Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Abakoresha EBM batangiye kwiruhutsa nyuma y’umushinga w’itegeko ryoroshya ibihano

Guverinoma y’u Rwanda yatangije umugambi wo kugabanya ibihano iha abacuruzi bari mu cyiciro cy’abagomba gukoresha imashini ya EBM yifashishwa mu gutanga inyemezabuguzi batayikoresha cyangwa se bayikoresha nabi.

Umushinga w’itegeko inteko ishinga amategeko yaraye yemeje, uteganya ibihano bishya kandi guverinoma iravuga ko ubu noneho bijyanye n’amakosa umucuruzi azajya aba yakoze.

Uko ibihano byari bisanzwe bimeze, umucuruzi wafatwaga atakoresheje EBM afite igicuruzo cya miliyoni 400 ku mwaka Leta yamucaga amafaranga miliyoni 20 ititaye ku ngano y’umusoro yanyereje.

Ufite igicuruzo kiri hagati ya miliyoni 50 na miliyoni 400 yacibwaga ihazabu ya miliyoni icumi, naho uri hagati ya miliyoni 12 na miliyoni 50 agacibwa ihazabu ya miliyoni eshanu.

Minisitiri w’imali n’igenamigambi Amb. Claver Gatete, avuga ko guverinoma yaje gusanga ibi bihano biri hejuru cyane, maze ihitamo kubigabanya mu buryo avuga ko bujyanye n’amakosa umuntu aba yakoze.

Iyi ishobora kuba inkuru nziza ku bacuruzi bari bamaze igihe batakamba basaba ko ibihano bahabwa iyo batakoresheje cyangwa se bakoresheje nabi imashini ya EBM byagabanywa.

Mu bihe bishize, abakorera mu gakiriro ka Gisozi mu mujyi wa Kigali, batakambiye Perezida wa Repubulika n’ubundi bamubwira iki kibazo. Iki gihe nawe yari yabijeje kubisuzuma.

Icyakora kugira ngo batangire kugendera kuri izi mpinduka birabasaba gutegereza, kuko n’ubwo inteko ishinga amategeko yemeje umushinga w’itegeko uziteganya, utaraba itegeko.

Ugomba kubanza kunyura mu nzira za ngombwa mbere yo kwemezwa no gutangwazwa mu igazeti ya Leta.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X