaha bishya. Umwuka wanduye nta kindi kiwunesha uretse undi Mwuka wejejwe kandi ukingiye ku buryo utanduzwa n’inzaduka z’ibyaha.

Nkuko iyo hari ibiiza cyangwa ibyorezo bije: nka Ebola, Macinya, Malaliya ikabije n’izindi; ababishinzwe bashaka inkingo zo gukingira abantu bahereye mu karere kafashwe, kandi bakingira abazima ntibakingira abarangije kufatwa. Ni ko na Yesu akingira Itorero. Urwo rukingo ntiruhabwa abantu bose, ahubwo ruhabwa abo azi ko bafite ubugingo buzima kugira ngo butanduzwa, kandi ubwo bugingo buba buri mu Itorero ni ubwe. Yesu rero akingira abantu bafite ubugingo bwe muri bo. Imana ishimwe.

Niyo mpamvu Pawulo yavuze ngo “Ibahamagara ni iyo kwizerwa kandi no kubikora izabikora.” Hari igihe umukristo ahura n’igihe kibi cy’ikiiza, ku buryo na bene se ntacyo bamumarira. Ariko ikimukura aho hantu hakomeye hatyo, akahava neza, ni urukundo Yesu amukunda rutuma amukorera igisa no kumwarura muri ako kaga, kubera urukundo akunda abe.

Kwezwa Umubiri

Umubiri uri mu bânzi bacu batatu, ukaba ari wo cyitso cy’abanzi bandi babiri: Isi na Satani, kuko aba bombi ntibagera ku bugingo badaciye mu mubiri, kubera yuko niwo uturanye n’ubugingo. Bahora bahanganye kuko umubiri uramanuka, Ubugingo bukazamuka; Umubiri ntuba ushaka gusenga nyamara Gusenga bitunga ubugingo. Iyo byanze rero Ubugingo butandukana n’umubiri bukizamukira.

Iyo Yesu abonye ko inkingo n’ibindi bitabashije kugufata kandi akabona adashaka kubura ubugingo bwawe, ntakwica ahubwo arakwimura. Nibwo buryo bwa nyuma Yesu yandurura ubugingo ngo butazimira. Hari ubwo aba abona ibyonnyi byakubanye byinshi akakujyana, ntaba ashaka ko wakomeza kwandurira ino aha. (Yesaya 57:1-2)

Burya buri gihingwa gifite uko gisarurwa cyangwa gitunganywa, kandi buri gihingwa gifite uko kibikwa. Nk’uko hari ibihingwa bito birindwa guhuzwa umuhûzo w’ubugi; urugero nk’uburo, ni ko na Kristo Yesu amenya neza rwose ko hari ahantu yagutunganiriza ariko ukangirika, ukagwa akakubura, bityo agahitamo kugutunganya mu buryo bukubabaza ariko ntugwe. Ukababarira hafi ye akureba, byose ari ukugira ngo ubugingo bwawe atabubura. (Yesaya 23 :28)

Kandi nk’uko ingano bashaka kuvugamo umutsima batirirwa bazishyiramo umuti, ngo bazihungire nk’izizahunikwa igihe kirekire ahubwo bagahita bazisya, niko Umukristo uzataha ijuru vuba, hari ubwo Yesu wacunguye ubugingo bwe atirirwa yemera ko ababazwa cyane kuko nta buhamya aba azatanga mu isi.

Ariko umuntu Kristo Yesu acisha mu mibabaro, mu mashuri akakaye, mu bigeragezo bikaze, uwo aba ari umurame kuko aba azigisha abandi, akagira umumaro binyuze mu gusangiza abandi ubuhamya bw’ibyo yaciyemo. Niyo mpamvu Dawidi wamaze igihe kinini cyo kunyura mu ntambara yavuze ati “sinzapfa ahubwo nzarama, kugira ngo ntekerereze abantu imirimo Uwiteka yakoze” (Zaburi 118:117). Imana ishimwe, amina!

Wifuza kujya ubona ijambo ry’Imana n’Ubuhamya bigufasha buri munsi, KANDA HANO

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Christian - 1/09/2016 saa 10:18

Uwiteka Imana yacu ibongerere amavuta n'imigisha myinshi .Murakoze bakozi b'Imana .
Kanda hano umusubize

KAMANAYO ANSELME - 1/09/2016 saa 10:04

Usomye iyi nkuru,usanga hamwe YESU ali umwana w'imana,ahandi akaba imana ishobora byose.Dore uko Bible ivuga YESU.Ndagusabye ubigereranye nuko wowe ubizi kandi wibaze niba wali usanzwe uzi aya masomo ngiye kuguha.Hali igihe ijambo "imana" rikoreshwa rivuga "umuntu ufite ubushobozi bukomeye".Niyo mpamvu YESU yitwa imana (Yohana 1:1),MOSE nawe akitwa imana ya Farawo (Kuva 7:1),na SATANI akitwa imana y'iki gihe (2 Abakorinto 4:3,4).Ariko muli aba bose,nta numwe ushobora byose (Toutpuissant/Almighty).Imana Yehova niyo yonyine ishobora byose.YESU buli gihe,yigishaka ko imana imuruta (Yohana 14:28),akigisha ko imana ye,ari nayo mana yacu (Yohana 20:17),akadusaba gusenga se WENYINE (Matayo 4:10).Abigishwa be,nta na limwe bamufataga nk'imana ishobora byose.Ahubwo bamufataga nk'UMUGARAGU w'imana (Ibyakozwe 3:13),ndetse bakamwita IKIREMWA cya mbere cy'imana,IMFURA MU BYAREMWE byose (Abakolosayi 1:15).Imana imaze kumurema,yamuremesheje ibindi bintu bisigaye byose (Abaheburayo 1:1,2).Niba wemera ibinyuranye n'ibyo Bible ivuga,ugakeka ko YESU ariwe mana ishobora byose kandi ukaba ariwe usenga,ikosore.Niwanga,ntabwo imana izumva amasengesho yawe (Matayo 15:9).Byaba byiza wemeye kwiga Bible neza.Niba ubishaka,andika umpe adresse yawe.Twagufasha kuyiga ku buntu.Sibyiza kujya gusenga ariko utazi neza ibyo Bible yigisha.Hali byinshi abantu bigisha atari byo kubera kwishakira amafranga (Abaroma 16:18).Bibaza cyane imana yacu yitwa Yehova.
Kanda hano umusubize

knz - 1/09/2016 saa 11:28

Ndemeranye nawe ko icya mbere ari ugusoma Bible tukamenya neza ibirimo tugasaba Imana ikadusobanurira . Gusa hari icyo Abayehova mwirengajyiza. Bible yanyu muzarebe igihe yandikiwe maze mukijyereranye n igihe izindi Bible zanditswe uzabona ko impinduka ziri muri Bible yanyu ari izahimbwe nabantu atariko Bible zambere zimeze. Urujyero: Buri gihe Imana muri Bible zanyu mutanjyiza inyuguti nto kandi siko byari bimeze muri Bible zambere nka King James, iyo bashakaga kuvuga ikigirwamana nibwo batanjyizaga inyuguti nto ibyo bituma mutumvaneza imwe mu mirongo ya Bible. Naho kubya Yesu n Imana ntawe utemera ko Data wa twese ariwe wenyine wo kuramywa kuko na Yesu akiri mwisi niko yigishaga ko Umwiza ari Data wenyine. Murakoze
Kanda hano umusubize

KAMANAYO ANSELME - 1/09/2016 saa 17:41

Urakoze KNZ.Niba abantu biyita abakristu bose bemeraga nkawe.Kuko usanga basenga YESU kandi yaratubujije kumusenga.Ndetse abenshi bigisha ko YESU ariwe mana isumba byose.Urugero,abitwa aba Brahnamu.Abandi nyamwinshi,nukuvuga abiyita abakristu hafi ya bose,bagasenga imana y'UBUTATU (imana data,imana mwana n'imana mwuka wera).Barangiza bakavuga ko ali amayobera cyangwa ko ali "imana imwe".Bene ibi bintu by'ibihimbano bibabaza cyane imana yacu,imwe rukumbi,Yehova.Niyo mpamvu ivuga ko itumva amasengesho yabo,kuko bigisha ibihimbano bitaba muli Bible (Matayo 15:9).Ubutatu bwahimbwe muli 325 nyuma ya YESU.Ntabwo abigishwa ba YESU cyangwa YESU ubwe basengaga imana y'ubutatu.Ni ikosa rikomeye cyane amadini yakoze.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 1/09/2016 saa 21:07

Abaheb. 1:6 « kandi ubwo izongera kuzana impfura yayo mu isi, izavuga iti " abamalayika b'Imana bose BAMURAMYE. " .» ( Bibiliya Yera). Abaheb. 1:6 : « ariko igihe izongera kuzana umwana wayo w'imfura mu isi ituwe izavuga iti " abamalayika b'Imana bose NIBAMURAMYE. "» ( Bibiliya y'Abahamya.) Heb. 1:6 « ...let all angels of God WORSHIP him. » ( Jerusalem Bible.) Heb. 1:6 «...let all the angels of God WORSHIP him. » (King James Version.) Heb. 1:6 «...que tous les anges de Dieu L'ADORENT. » ( Bible de Jerusalem ) KURAMYA= TO WORSHIP= ADORER = GUSENGA
Kanda hano umusubize

Anastase - 11/09/2016 saa 20:11

Murakoze Kudusobanurira
Kanda hano umusubize

Anastase - 11/09/2016 saa 20:11

Murakoze Kudusobanurira
Kanda hano umusubize

Anastase - 11/09/2016 saa 20:12

Murakoze Kudusobanurira
Kanda hano umusubize

Anastase - 11/09/2016 saa 20:12

Murakoze Kudusobanurira
Kanda hano umusubize

Anastase - 11/09/2016 saa 20:13

Murakoze Kudusobanurira
Kanda hano umusubize

Anastase - 11/09/2016 saa 20:15

Murakoze Kudusobanurira
Kanda hano umusubize

Anastase - 11/09/2016 saa 20:16

Murakoze Kudusobanurira
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X