Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Abaturage baturiye inkengero za Pariki y’Akagera ngo babangamiwe no konerwa n’inyamaswa

Abaturage baturiye inkengero za Pariki y’Akagera mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza, baravuga ko babangamiwe n’inyamaswa za Parike zasigaye inyuma yayo zibonera imyaka iyindi zikayangiza. Bakaba basaba ko izi inyamaswa zajyanwa muri parike.

Izo nyamaswa zasigaye inyuma ya parike ubwo yubakirwaga zirimo ibitera kuri ubu ngo zirembeje abaturage bo mu kagari ka Buhabwa ahitwa Miyaga.

Ikindi giteye impungenge n’uko izi nyamaswa zisugura abaje kuzikumira cyane cyane abagore n’abana ariko zikumvira abagabo gusa. dore ko ngo n’iyo umugore ashatse kujya kuzicyaha yambara imyenda y’umugabo we nk’uko bamwe muri aba baturage baho babivuga.

JPEG - 34.8 kb
Ibitera ngo bisuzugura abagore n’abagore

Mutamuriza Rose yagize ati:”Ibitera n’impongo n’ingurube biratwonera cyane ubu nta kintu twenda kuzasarura, izi nyamaswa zirya ibintu byose hari ingurube zikura imyumbati, kimwe n’ibitera nta muntu wajya kubirinda nkatwe ba bagore biratwirukankana n’abana birabasuzugura.”

Kamagaju Alice umwe mu baturage yabwiye Imirasire.com ko iyo ashaka kujya gucyaha izi nyamaswa yambara imyenda y’umugabo we.

Ati:“Nazirinzeho ariko najyaga kuzirinda nambaye ipantaro y’umugabo wanjye nkambara n’ikote n’ingofero kugira ngo mbone uko nzirinda zitaza kumbona ndi umugore zikansuzugura, hari ibitera hari n’ingurube akarusho ariko ni ibitera bijya ku mwumbati bikawutigisa ibigori n’ubunyobwa nta na kimwe bisigaza”.

Aba baturage bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku buyobozi nk’uko byemezwa na Karangwa Anaclet, yagize ati:“Ikibazo kijyanye n’inyamaswa kiratubangamiye kandi iyo tubibwiye abayobozi bavuga ko ibitera bitishyurwa ahubwo ngo tujye tubicyaha tubyirukane, hari ibitera, impongo n’impyisi.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Kayonza Uwibambe Consolee, yemeza ko imyaka y’abaturage yononwe n’inyamaswa yishyurwa.

Yagize ati:“Iyo umuturage yangirijwe amenyekanisha yuko yonewe n’inyamaswa ahera mu nzego zibanze, raporo irakorwa ikoherezwa mu kigo gishinzwe kwishyura byangijwe n’inyamaswa ntibareba ngo ni hato cyangwa ngo ni hanini raporo ibyo yemeje nibyo byishyurwa.”

Akaba yasabye abaturage baba batarishyurwa ko bakwihutira gukora imenyekanisha bityo bakazishyurwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ivan ndongozi - 18/07/2016 saa 19:07

Muzatangire kubirya muzarebeko bizagaruka kandi bigira inyama iryoshye pe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X