Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Abagize amakoperative barasabwa kuba maso

Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative ruraburira abaturage bagize amakoperative kuba amaso bakagira uruhare rukomeye mu bikorwa by’abayobozi bayo mu rwego rwo kwirinda ko bayashora mu mikorere mibi ibatura mu gihombo.

Ku buryo bw’umwihariko, iki kigo kibasaba gukurikiranira hafi uko amakoperative yabo afata inguzanyo.

Umuyobozi w’urugaga Nyarwanda rw’amakoperative Augustin Katabarwa, yabwiye ikinyamakuru The East African ko ubu hafashwe icyemezo ko kugira ngo ikigo cy’imali gihe koperative inguzanyo, kigomba kubabanza guhura n’abanyamuryango bayo bose n’izindi nzego ziyikurikiranira hafi.

Ibi urugaga rubitangaje nyuma y’igihe havugwa abanyamuryango bataka ibibazo bagereka ku miyoborere mibi ishobora guturuka ku bumenyi buke cyangwa ubujura bw’abayobozi bayo.

Ni kenshi humvikanye amajwi y’abanyamauryango b’amakorative bavuga ko yafashe inguzanyo ariko ntibamenye icyo yakoze cyangwa se bakabona ibigo by’imali bije kubishyuza inguzanyo batigeze bamenya ko yafashwe.

Bugendeye ku buryo amakoperative yo mu Rwanda ayoboye, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative bugabanya amakoperative mu byiciro bitatu.
Harimo afite imiyoborere myiza cyemeza ko imaze kugeza amakoperative na ba nyirayo ku rwego ruhanitse.

Hari agerageza gukora neza nyuma y’ibibazo by’inzitane bishingiye ku miyoborere,n’amakoperative asa na baringa afitwe b’abayobozi gusa ku buryo abanyamuryango batamenya ibyo bakora.

Igihombo ibibazo nk’ibi bimaze gutera amakoperative ntikizwi neza, uretse ko hari abo bimaze guca intege.

Ku buryo bw’umwihariko, amakoperative yo kubitsa no kuguriza (Umurenge Sacco) yo amaze gutakaza asaga miliyoni maganatandatu nk’uko byagaragajwe na raporo ya komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe ubukungu n’ubucuruzi.

Icyakora ubu Leta ifite gahunda yo gushyiraho banki ihuza koperative Umurenge Sacco no gukwirakwiza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu makoperative.

Ivuga ko bizagabanya iki kibazo nubwo igihe iyi banki izagiraho kitaramenyekana kuko ngo inyigo y’imikorere yayo itararangira.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

HABA - 19/06/2016 saa 21:38

AHO IRUBAVU KUKI KOPERATIVE IBAHO IDAFITE PARKING YIMODOKAZAYO NIYO YAYIKODESHA UBWOSE ABOBAYOBOZI BAYICURURIZAMO UBWO IZATERIMBERE ITE
Kanda hano umusubize

AN - 19/06/2016 saa 21:33

icyonababwira naleta itayobewe amakoperative ya bamotarinibaringa kuko ntawe uvamongo agire icyo abaza birazwinezako arayabayobozi umuntu uyobora imyaka 10 arintakumirwa hano irubavu ngoyitwa kibongi abadipisibaje nugutura amawiski amakoko ubundi bakamushingira igiti wamuvugaho ibitagenda ngo uri igipinga ngo upinga leta bakakwirukankaho mumuhanda paka uwucitsemo mumakamyoneti wigeze ubona aho komitenyobozi ikodesha ahantu kugiticyabo noneho imodokaza koperative zigaparikamo bakabishyura akaba ayabo kuki badashakira parikingi yakoperative ugeze irubavu wakumirwa twasabaga ababishinzwe kugera mubaskuti bakamenya ibyaho uburyo koperative itagira parking
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X