Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Banki y’Isi yahaye u Rwanda inguzanyo yo kwigizayo icyuho mu burezi

Banki y’Isi igiye kuguriza u Rwanda miliyari 15 muri gahunda yo guteza imbere ikigo cy’ikitegererezo mu mashuri makuru na kaminuza, gitegerejweho gufasha igihugu kugabanya ikiguzi bitwara kohereza abantu kwiga mu mahanga.

Ubwo impande zombi zasinyanaga amasezerano muri uru rwego kuri uyu wa gatanu zasobanuye ko iki kigo kizabasha gutanga ubumenyi bwisumbuye bw’icyiciro cya gatatu cya kaminuza kandi ngo bikubaka ubushobozi mu byerekeye ubushakashatsi.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Claver Gatete wasinye aya masezerano ku ruhande rw’u Rwanda, yavuze aya mafaranga azasangirwa n’amashami atatu ashamikiye kuri kaminuza y’u Rwanda.

Aya ni koleji yigisha ibijyanye n’ubukungu n’icungamutungo, iyigisha iby’uburezi; naho iya gatatu ni ishami rya kaminuza y’u Rwanda ryigisha ibijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Kubaka ubushobozi

Minisitiri Gatete ibi bigo bizagira uruhare rutaziguye mu kubaka ubushobozi mu byerekeye ubushakashatsi mu nzego zirimo ubuhinzi, uburezi, ubuvuzi n’urwego rw’inganda.

Imirasire.com ntiyashoboye kumenya ingano mbumbe y’amafaranga u Rwanda rukoresha buri mwaka mu kurihira abanyeshuli bajya kwiga mu bindi bihugu byo hanze amasomo arebana n’ubu bumenyi, ariko ntaguishidikanya ko ari nini.

Uyu mutwaro hamwe no kubaka uburezi bw’ u Rwanda ni bimwe mu byo inzego zibushinzwe zivuga ko iyi nguzanyo igomba gufasha kugabanyiriza.

Biteganijwe ko iyi nguzanyo izishyurwa mu myaka 38, kandi ikishyurwa ku rwunguko rutoya kuko ngo ruri munsi ya rimwe ku ijana.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Umuliza - 28/06/2016 saa 20:13

Icyo cyuho tukibonye muri 2016? Cyatangiye kubaho ryari?
Kanda hano umusubize

mitima - 20/06/2016 saa 18:41

aha, reka batangire bayashyire mubindi byihutirwa bitari uburwzi bavuga.
Kanda hano umusubize

Maganya - 29/06/2016 saa 16:24

Buriya batangiye gufatsa credit yokurangiza Kigali C C ubundi ubu bagiye gusubira muri Rwanda day muri kwezi kandi ubu zari zarahagaze kubera kubura kashi.
Kanda hano umusubize

Mengi - 20/06/2016 saa 12:32

Abaryi ububagiye gukwedura ibifu sinakubwira.
Kanda hano umusubize

tu quoque fili mi - 19/06/2016 saa 16:17

Bazashireho ingamba zo guha bourse ababishoboye birinde ikimenyane n'amarangamutima. Abatabasha kwirihira nabo bazirikanwe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X