Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Abaturage baracyaseta ibirenge mu gukoresha EBM

Abacuruzi bamwe bo mu mujyi wa Muhanga, ntibaritabira gukoresha imashini itanga inyemezabuguzi (EBM) mu gihe hari n’abajya kurangura ibicuruzwa ntibibuke gusaba inyemezabuguzi iriho ‘Tin number’ ndetse n’abafite ibicuruzwa bitagira inyemezabuguzi.

Ibi bikaba byagaragaye mu cyumweru gishize, mu gikorwa cy’ubukangurambaga cyateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) ku bufatanye n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu.

Emmanuel Rurangwa, avuga ko acuruza ibicuruzwa bitandukanye ariko ntatanga inyemezabuguzi itangwa n’akamashini ka EBM. Yagize ati: “Nta minsi ndamara mu bucuruzi, nateganyaga kuzajya kwiyandikisha muri TVA, hanyuma nkabona gutangira gukoresha kariya kamashini.”

Dismas Habakurama nawe agaragaza impamvu zitandukanye zituma adakoresha aka kamashini. Yagize ati: “Mfite iduka ririmo ibicuruzwa bitandukanye, ariko mbona ntaragera ku rwego rwo gukoresha EBM. Hari ibicuruzwa ntafitiye inyemezabuguzi kubera ko tubirangura ku modoka ziba zabituzaniye hano.”

Umuhuzabikorwa w’umushinga wa EBM, Emmy Mbera, yashishikarije aba bacuruzi kwitabira gukora ibyo amategeko abasaba. Yagize ati: “Nk’uko byagiye bigaragara hari abacuruzi benshi twasanze badakoresha imashini ya EBM, bakavuga ko batarandikwa muri TVA, ariko bakemera ko niturangiza iyi gahunda bahita bajya kwiyandikisha muri TVA ndetse bagatangira gukoresha imashini.”

Yakomeje avuga ko icyo bagamije ari ubukangurambaga mbere yo guhana. Ati: “Twateguye iyi gahunda kugira ngo dukangurire abantu bose bakora ubucuruzi kubahiriza ibyo amategeko ateganya, harimo kubika inyemezabuguzi z’ibicuruzwa bafite mu maduka yabo ndetse no gutanga inyemezabuguzi y’ibyo bacuruje kugira ngo bubahirize ibiteganwa n’amategeko.”

Mbera yakomeje avuga ko abagaragaje urwitwazo rw’igishoro gito, amategeko asobanutse dore ko umuntu wese utanditse muri TVA adasabwa gukoresha imashini y’ikoranabuhanga, urebwa n’iyi gahunda akaba ari umucuruzi wanditse muri TVA ufite igicuruzo rusange cya miliyoni 20 mu gihe cy’umwaka.

Nyuma yo gukangurira abacuruzi bo mu bice bitandukanye by’igihugu kubahiriza ibiteganywa n’itegeko rigena imitunganyirize y’isoresha, hazakurikiraho guhana abacuruzi bafite ibicuruzwa bidafite inyemezabuguzi.

Magingo aya abacuruzi bafite imashini za EBM bagera ku bihumbi 11 ku bacuruzi ibihumbi 13 basabwa kuzikoresha mu gihugu hose. Ikoreshwa ry’iyi mashini rigeze ku kigereranyo kiri hejuru ya 80% mu gihugu hose.

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X