Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Abatuye Kigali barataka itumbagira rikabije ry’ibiciro by’ibyo kurya

Abatuye Kigali barinubira izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka ku buhinzi, bavuga ko birimo ibimaze kwikuba indhuro hafi ebyiri mu gihe kitageze ku kwezi.

Abaturage baganiriye na Imirasire.com batanga ingero z’ibiribwa nka karoti, ibishyimbo, imbuto n’ibindi birimo ibitoki, ibirayi, ibijumba byose muri rusange byazamuye ibiciro ho amafaranga ari hagati ya 30 na 50 mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa.

Abacuruzi n’abaguzi bafite impungenge ko ibintu nibikomeza uko bimeze ubu, mu bihe biri imbere ibiciro bizarushaho kuzamuka bitewe n’uko bimwe mu bihenze ubu hari ubwo bitanaboneka ku masoko.

JPEG - 95.8 kb
Ibiciro by’ibyo kurya biratumbagira ubutitsa mu mujyi wa Kigali

Umwe mu bacuruzi b’ibirayi ubikura mu ntara yagize ati:”Hari igihe byurira bihari, aho ho turarwaza, ariko ubu birimo gushira kubishakisha biragoranye. Turateganya kuzajya kubishakira I Bugande nko mu kwezi kwa karindwi batubwiye ko bizaba biboneka.”

Abagira icyo babivugaho bemeza ko iri zamuka ry’ibiciro rikomoka ku bihe bitoroshye ubuhinzi bwahuye nabyo mu ntangiriro z’umwaka.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi yagaragaje muri raporo yayo y’uko ubukungu bw’igihugu bwitwaye mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, ko habayeho igabanuka ry’umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo.

Igaragaza ko wavuye ku gaciro ka miliyari 375 z’amafaranga y’u Rwanda wari wazamutseho mu mezi atatu ya nyuma y’umwaka ushize, ugera kuri miliyari 357 mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ntigihakana ko ibiciro biri kuzamuka, ariko gisobanura ko iri zamuka ritaragera ku kigero gikabije.

Ubwo yavuganaga n’itangazamakuru, umuyobozi w’iki kigo Yussuf Murangwa ati:”Nibyo ibiciro birimo kuzamuka ariko ntibiragera aho biba akaga. Urwego rw’ubuhinzi rugomba gufasha abahinzi kugira ngo bahinge byinshi kurushaho. Abanyarwanda bose bagomba kubishishikarira bagahaguruka bagahinga.”

Abasesengura berekana ko ukurikije uko ubuhinzi bwahuye n’ibihe bikomeye kuva uyu mwaka watangira, byashushanya ko ibiciro by’ibiribwa bizarushaho kuzamuka mu bihe biri imbere.

Iki kibazo gishobora gushyira mu kaga benshi mu baturage kuko ubushobozi bwabo bwo guhaha bwo butiyongera ku muvuduko ungana n’uko ibiciro bizamuka.

Banki nyafurika itsura amajyambere ivuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ari ikibazo kiri henshi muri Afurika kandi ko gifitanye isano n’ubuke bwabyo.

Iyi banki ivuga ko buri mwaka uyu mugabane utanga miliyari 35 z’amadorali mu gutumiza ibiribwa.

Umuyobozi w’iyi banki Akinwumi Adesina avuga ko umuti w’ikibazo ukwiye gishakirwa mu guteza imbere ibyaro bikorerwamo cyane ubuhinzi.

Nkindi Alpha.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bucyenya - 18/06/2016 saa 08:23

Nzaramba.com
Kanda hano umusubize

MAJYAMBERE James - 16/06/2016 saa 17:06

Iyi NZAliRA mubona ntabwo ili mu Rwanda gusa.Iraterwa na Climate Change.Ni nayo mpamvu mwumva IBIZA ku isi yose (Hurricanes,floods,inzara,monsoons,kubura amashanyarazi,etc...). Ibi byerekana cyane ko IMPERUKA yegereje.Ariko mu isi nshya,nta nzara izabamo (Revelation 7:16).
Kanda hano umusubize

mutanguha - 16/06/2016 saa 16:03

ayibabaweeeee!!! noneho turashize, nyamara muminsi ishize hari abavuzeko inzara ishobora kwibasira urwanda tumuha urwamenyo kubera kwihagararaho none katubayeho. jye mbona naya Manama arimo kubera inaha kubwinshi nayo arimo kudusonga kabisa, ibyo rubanda bakariye byose byigira muma Hotels kwakira abaje murayo Manama, nabo ntibahage. ukwiyemera kwacu kuzadukoraho ndabarahiye. tuge tuvugisha ukuri kugirango haboneke umuti w'ibibazo naho gutechinika wapi kabisa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X