Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Bill Gates ngo agiye kurandura ubukene muri Afrika akoresheje inkoko

Umumuliyoneri w’umunyamerika Bill Gate yatangije umushinga avuga ko ugamije gukura Afrika mu bukene. Uyu mushinga ngo azawukora atanga inkoko. Avuga ko kugura no kugurisha inkoko bizakura Afrika mu bukene ihoramo.

JPEG - 20 kb
Bill Gates

Bill Gates yijeje ko azatanga inkoko ibihumbi icumi (10,000). Iki gikorwa kandi ngo gisa n’icyarangiye gutegurwa.

Umuryango w’Abibumbye ubarura ijanisha rya 41%` ry’abaturage baba mu bukene bukabije ku mugabane w’Afrika.

Bill Gates avuga ko umuntu Wabasha korora inkoko eshanu, ngo ashobora kunguka amadolari 1000 ku mwaya, ni ukuvuga ibihumbi 800 by’amanyarwanda.

Gusa nubwo Bill Gates ahisemo kwifashisha inkoko ngo arandure ubukene bwo muri Afrika, uabahanga mu by’ubukungu bavuze ko bitapfa koroha kuko hibajijwe aho ibyo kugaburira izo nkoko bizaturuka, mu gihe uwahawe iyo nkoko ari umutindi wo kubabarirwa.

Bill Gates ubwo yari ari gutangiza uwo mushinga mu mujyi wa New York yavuze ko yizeye ko uwo mushinga uzatera imbere kandi uzagera ku ntego zawo cyane ko ngo ari amatungo yoroshye korora.

Jean Pierre Tuyisenge-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

hattala q - 17/10/2016 saa 12:52

abanyafurika mwabaye mute umuntu arabafasha mwe ngo nukubarya ninde wakubeshy se ko inkoko itakuvana mubukene kandi yego ntawamara ubukene 100% gusa byibuze hari abo byafsha naho abo babaza ngo nibaziha abantu batishoboye bazazigaburira iki iyo ni poor mind
Kanda hano umusubize

Ntarugera François - 30/08/2016 saa 09:31

Nyuma yo gusoma iyi nkuru irebana n'uburyo uyu Mukungu wo kw'isi yose ashshikariza abantu gushora amafaranga yabo mu bworozi bw'inkoko, nabonye ko uburyo yanditswe ndetse n'uburyo abantu twayumvise atari kimwe. Njye nasomye Bill Gates aho yashishikarizaga abantu ko aho kunama muri za mudasobwa kugira ngo zibavane m'ubukene ko atari byo ko ahubwo bagerageza bagashora udufaranga twabo mu bworozi bw'inkoko kuko abona ari bwo buryo bwarandura ubukene kw'isi. Avuga ko uyu mushinga yawutangite muri Afurika! Umuntu yahita yumva ko Bill Gates yakoze ubushakashatsi bwimbitse avumbura ko mudasobwa zatwaye ubwenge bw'abantu benshi batekereza ko ari zo zonyine zishobora kubakura muri ubwo bukene bwasabitse ibihugu bitari bike. Ntarugera François
Kanda hano umusubize

TITO - 13/06/2016 saa 07:18

Uyu mugabo ariyamamarisha inkoko muri africa. Kuki atadushakira ahubwo isoko ry'izo tworora muri africa? Aranasuzugura cyane. Naze ashinge ishuri, ONG cg ikigo byo gufa abakene muri africa. Izo mpuhwe ni nk'iza bihehe. Ngaho nagerageze ubushinyaguzi bwe.
Kanda hano umusubize

Rydakemwa - 12/06/2016 saa 20:01

Urusha nyina wumwana imbabazi aba ashaka kumurya.Mukurikirane neza izo OGM bari kubagaburira abandi bose banze ikizavamo imana izandinde kukimenya.Muzi ahantu hajugunywa ibipolopolo byaza mudasombwa ze ? muri Africa.Africans must wake up
Kanda hano umusubize

Boris - 12/06/2016 saa 13:25

Nivyiza cane gufasha abakene,gusa abakene baba hose ntabwo ari muri Africa gusa; i doubt niba hatari nibindi bizoba bumuzanye kuko Abanyafurika twamenyerewe kwibwa. Kubwanje yofasha mu gisata c'uburezi na culture.Twomushimira kukigoro.
Kanda hano umusubize

kamali - 11/06/2016 saa 18:17

Uyu mugabo aradukina ku mibyimba inkoko sizo zizavana afurika mu bukene.
Kanda hano umusubize

Kk - 11/06/2016 saa 18:05

WARI UZIKO HAGIZE UMUZUNGU WIGURIRA IGIHUGU MURI AFRICA BASHOBORA KUMERERWA NEZA TUKUMIRWA??!!!
Kanda hano umusubize

karangwa - 11/06/2016 saa 12:15

wasanga ari cadeau empoisonē mwa
Kanda hano umusubize

Charles - 10/06/2016 saa 18:50

Ibi ni byiza ko uyu mugabo atekereza gufasha abakene ariko ntakibwire ko azarandura (eradiquer) ubukene haba muri Africa cg ahandi, nta n'uwitwa umuntu wabishobora kuko byanditswe ngo: abakene bo muzabahorana....(soma Yohani 12:8). Ntawashobora guhinyuza Imana ngo abishobora, ijambo ryayo rizahoraho iteka.
Kanda hano umusubize

Charles - 10/06/2016 saa 18:49

Ibi ni byiza ko uyu mugabo atekereza gufasha abakene ariko ntakibwire ko azarandura (eradiquer) ubukene haba muri Africa cg ahandi, nta n'uwitwa umuntu wabishobora kuko byanditswe ngo: abakene bo muzabahorana....(soma Yohani 12:8). Ntawashobora guhinyuza Imana ngo abishobora, ijambo ryayo rihoraho in eternum.
Kanda hano umusubize

MISIGARO Agathon - 10/06/2016 saa 18:14

BILL GATES aribeshya cyane.IMANA yonyine niyo izakuraho ubukene ku isi yose.Bizagenda guta?Ku Munsi wa nyuma dutegereje,imana izakuraho ubutegetsi bw'abantu (DANIEL 2:44). Noneho YESU abe ariwe utegeka isi yose yibereye mu ijuru (Ibyahishuwe 11:15). Imana kandi izica abantu bose bibera mu byisi gusa ku munsi wa nyuma (Yeremiya 25:33;Imigani 2:21,22).Abazarokoka babe mu isi izahinduka PARADIZO.Ntibazongera gupfa cyangwa kurwara,cyangwa gukena (Ibyahishuwe 21:4).BILL GATES ni byiza ko afasha abakene,ariko nawe natiga Bible ngo akore ibindi bintu imana idusaba,ntabwo nawe azaba muli PARADIZO.
Kanda hano umusubize

Kwizera janvier - 10/06/2016 saa 23:56

Ndumva nta cyaha yaba akoze ahubwo nabandi bakoze nkawe byaba byiza
Kanda hano umusubize

Ngarukiye - 13/06/2016 saa 18:31

Abize IKILATINI muribuka interuro yagiraga iti: "TIMEO DANAOS ET DONA FERRENTES." Abaromani babwiraga Abagereki ko n'iyo babazanira amaturo ameze ate batabashira amakenga. Aho Birenge nako Bill G. ni wowe ubwirwa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X