Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Abakozi 1500 birukanywe mu kazi ka Leta

Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda ruratangaza ko abakozi ba Leta basaga 1500, kuva mu myaka 13 ishize, bamaze gutakaza uburenganzira bwo kuba bakongera kubona akazi ka Leta kubera amakosa atandukanye bakoze mu kazi. Muribo 118 bahamijwe ibyaha bya ruswa bavuye kubarenga 150 babihamijwe mu mwaka wa 2015.

Urutonde urwego rw’Umuvunyi ruherutse gusohora, rwerekana ko umwaka ushize wonyine, abakozi ba Leta 118 bahamijwe ibyaha bya ruswa, bavuye ku basaga 150 babihamijwe umwaka wabanje wa 2015.

Umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzaire yabwiye itangazamakuru , ko gutangaza amazina yabo ari uburyo bwo guca intege abarya ruswa, abakoresha nabi imali ya Leta no kwirinda ko Leta yazongera kubakoresha igihe cyose baba barangije igifungo.

JPEG - 72.5 kb
Umuvunyi Mukuru Aloysie Cyanzayire

Usibye aba bahamwe n’ibyaha bya ruswa, Guverinoma yanasohoye urutonde rw’abakozi yirukanye bazira amakosa arimo uburangare mu kazi, ubushobozi buke n’imyitwarire igayitse.

Cyakora abo muri iki cyiciro nta wahamijwe icyaha icyo ari cyo cyose.
Umuvunyi mukuru ariko asobanura ko nabo bashyizwe ku rutonde rw’umukara, ku buryo nta rwego rwa Leta na rumwe rushobora kongera kubaha akazi.

Polisi y’u Rwanda niyo ifite abantu benshi bari muri iki cyiciro, kuko imibare ya minisiteri y’umurimo n’abakozi ba Leta igaragaza ko ifitemo abantu 557 birukanywe kuva mu mwaka wa 2002.

Hakurikiraho icyahoze cyitwa EWSA, cyirukanywemo abakozi basaga 300, hagakurikiraho ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize cyirukanywemo 41 mu gihe cy’imyaka 13 ishize.

Umuvunyi mukuru yemeza ko gufata ibi byemezo, biri mu rwego rwo gutanga ubutumwa ku bakozi ba Leta bose ko nta n’umwe uzihanganirwa mu gihe yaba yariye ruswa cyangwa yakoze andi makosa akomeye mu kazi nk’ayo abirukanwe bazize.

Cyakora hari abagaragza impungenge ko yaba abahamijwe ruswa cyangwa abirukaniwe andi makosa, biganjemo abakozi bato bato gusa nk’aho ari bo bonyine bakora ariya makosa n’ibyaha.

Mu kwezi kwa gatatu umuvunyi mukuru yabwiye inteko ishinga amategeko ko bari kuvugurura uburyo bwo gukusanya amakuru ku barya ruswa, ku buryo mu mategeko hakinjizwamo n’ingingo yemerera inzego zibishinzwe kumviriza amaterefone y’abo bakekaho ruswa.

Ingamba yemeza ko zishobora gufasha gufata abitwa abakomeye bijandika muri ruswa, bivugwa ko bafite ubuhanga bwisumbuye bwo kuyirya ntibatahurwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

migambi - 10/06/2016 saa 10:43

Iyi nkuru yari ikwiriye gutangazwa na Komisiyo y'Abakozi ba Leta aho kuba Umuvunyi Mukuru. Keretse niba ijyanye n'akarengane? None se Minisiteri y'Abakozi cyangwa Komisiyo y'Abakozi ba Leta byo bikora iki? Impamvu abakozi birukanwa ntabwo ari umuvunyi mukuru ugomba kuzimenya, we amenyeshwa gusa ibijyanye n'akarengane. Ibi jye ndabona ari ukuvanga inzego.
Kanda hano umusubize

AZARIYA - 6/06/2016 saa 17:42

Abo mushinja RUSWA,ni abantu bo hasi cyane.Ba bapolisi bo ku mihanda.Ariko IBIFI BININI (big fish),mukabyihorera.Ubu se koko nta Minister cyangwa Director numwe bajya biba cyangwa barya RUSWA?Ubutegetsi butabera buzazanwa n'imana yonyine.Naho nkuko abantu benshi bazi Bible babyandika hano ku IMIRASIRE.COM,imana izarimbura ubutegetsi bw'abantu ku munsi wa nyuma (Daniel 2:44).Ndasaba IMIRASIRE.COM gukomeza guha urubuga abandika ibintu bishingiye kuli BIBLE.Naho ibindi ni ukubeshya gusa.Ahubwo imana nigire vuba ikureho ubutegetsi bw'abantu kuko bananiwe.Burya niyo mpamvu dusenga buli munsi dusaba imana ngo "Ubwami bwawe buze".
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X