Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Abagurira abazunguzayi umujyi wa Kigali ugiye kujya ubahana

Inama njyanama y’Umujyi wa Kigali yamaze gusohora amabwiriza avuga ko umuntu wese uzajya ugurira umuzunguzayi wese azajya ahanishwa amande y’ibihumbi 10.

Inama Njyanama y’umujyi wa Kigali yamaze gusohora amabwiriza ari mu igazeti ya leta No 28 bis yo kuwa 18 Nyakanga 2016 avuga ko umuntu wese uzajya ugura igicuruzwa n’umuzunguzayi azajya acibwa amande y’amafaranga y’u Rwanda 10000 kimwe n’umuzunguzayi wacuruje ibicuruzwa bye mu buryo butemewe n’amategeko.

Abagize inama njyanama y’Umujyi wa Kigali bavuga ko abacuruzi batemewe (abazunguzayi) ari abantu bagendana ibicuruzwa mu Mujyi wa Kigali, cyane cyane mu mihanda, imbere y’amasoko, imbere y’amaduka, ahategerwa imodoka n’imbere yaho.

JPEG - 64.5 kb
Abagurira abazunguzayi n’abazunguzayi nyirizina bose bagiye kujya bacibwa amande

Ubuyobozi bw’Umujyi buvuga ko babangamira abacuruza mu buryo bwemewe n’amategeko n’urujya n’uruza rw’abagenzi n’ibinyabiziga mu mihanda, ndetse bagateza isuku nke no kugurisha ibintu bidagifite ubwiza kubera izuba n’umuyaga n’isuku nke, bamwe bakabasha ndetse no kugurisha ibintu bifite inenge kubera ko ababigura nta mwanya baba bafite wo kugenzura neza ibyo bicuruzwa bigendanwa.

Ku bw’izo mpamvu, amabwiriza y’Inama njyanama yashyize ibihano bitoroshye haba ku muzunguzayi n’umuguzi.

Ibwiriza riragira riti “ Umuntu uwo ari we wese ugaragayeho ikosa ryo gucururiza no kugurira mu muhanda mu Mujyi wa Kigali, azacibwa ihazabu ryo mu rwego rw’ubutegetsi ry’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000R Frw) kandi agasubiza abamuteye inkunga ibicuruzwa afite bikajyanwa mu bubiko bwabugenewe mu Turere. Ihazabu rishyirwa kuri konti y’Akarere k’aho ikosa ryakorewe.

Umuntu wese ufashwe agura (umuguzi) ibicuruzwa by’abakora ubucuruzi bw’akajagari bukorerwa ahatemewe, azajya agawa kandi aciwe ihazabu ringana n’ibihumbi icumi (10,000 frw) kuri bene ibyo bicuruzwa.

Umugenerwabikorwa wa gahunda y’amasoko afashirizwamo abakurwa mu bucuruzi bwo mu muhanda (free markets) uzafatwa acururiza mu muhanda azahita avanwa muri iyo gahunda.”

Umujyi wa Kigali usobanura ko aya mabwiriza agamije muri rusange uburyo bwo gushyiraho amasoko yo afashirizwamo abazunguzayi n’abantu batishoboye bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe bifuza guterwa inkunga yo kwivana mu bukene, bazwi n’inzego z’ibanze kandi batuye mu Mujyi wa Kigali, mu buryo burambye.

Abakorera mu isoko rimwe rifashirizwamo abazunguzayi bagomba kutajya hasi y’abantu mirongo itatu kandi bagacuruza, imbuto, imboga , amata , imyenda n’inkweto ariko uturere dushobora kuvugurura urutonde rw’ibicururizwa mu masoko afashirizwamo abakurwa mu bucuruzi bwo mu muhanda mu gihe bibaye ngombwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

RUHARABU - 28/07/2016 saa 16:45

Ariko mwa bakire mwe, mwagiye mureka abakene na bo bakabaho uko Imana ibishatse ? Ngo uzunguza azajya acibwa amande n'umuguriye na we acibwe amande y'amafaranga ibihumbi icumi y'amanyarwandwa(10.000 Frw). Mumbabarire simbatutse, ariko uko ni ugukira mukibagirwa gukinga! Ko mutarakira se mwari mutarashyiraho ayo mategeko yanyu y'imburakamaro ? Erega gukena si ingeso!
Kanda hano umusubize

cris - 26/07/2016 saa 16:46

ark bazajya banafotora umuguzi kuko sinayishyura kbs!
Kanda hano umusubize

Mucyo - 26/07/2016 saa 11:28

Ndatekereza ibi Bisankaho ari ugukabya rwose bayobozi b ' umugi wacu. Ahubwo mwicare musuzume neza mutwerurire mutubwire niba nta muntu utishoboye ukwiye kuba muri Kigali. Nawe se umuntu ari kuzunguza imari y ' ibihumbi 5000frw, uramufashe umuciye 10000frw, kuko nayo afite the next Ni ukumufunga, Wenda yasize abana bato murugo, bagiye kwicwa ni inzara....., ibibazo ni byinshi reka mbabwire ko rwose uwo atari umuti urambye. Mwe murumva byoroshye kuko murakora mumeze neza. Arko icyo nabibutsa mwongere gereza ndetse n' amarimbi kuko namwe mutigijije nkaba kubona ibihumbi icumi ku muturage wohasi biragoye. Wowe ubona uyaguramo airtime ukagirango bitoroshye. Sindi umuzunguzayi arko ibyo ni ugukabya ni no kurengerwa ku munya Rwanda. Sinshyigikiye ibitemewe n ' amategeko ariko mushake undi muti utari uwo cg mwirukane buri mukene muri Kigali hasigare bene guhirwa. Cg mutegereje ko Hari uzabanza kwiyahura nkuko hamwe byagenze kugirango abandi babone uburenganzira? Turagenda tubona bimwe mubihugu byanadusize uko bimeze arko mbona iwacu mukabije. Ndababaye gusa mbabazwa n ' abana baba nyarwanda bashobora gufatwa nkabanyamahanga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X