Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Abanyarwanda 10.4% by’abari bavuye mu bukene babusubiyemo

Isesengura rya raporo y’imibereho y’ingo ya kane u Rwanda rwashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu riragaragaza ko 10.4 ku ijana by’abaturage bari baravuye munsi y’umurongo w’ubukene bongeye bakabusubiramo.

Nta mpamvu ziri rusange iri sesengura rigaragaza nk’izaba zarateye iki kibazo. Cyakora umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare avuga ko iri subira inyuma ryaba ryarakomotse ku mpamvu yita iz’umuntu ku giti cye.

Yagize ati:”Haba igihe umuntu aba adakennye ariko yarwara igihe kirekire amafaranga akamushirana akajya mu bukene; ashobora kuba yarahinze ntiyeze, ashobora kuba yarapfushije umuntu yabanaga nawe mu muryango ariwe wakoraga. Ashobora no kuba mbere yari afite akazi ameze neza nyuma akazakabura.”

Mu bindi raporo ku mibereho y’ingo ya kane igaragaza harimo ko ubukene bwagabanutse ku kigero cya 6.9 ku ijana.

Imibare y’iyi raporo yakozwe mu 2013/2014 isobanuye ko abantu bagera ku 250 000 aribo bava mu bukene buri mwaka.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MPAKANIYE - 19/07/2016 saa 13:35

Abayobozi nimugasbanye kwirundaho umutungo wa rubanda,imisoro ishingire ku nyungu igaragara,abakozi aringanizwe imishahara,imitungo y'abaturage bayisubizwe ibyazwe umusaruro,amasoko asarangwanywe,...byagiye byiharirwa n'ibifatwa bugwate bigarurirwe ba nyirabyo murebeko ubukene budasezererwa.
Kanda hano umusubize

andre - 17/07/2016 saa 22:21

ikindi bishobora kuba biterwa n'icyo twakwita,"income inequality.
Kanda hano umusubize

kanyarwanda - 1/07/2016 saa 14:44

Abayobozi nibo batera ubukene none se bansobanurira Ute ukuntu h.e ahembwa miliyoni 20 mugihe umwarimu ahembwa ibihumbi 45 (45000frw) gusa.abacuruzi bakaba bakwa inyungubatungutse.nkubu bars à mu rda bakajya gucururiza zambiya mukanahabasanga Ngo lubateshe umutwe.bayobozi mukunde abo muyobora nkuko mwikunda bazashyir ubwoba bakore bbikorera banakorera igihugu cyababyaye.ikindi kandi mukiza bamwe mugakenesha abandi Ngo ntawavuga da.
Kanda hano umusubize

Kagabo - 30/06/2016 saa 21:15

Nsangariko harimo ningaruka zinkunga twabuze , izizikaba aringaruka zibyo bibazo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X