Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Abaperezida ba Afurika bananiwe kwegukana igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim

Umuryango witiriwe Mo Ibrahim (Mo Ibrahim Foundation) watangaje ko nta mutegetsi w’Afurika watsindiye igihembo cya miliyoni eshanu z’amadorali cy’umwaka wa 2015 itanga ku muyobozi wagaragaje imiyoborere myiza ku mugabane w’Afurika.

Iki gihembo ubundi cyakagombye gutangwa buri mwaka kimaze imyaka icumi gishyizweho, ariko muri iyi myaka yose kimaze gutangwa inshuro enye gusa.

Iyi ni inshuro ya gatandatu iki gihembo kibuze ugihabwa kuko n’icyo mu myaka ya 2006, 2009, 2010, 2012, 2013 cyabuze ucyegukana. Kuri bamwe iki ni ikimenyetso cy’uko imiyoborere y’Afurika idatera imbere.

Ubusanzwe ikintu cy’ingenzi abashobora guhabwa iki gihembo bagomba kuba bujuje, ni ukuba ari abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma batowe n’abaturage, bamaze imyaka itatu barangije manda zabo bemererwa n’itegekonshinga, ariko bakava ku butegetsi nta mananiza.

JPEG - 84.5 kb
Mo Ibrahim igihembo cyamwitiriwe cyongeye kubura umuperezida wa Afurika ucyegukana

Iyi ngingo niyo henshi ku mugabane w’Afurika bigorana kuzuza, kuko akenshi abategetsi bamara imyaka myinshi ku butegetsi kandi bakabikora byabasabye guhindura umubare wa manda itegekonshinga ribemerera.

Ku rundi ruhande hari ababona ko kuba iki gihembo kibona ugihabwa gake, ari uko benecyo baba bashaka kukisubiza.

JPEG - 82.2 kb
Ngiki igihembo cyabuze umuperezida ucyegukana

Ariko Dr Mo Ibrahim wagishyizeho yasobanuye ko ubwo bagishyiragaho, bashyizeho ingingo zikomeye ugihabwa agomba kuba yujuje kuko bifuza ko uzajya akegukana agomba kuba intangarugero ku bandi bayobozi ba Afurika.

Abamaze kwegukana iki gihembo ni Hifikepunye Pohamba wayoboye Namibia wakegukanye mu mwaka wa 2014 na Pedro Pires wayoboye Cap Vert wagitwaye mu mwaka wa 2011.

Abandi ni Festus Mogae wayoboye Botswana wagitwaye muri 2008 na Joaquim Chissano wa Mozambique wagitwaye muri 2007.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

luwi - 22/06/2016 saa 21:44

reka kuntotza wako r iciza ukayis nga inabi ukai gend na !?
Kanda hano umusubize

jmv - 18/06/2016 saa 17:42

Ariko ubundi byaba bimaze iki guharanira gutwara iki gikombe aho guharanira guca ku biti n'amabuye ushaka kugira aho ugeza igihugu n'abaturage bawe? Gutorwa gusa, ukicara ugategereza ko manda yawe irangira bakakiguha ukavaho bimariye iki igihugu cyawe n'abaturage bawe? Ikindi kandi cyeretse uramutse uyobora igihugu cyitwa Paradizo. Bakabaye bareba "achievements" icyo umuyobozi yamariye abaturage be kandi bakamushimira ko yabigezeho mu buryo bugoranye, aho umugabo anyura hagasiba undi. Bigenze bityo Perezida wacu yagihabwa.
Kanda hano umusubize

jmv - 18/06/2016 saa 17:41

Edward - 18/06/2016 saa 13:39

ubanza iki gihenbo cyo abagitanga badakurikiza inyungu za politic icuramye yo muri afurika . nibyo rowse abayobozi ba afurika kubonamo ukwiye iki gihembo ntibyoroshye .

mukiza brown - 17/06/2016 saa 19:45

reka dusenge kagame azacyegukane nyuma ya 2017. Amen
Kanda hano umusubize

Jean - 18/06/2016 saa 12:45

Mwagihabwa Nande?
Kanda hano umusubize

Byuko - 23/06/2016 saa 22:03

Amavi yawe azacikira mumusambi cyangwa kumabuye.
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 17/06/2016 saa 19:45

reka dusenge kagame azacyegukane nyuma ya 2017. Amen
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 17/06/2016 saa 19:43

reka dusenge kagame azacyegukane nyuma ya 2017. Amen
Kanda hano umusubize

man power - 17/06/2016 saa 19:20

Begushingira ku kintu kimwe hari bindi bakoze biruta ibyo hari amajambere amahoro mugendere kuribyo kuko nta byera ngode
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X