Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Ubukungu >> 

Bill Gates yongeye kuyobora urutonde rw’abaherwe 10 bagashize ku isi ( Amafoto)

Ikinyamakuru Forbes Magazina gikunze gukora amakuru arebana n’ubukungu cyamaze gusohora urutonde rw’abaherwe bagashize ku isi 10. Muri abo baherwe Bill Gates yaje ku isonga uwashinze Facebook aza ku mwanya wa gatanu naho Jeff Bezos washinze ikigo gicuruza ibintu mu ikoranabuhanga, Amazon.com Inc, yabaye uwa gatatu mu baherwe ba mbere ku Isi, ahigitse Warren Buffett wahise aba uwa kane, uyu akaba Se wa Howard Buffet umenyerewe mu Rwanda cyane mu bikorwa byo kuhira mu karere ka Kirehe.

1.Bill Gates: Miliyari 77.7$

William Henry “Bill” Gates w’imyaka 60, ni rwiyemezamirimo w’Umunyamerika, akaba umwe mu bamenyerewe mu bikorwa by’ubugiraneza. Mu 1975, Gates na Paul Allen bafatanyije gushinga uruganda rwa Microsoft rukora porogaramu za mudasobwa.

2.Amancio Ortega: Miliyari 73.6$

Amancio Ortega Gaona ni umukambwe wavukiye muri Espagne mu 1936, akaba umuherwe ukomeye ufite inzu ikora imyenda ya Inditex fashion group, ifite uruhererekane rw’amaduka y’imyenda igezweho ya Zara.

3.Jeff Bezos: Miliyari 65.3 z’amadolari

Jeffrey Preston “Jeff” Bezos ni Umunyamerika uzobereye mu ikoranabuhanga, akaba umwe mu bateje imbere ubucuruzi bwo mu ikoranabuhanga, ubwo yashingana ikigo cya Amazon.com, gifite ibicuruzwa binyuranye byaba ibito n’ibinini.

4.Warren Buffett: 64.9$

Aba bavandimwe bahurira ku izina rya Koch, by’umwihariko nka Charles de Ganahl Koch ni umunyamerika w’umunyapolitiki akaba n’umugiraneza. Yafatanyije n’umuvandimwe we David H. Koch, inganda bafitanye ku izina rya Koch Industries bagafatanya kuziyobora bombi.

5.Mark Zuckerberg: 54.2 $

Ni rwiyemezamirimo w’umunyamerika ufite imyaka 32, niwe nyiri Facebook na WhatsApp zikoreshwa n’imbaga itabarika y’abatuye Isi muri iki kinyejana.

6.Larry Ellison: 51.7$

7.Carlos Slim Helu:50.3$

8.Michael Bloomberg:48.2$


9.Charles Koch:44.1$

10. David Koch: 44.1$

Aba bavandimwe bahurira ku izina rya Koch, by’umwihariko nka Charles de Ganahl Koch ni umunyamerika w’umunyapolitiki akaba n’umugiraneza. Yafatanyije n’umuvandimwe we David H. Koch, inganda bafitanye ku izina rya Koch Industries bagafatanya kuziyobora bombi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Hakizimana Noel - 3/08/2016 saa 12:52

MWatubwiye Niba Umukire Wa Mbere Akiriho
Kanda hano umusubize

- 1/08/2016 saa 07:56

ahubwo niwowe utasomye neza yavuze mark zacherberg ongera usome neza bro
Kanda hano umusubize

- 1/08/2016 saa 07:53

kubabaye mukubwo natwe turi munzira mu minsi urimbere nitwe muzaza muvuga noneho ari abanyarwanda abanyamerika twarabakubise inshuru
Kanda hano umusubize

Hakizimana Noel - 3/08/2016 saa 12:50

Umuntu Ukize Wambe Ni Biriget
Kanda hano umusubize

cyane - 31/07/2016 saa 17:59

Nta cyo Forbes yaba yavuze ku cyatumye urutonde ruhinduka se? Wowe se wabivugaho iki? Utuntu nk'utwo tuba dukenewe, kandi ni na ho umunyamakuru w'umwuga agaragarira!
Kanda hano umusubize

GATASHYA Daniel - 31/07/2016 saa 17:51

Abantu hafi ya bose bashaka gukira.Nyamara imvugo zo mu bihugu byose byo ku isi,zivuga ko "ubukire butazana ibyishimo".Na Bible ivuga ko GUKIRA bitera ibibazo byinshi cyane,ndetse imana isaba abakristu nyakuri kudashaka ubukire kuko bizana kudakorera imana.Byisomere muli 1 Timote 6:9-11.Kandi Bible isobanura neza ko abantu bibera mu byisi gusa,imana ibanga (Yakobo 4:4).Ntabwo bazaba muli Paradizo.Nubwo iyo bapfuye Padiri na Pastor bababwira ngo "bitabye imana".Ni ikinyoma.Bible ivuga ko baba basubiye mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20).Roho bavuga,yahimbwe n'umuntu w'umugereki utemeraga imana witwaga PLATON.Ntabwo ali Bible iyigisha.Ibi bihangange by'abakire,nta numwe uzarenza imyaka 100 cyangwa 80.Barutwa na baliya bantu b'abakene birirwa mu mihanda babwiriza ku buntu.YESU yasize asabye abakristu nyakuri,kumwigana,bakajya mu nzira kubwiriza kugeza igihe azagarukira ku munsi wa nyuma (Yohana 14:12;Matayo 24:14).Nagaruka azaba aje kwica abantu bibera mu byisi gusa,asigaze abakorera imana ku buntu.Bisome muli 2 Thessalonians 1:6-9;Yeremiya 25:33).Abashaka imana aho guhera mu byisi gusa,imana izabahemba KUZUKA,ikabaha ubuzima bw'iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).Niba iyi nyandiko igushimishije,wampa adress yawe nkakwereka uburyo wakorera imana.Wikeka ko gutanga icyacumi cyangwa kurya ukarisitiya alibyo kuba umukristu.Ntabwo aliko abigishwa ba YESU babigenzaga.
Kanda hano umusubize

mugwanashaka - 30/07/2016 saa 16:41

ahubwo gasaro niwewe utasomye neza raba yavuze mark zurckerberg.
Kanda hano umusubize

Gasaro - 30/07/2016 saa 15:01

Yes Alpha nibyiza kutubwira abaherwe bambere kwisi mpamyako arinabo bagira uruhare mubyiza nibibi bibera kwisi ariko munkuru yawe harimo amakosa ntago warren buffet afite imyaka 32 ntanubwo ariwe nyiri fcbk na whatsapp asome neza urasanga habayeho kwibeshya.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X